Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 48

Jya urangiza icyo watangiye

Jya urangiza icyo watangiye

‘Umurimo mwatangiye no kuwurangiza muwurangize.’—2 KOR 8:10, 11.

INDIRIMBO YA 35 ‘Tumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’

INSHAMAKE *

1. Ni ubuhe burenganzira Yehova yaduhaye?

YEHOVA yaduhaye uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro. Atwigisha uko twafata imyanzuro myiza, kandi iyo duhisemo ibimushimisha, aduha imigisha (Zab 119:173). Gukurikiza inama zirangwa n’ubwenge zo mu Ijambo ry’Imana, ni byo bidufasha gufata imyanzuro myiza.—Heb 5:14.

2. Mu gihe twamaze gufata umwanzuro, ni ikihe kibazo dushobora guhura na cyo?

2 Hari igihe dufata imyanzuro myiza, ariko kuyishyira mu bikorwa bikatugora. Reka dufate ingero: Umuvandimwe ukiri muto yishyiriyeho intego yo gusoma Bibiliya yose akayirangiza. Amaze ibyumweru runaka ayisoma, ariko nyuma arabihagarika. Mushiki wacu yishyiriyeho intego yo kuba umupayiniya w’igihe cyose, ariko ahora asubika itariki yo gutangiriraho. Inteko y’abasaza yiyemeje gusura kenshi abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi, ariko hashize amezi menshi nta n’umwe bari basura. Izo ngero hari icyo zihuriyeho. Imyanzuro yafashwe ntiyashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye. Mu kinyejana cya mbere, Abakristo b’i Korinto bahuye n’ikibazo nk’icyo. Reka turebe amasomo twabavanaho.

3. Abakristo b’i Korinto biyemeje gukora iki, kandi se byagenze bite?

3 Ahagana mu mwaka wa 55, Abakristo b’i Korinto bafashe umwanzuro ukomeye. Bamenye ko abavandimwe babo b’i Yerusalemu n’i Yudaya bari bahanganye n’ibibazo byinshi n’ubukene, kandi ko andi matorero yarimo akusanya amafaranga yo kubafasha. Abo Bakristo bagaragaje ineza n’ubuntu, na bo biyemeza gutanga imfashanyo, kandi babaza intumwa Pawulo uko bari kuzitanga. Pawulo yabahaye amabwiriza bagombaga gukurikiza, anohereza Tito ngo abafashe gukusanya amafaranga (1 Kor 16:1; 2 Kor 8:6). Icyakora nyuma y’amezi make, Pawulo yamenye ko abo Bakristo b’i Korinto batatanze ya mafaranga bari bariyemeje. Ibyo byashoboraga gutuma igihe cyo kohereza i Yerusalemu amafaranga yaturutse mu yandi matorero kigera ay’ab’i Korinto atarakusanywa.—2 Kor 9:4, 5.

4. Mu 2 Abakorinto 8:7, 10, 11 Pawulo yateye Abakorinto inkunga yo gukora iki?

4 Abakristo b’i Korinto bari bafashe umwanzuro mwiza kandi Pawulo yabashimiye ko bari bagaragaje ukwizera gukomeye n’ikifuzo cyo kugira ubuntu. Ariko yagombaga no kubatera inkunga kugira ngo umurimo batangiye bazawurangize. (Soma mu 2 Abakorinto 8:7, 10, 11.) Ibyababayeho bitwigisha ko n’Abakristo b’indahemuka bashobora gufata umwanzuro mwiza, ariko kuwushyira mu bikorwa bikabagora.

5. Ni ibihe bibazo turi busuzume?

5 Natwe dushobora kumera nk’abo Bakristo b’i Korinto, tukiyemeza ibintu ariko kubikora bikatugora. Kubera iki? Kubera ko tudatunganye, dushobora kurazika ibintu. Nanone dushobora guhura n’ibintu tutari twiteze bikatubuza gukora ibyo twiyemeje (Umubw 9:11; Rom 7:18). Twakora iki niba tubonye ko tugomba kongera gusuzuma umwanzuro twafashe, tukareba niba hari icyo twawuhinduraho? Ni iki cyadufasha gukora ibyo twiyemeje?

MBERE YO GUFATA UMWANZURO

6. Ni ryari tuba dushobora guhindura imyanzuro twafashe?

6 Hari imyanzuro ikomeye dufata, tukaba tutagomba kuyihindura. Urugero, dukomera ku mwanzuro twafashe wo gukorera Yehova, kandi dukomeza kubera indahemuka uwo twashakanye (Mat 16:24; 19:6). Ariko hari indi myanzuro dufata, tukaba twagira icyo tuyihinduraho. Kubera iki? Kubera ko imimerere ihinduka. Ni ibihe bintu byadufasha gufata imyanzuro myiza?

