Kugwa neza ni umuco ugaragarira mu magambo no mu bikorwa
IYO umuntu atugaragarije ubugwaneza, biraduhumuriza cyane. Iyo hagize utwitaho na bwo biradushimisha. None se ko buri wese yishimira kugaragarizwa ubugwaneza, twakwitoza dute kugaragaza uwo muco mwiza?
Kugwa neza ni ukwita ku bandi by’ukuri, ukabigaragaza mu magambo no mu bikorwa. Kubera ko ari umuco ugaragarira mu bikorwa, utandukanye no kugira ikinyabupfura gusa, ushaka kwibonekeza. Kugwa neza by’ukuri, bituruka ku rukundo rwimbitse no kwishyira mu mwanya w’abandi. Ikiruta byose, uwo muco ni imwe mu mbuto z’umwuka w’Imana Abakristo basabwa kugira (Gal 5:22, 23). Tugomba kwitoza uwo muco. Reka noneho dusuzume uko Yehova n’Umwana we bawugaragaza, turebe n’uko twabigana.
YEHOVA AGARAGARIZA UBUGWANEZA ABANTU BOSE
Kugwa neza bifitanye isano ya bugufi no kugira neza, kandi Yehova agaragariza ubugwaneza abantu bose, harimo “indashima n’abagome” (Luka 6:35). Urugero, Yehova “atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa” (Mat 5:45). Bityo rero, n’abantu batazi ko Yehova ari Umuremyi wabo abagaragariza ubugwaneza, akabaha ibintu bituma bagira ubuzima bwiza n’ibyishimo.
Urugero ruhebuje rugaragaza ko Yehova agwa neza, ni ibyo yakoreye Adamu na Eva. Bakimara gucumura, ‘baremekanyije ibibabi by’imitini maze barabikenyera.’ Icyakora, Yehova yari azi ko bari kuzakenera imyambaro ikwiriye, igihe bari kuba batakiri mu busitani bwa Edeni, ubutaka bwaravumwe, busigaye bumeramo “amahwa n’ibitovu.” Icyo gihe Yehova yabagaragarije ubugwaneza, abakorera “imyambaro miremire y’impu.”—Intang 3:7, 17, 18, 21.
Nubwo Yehova agaragariza ubugwaneza “ababi n’abeza,” yifuza kubugaragariza cyanecyane abagaragu be b’indahemuka. Urugero, mu gihe cy’umuhanuzi Zekariya, hari umumarayika wababajwe no kubona ukuntu imirimo yo kubaka urusengero rw’i Yerusalemu yari yarahagaze. Yehova yamuteze amatwi, yumva ibyari bimuhangayikishije, maze amubwira “amagambo meza, ahumuriza” (Zek 1:12, 13). Ibyo ni na byo Yehova yakoreye umuhanuzi Eliya. Uwo muhanuzi yigeze gucika intege, ku buryo yasabye Yehova ko yamureka akipfira. Yehova yamuteze amatwi yitonze igihe yamubwiraga ibyari bimuhangayikishije, maze amwoherereza umumarayika wo kumukomeza. Nanone Imana yamwijeje ko atari wenyine. Eliya amaze kumva ayo magambo arangwa n’ubugwaneza, akabona n’ubufasha yari akeneye, yabonye imbaraga zo gusohoza inshingano ye (1 Abami 19:1-18). None se ni nde wiganye Yehova, akagaragaza umuco wo kugwa neza kurusha abandi bagaragu be bose?
YESU YAGARAGAJE UBUGWANEZA KURUSHA ABANDI BOSE
Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, abantu bari bazi ko agwa neza kandi ko yita ku bandi. Ntiyabwiraga abandi nabi cyangwa ngo abatwaze igitugu. Yaravuze ati: ‘Nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Umugogo wanjye nturuhije’ (Mat 11:28-30). Abantu babonye ko ari umugwaneza, bakajya bamukurikira aho yajyaga hose. Yesu ‘yumvaga abagiriye impuhwe,’ akabagaburira, akabakiriza abarwayi n’abamugaye kandi akabigisha “ibintu byinshi” ku birebana na Se.—Mar 6:34; Mat 14:14; 15:32-38.
