Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Gura ukuri kandi ntukakugurishe”

“Gura ukuri kandi ntukakugurishe”

“Gura ukuri kandi ntukakugurishe, ugure n’ubwenge n’impanuro n’ubuhanga.”​—IMIG 23:23.

INDIRIMBO: 94, 96

1, 2. (a) Ni ikihe kintu dufite kirusha ibindi byose agaciro? (b) Ni izihe nyigisho z’ukuri duha agaciro kenshi, kandi kuki? (Reba amafoto abimburira iki gice.)

MU BINTU byose ufite, ni ikihe kirusha ibindi agaciro? Ese wakwemera kukigurana ikindi kintu cy’agaciro gake? Ku bagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, gusubiza ibyo bibazo biroroshye cyane. Ikintu dufite kirusha ibindi byose agaciro, ni ubucuti dufitanye na Yehova kandi nta kindi twabugurana. Nanone duha agaciro inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya, kuko ari zo zatumye tugirana ubucuti na Data wo mu ijuru.—Kolo 1:9, 10.

2 Ngaho tekereza ibintu byose Umwigisha Mukuru atwigisha, binyuze ku Ijambo rye Bibiliya! Yehova atwigisha izina rye ry’agaciro kenshi n’imico ye ihebuje. Atumenyesha ko adukunda cyane ku buryo yemeye gutanga Umwana we Yesu, kugira ngo atubere inshungu. Nanone atubwira ibirebana n’Ubwami bwa Mesiya. Byongeye kandi aha abasutsweho umwuka ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, naho abagize “izindi ntama” akabaha ibyiringiro byo kuzaba mu isi izahinduka Paradizo (Yoh 10:16). Anatwigisha uko tugomba kubaho. Izo nyigisho z’ukuri tuziha agaciro kenshi cyane, kuko zidufasha kugirana ubucuti n’Umuremyi wacu. Nanone zituma ubuzima bwacu bugira intego.

3. Ese Yehova adusaba kugura ukuri amafaranga?

3 Yehova ni Imana igira ubuntu. Nta kintu na kimwe kiza yima abifuza kumenya ukuri. Yanaduhaye Umwana we akunda cyane kugira ngo atubere inshungu. Birumvikana ko Imana itadusaba kugura izo nyigisho z’ukuri amafaranga. Igihe kimwe, umugabo witwaga Simoni yahaye intumwa Petero amafaranga, kugira ngo amuhe ububasha bwo gutanga umwuka wera. Icyakora Petero yaramucyashye ati: “Pfana n’ayo mafaranga yawe, kuko wibwiye ko ushobora kubona impano y’Imana uyiguze amafaranga” (Ibyak 8:18-20). None se ‘kugura ukuri’ bisobanura iki?

‘KUGURA’ UKURI BISOBANURA IKI?

4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Soma mu Migani 23:23. Kugira ngo tumenye ukuri ko mu Ijambo ry’Imana tugomba kugira icyo twigomwa. Nk’uko umwanditsi w’umunyabwenge wanditse igitabo k’Imigani yabivuze, iyo tumaze ‘kugura’ cyangwa kuronka “ukuri,” tuba tugomba kwirinda ‘kukugurisha’ cyangwa kukureka. Nimucyo dusuzume icyo ‘kugura’ ukuri bisobanura n’icyo tugomba gutanga kugira ngo tukugure. Ibyo biri budufashe kurushaho guha agaciro ukuri twamenye kandi twiyemeze kutazigera ‘tukugurisha.’ Nk’uko turi buze kubibona, birakwiriye ko tugura ukuri, icyo byadusaba cyose.

5, 6. (a) Ni mu buhe buryo tugura ukuri tudatanze amafaranga? Tanga urugero. (b) Ukuri kudufitiye akahe kamaro?

