Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 47

Amasomo twavana mu gitabo cy’Abalewi

Amasomo twavana mu gitabo cy’Abalewi

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro.”—2 TIM 3:16.

INDIRIMBO YA 98 Ibyanditswe byahumetswe n’Imana

INSHAMAKE *

1-2. Kuki Abakristo bagombye gushishikazwa n’igitabo cy’Abalewi?

INTUMWA Pawulo yabwiye inshuti ye Timoteyo wari ukiri muto ati: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro” (2 Tim 3:16). Muri ibyo Byanditswe harimo n’igitabo cy’Abalewi. Wowe se icyo gitabo ukibona ute? Hari ababona ko ari igitabo kirimo amategeko menshi atagihuje n’igihe, ariko Abakristo b’ukuri bo si uko babibona.

2 Igitabo cy’Abalewi kimaze imyaka igera ku 3.500 cyanditswe, ariko Yehova yarakirinze kugira ngo ‘kitwigishe’ (Rom 15:4). Icyo gitabo cyagombye kudushishikaza kubera ko kidufasha kumenya imitekerereze ya Yehova. Mu by’ukuri, hari amasomo menshi dushobora kuvana muri icyo gitabo cyahumetswe. Reka dusuzume ane muri yo.

ICYO TWAKORA NGO YEHOVA ATWEMERE

3. Kuki umutambyi mukuru yatambaga ibitambo ku Munsi w’Impongano?

3 Isomo rya mbere: Kugira ngo Yehova yemere ibitambo tumutura, agomba kuba atwemera. Ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka, Abisirayeli bakoraniraga hamwe, maze umutambyi mukuru agatamba ibitambo by’amatungo. Ibyo bitambo byibutsaga Abisirayeli ko bari bakeneye kubabarirwa ibyaha. Ariko kuri uwo munsi, hari ikintu umutambyi mukuru yabanzaga gukora kandi cyari ik’ingenzi cyane kuruta kujyana amaraso y’ibyo bitambo Ahera Cyane, kugira ngo abagize iryo shyanga bababarirwe ibyaha.

(Reba paragarafu ya 4) *

4. Dukurikije ibivugwa mu Balewi 16:12, 13, ku Munsi w’Impongano umutambyi mukuru yakoraga iki, iyo yinjiraga Ahera Cyane ku nshuro ya mbere? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

4 Soma mu Balewi 16:12, 13. Dore uko byagendaga ku Munsi w’Impongano: Umutambyi mukuru yinjiraga mu ihema ry’ibonaniro. Iyo yabaga ari inshuro ya mbere mu nshuro eshatu yagombaga kwinjira Ahera Cyane kuri uwo munsi. Mu kiganza kimwe yabaga afite ikintu kirimo umubavu, mu kindi kiganza afite igikoresho cya zahabu cyo kurahuza amakara, kiriho amakara yaka. Yahagararaga imbere y’umwenda ukingiriza Ahera Cyane, hanyuma akinjira Ahera Cyane ahubashye, agahagarara imbere y’isanduku y’isezerano. Mu buryo bw’ikigereranyo, ni nk’aho yabaga ahagaze imbere ya Yehova. Icyo gihe umutambyi yasukaga yitonze umubavu wera kuri ya makara yaka, maze impumuro nziza y’uwo mubavu igakwira muri icyo cyumba. * Nyuma yaho yongeraga kwinjira Ahera Cyane afite amaraso y’amatungo yatambweho ibitambo bitambirwa ibyaha. Zirikana ko yabanzaga kosa umubavu mbere y’uko ajyana ayo maraso.

5. Umubavu wakoreshwaga ku Munsi w’Impongano, utwigisha iki?

5 Umubavu wakoreshwaga ku Munsi w’Impongano, utwigisha iki? Bibiliya igaragaza ko amasengesho avugwa n’abagaragu ba Yehova b’indahemuka agereranywa n’umubavu (Zab 141:2; Ibyah 5:8). Ibuka ko umutambyi mukuru yajyanaga umubavu imbere ya Yehova mu cyubahiro kinshi. Natwe mu gihe dusenga Yehova, tumusenga tumwubashye cyane. Twishimira ko Umuremyi w’ijuru n’isi yemera ko tumusenga, kandi tugashyikirana na we nk’uko umwana ashyikirana na se (Yak 4:8). Yemera ko tuba inshuti ze (Zab 25:14). Ibyo tubiha agaciro kenshi ku buryo tutifuza gukora ikintu cyamubabaza.

