Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iringire Yehova maze ubeho

Iringire Yehova maze ubeho

“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.”​—IMIG 3:5.

INDIRIMBO: 3, 8

1. Kuki twese dukeneye guhumurizwa?

TWESE dukeneye guhumurizwa. Dushobora kuba dufite ibintu biduhangayikishije, twaratengushywe cyangwa duhanganye n’ibibazo biterwa n’uburwayi, iza bukuru, gupfusha n’ibindi. Nanone hari bamwe muri twe bagirirwa nabi, kandi urugomo rurogeye. Tuzi ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ bikaba bigaragaza ko turi “mu minsi y’imperuka,” kandi ko isi nshya yegereje cyane (2 Tim 3:1). Nanone dushobora kuba tumaze igihe kirekire cyane dutegereje ko Yehova asohoza ibyo yadusezeranyije, kandi ingorane duhanganye na zo zikaba zirushaho kwiyongera. None se ni he twavana ihumure?

2, 3. (a) Ni iki tuzi kuri Habakuki? (b) Kuki tugiye gusuzuma ibivugwa mu gitabo cya Habakuki?

2 Kugira ngo tumenye aho twavana ihumure, reka dusuzume igitabo cya Habakuki. Nubwo Ibyanditswe bitavuga byinshi ku birebana n’ubuzima bwa Habakuki n’ibyo yakoze, igitabo kimwitirirwa kirimo amagambo aduhumuriza. Birashoboka ko izina rye risobanura ngo: “Guhoberana ubwuzu.” Ibyo bishobora kwerekeza ku kuntu Yehova aduhumuriza, mbese nk’aho aduhoberana ubwuzu, akadukomeza. Bishobora nanone kwerekeza ku kuntu twe abamusenga tumwizirikaho akaramata. Habakuki yabajije Imana ibibazo byari bimuhangayikishije. Ni nk’aho ari twe yabarizaga, kuko Yehova yamusabye kwandika icyo kiganiro bagiranye.—Hab 2:2.

3 Icyo kiganiro uwo muhanuzi wari uhangayitse yagiranye na Yehova, ni cyo kintu cyonyine kimuvugwaho mu Byanditswe. Igitabo yanditse ni kimwe mu ‘bintu byose byanditswe kera’ dusanga mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, kidufasha kugira “ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Icyo gitabo kidufitiye akahe kamaro? Kidufasha kumenya icyo kwiringira Yehova bisobanura. Nanone ubuhanuzi burimo butwizeza ko dushobora gukomeza gutuza, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo bitandukanye. Reka noneho dusuzume ibikubiye muri icyo gitabo mu buryo burambuye.

JYA USENGA YEHOVA

4. Kuki Habakuki yari ahangayitse?

4 Soma muri Habakuki 1:2, 3Habakuki yabayeho mu bihe bigoye cyane. Yababazwaga cyane n’uko yari akikijwe n’abantu babi kandi bagiraga urugomo. Abisirayeli barenganyaga bagenzi babo kandi bakabakandamiza. Habakuki yibazaga amaherezo y’ibyo bintu bibi n’impamvu Yehova yatindaga kugira icyo akora. Yumvaga byaramushobeye. Ni yo mpamvu yinginze Yehova ngo atabare vuba. Habakuki ashobora kuba yaratekerezaga ko Yehova atari abyitayeho. Yabonaga ko Imana isa n’aho yatindaga. Ese nawe wigeze wiyumva utyo?

5. Igitabo cya Habakuki kitwigisha irihe somo ry’ingenzi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

5 Ese Habakuki yari yararetse kwiringira Yehova? Ese ntiyari akizera amasezerano y’Imana? Oya rwose. Kuba yarabwiye Yehova ibyari bimuhangayikishije n’ibibazo yari afite aho kuganyira abantu, bigaragaza ko atari yarihebye. Birashoboka ko icyatumaga ahangayika ari uko atari azi igihe Yehova yari kuzakemurira ibyo bibazo cyangwa atazi impamvu yemeraga ko agerwaho n’iyo mihangayiko. Kuba Yehova yarasabye Habakuki kwandika ibyari bimuhangayikishije, bitwigisha isomo ry’ingenzi cyane, ry’uko tutagomba gutinya kumubwira ibiduhangayikishije. N’ubundi kandi, adusaba kumusenga, tugasuka imbere ye ibiri mu mutima wacu (Zab 50:15; 62:8). Mu Migani 3:5 na ho hadutera inkunga yo ‘kwiringira Yehova n’umutima wacu wose kandi ntitwishingikirize ku buhanga bwacu.’ Uko bigaragara, Habakuki yari azi ayo magambo kandi yarayazirikanaga.

