Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni nde uyobora imitekerereze yawe?

Ni nde uyobora imitekerereze yawe?

“Mureke kwishushanya n’iyi si.”​—ROM 12:2.

INDIRIMBO: 88, 45

1, 2. (a) Yesu yashubije ate Petero igihe yamugiraga inama yo kwibabarira? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki Yesu yamushubije atyo?

YESU yabwiye abigishwa be ko yari hafi kubabazwa kandi akicwa. Abigishwa be bananiwe kubyakira, kuko bari biteze ko yari agiye gusubizaho ubwami muri Isirayeli. Intumwa Petero yahise amubwira ati: “Ibabarire Mwami; ibyo ntibizigera bikubaho.” Yesu yahise amucyaha ati: “Jya inyuma yanjye Satani! Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu.”—Mat 16:21-23; Ibyak 1:6.

2 Ayo magambo ya Yesu agaragaza neza itandukaniro riri hagati y’ibitekerezo bituruka ku Mana n’ibituruka muri iyi si iyobowe na Satani (1 Yoh 5:19). Petero yashishikarizaga Yesu kugira ingeso y’ubwikunde iranga abantu benshi bo muri iyi si. Ariko Yesu we yari azi ko Imana yifuzaga ko yitegura imibabaro n’urupfu yari agiye guhangana na byo. Igisubizo Yesu yahaye Petero, kigaragaza ko yamaganye ibitekerezo by’isi agashyigikira ibitekerezo bya Yehova.

3. Kuki kwamagana imitekerereze y’isi ugashyigikira imitekerereze ya Yehova bitoroshye?

3 Twe se byifashe bite? Ese dufite ibitekerezo nk’iby’Imana cyangwa ni nk’iby’isi? Ni iby’ukuri ko twihatira guhuza imyifatire yacu n’ibyo Imana idusaba. Ariko se ibitekerezo byacu byo bimeze bite? Ese ibitekerezo byacu n’uko tubona ibintu, bihuje n’ibya Yehova? Kugira ibitekerezo nk’iby’Imana bisaba guhatana. Icyakora kugira ibitekerezo by’isi byo biroroshye cyane, kubera ko umwuka w’isi uri ahantu hose (Efe 2:2). Ikindi kandi, kubera ko abantu bo mu isi badushishikariza kwikunda, kubumvira biratworohera. Mu by’ukuri gutekereza nka Yehova biragoye. Ariko gutekereza nk’isi byo biroroshye cyane.

4. (a) Turamutse twemeye ko isi iyobora imitekerereze yacu byagenda bite? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Icyakora, turamutse twemeye ko isi iyobora imitekerereze yacu, bishobora gutuma tugira ingeso y’ubwikunde n’iyo kwigenga (Mar 7:21, 22). Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko twitoza kugira “ibitekerezo by’Imana” aho kugira “iby’abantu.” Iki gice kiri bubidufashemo. Kigaragaza impamvu kubona ibintu nk’uko Yehova abibona ari byo bidufitiye akamaro. Turi busuzume impamvu kugira ibitekerezo nk’iby’Imana bitatubuza umudendezo. Nanone kigaragaza uko twakwirinda kugira imitekerereze y’isi. Igice gikurikira kigaragaza uko twakwitoza kugira imitekerereze nk’iya Yehova mu bintu bitandukanye, maze natwe tukabona ibintu nk’uko abibona.

KUGIRA IMITEKEREREZE NK’IYA YEHOVA BIDUFITIYE AKAMARO

5. Kuki hari abantu banga ko hagira umuntu uyobora ibitekerezo byabo?

5 Hari abantu banga ko hagira umuntu uyobora ibitekerezo byabo. Usanga bavuga bati: “Nta wugomba kuntekerereza.” Ni nk’aho baba bashatse kuvuga ko ari bo bagomba kwifatira imyanzuro, kandi ko babifitiye uburenganzira. Ntibifuza kuyoborwa n’abandi cyangwa ngo bifuze ko hagira ubahatira kumera nk’abandi bose. *

6. (a) Ni uwuhe mudendezo Yehova aduha? (b) Ese uwo mudendezo ntugira imipaka?

6 Igishishikaje ni uko kubona ibintu nk’uko Yehova abibona bitatubuza umudendezo wo gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza. Nk’uko bivugwa mu 2 Abakorinto 3:17, “aho umwuka wa Yehova uri, haba hari umudendezo.” Dufite uburenganzira bwo guhitamo abo twifuza kuba bo. Dushobora gukunda ibintu dushaka kandi tugahitamo ibidushishikaza. Ni uko Yehova yaturemye. Icyakora, uwo mudendezo dufite ugira aho ugarukira. (Soma muri 1 Petero 2:16.) Mu gihe dusabwa guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi, Yehova aba yifuza ko tuyoborwa n’imitekerereze ye dusanga mu Ijambo rye. Ese ibyo ni ukutubuza umudendezo, cyangwa ni byo bidufitiye akamaro?