5 Niyo ikintu cyaba ari icy’ubuntu, tuba tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tukibone. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ‘kugura’ mu Migani 23:23, nanone rishobora gusobanura “kuronka.” Ayo magambo yombi yumvikanisha ko tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tubone ikintu cy’agaciro. Reka dufate urugero rudufasha kumenya icyo dusabwa kugira ngo tugure ukuri. Tuvuge ko ku isoko hari imineke y’ubuntu. Ese iyo mineke yatugeraho mu buryo bw’igitangaza? Oya rwose. Tugomba kujya ku isoko kuyifata. Nubwo iyo mineke tutari buyitangeho amafaranga, tugomba kugira icyo dukora, tugashaka umwanya wo kujya kuyizana. Mu buryo nk’ubwo, ntidusabwa gutanga amafaranga kugira ngo tugure ukuri. Ariko tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tukumenye.

6 Soma muri Yesaya 55:1-3. Ayo magambo atuma turushaho kumenya icyo kugura ukuri bisobanura. Muri iyo mirongo, Yehova agereranya ijambo rye n’amazi, amata na divayi. Nk’uko amazi meza afutse atumara inyota, Ijambo rye na ryo ritugarurira intege. Nanone, nk’uko amata atwongerera imbaraga kandi agatuma abana bakura neza, Ijambo ry’Imana na ryo ritwongerera imbaraga kandi rigatuma dukura mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi, Ijambo rya Yehova rigereranywa na divayi. Mu buhe buryo? Bibiliya igaragaza ko divayi ituma abantu bagira ibyishimo (Zab 104:15). Bityo rero, iyo Yehova asabye abagize ubwoko bwe ‘kugura divayi,’ aba ashaka kutwereka ko nidukurikiza Ijambo rye tuzagira ibyishimo (Zab 19:8). Yehova akoresha izo mvugo z’ikigereranyo kugira ngo atwereke ko kwiga Ijambo rye no kurikurikiza, bidufitiye akamaro. Ibyo dusabwa gutanga kugira ngo tumenye ukuri twabigereranya n’ikiguzi. Reka noneho dusuzume ibintu bitanu dushobora gutanga kugira ngo tugure ukuri.

NI IKI WATANZE KUGIRA NGO UGURE UKURI?

7, 8. (a) Kuki ugomba gutanga igihe cyawe kugira ngo umenye ukuri? (b) Ni iki umunyeshuri umwe yakoze kugira ngo amenye ukuri, kandi se byamugiriye akahe kamaro?

7 Igihe. Umuntu wese wifuza kugura ukuri, agomba gutanga igihe ke. Gutega amatwi ubutumwa bw’Ubwami, gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, kuyiga, gutegura amateraniro no kuyajyamo, bisaba igihe. Tugomba ‘gucungura’ icyo gihe, tukakivana ku cyo twamaraga dukora ibintu bitari iby’ingenzi cyane. (Soma mu Befeso 5:15, 16.) None se, kugira ngo tumenye inyigisho z’ibanze z’ukuri ko muri Bibiliya, bidusaba igihe kingana iki? Biterwa na buri muntu. Ibyo dushobora kumenya ku byerekeye ubwenge bwa Yehova, inzira ze n’imirimo ye, ntibigira umupaka (Rom 11:33). Inomero ya mbere y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yagereranyije ukuri n’akarabyo kamwe. Yaravuze iti: “Ntukanyurwe n’akarabyo kamwe kagereranywa n’inyigisho imwe y’ukuri. Jya ukomeza ushakishe kugira ngo ubone indabyo nyinshi. Iyo Imana iza kubona ko inyigisho imwe y’ukuri ihagije, ntiba yaraduhaye izindi. Bityo rero, jya ukomeza ushakishe izindi.” Dushobora kwibaza tuti: “Inyigisho z’ukuri nzi zingana iki?” Tuzakomeza kwiga ibintu byinshi ku byerekeye Yehova, n’igihe tuzaba dufite ubuzima bw’iteka. Muri iki gihe, ni iby’ingenzi ko dukoresha neza igihe cyacu, kugira ngo tumenye inyigisho z’ukuri nyinshi uko bishoboka kose. Reka dufate urugero rw’umuntu wifuzaga cyane kumenya ukuri.