6. Kuki gusenga ari iby’ingenzi?

6 Habakuki yiyemeje kwegera Yehova wari inshuti ye yiringirwa, akaba na Se. Habakuki ntiyahangayikishijwe n’ibibazo yari afite, ngo agerageze kubyikemurira. Ahubwo yasenze Yehova amubwira ibyari bimuhangayikishije n’uko yiyumvaga. Yatubereye urugero rwiza rwose! Yehova we wumva amasengesho yacu, adusaba kugaragaza ko tumwiringira. Tubigaragaza tumusenga, tukamubwira ibiduhangayikishije (Zab 65:2). Iyo tubikoze, twibonera ko Yehova asubiza amasengesho yacu. Araduhumuriza kandi akatuyobora, tukumva ari nk’aho aduhoberanye ubwuzu (Zab 73:23, 24). Adufasha kumenya uko abona ibintu, uko ibibazo twaba dufite byaba biri kose. Amasengesho avuye ku mutima dutura Imana, ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bigaragaza ko tuyiringira.

JYA UTEGA AMATWI YEHOVA

7. Yehova yakoze iki Habakuki amaze kumubwira ibyari bimuhangayikishije?

7 Soma muri Habakuki 1:5-7. Habakuki amaze kubwira Yehova ibyari bimuhangayikishije, ashobora kuba yaribazaga icyo Yehova yari agiye gukora. Kubera ko Yehova ari Umubyeyi wishyira mu mwanya w’abandi kandi akabumva, yiyumvishaga uko Habakuki yari amerewe. Yari azi ko yari ababaye, bityo akaba yari akeneye guhumurizwa. Aho kumucyaha amuziza ko yamubwiye ibyari bimuhangayikishije, yamubwiye ibyo yari agiye gukorera Abayahudi bari barayobye. Birashoboka ko Habakuki ari we wa mbere Yehova yamenyesheje ko iherezo ry’ibyo bihe bigoye ryari ryegereje.

8. Kuki igisubizo Yehova yahaye Habakuki cyamutunguye?

8 Yehova yabwiye Habakuki ko yari hafi kugira icyo akora. Yari agiye gukoresha Abakaludaya cyangwa Abanyababuloni bagahana abo bantu b’i Buyuda bari babi, ari n’abanyarugomo. Amagambo Yehova yavuze agira ati: “mu minsi yanyu,” agaragaza ko urwo rubanza rwari kuba uwo muhanuzi akiriho cyangwa hakiriho Abisirayeli bo mu gihe ke. Icyo gisubizo Yehova yamuhaye, si cyo yari yiteze. Ese koko ukurikije agahinda yari afite, ibyo ni byo Yehova yari kumusubiza? Mu by’ukuri ibyo Yehova yamushubije, byagaragazaga ko imibabaro yari kwiyongera mu Buyuda hose. * Abanyababuloni bari abagome bikabije kurusha Abisirayeli, kuko bo nibura bari bazi amahame ya Yehova. None se kuki Yehova yari gukoresha iryo shyanga ry’abapagani b’abagome, kugira ngo ahane abari bagize ubwoko bwe? Iyo uza kuba Habakuki, icyo gisubizo wari kucyakira ute?

9. Ni ibihe bibazo bindi Habakuki ashobora kuba yarabajije?

9 Soma muri Habakuki 1:12-14, 17. Nubwo Habakuki yasobanukiwe ko Yehova yari kuzakoresha Babuloni agahana izo nkozi z’ibibi zari zimukikije, yari akiri mu rujijo. Icyakora yicishije bugufi kandi yiyemeza gukomeza kwiringira Yehova. Yavuze ko Yehova ari we “Gitare” ke (Guteg 32:4; Yes 26:4). Habakuki yakomeje kwiringira ko Imana irangwa n’urukundo kandi ikagira neza. Ibyo byatumye adatinya kuyibaza ibindi bibazo nk’ibi ngo: “Kuki Imana yari igiye kwemera ko ibintu byaberaga mu Buyuda birushaho kuzamba? Kuki itari guhita igira icyo ikora? Kuki Ishoborabyose yari kwemera ko ibibi bikomeza kwiyongera? Kuki yari ‘gukomeza kwicecekera’ kandi ibibi byari gukwira hose?” Habakuki yari afite ishingiro, kuko Yehova ari “Uwera,” kandi ‘amaso ye akaba atunganye cyane ku buryo atakomeza kureba ibibi.’