7, 8. Kuki kubona ibintu nk’uko Yehova abibona bitatubuza umudendezo? Tanga urugero.

7 Reka dufate urugero. Ababyeyi bihatira gucengeza mu bana babo amahame mbwirizamuco. Bashobora kubigisha kuba inyangamugayo, kugira umwete no kwita ku bandi. Mu by’ukuri ntibaba bababujije umudendezo. Ahubwo ababyeyi baba babatoza kuzagira icyo bimarira bamaze kuba bakuru. Iyo abana bamaze gukura bakava mu rugo, icyo gihe baba bafite uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro. Iyo bakurikije amahame ababyeyi babo babigishije, akenshi bafata imyanzuro batazigera bicuza. Ibyo bibarinda ibibazo n’imihangayiko abantu bakunze kwiteza.

8 Yehova na we ni nk’umubyeyi mwiza, wifuza ko abana be bagira imibereho myiza (Yes 48:17, 18). Ni yo mpamvu yashyizeho amahame y’ibanze agenga imyifatire yacu n’imibanire yacu n’abandi. Adusaba kwitoza kubona ibintu nk’uko abibona no kuyoborwa n’amahame ye. Ibyo ntibitubuza umudendezo. Ahubwo bidufasha kubona ibintu mu buryo bukwiriye (Zab 92:5; Imig 2:1-5; Yes 55:9). Nanone dukurikiza ayo mahame tugahitamo ibyo dushaka kandi tugafata imyanzuro myiza, bigatuma tugira ibyishimo (Zab 1:2, 3). Koko rero, kubona ibintu nk’uko Yehova abibona bitugirira akamaro cyane.

IMITEKEREREZE YA YEHOVA IRUTA KURE IY’ISI

9, 10. Ni iki kigaragaza ko ibitekerezo bya Yehova biruta kure iby’isi?

9 Indi mpamvu ituma abasenga Yehova bifuza guhuza ibitekerezo byabo n’iby’Imana, ni uko ibitekerezo byayo biruta kure iby’iyi si. Isi itanga inama zitandukanye ku birebana n’imyifatire ikwiriye, uko wagira umuryango mwiza, uko wagira icyo ugeraho mu kazi ukora n’ibindi. Inyinshi muri izo nama ntiziba zihuje n’uko Yehova abona ibintu. Urugero, isi ishishikariza abantu kwita ku nyungu zabo gusa. Nanone yigisha ko ubusambanyi nta cyo butwaye. Hari n’igihe yigisha ko kugira ngo abashakanye barusheho kugira ibyishimo, bashobora gutandukana cyangwa bagatana burundu nta mpamvu ifatika ibiteye. Iyo nama ihabanye rwose n’Ibyanditswe. Ese koko inama zo muri iyi si ni zo zidufitiye akamaro kurusha inama zo muri Bibiliya?

10 Yesu yaravuze ati: “Ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka” (Mat 11:19). Ni iby’ukuri ko isi yateye imbere mu ikoranabuhanga. Icyakora hari ibibazo bikomeye yananiwe gukemura kandi bituma abantu babura ibyishimo, urugero nk’intambara, ivanguramoko n’ubugizi bwa nabi. Nanone, isi ibona ko ubusambanyi nta cyo butwaye. Ariko abantu benshi bemera ko ubusambanyi budakemura ibibazo, ahubwo ko busenya ingo, bugakururira abantu indwara n’ibindi bibazo. Bite se ku birebana n’inama Yehova aduha? Abakristo bemera kuyoborwa n’imitekerereze y’Imana bo usanga bafite ingo nziza, amagara mazima, kandi babana amahoro na bagenzi babo bahuje ukwizera bo hirya no hino ku isi (Yes 2:4; Ibyak 10:34, 35; 1 Kor 6:9-11). Ese ibyo ntibigaragaza ko ibitekerezo bya Yehova biruta kure iby’isi?