8 Umukobwa w’Umuyapani witwa Mamiko * yagiye kwiga mu mugi wa New York muri Amerika. Yari mu idini ryageze mu Buyapani mu mpera z’imyaka ya 1950. Mushiki wacu w’umupayiniya yabwirije Mamiko ku nzu n’inzu. Atangiye kwiga Bibiliya, byaramushimishije cyane, ku buryo yasabye uwo mupayiniya kujya amwigisha kabiri mu cyumweru. Nubwo amasomo yo ku ishuri yamutwaraga igihe kinini kandi akaba yari afite n’akazi yakoraga igihe gito, yahise atangira kujya mu materaniro. Nanone yagabanyije igihe yamaraga mu myidagaduro kugira ngo acungure igihe cyo kwiga Bibiliya. Ibyo bintu yigomwe byatumye arushaho kwegera Yehova, abatizwa hatarashira umwaka. Nyuma y’amezi atandatu gusa, mu mwaka wa 2006, yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya kandi n’ubu aracyawukora.

9, 10. (a) Kumenya ukuri bidufasha bite guhindura uko tubona ibirebana n’ubutunzi? (b) Ni ibihe bintu umukobwa umwe yigomwe, kandi se ubu yiyumva ate?

9 Ubutunzi. Kugira ngo tugure ukuri, dushobora kuba twarigomwe akazi gahemba neza. Igihe Yesu yasabaga Petero na Andereya bari abarobyi kuba ‘abarobyi b’abantu, basize inshundura zabo’ baramukurikira (Mat 4:18-20). Birumvikana ko abenshi mu bantu bamenya ukuri muri iki gihe, badahita bareka akazi bakoraga. Baba bafite inshingano yo kwita ku miryango yabo (1 Tim 5:8). Icyakora, abenshi mu bantu bamaze kumenya ukuri, baba bagomba guhindura uko babona ibirebana n’ubutunzi kandi bagahindura ibyo bashyira mu mwanya wa mbere. Yesu yabigaragaje neza igihe yavugaga ati: “Nimureke kwibikira ubutunzi mu isi . . . Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru” (Mat 6:19, 20). Reka dusuzume urugero rw’umukobwa witwa Maria.

10 Yakinaga neza umukino wa golufe kuva akiri muto. Yageze mu mashuri yisumbuye ari umukinnyi w’umuhanga, ku buryo yemerewe kwiga kaminuza ku buntu. Yakundaga cyane uwo mukino kandi yari afite intego yo kuba umukinnyi wabigize umwuga. Ariko yaje gutangira kwiga Bibiliya, akunda cyane inyigisho z’ukuri. Yashimishijwe cyane n’ukuntu ukuri kwatumye ahindura byinshi mu mibereho ye. Yaravuze ati: “Uko nagendaga mpindura ibitekerezo byange n’imyifatire yange nkabihuza n’amahame ya Bibiliya, ni ko narushagaho kugira ibyishimo.” Maria yaje kubona ko kwiga Bibiliya atari kubifatanya no kwiruka inyuma y’ubutunzi (Mat 6:24). Ibyo byatumye yiyemeza kureka intego yari amaranye igihe kirekire zo kuba umukinnyi wabigize umwuga, kuba ikirangirire no kugira amafaranga menshi. Ubu ni umupayiniya w’igihe cyose, kandi avuga ko ari bwo afite “ibyishimo n’ubuzima bufite intego, kuruta mbere hose.”