6. Kuba umutambyi mukuru yarosaga umubavu mbere y’uko atanga ibitambo, bitwigisha iki?

6 Ibuka ko umutambyi mukuru yosaga umubavu mbere y’uko atanga ibitambo. Ibyo byatumaga Imana imwemera bityo ikishimira ibitambo agiye gutanga. Ibyo bitwigisha iki? Igihe Yesu yari ku isi, hari ikintu k’ingenzi yagombaga gukora mbere y’uko atanga ubuzima bwe ho igitambo, kandi icyo kintu cyari icy’agaciro kenshi kuruta ko abantu babona agakiza. Icyo kintu ni ikihe? Ni uko yagombaga kumvira Yehova mu budahemuka igihe cyose yari hano ku isi, kugira ngo Yehova yemere igitambo ke. Icyo gihe yari kuba agaragaje ko gukora ibyo Yehova ashaka ari bwo buryo bwiza bwo kubaho. Nanone Yesu yari kuba agaragaje ko Se Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga, kandi ko ari we utegeka neza.

7. Kuki imibereho ya Yesu igihe yari ku isi yashimishije Se?

7 Igihe Yesu yari ku isi, imibereho ye yose yaranzwe no kumvira amahame akiranuka ya Yehova mu buryo butunganye. Nubwo yahanganye n’ibishuko, akageragezwa kandi akaba yari azi ko azicwa urw’agashinyaguro, yari yariyemeje kugaragaza ko Se ari we mutegetsi mwiza kuruta abandi bose (Fili 2:8). Igihe Yesu yari ahanganye n’ibigeragezo, yasenze “ataka cyane asuka amarira” (Heb 5:7). Amasengesho ye avuye ku mutima yagaragazaga ko yari indahemuka kandi yatumye akomera ku kemezo ke cyo kumvira Imana. Yehova yabonaga ko ayo masengesho ya Yesu yari ameze nk’umubavu uhumura neza. Imibereho ya Yesu ku isi yashimishije Se cyane kandi igaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga.

8. Twakwigana Yesu dute?

8 Dushobora kwigana Yesu twihatira kumvira Yehova mu mibereho yacu kandi tukamubera indahemuka. Mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, tuge dusenga Yehova twinginga kugira ngo adufashe, kubera ko twifuza kumushimisha. Nitubikora, tuzaba tugaragaje ko dushyigikiye ubutegetsi bwe. Tuzi neza ko Yehova adashobora kwemera amasengesho yacu mu gihe dukora ibintu yanga. Icyakora iyo dukora ibimushimisha, tuba twizeye tudashidikanya ko abona ko amasengesho yacu avuye ku mutima ameze nk’umubavu umuhumurira neza. Nanone iyo tubaye indahemuka kandi tukumvira Data wo mu ijuru, tuba twizeye ko tumushimisha.—Imig 27:11.

DUKORERA YEHOVA KUKO TWIFUZA KUMUSHIMIRA KANDI TUKABA TUMUKUNDA

(Reba paragarafu ya 9) *

9. Kuki Abisirayeli batangaga ibitambo bisangirwa?

9 Isomo rya kabiri: Dukorera Yehova kubera ko twifuza kumushimira. Kugira ngo tubyumve neza, reka dusuzume ibirebana n’ibitambo bisangirwa Abisirayeli batambaga. * Igitabo cy’Abalewi kigaragaza ko Abisirayeli batangaga igitambo gisangirwa, kikaba cyari “igitambo cy’ishimwe” (Lewi 7:11-13, 16-18). Icyo gitambo nticyari itegeko, ahubwo cyatangwaga ku bushake. Ubwo rero, umuntu yatangaga icyo gitambo abitewe n’urukundo akunda Imana ye Yehova. Uwabaga yatanze icyo gitambo, abagize umuryango we n’abatambyi basangiraga inyama z’itungo ryatanzweho igitambo. Ariko hari ibice by’iryo tungo byari bigenewe Yehova wenyine. Ibyo bice ni ibihe?

(Reba paragarafu ya 10) *

10. Ibitambo bisangirwa bivugwa mu Balewi 3:6, 12, 14-16 bifitanye iyihe sano n’impamvu yatumaga Yesu akorera Se?

10 Isomo rya gatatu: Duha Yehova ibyiza kuruta ibindi kuko tumukunda. Yehova yabonaga ko ikinure ari yo nyama nziza kuruta izindi. Nanone hari ibindi bice by’itungo yahaga agaciro kihariye, urugero nk’impyiko. (Soma mu Balewi 3:6, 12, 14-16.) Ubwo rero, iyo Umwisirayeli yafataga ibyo bice by’ingenzi n’ikinure, akabiha Yehova ku bushake, Yehova yarishimaga cyane. Umwisirayeli watangaga iryo turo, yabaga agaragaje ko yifuza guha Imana ibyiza kurusha ibindi. Yesu na we yahaye Yehova ibyiza kuruta ibindi igihe yamukoreraga atizigamye, abitewe n’urukundo amukunda (Yoh 14:31). Yesu yashimishwaga no gukora ibyo Imana ishaka, kandi yakundaga cyane amategeko yayo (Zab 40:8). Nta gushidikanya ko Yehova yashimishijwe cyane no kubona Yesu amukorera abyishimiye.