7. Twagombye gusenga dusaba iki, kandi kuki?

7 Jya usenga usaba ubwenge. Yehova yahumekeye Yakobo arandika ati: ‘Niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama’ (Yak 1:5). Twese tujya ‘tubura ubwenge’ mu bintu bimwe na bimwe. Bityo rero, uge wisunga Yehova mu gihe ugiye gufata umwanzuro no mu gihe ushaka kuwuhindura. Ibyo bizatuma Yehova agufasha gufata umwanzuro mwiza.

8. Ni ubuhe bushakashatsi twagombye gukora mbere yo gufata umwanzuro?

8 Jya ukora ubushakashatsi bwimbitse. Jya usuzuma icyo Ijambo ry’Imana rivuga, usome n’inyandiko z’umuryango wacu, kandi ugishe inama abantu bashobora kukugira inama nziza (Imig 20:18). Ubwo bushakashatsi ni ngombwa cyanecyane mu gihe ugiye guhindura akazi, kwimuka cyangwa ugiye guhitamo ibyo wakwiga kugira ngo uzabone ibigutunga mu gihe uzaba ukorera Yehova.

9. Kwisuzuma tutibereye bitugirira akahe kamaro?

9 Jya usuzuma impamvu zitumye ufata umwanzuro. Yehova yita ku mpamvu zituma dufata imyanzuro runaka (Imig 16:2). Yifuza ko turangwa n’ukuri mu byo dukora byose. Ubwo rero mu gihe dufata imyanzuro, tuge twisuzuma tutibereye kandi twirinde uburyarya. Bitabaye ibyo, gukora ibyo twiyemeje byatugora. Urugero, umuvandimwe ukiri muto ashobora kwiyemeza kuba umupayiniya w’igihe cyose. Ariko nyuma y’igihe runaka, ashobora kunanirwa kuzuza amasaha asabwa, bityo ntakomeze kwishimira uwo murimo. Ashobora kuba yaribwiraga ko impamvu y’ibanze yatumye aba umupayiniya ari ukugira ngo ashimishe Yehova. Ariko mu by’ukuri, birashoboka ko icyatumye aba umupayiniya, ari ukugira ngo ashimishe ababyeyi be cyangwa undi muntu.

10. Ni iki gifasha umuntu guhinduka burundu?

10 Reka dufate urugero rw’umwigishwa wa Bibiliya wiyemeje kureka itabi. Amaze icyumweru kimwe cyangwa bibiri ahatana kugira ngo aricikeho, ariko nyuma yaho arongeye aracitswe ararinywa. Icyakora, amaherezo arariretse burundu. Urukundo akunda Yehova no kuba yifuza kumushimisha byamufashije gucika kuri iyo ngeso.—Kolo 1:10; 3:23.

11. Kuki ugomba guteganya uko uzagera ku cyo wiyemeje?

11 Jya uteganya uko uzagera ku cyo wiyemeje. Iyo uteganyije uko uzagera ku cyo wiyemeje, kukigeraho birakorohera. Urugero, ushobora kwiyemeza gusoma Bibiliya buri gihe. Ariko niba utarateganyije uko uzajya uyisoma, ntuzabigeraho. * Nanone abasaza b’itorero bashobora kwiyemeza gusura kenshi abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi, ariko hagashira igihe batarabikora. Kugira ngo babigereho, bashobora kwibaza ibibazo nk’ibi: “Ese twamaze gukora urutonde rw’abavandimwe na bashiki bacu bakeneye gusurwa? Ese twamaze kugena igihe tuzagira kubasura?”

12. Bishobora kuba ngombwa ko dukora iki, kandi kuki?

12 Jya ushyira mu gaciro. Nta n’umwe muri twe ufite igihe, ubushobozi cyangwa imbaraga zo gukora ibintu byose yifuza. Bityo rero, jya ushyira mu gaciro. Bishobora kuba ngombwa ko ugira icyo uhindura ku mwanzuro wari warafashe kubera ko wabonye ko kuwugeraho bizakugora (Umubw 3:6). Reka tuvuge ko wamaze gusuzuma umwanzuro wawe, ukagira icyo uwuhinduraho, noneho ukaba wumva ugiye gukora ibyo wiyemeje. Dore ibintu bitanu byagufasha.

IBINTU BYAGUFASHA GUKORA IBYO WIYEMEJE

13. Ni iki wakora ngo ubone imbaraga zo kugera ku cyo wiyemeje?

13 Jya usenga usaba imbaraga zo gukora ibyo wiyemeje. Imana ishobora kuguha imbaraga zo gukora ibyo wiyemeje (Fili 2:13). Bityo rero, jya usenga Yehova umusabe umwuka wera kugira ngo ubone imbaraga ukeneye. Jya ukomeza gusenga nubwo waba ubona ko amasengesho yawe atinze gusubizwa. Yesu yaravuze ati: ‘Mukomeze gusaba [umwuka wera] muzawuhabwa.’—Luka 11:9, 13.