10. Kuki hari igihe dushobora kumva tumeze nka Habakuki?

10 Hari igihe dushobora kumva tumeze nka Habakuki. Natwe dutega amatwi Yehova. Nanone tugaragaza ko tumwiringira mu buryo bwuzuye, dusoma Ijambo rye kandi tukaryiga, bigatuma tugira ibyiringiro bihamye. Byongeye kandi tumenya amasezerano ye binyuze ku nyigisho duhabwa n’umuryango we. Nubwo bimeze bityo ariko, dushobora kwibaza tuti: “Imibabaro duhura na yo izarangira ryari?” Ibyo Habakuki yakoze nyuma yaho bitwigisha iki?

JYA UTEGEREZA KO YEHOVA AGIRA ICYO AKORA

11. Ni iki Habakuki yiyemeje gukora amaze kuganira na Yehova?

11 Soma muri Habakuki 2:1. Ikiganiro Habakuki yagiranye na Yehova cyatumye yumva atuje. Ni yo mpamvu yiyemeje gukomeza gutegereza ko Yehova agira icyo akora. Yagaragaje ko akomeye kuri icyo kemezo igihe yavugaga ati: “Nzategereza umunsi w’amakuba ntuje” (Hab 3:16). Hari abandi bagaragu b’Imana b’indahemuka, bakomeje gutegereza bihanganye ko Yehova agira icyo akora. Urugero badusigiye rudutera inkunga, kubera ko bagaragaje ko natwe twabishobora.—Mika 7:7; Yak 5:7, 8.

12. Ni ayahe masomo tuvana kuri Habakuki?

12 Ikemezo Habakuki yafashe kitwigisha iki? Icya mbere, ntitugomba kureka gusenga Yehova, uko ibibazo twaba dufite byaba biri kose. Icya kabiri, tugomba gutega amatwi ibyo Yehova atubwira binyuze ku Ijambo rye n’umuryango we. Icya gatatu, tugomba gutegereza Yehova twihanganye, twiringiye tudashidikanya ko azadukemurira ibibazo mu gihe gikwiriye. Nitwigana Habakuki, tugakomeza kuganira na Yehova mu buryo bwa gicuti kandi tukamutega amatwi twihanganye, bizadufasha gutuza maze dushobore kwihanganira ibibazo dufite. Ibyiringiro bizatuma turushaho kwihangana, kwihangana na byo bitume tugira ibyishimo, uko ibibazo twaba dufite byaba biri kose. Ibyiringiro bituma twizera ko Data wo mu ijuru azagira icyo akora.—Rom 12:12.

13. Yehova yahumurije Habakuki ate?

13 Soma muri Habakuki 2:3. Nta gushidikanya ko Yehova yashimishijwe n’uko Habakuki yiyemeje gutegereza ko agira icyo akora. Imana Ishoborabyose yari izi neza imihangayiko Habakuki yari afite. Ni yo mpamvu yamuhumurije kandi ikamwizeza ko yari igiye gukemura ibibazo byari bimuhangayikishije. Ni nk’aho Imana yabwiraga Habakuki iti: “Ihangane, ukomeze kunyiringira. Nzagusubiza nubwo byasa n’ibitinze.” Yehova yamwibukije ko yari yaragennye igihe yari kuzasohoreza ibyo yasezeranyije. Yagiriye Habakuki inama yo gutegereza ko ayo masezerano asohora. Amaherezo uwo muhanuzi yari kuzabona ko Yehova atamutengushye.

Kuki twiyemeje gukorera Yehova tubigiranye ubushobozi bwacu bwose? (Reba paragarafu ya 14)

14. Ni iki twakora mu gihe duhanganye n’ibibazo?

14 Natwe tugomba gukomeza gutegereza ko Yehova agira icyo akora kandi tugatega amatwi ibyo atubwira. Ibyo bizatuma tumwiringira kandi twumve dutuje nubwo twaba dufite ibibazo. Yesu yaduteye inkunga yo kudahangayikishwa n’“ibihe cyangwa ibihe byagenwe,” kandi Imana itarabitumenyesha (Ibyak 1:7). Tugomba kwiringira ko Yehova ari we uzi igihe gikwiriye cyo kugira icyo akora. Bityo rero, natwe ntitwagombye gucika intege. Ahubwo dukwiriye gukomeza gutegereza twicishije bugufi, dufite ukwizera kandi twihanganye. Hagati aho tugomba gukoresha neza igihe dufite, tugakorera Yehova tubigiranye ubushobozi bwacu bwose.—Mar 13:35-37; Gal 6:9.