Ikintu gikomeye kigaragaza ko Yesu yari umugwaneza, ni uko yategaga abandi amatwi kandi akagira ubushishozi mu byo yabakoreraga. Mu by’ukuri, yakomezaga kwakirana urugwiro abantu bose bamuganaga, no mu gihe byabaga bigoye (Luka 9:10, 11). Urugero, Yesu ntiyabwiye nabi umugore wari ufite ubwoba wakoze ku mwenda we, nubwo yari ahumanye. Yari yiringiye ko nakora ku nshunda z’umwenda wa Yesu, ari bukire indwara yo kuva amaraso (Lewi 15:25-28). Yesu yagiriye impuhwe uwo mugore wari umaze imyaka 12 ababara, maze aramubwira ati: “Mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga” (Mar 5:25-34). Mbega igikorwa gihebuje kigaragaza ubugwaneza!
KUGWA NEZA BIGARAGAZWA N’IBIKORWA BYIZA
Ingero tumaze kubona zigaragaza ko kugwa neza bigaragarira mu bikorwa. Yesu yabisobanuye igihe yacaga umugani w’Umusamariya mwiza. Nubwo Abasamariya n’Abayahudi baziranaga, Umusamariya uvugwa muri uwo mugani yumvise agiriye impuhwe umuntu wari waguye mu gico cy’abambuzi bakamucuza, bakamukubita, maze bakamusiga ku nzira ari intere. Ubugwaneza bwatumye uwo Musamariya agira icyo akora. Yapfutse ibikomere by’uwo muntu kandi amushakira icumbi. Nanone yishyuye nyiri icumbi kugira ngo azamwiteho kandi amusezeranya ko yari kuzamwishyura ibyo yari gukoresha byose amwitaho.—Luka 10:29-37.
Nubwo kugwa neza bigaragarira akenshi mu bikorwa, dushobora no kubigaragariza mu magambo atera inkunga kandi avuye ku mutima. Bibiliya igira iti: “Umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza” (Imig 12:25). Iyo dufite umuco wo kugwa neza no kugira neza, tubwira abandi amagambo abatera inkunga, bigatuma barushaho kwishima. * Kubabwira amagambo meza bizatuma babona ko tubitaho. Ayo magambo meza azabatera inkunga, abafashe gutsinda ibigeragezo bahanganye na byo.—Imig 16:24.
UKO TWAKWITOZA UMUCO WO KUGWA NEZA
Kubera ko abantu bose baremwe mu “ishusho y’Imana,” bashobora kugwa neza (Intang 1:27). Urugero, igihe intumwa Pawulo yajyaga i Roma, umusirikare mukuru w’Umuroma witwaga Yuliyo yamugaragarije ubugwaneza, igihe yari ageze mu mugi wa Sidoni, “amwemerera kujya mu ncuti ze kugira ngo zimwiteho” (Ibyak 27:3). Nyuma yaho, igihe ubwato Pawulo n’abo bari kumwe barimo bwamenekaga, abaturage bo ku kirwa cya Malita ‘babagiriye neza mu buryo budasanzwe,’ ndetse babacanira umuriro kugira ngo bote (Ibyak 28:1, 2). Ibyo bakoze ni byiza. Ariko niba twifuza kugwa neza by’ukuri, tugomba gukora ibirenze ibyo, tugakora ibikorwa byiza igihe cyose.
Kolo 3:12). Ariko tuvugishije ukuri, kugaragaza uwo muco buri gihe ntibyoroshye. Kubera iki? Bishobora kutugora bitewe wenda no kugira amasonisoni, kutigirira ikizere, kurwanywa cyangwa ibisigisigi by’ubwikunde. Icyakora, kwishingikiriza ku mwuka wera no kwigana ubugwaneza bwa Yehova, bishobora gutuma tunesha izo nzitizi.—1 Kor 2:12.