Duha Yehova ibyiza kuruta ibindi kuko tumukunda (Reba paragarafu ya 11-12) *

11. Ni mu buhe buryo umurimo dukorera Yehova wagereranywa n’ibitambo bisangirwa, kandi se ibyo biduhumuriza bite?

11 Umurimo dukorera Yehova umeze nk’ibyo bitambo bisangirwa. Tuwukora tubitewe n’urukundo tumukunda. Kuba tumukunda tubivanye ku mutima ni byo bituma tumuha ibyiza kuruta ibindi. Yehova ashimishwa cyane no kubona abantu babarirwa muri za miriyoni bamukorera babitewe n’uko bamukunda kandi bagakunda amahame ye. Abona ibyo dukora, kandi abiha agaciro. Ariko nanone abona impamvu zituma tubikora, kandi rwose byagombye kuduhumuriza. Urugero, niba ugeze mu za bukuru, ukaba utagikora byinshi nk’uko ubyifuza, jya wizera udashidikanya ko Yehova abona aho ubushobozi bwawe bugarukira. Ushobora kumva ko udakora byinshi, ariko Yehova abona urukundo rwinshi umukunda, ari rwo rutuma ukora ibyo ushoboye byose. Yishimira ibyiza kurusha ibindi umuha.

12. Yehova yakiraga ate ibitambo bisangirwa, kandi se ibyo biduhumuriza bite?

12 Ni ayahe masomo twavana ku bitambo bisangirwa? Iyo umuriro watwikaga bya bice byiza kurusha ibindi by’itungo, umwotsi warazamukaga, ugashimisha Yehova. Nawe ushobora kwizera udashidikanya ko Yehova yishimira ko umukorera ubigiranye ubugingo bwawe bwose (Kolo 3:23). Tekereza ukuntu bimushimisha cyane. Aha agaciro ibyo umukorera uko byaba bingana kose, kandi ntazigera abyibagirwa.—Mat 6:20; Heb 6:10.

YEHOVA AHA UMUGISHA UMURYANGO WE

13. Dukurikije ibivugwa mu Balewi 9:23, 24, Yehova yagaragaje ate ko yemeye abatambyi bari bamaze gushyirwaho?

13 Isomo rya kane: Yehova aha umugisha abagize umuryango we bo ku isi. Reka turebe ibyabaye mu mwaka wa 1512 Mbere ya Yesu, igihe Abisirayeli bashingaga ihema ry’ibonaniro munsi y’umusozi wa Sinayi (Kuva 40:17). Mose yayoboye umuhango wo kwimika Aroni n’abahungu be kugira ngo babe abatambyi. Abisirayeli bateraniye hamwe, bakurikirana uko abatambyi batangaga ibitambo by’amatungo ku nshuro ya mbere (Lewi 9:1-5). Yehova yagaragaje ate ko yemeye abo batambyi bari bamaze gushyirwaho? Igihe Aroni na Mose bahaga abantu umugisha, Yehova yohereje umuriro utwika igitambo cyari ku gicaniro kirakongoka.—Soma mu Balewi 9:23, 24.

14. Kuki twagombye gushishikazwa no kuba Yehova yarashyigikiye ko Aroni n’abahungu be baba abatambyi?

14 Uwo muriro wari uturutse mu ijuru wagaragaje iki? Wagaragaje ko Yehova yemeye ko Aroni n’abahungu be baba abatambyi, kandi ko yari abashyigikiye. Igihe Abisirayeli biboneraga icyo kimenyetso cyagaragazaga ko Yehova yari abashyigikiye, basobanukiwe ko na bo bagombaga kubashyigikira mu buryo bwuzuye. Kuki ibyo byagombye kudushishikaza? Ni ukubera ko abatambyi bo muri Isirayeli ya kera bagereranyaga abandi batambyi bakomeye kurushaho. Kristo ni Umutambyi Mukuru, kandi hari abami n’abatambyi 144.000 bazakorana na we mu ijuru.—Heb 4:14; 8:3-5; 10:1.

Yehova ayobora umuryango we kandi akawuha umugisha. Natwe twihatira kuwushyigikira mu buryo bwuzuye (Reba paragarafu ya 15-17) *

15-16. Yehova yagaragaje ate ko ashyigikiye ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’?

15 Mu mwaka wa 1919 Yesu yashyizeho itsinda rito ry’abavandimwe basutsweho umwuka, kugira ngo babe ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ Uwo mugaragu ayobora umurimo wo kubwiriza kandi agaha abigishwa ba Kristo “ibyokurya mu gihe gikwiriye” (Mat 24:45). Ese hari ibimenyetso tubona bigaragaza ko Imana yemera uwo mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?