11. Iyo tumenye ukuri, bishobora kugira izihe ngaruka ku bucuti twari dufitanye n’abandi?

11 Inshuti. Iyo duhisemo kubaho duhuje n’ukuri ko muri Bibiliya, bishobora kudutandukanya n’abari inshuti zacu na bene wacu. Kubera iki? Yesu yasenze asabira abigishwa be ati: “Ubereshe ukuri; ijambo ryawe ni ukuri” (Yoh 17:17). ‘Kweza’ umuntu nanone bishobora gusobanura kumutandukanya n’abandi. Iyo twemeye ukuri, tuba dutandukanyijwe n’isi, kubera ko tuba tutakibona ibintu nk’uko ibibona. Abantu babona ko twahindutse kubera ko tuba tutakigendera ku mahame y’isi, ahubwo tugendera ku mahame ya Bibiliya. Nubwo tuba tutifuza ko ubucuti dufitanye n’abandi buzamo agatotsi, bamwe mu nshuti zacu na bene wacu bashobora kutwitarura cyangwa bakaturwanya kubera ko twahinduye imyizerere. Ibyo ntibidutangaza, kubera ko Yesu yavuze ati: “Abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Mat 10:36). Nanone yatwijeje ko nitugura ukuri, tuzabona inyungu ziruta kure cyane ikintu cyose twigomwe.—Soma muri Mariko 10:28-30.

12. Ni iki Umuyahudi umwe yigomwe kugira ngo agure ukuri?

12 Umuyahudi witwa Aaron yari yarigishijwe ko kuvuga izina ry’Imana ari icyaha. Icyakora, yifuzaga kumenya ukuri ku byerekeye Imana. Umunsi umwe, Umuhamya yamweretse ko iyo ufashe ingombajwi enye zigize izina ry’Imana mu Giheburayo, ukaziha inyajwi, iryo zina risomwa ngo: “Yehova.” Byaramushimishije cyane, ahita ajya mu isinagogi kubwira ba rabi ibyo bintu bishya yari amaze kumenya. Yibwiraga ko bari bushimishwe no kumenya ukuri ku byerekeye izina ry’Imana, ariko ibyo yabonye byaramutangaje cyane. Aho kugira ngo bibashimishe, bamuciriye mu maso kandi baramwirukana. Bene wabo na bo batangiye kumwanga. Icyakora ibyo ntibyamuciye intege. Yakomeje kwiga ukuri kandi akorera Yehova mu budahemuka ubuzima bwe bwose. Kimwe na Aaron, natwe niba twifuza gukomeza kugendera mu kuri, tugomba kuba twiteguye guhara ubucuti dufitanye na bene wacu n’abandi bantu.

13, 14. Ni iyihe mitekerereze n’imyifatire tugomba kureka kugira ngo tugure ukuri? Tanga urugero.

13 Imitekerereze n’imyifatire idashimisha Imana. Kugira ngo twemere ukuri kandi tuyoborwe na ko, tugomba kuba twiteguye guhindura imitekerereze yacu n’imyifatire yacu. Zirikana icyo Petero yavuze ku birebana n’ibyo tugomba guhindura. Yaranditse ati: “Kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje n’irari mwagiraga kera mukiri mu bujiji, ahubwo mube abera mu myifatire yanyu yose” (1 Pet 1:14, 15). Abantu benshi bo mu mugi wa Korinto ya kera bariyandarikaga. Kugira ngo abantu baho bagure ukuri, byabasabaga guhindura byinshi mu myifatire yabo (1 Kor 6:9-11). Muri iki gihe na bwo, kugira ngo abenshi bagure ukuri byabasabye kureka imyifatire idashimisha Imana. Petero yakomeje yibutsa Abakristo bo mu gihe ke ati: “Igihe cyashize cyari gihagije kugira ngo mukore ibyo abantu b’isi bakunda, igihe mwagenderaga mu bikorwa by’ubwiyandarike, irari ry’ibitsina ritagira rutangira, gukabya kunywa divayi nyinshi, kurara inkera, kurushanwa mu kunywa inzoga n’ibikorwa by’akahebwe byo gusenga ibigirwamana.”—1 Pet 4:3.