Kugira ngo dushimishe Imana, tugomba kugwa neza buri gihe, bikaba umuco uturanga mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni yo mpamvu Yehova adusaba ‘kwambara’ umuco wo kugwa neza (Ni iki cyadufasha kwisuzuma ngo turusheho kugaragaza umuco wo kugwa neza? Ibaze uti: “Ese ntega abandi amatwi nitonze, nkishyira mu mwanya wabo? Ese mfasha abandi mu gihe babikeneye? Ni ryari mperuka kugirira neza umuntu utari inshuti yange cyangwa mwene wacu?” Nanone, dushobora kwishyiriraho intego yo kurushaho kumenya abandi, cyanecyane abo duhuje ukwizera. Ibyo bizatuma tumenya uko bamerewe n’ibyo bakeneye. Byongeye kandi, twagombye kwihatira kugaragariza abandi ubugwaneza nk’uko twifuza ko babutugaragariza (Mat 7:12). Nidusenga Yehova azaduha umwuka wera udufashe kugaragaza uwo muco.—Luka 11:13.
KUGWA NEZA BITUMA ABANTU BEMERA UKURI
Igihe intumwa Pawulo yavugaga ibintu byagaragazaga ko yari umukozi w’Imana, yavuzemo n’umuco wo “kugwa neza” (2 Kor 6:3-6). Kuba yaritaga ku bantu, akabagaragariza ubugwaneza mu magambo no mu bikorwa, byatumaga bamugana (Ibyak 28:30, 31). Natwe iyo tugaragarije abantu ubugwaneza, bituma bitabira ukuri. Iyo tugaragarije bose ubugwaneza, ndetse n’abaturwanya, bishobora gutuma bacururuka, ntibakomeze kuturwanya (Rom 12:20). Hari n’igihe bashobora kwemera kwiga Bibiliya.
Igihe tuzaba turi mu isi izaba yahindutse Paradizo, nta gushidikanya ko abantu batagira ingano bazaba bazutse, bazashimishwa n’uko abandi bazabagaragariza ubugwaneza by’ukuri, wenda bikazaba ari ubwa mbere. Bizatuma na bo bagaragariza abandi ubugwaneza. Umuntu wese utazagaragaza ubugwaneza, ntazemererwa kuguma muri Paradizo. Abantu Imana izemerera ko bayibamo iteka, bazaba ari abantu bagaragarizanya urukundo n’ubugwaneza (Zab 37:9-11). Icyo gihe, ku isi hazaba harangwa amahoro n’umutekano rwose! Ariko se hagati aho, kugwa neza bitugirira akahe kamaro?
AKAMARO KO KUGWA NEZA
Bibiliya igira iti: “Umugabo ugaragaza ineza yuje urukundo aba agirira neza ubugingo bwe” (Imig 11:17). Umuntu ugwa neza abandi bamwishyikiraho, kandi akenshi na bo bamugaragariza ubugwaneza. Yesu yaravuze ati: ‘Urugero mugeramo ni rwo namwe bazabagereramo’ (Luka 6:38). Bityo rero, umuntu ugwa neza abona inshuti nziza bitamugoye kandi akarambana na zo.
Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bo mu itorero rya Efeso inama igira iti: “Mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose” (Efe 4:32). Iyo itorero ririmo abantu bishyira mu mwanya w’abandi, bakabagaragariza ubugwaneza kandi bakabitaho, birigirira akamaro cyane. Ntibabwira abandi nabi, ntibabanenga cyangwa ngo babatuke. Aho kubaharabika, bihatira kubabwira amagambo ahumuriza (Imig 12:18). Ibyo bituma itorero rikomera kandi abarigize bagakorera Yehova bishimye.
Koko rero, umuco wo kugwa neza ugaragarira mu magambo no mu bikorwa. Iyo tuwugaragaza, tuba twigana Yehova, we Mana yuje urukundo kandi itanga ititangiriye itama (Efe 5:1). Ibyo bizatuma amatorero yacu akomera kandi bitume abantu bemera ukuri. Nimucyo twihatire kuba abagwaneza.
^ par. 13 Umuco wo kugira neza tuzawusuzuma ubutaha muri izi ngingo ikenda z’uruhererekane, zisobanura imbuto z’umwuka w’Imana.