11. Mose yayoborwaga n’imitekerereze ya nde, kandi se byamugiriye akahe kamaro?

11 Abagaragu b’Imana ba kera b’indahemuka, bari bazi ko ibitekerezo bya Yehova biruta iby’isi. Urugero, nubwo Mose yari yarigishijwe “ubwenge bwose bw’Abanyegiputa,” yasabye Imana kumuha “umutima w’ubwenge” (Ibyak 7:22; Zab 90:12). Nanone yinginze Yehova ati: “Menyesha inzira zawe” (Kuva 33:13). Kuba yaremeye kuyoborwa n’imitekerereze y’Imana, byatumye agira uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi wayo, kandi yamuhesheje icyubahiro ivuga ko yari umuntu ufite ukwizera gukomeye.—Heb 11:24-27.

12. Intumwa Pawulo yafataga imyanzuro ashingiye ku ki?

12 Intumwa Pawulo na we yari umuhanga kandi yari yarize cyane, azi Igiheburayo n’Ikigiriki (Ibyak 5:34; 21:37, 39; 22:2, 3). Ariko iyo yabaga agiye gufata umwanzuro hagati y’ikiza n’ikibi, yirindaga imitekerereze y’isi, agafata umwanzuro ashingiye ku Ijambo ry’Imana. (Soma mu Byakozwe 17:2; 1 Abakorinto 2:6, 7, 13.) Ibyo byatumye Pawulo akora umurimo neza kandi yari yiringiye ingororano y’iteka.—2 Tim 4:8.

13. Ni nde ufite inshingano yo guhuza imitekerereze yacu n’iya Yehova?

13 Mu by’ukuri, ibitekerezo by’Imana biruta kure iby’isi. Kuyoborwa n’imitekerereze y’Imana bizaduhesha ibyishimo kandi bitume tugira ubuzima bwiza. Icyakora, Yehova ntaduhatira kugira imitekerereze nk’iye. Nanone, ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ n’abasaza b’itorero, ntibagenga imitekerereze yacu (Mat 24:45; 2 Kor 1:24). Ahubwo buri Mukristo afite inshingano yo guhuza imitekerereze ye n’iy’Imana. Ibyo twabikora dute?

MWIRINDE KWISHUSHANYA N’IYI SI

14, 15. (a) Niba twifuza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, ni ibiki tugomba gutekerezaho? (b) Nk’uko bivugwa mu Baroma 12:2, kuki tugomba kwirinda imitekerereze y’isi? Tanga urugero.

14 Mu Baroma 12:2, hatugira inama igira iti: “Mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.” Ayo magambo yahumetswe agaragaza ko uko imitekerereze yacu yaba yari imeze kose mbere y’uko tumenya ukuri, dushobora kuyihuza n’iy’Imana. Mu by’ukuri, mu rugero runaka uko tubona ibintu biterwa n’imiryango dukomokamo n’ibyatubayeho. Ariko umuntu ashobora guhindura imitekerereze. Ahanini uko tubona ibintu bigenda bihinduka bitewe n’ibyo dukunda gutekerezaho. Iyo dukunda gusuzuma uko Yehova abona ibintu, bituma tubona ko buri gihe imitekerereze ye ari yo iba ikwiriye. Ibyo bituma tugira ikifuzo cyo kubona ibintu nk’uko abibona.

15 Icyakora niba dushaka kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, tugomba ‘kureka kwishushanya n’iyi si.’ Ibyo bisobanura ko tugomba kwirinda gushyira mu bwenge bwacu ibitekerezo bihabanye n’iby’Imana. Kugira ngo tubyiyumvishe, reka dufate urugero rw’ibyokurya. Umuntu wifuza kugira ubuzima bwiza, ashobora kwiyemeza kurya indyo yuzuye. Ariko se agiye avangamo n’ibyokurya byaboze, byamumarira iki? Mu buryo nk’ubwo, niba twemera ko ibitekerezo bibi by’iyi si byinjira mu bwenge bwacu, imihati yose dushyiraho ngo tumenye imitekerereze ya Yehova, nta cyo yageraho.

16. Ni iki tugomba kwirinda?

16 Ariko se dushobora kwirinda burundu ibitekerezo by’isi? Oya, kubera ko turi mu isi, ntaho twacikira ibitekerezo byayo (1 Kor 5:9, 10). Niyo turi mu murimo wo kubwiriza, abantu batubwira ibitekerezo bidakwiriye n’imyizerere y’ikinyoma. Icyakora, no mu gihe bibaye ngombwa ko tubyumva, ntitugomba gukomeza kubitekerezaho cyangwa ngo twemere ko ari ukuri. Kimwe na Yesu, tugomba guhita twamagana ibitekerezo bishyigikira uko Satani abona ibintu. Nanone tuge twirinda kwitegeza imitekerereze y’isi.—Soma mu Migani 4:23.