16 Satani n’abayoboke be bakora uko bashoboye kugira ngo bahagarike umurimo uwo mugaragu wizerwa akora. Mu by’ukuri, ntiyashobora gukora uwo murimo Yehova atamufashije. Nubwo habayeho intambara ebyiri z’isi, ubukungu bw’isi bugahungabana, abagaragu b’Imana bagatotezwa kandi bakarenganywa, ntibyabujije uwo mugaragu wizerwa gukomeza guha abigishwa ba Kristo bo ku isi hose amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Tekereza nawe! Tubona inyandiko nyinshi n’ibyafashwe amajwi mu ndimi zisaga 900, kandi ku buntu. Iyo ni gihamya idashidikanywaho igaragaza ko Imana ishyigikiye uwo mugaragu. Umurimo wo kubwiriza ukorwa muri iki gihe, ni indi gihamya igaragaza ko Yehova aha umugisha uwo mugaragu. Mu by’ukuri, ubutumwa bwiza bubwirizwa “mu isi yose ituwe” (Mat 24:14). Twibonera neza ko Yehova ayobora umuryango we muri iki gihe, kandi agatuma ugera kuri byinshi.

17. Twagaragaza dute ko dushyigikiye umuryango Yehova akoresha muri iki gihe?

17 Dukwiriye kwibaza tuti: “Ese nishimira ko ndi mu bagize umuryango wa Yehova bo ku isi?” Nk’uko mu gihe cya Mose Yehova yohereje umuriro kugira ngo agaragaze ko ashyigikiye abatambyi, muri iki gihe na bwo yaduhaye ibimenyetso bigaragaza neza ko ashyigikiye umuryango we. Dufite ibintu byinshi twashimira Yehova (1 Tes 5:18, 19). Twagaragaza dute ko dushyigikiye umuryango Yehova akoresha muri iki gihe? Twabigaragaza twumvira amabwiriza ashingiye kuri Bibiliya duhabwa binyuze ku mfashanyigisho zitandukanye, amateraniro n’amakoraniro. Nanone tubigaragaza dukorana umwete umurimo wo kubwiriza no kwigisha.—1 Kor 15:58.

18. Ni iki wiyemeje?

18 Nimucyo twiyemeze gukurikiza amasomo tuvana mu gitabo cy’Abalewi. Tuge duhatanira kwemerwa na Yehova kugira ngo yemere ibitambo tumutura. Tuge tumukorera tubitewe n’uko twifuza kumushimisha. Tuge dukomeza guha Yehova ibyiza kurusha ibindi bitewe n’urukundo ruvuye ku mutima tumukunda. Nanone tuge dukora uko dushoboye kose dushyigikire umuryango akoresha muri iki gihe. Ibyo nitubikora, tuzaba tugaragaje ko duha agaciro inshingano yihariye yaduhaye yo kumukorera turi Abahamya be.

INDIRIMBO YA 96 Ibyanditswe byahumetswe n’Imana

^ par. 5 Igitabo cy’Abalewi kirimo amategeko Yehova yahaye Isirayeli ya kera. Twe Abakristo ntidusabwa gukurikiza ayo mategeko, ariko ashobora kutugirira akamaro. Muri iki gice, turi busuzume amasomo y’ingenzi twavana muri icyo gitabo.

^ par. 4 Umubavu woserezwaga mu ihema ry’ibonaniro wabaga ari umubavu wera, kandi Abisirayeli bawukoreshaga gusa muri gahunda yo gusenga Yehova (Kuva 30:34-38). Nta kigaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bosaga imibavu iyo babaga basenga Yehova.

^ par. 9 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ibitambo bisangirwa, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 2012, ku ipaji ya 19, paragarafu ya 11.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru w’Umwisirayeli yinjiraga Ahera Cyane afite umubavu n’amakara yaka, kugira ngo yose uwo mubavu maze muri icyo cyumba hahumure neza. Nyuma yaho, yongeraga kwinjira Ahera Cyane afite amaraso y’amatungo yatambweho igitambo gitambirwa ibyaha.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwisirayeli ahaye umutambyi intama yo gutambaho igitambo gisangirwa, kubera ko we n’abagize umuryango we bifuza gushimira Yehova.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mu gihe Yesu yakoraga umurimo ku isi, yagaragaje ko akunda cyane Yehova yumvira amategeko ye akanafasha abigishwa be kuyumvira.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Nubwo uyu mushiki wacu ugeze mu za bukuru afite intege nke, aha Yehova ibyiza kuruta ibindi, akabwiriza akoresheje amabaruwa.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Muri Gashyantare 2019 Umuvandimwe Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi, atangariza abari bamuteze amatwi ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye mu Kidage. Kimwe n’aba bashiki bacu babiri, ababwiriza bo mu Budage bishimira gukoresha iyo Bibiliya nshya iyo babwiriza.