IRINGIRE YEHOVA, UZABONE UBUZIMA

15, 16. (a) Ni ayahe masezerano y’ingenzi dusanga mu gitabo cya Habakuki? (b) Ayo masezerano atwigisha iki?

15 Yehova yatanze isezerano rigira riti: “Umukiranutsi azabeshwaho n’ubudahemuka bwe,” kandi “isi izakwirwa no kumenya icyubahiro cya Yehova” (Hab 2:4, 14). Koko rero, abategereza Imana bihanganye bazahabwa ingororano y’ubuzima.

16 Ucyumva isezerano riri muri Habakuki 2:4, ushobora kutariha agaciro. Icyakora, intumwa Pawulo yabonaga ko ari iry’agaciro kenshi, ku buryo yarigarutseho inshuro eshatu (Rom 1:17; Gal 3:11; Heb 10:38). Nidukomeza kubera Imana indahemuka kandi tukayiringira, tuzibonera isohozwa ry’amasezerano yayo, uko ibibazo twahura na byo byaba biri kose. Yehova adusaba gukomeza gutekereza ku masezerano y’igihe kizaza.

17. Igitabo cya Habakuki kitwizeza iki?

17 Twe abariho muri iyi minsi y’imperuka, igitabo cya Habakuki kitwigisha isomo ry’ingirakamaro. Kigaragaza ko Yehova asezeranya abakiranutsi bamwiringira ko azabaha ubuzima bw’iteka. Nimucyo rero turusheho kwiringira Imana, uko ibibazo n’imihangayiko twaba dufite byaba biri kose. Yehova yakoresheje Habakuki atwizeza ko azadushyigikira kandi akadukiza. Adusaba kumwiringira no gutegereza twihanganye ko igihe yagennye kigera, ni ukuvuga igihe Ubwami bwe buzaba butegeka, isi yose irimo abamusenga barangwa n’ibyishimo kandi b’abanyamahoro.—Mat 5:5; Heb 10:36-39.

IRINGIRE YEHOVA, UGIRE IBYISHIMO

18. Amagambo ya Yehova yafashije ate Habakuki?

18 Soma muri Habakuki 3:16-19. Ayo magambo ya Yehova yafashije Habakuki cyane. Yatekereje ku bikorwa bikomeye Yehova yakoreye abari bagize ubwoko bwe kera, bituma arushaho kumwiringira. Yari azi ko Yehova yari hafi kugira icyo akora! Ibyo byaramuhumurije, nubwo yari azi ko yari kuzamara igihe runaka agihanganye n’imibabaro. Ntiyongeye guhangayika, ahubwo yiringiye adashidikanya ko Yehova yari kuzamukiza. Mu magambo yo muri Bibiliya abantu bavuze bagaragaza ko biringira Yehova, ayo magambo Habakuki yavuze ashobora kuba ari yo afite imbaraga kurusha andi yose. Hari abahanga bavuga ko amagambo ari ku murongo wa 18 ashobora guhindurwamo ngo: “Nzasimbukishwa n’ibyishimo nishimira Umwami; nzazenguruka kuko nzaba nezerewe kubera Imana.” Ayo magambo aduha ikizere rwose! Yehova yaduhaye amasezerano ahebuje, kandi atwizeza ko no muri iki gihe hari icyo akora kugira ngo ayo masezerano azasohore.

19. Twakora iki ngo Yehova aduhumurize nk’uko yahumurije Habakuki?

19 Nta gushidikanya ko isomo ry’ingenzi tuvana mu gitabo cya Habakuki, ari ukwiringira Yehova (Hab 2:4). Kugira ngo dukomeze kumwiringira, tugomba gushimangira ubucuti dufitanye na we. Bityo rero, tugomba gukora ibi bikurikira: (1) Gukomeza kumusenga, tukamubwira ibibazo n’imihangayiko dufite. (2) Gutega amatwi twitonze ibyo Yehova atubwira mu Ijambo rye n’amabwiriza duhabwa n’umuryango we. (3) Kubera Yehova indahemuka no gutegereza twihanganye igihe azasohoreza amasezerano ye. Uko ni ko Habakuki yabigenje. Nubwo atangira kuganira na Yehova yari afite agahinda kenshi, ikiganiro bagiranye cyarangiye afite ikizere kandi yishimye. Natwe nitwigana Habakuki, Data wo mu ijuru Yehova azaduhumuriza abigiranye ubwuzu. Ese muri iyi si icuze umwijima, hari ahandi twabonera ihumure riruta iryo?

^ par. 8 Muri Habakuki 1:5 hakoreshwa imvugo iri mu bwinshi. Ibyo bigaragaza ko ibyo byago byari kugera ku Buyuda bwose.