14. Ihame riri mu Migani 21:5 ryagufasha rite gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje?

14 Jya ugira gahunda izagufasha kugera ku byo wiyemeje. (Soma mu Migani 21:5.) Kugira ngo ugere ku kintu cyose wiyemeje, ugomba kugira gahunda izabigufashamo, kandi ukayubahiriza. Igihe ugiye gufata umwanzuro na bwo, jya ubanza ukore urutonde rw’ibintu byose bizagufasha kugera ku byo wiyemeje. Niba ufite ibintu bigoye ugomba gukora, jya ugenda ubikora gahorogahoro aho kubikorera icyarimwe, kuko ibyo bizagufasha gusuzuma aho ugeze. Pawulo yashishikarije Abakorinto kujya bagira icyo bashyira ku ruhande “buri munsi wa mbere w’icyumweru,” aho gukusanya imfashanyo ari uko ahageze (1 Kor 16:2). Nanone kugenda ukora ibintu bigoye gahorogahoro, bishobora gutuma utavunika.

15. Ni iki wakora nyuma yo kugena gahunda y’ibyo uteganya gukora?

15 Kwandika ibyo ushaka gukora, bishobora gutuma ugera ku byo wiyemeje (1 Kor 14:40). Urugero, inteko y’abasaza isabwa kugena umusaza uzajya wandika buri mwanzuro wafashwe, akandika uzakurikirana uko ushyirwa mu bikorwa, n’itariki ntarengwa ugomba kuba washyizwe mu bikorwa. Abasaza bakurikiza ayo mabwiriza, bakunze kugera ku myanzuro bafata (1 Kor 9:26). Nawe ushobora kubigenza utyo mu myanzuro ufata. Urugero, ushobora gukora urutonde rw’ibyo wifuza gukora ku munsi, ukabikurikiranya ukurikije ibyo wifuza guheraho. Bishobora gutuma urangiza ibyo wiyemeje, kandi ukabikora mu gihe gito.

16. Ni iki kindi ukeneye gukora kugira ngo ugere ku ntego wishyiriyeho, kandi se mu Baroma 12:11 hadufasha hate?

16 Ihatire gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje. Kubahiriza gahunda wishyiriyeho kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo wiyemeje, bisaba guhatana. (Soma mu Baroma 12:11.) Pawulo yashishikarije Timoteyo ‘gukomeza kugira umwete’ no ‘gukomera’ ku ntego ye yo kuba umwigisha mwiza. Dushobora gukurikiza iyo nama ya Pawulo no mu bindi bintu byose twifuza gukorera Yehova.—1 Tim 4:13, 16.

17. Inama yo mu Befeso 5:15, 16 yadufasha ite gushyira mu bikorwa umwanzuro twafashe?

17 Jya ukoresha igihe cyawe neza. (Soma mu Befeso 5:15, 16.) Jya ugena igihe uzakoreraho ibyo wiyemeje kandi ucyubahirize. Ntugategereze ko ibintu byose bibanza gutungana kuko bitazigera bibaho (Umubw 11:4). Ntukemere ko ibintu bitari iby’ingenzi bigutwara igihe n’imbaraga wagombaga gukoresha mu bintu by’ingenzi (Fili 1:10). Jya uhitamo gukora icyo wiyemeje mu masaha ubona ko nta muntu wakurogoya. Jya ubwira abandi ko uhuze. Niba ubona ari ngombwa, jya uzimya terefoni kandi ubutumwa bakoherereje uburebe nyuma. *

18-19. Ni iki cyagufasha gukora ibyo wiyemeje nubwo wahura n’inzitizi?

18 Jya utekereza ku byiza uzageraho nushyira mu bikorwa umwanzuro wafashe. Ibyiza uzageraho nushyira mu bikorwa umwanzuro wawe twabigereranya no kugera ahantu wifuzaga kujya. Iyo ushaka kugera ahantu runaka, ukomeza urugendo nubwo wasanga umuhanda ufunze, bikaba ngombwa ko unyura ahandi. Natwe nitwibanda ku byiza tuzabona nidushyira mu bikorwa umwanzuro twafashe, ntituzacika intege, kabone n’iyo twahura n’inzitizi.—Gal 6:9.

19 Gufata imyanzuro myiza biragoye, ariko kuyishyira mu bikorwa byo biragoye kurushaho. Icyakora iyo Yehova agufashije, ubona ubwenge n’imbaraga ukeneye ukagera ku byo wiyemeje.

INDIRIMBO YA 65 Jya mbere!

^ par. 5 Ese hari imyanzuro wigeze gufata, hanyuma ukabyicuza? Ese hari igihe gufata imyanzuro myiza bikugora, wanayifata kuyishyira mu bikorwa ntibikorohere? Iki gice kiri bugufashe kumenya icyo wakora mu gihe uhuye n’ibibazo nk’ibyo.

^ par. 11 Niba wifuza kumenya uko wasoma Bibiliya, ushobora kureba “Gahunda yo gusoma Bibiliya” iboneka ku rubuga rwa jw.org®.

^ par. 17 Niba wifuza ibindi bitekerezo by’uko wakoresha igihe cyawe neza, reba ingingo ivuga ngo: “Uko wakoresha igihe cyawe neza” muri Nimukanguke! yo muri Gashyantare 2014.