17. Twakwirinda dute kwitegeza ibitekerezo by’isi?

17 Urugero, tugomba kugira amakenga mu gihe duhitamo inshuti. Bibiliya iduha umuburo uvuga ko iyo twemeye kugirana ubucuti n’abantu badasenga Yehova, amaherezo tugira imitekerereze nk’iyabo (Imig 13:20; 1 Kor 15:12, 32, 33). Tugomba no kuba maso mu gihe duhitamo imyidagaduro. Iyo twirinze imyidagaduro ishyigikira ubwihindurize, urugomo cyangwa ubusambanyi, tuba turinze ubwenge bwacu kwanduzwa n’ibitekerezo ‘birwanya ubumenyi buva ku Mana.’—2 Kor 10:5.

Ese dufasha abana bacu kwirinda imyidagaduro idakwiriye? (Reba paragarafu ya 18 n’iya 19)

18, 19. (a) Kuki tugomba kwirinda ibitekerezo by’isi bikwirakwizwa mu buryo bufifitse? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza, kandi kuki?

18 Nanone tugomba gukora uko dushoboye tukamenya imitekerereze y’isi kandi tukayirwanya mu gihe ije mu buryo bufifitse. Urugero, hari amakuru atangazwa akaba abogamiye ku bitekerezo runaka bya poritiki. Nanone hari ibiganiro bishobora gutuma tugira imitekerereze y’isi mu bijyanye no kwiteza imbere. Hari na firimi n’ibitabo bishyigikira ingeso ya “reka mbanze” kandi bigatuma abantu bumva ko gushyira akazi imbere y’ibindi byose kugira ngo umuryango wawe uzabeho neza bikwiriye, kandi ko bishyize mu gaciro. Abantu babona ibintu batyo baba birengagije ko Ibyanditswe bivuga ko niba twifuza kugira umuryango mwiza kandi natwe ubwacu tukagira ibyishimo, tugomba gukunda Yehova mbere na mbere (Mat 22:36-39). Nanone hari ibitabo na firimi bigenewe abana usanga bikunzwe na benshi. Icyakora bishobora kwangiza ubwenge bwabo mu buryo bufifitse, bigatuma bumva ko ubwiyandarike nta cyo butwaye.

19 Ibyo ntibishatse kuvuga ko tutagomba kwidagadura mu buryo bukwiriye. Icyakora, byaba byiza twibajije tuti: “Ese nshobora gutahura imyidagaduro irimo imitekerereze y’isi nubwo yaba idahita yigaragaza? Ese nge ubwange nirinda ibiganiro byo kuri tereviziyo n’ibitabo biteje akaga, nkabirinda n’abana bange? Ese mfasha abana bange kwikuramo ibitekerezo by’isi bumvise cyangwa babonye, nkabafasha kubona ibintu nk’uko Yehova abibona?” Kumenya gutandukanya ibitekerezo by’Imana n’iby’isi, bizaturinda “kwishushanya n’iyi si.”

NI NDE UYOBORA IMITEKEREREZE YAWE?

20. Ni iki kigena uyobora imitekerereze yacu?

20 Zirikana ko hari ahantu habiri tuvana ibitekerezo, ni ukuvuga kuri Yehova no mu isi iyoborwa na Satani. None se ni nde uyobora imitekerereze yawe? Igisubizo k’icyo kibazo cyaterwa n’aho tuvana ibitekerezo dushyira mu bwenge bwacu. Nidushyira mu bwenge bwacu ibitekerezo by’isi, ni byo bizagenga uko tubona ibintu, bitume dutekereza nk’ab’isi kandi dukore nk’ibyo bakora. Ni yo mpamvu tugomba kuba maso ku birebana n’ibyo tureba, ibyo dusoma, ibyo twumva n’ibyo dutekerezaho.

21. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

21 Nk’uko twabibonye, niba dushaka kugira imitekerereze ya Yehova, tugomba kwirinda ibitekerezo bibi. Ariko nanone, tugomba kwitoza kugira imitekerereze nk’iy’Imana kandi tukemera ko ituyobora. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko twabigeraho.

^ par. 5 Mu by’ukuri ariko, abantu bibwira ko nta muntu uyobora imitekerereze yabo baba bibeshya. Mu bintu byose abantu batekereza, byaba ari ibikomeye, urugero nk’inkomoko y’ubuzima, cyangwa ibyoroheje, urugero nko guhitamo umwenda wo kwambara, mu rugero runaka bayoborwa n’imitekerereze y’abandi. Icyakora dushobora guhitamo abayobora imitekerereze yacu.