14 Devynn na Jasmine bari abasinzi. Nubwo Devynn yari umuhanga mu by’icungamutungo, kunywa inzoga byatumaga nta kazi amaraho kabiri. Jasmine yagiraga uburakari bukabije kandi akarangwa n’urugomo. Umunsi umwe, ubwo Jasmine yari mu nzira yasinze, yahuye n’abamisiyonari babiri. Abo bamisiyonari bamusabye kumwigisha Bibiliya. Ariko bageze kwa Devynn mu cyumweru gikurikiyeho, basanze we na Jasmine basinze. Ntibari biteze ko abo bamisiyonari babitaho cyane, ku buryo babasura mu rugo rwabo. Abo bamisiyonari basubiye kubasura ku yindi nshuro, noneho basanga batasinze. Jasmine na Devynn bamaze kwiga Bibiliya ku nshuro ya mbere, byarabashishikaje cyane, bahita batangira gushyira mu bikorwa ibyo bigaga. Mu mezi atatu gusa, biyemeje kureka inzoga kandi nyuma yaho bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Abantu benshi babonye ko Jasmine na Devynn bahindutse mu buryo bugaragara, bituma na bo bifuza kwiga Bibiliya.

15. Kimwe mu bintu bishobora kutugora kurusha ibindi byose twigomwa, ni ikihe? Kubera iki?

15 Imigenzo n’ibikorwa bidahuje n’Ibyanditswe. Kimwe mu bintu bishobora kutugora kurusha ibindi byose twigomwa, ni imigenzo n’ibikorwa bidahuje n’Ibyanditswe. Nubwo hari abo kureka ibyo bikorwa bitagora, abandi bo bishobora kubagora cyane, bitewe no gutinya bene wabo, abo bakorana n’inshuti. Birushaho kubatera impungenge iyo imigenzo basabwa kureka ifitanye isano no guha icyubahiro bene wabo bapfuye (Guteg 14:1). Ni iki cyadufasha kureka ibyo bikorwa? Ingero z’abantu bagaragaje ubutwari zishobora kudufasha. Reka turebe ukuntu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo muri Efeso bagaragaje ubutwari.

16. Ni iki Abakristo bamwe bo mu mugi wa Efeso bakoze kugira ngo bagure ukuri?

16 Umugi wa Efeso wari uzwiho ibikorwa byinshi by’ubumaji. None se Abakristo baho bakoze iki kugira ngo bareke ibyo bikorwa, bityo bagure ukuri? Bibiliya igira iti: “Abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose. Nuko babara ibiciro byabyo byose basanga bingana n’ibiceri by’ifeza ibihumbi mirongo itanu. Nguko uko ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kuganza rifite imbaraga” (Ibyak 19:19, 20). Abo Bakristo b’indahemuka bigomwe ibyo bitabo byari bihenze cyane, maze bibahesha imigisha myinshi.

17. (a) Ni ibihe bintu dushobora kuba twaratanze kugira ngo tugure ukuri? (b) Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Wowe se watanze iki kugira ngo ugure ukuri? Twese byadusabye gutanga igihe cyacu kugira ngo tumenye ukuri. Nanone hari bamwe bigomwe ubutunzi n’inshuti. Abandi benshi byabasabye guhindura imitekerereze n’imyifatire mibi kandi bareka imigenzo n’ibikorwa bidahuje n’Ibyanditswe. Twemera ko inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya zifite agaciro kenshi kurusha ikintu cyose twaba twarigomwe. Zituma tugirana ubucuti na Yehova, akaba ari cyo kintu cy’agaciro kuruta ibindi byose dufite. Iyo dutekereje imigisha dukesha kuba twaramenye ukuri, ntitwiyumvisha ukuntu umuntu yatekereza kukugurisha. Ni iki gituma bamwe bagurisha ukuri? Twakwirinda dute gukora iryo kosa rikomeye cyane? Ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

^ par. 8 Amazina amwe yo muri iki gice yarahinduwe.