UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ugushyingo 2019
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 30 Ukuboza 2019–2 Gashyantare 2020.
Turusheho gukundana uko umunsi w’imperuka ugenda wegereza
Ibyabaye kuri Yeremiya bishobora kutwigisha byinshi, kuko na we inshuti ze ari zo zamufashije kurokoka, igihe Yerusalemu yari hafi kurimburwa.
Uko umwuka wera udufasha
Umwuka wera udufasha kwihangana. Niba twifuza kuwubona hari ibintu bine twakora.
Ese wita ku ngabo yawe nini yo kwizera?
Ukwizera ni nk’ingabo idukingira. Ni iki cyagufasha kumenya niba ingabo yawe yo kwizera imeze neza?
Amasomo twavana mu gitabo cy’Abalewi
Igitabo cy’Abalewi kirimo amategeko Yehova yahaye Isirayeli ya kera. Twe Abakristo ntidusabwa kuyakurikiza, ariko ashobora kutugirira akamaro.
Jya urangiza icyo watangiye
Hari igihe ufata imyanzuro myiza, ariko gukora ibyo wiyemeje bikakugora. Dore inama zagufasha gukora ibyo wiyemeje.
Ese wari ubizi?
Mu bihe bya Bibiliya, ibisonga byari bishinzwe iki?