Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 47

Ese witeguye gukomeza kwemera inama?

Ese witeguye gukomeza kwemera inama?

“Ahasigaye rero bavandimwe, mukomeze kwishima, mukomeze kugororwa.”​—2 KOR 13:11.

INDIRIMBO YA 54 “Iyi ni yo nzira”

INSHAMAKE *

1. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 7:13, 14, kuki tumeze nk’abari mu rugendo?

TWESE tumeze nk’abari mu rugendo. Intego dufite ni ukugera mu isi nshya, izaba itegekwa na Yehova, Imana idukunda. Buri munsi dukora uko dushoboye kugira ngo tugume mu nzira izatugeza ku buzima bw’iteka. Ariko nk’uko Yesu yabivuze, iyo nzira ni nto cyane kandi hari igihe kuyinyuramo bigora. (Soma muri Matayo 7:13, 14.) Kubera ko tudatunganye, dushobora gutandukira tukava muri iyo nzira.—Gal 6:1.

2. Ni iki tugiye kwiga? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Kwicisha bugufi bituma twemera guhinduka.”)

2 Kugira ngo tugume muri iyo nzira nto cyane izatugeza ku buzima bw’iteka, tugomba kuba twiteguye guhindura imitekerereze, uko tubona ibintu n’ibyo dukora. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo b’i Korinto inama yo gukomeza “kugororwa” cyangwa guhinduka (2 Kor 13:11). Iyo nama natwe iratureba. Muri iki gice, turi burebe uko Bibiliya yadufasha guhinduka, n’uko Abakristo b’intangarugero badufasha kuguma mu nzira igana ku buzima bw’iteka. Nanone turi burebe ikintu gishobora gutuma tunanirwa gukurikiza amabwiriza umuryango wa Yehova uduha. Hanyuma turi burebe ukuntu kwicisha bugufi byadufasha gukomeza gukorera Yehova twishimye, nubwo twaba tugomba kugira ibyo duhindura.

JYA WEMERA KO IJAMBO RYA YEHOVA RIGUKOSORA

3. Ijambo ry’Imana ryagufasha rite?

3 Gusuzuma ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu ntibyoroshye. Kubera iki? Ni ukubera ko umutima wacu ushukana, kandi kumenya aho utwerekeza bikaba bigoye (Yer 17:9). Dushobora kwishukisha “ibitekerezo bidahuje n’ukuri” (Yak 1:22). Ubwo rero tugomba kwisuzuma dukoresheje Ijambo ry’Imana. Ni ryo ridufasha kwimenya neza, tukamenya ibitekerezo n’ibyifuzo byo mu mutima wacu (Heb 4:12, 13). Kwisuzuma dukoresheje Bibiliya, twabigereranya no guca mu cyuma kwa muganga kugira ngo umenye indwara urwaye. Ariko nubwo Bibiliya yadufasha kubona ikibazo dufite, gukurikiza inama dusangamo cyangwa izo duhabwa n’umuryango wacu, bisaba kwicisha bugufi.

4. Ni iki kigaragaza ko Umwami Sawuli yabaye umwibone?

4 Ibyabaye ku Mwami Sawuli bigaragaza ingaruka zo kuticisha bugufi. Sawuli yabaye umwibone cyane, ku buryo atemeraga ko agomba guhindura imitekerereze ye n’ibikorwa bye (Zab 36:1, 2; Hab 2:4). Ibyo byagaragaye igihe Yehova yamuhaga amabwiriza asobanutse y’icyo yagombaga gukora amaze gutsinda Abamaleki. Ariko Sawuli ntiyamwumviye. Ndetse n’igihe umuhanuzi Samweli yazaga kubwira Sawuli ko yakosheje, yanze kwemera ikosa rye. Ahubwo yagerageje kwisobanura avuga ko ikosa yakoze ridakomeye, kandi ko yabitewe n’abandi (1 Sam 15:13-24). Ntibwari ubwa mbere Sawuli akora ibintu nk’ibyo (1 Sam 13:10-14). Birababaje kubona ukuntu Sawuli yemeye ko ubwibone bumuganza. Yanze guhindura imitekerereze ye, bituma Yehova amuhana kandi aramwanga.

5. Ibyabaye kuri Sawuli bitwigisha iki?

5 Kugira ngo tutazaba nka Sawuli, byaba byiza twibajije ibibazo bikurikira: Ese iyo nsomye Ijambo ry’Imana nkabona ko hari aho ngomba gukosora, ngerageza gushaka impamvu z’urwitwazo zatuma ntikosora? Ese numva ko amakosa nkora nta cyo atwaye? Ese nihutira kuvuga ko nyakora mbitewe n’abandi? Niba tubonye ko hari kimwe muri ibyo dukora, tugomba guhindura imitekerereze. Bitabaye ibyo twahinduka abibone, bigatuma Yehova adakomeza kwemera ko tuba inshuti ze.—Yak 4:6.

6. Umwami Dawidi yari atandukaniye he n’Umwami Sawuli?

6 Reka turebe aho Umwami Sawuli yari atandukaniye n’Umwami Dawidi wamusimbuye. Dawidi yakundaga “amategeko ya Yehova” (Zab 1:1-3). Yari azi ko Yehova akiza abantu bicisha bugufi ariko akarwanya abibone (2 Sam 22:28). Ni yo mpamvu yemeye ko amategeko y’Imana akosora imitekerereze ye. Yaranditse ati: “Nzasingiza Yehova we ungira inama. Mu by’ukuri, nijoro impyiko zanjye zirankosora.”—Zab 16:7.

IJAMBO RY’IMANA

Ritugira inama mu gihe tugiyegukora ibibi. Iyo twicisha bugufi ridufasha guhindura imitekerereze mibi (Reba paragarafu ya 7)

7. Niba twicisha bugufi tuzakora iki?

7 Iyo twicisha bugufi, twemera ko Ijambo ry’Imana rikosora ibitekerezo bibi twari dufite, mbere y’uko bituganisha ku bintu bibi. Icyo gihe Ijambo ry’Imana rimera nk’ijwi ritubwira riti: “Iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo.” Ritugira inama mu gihe tugiye gukora ibintu bibi (Yes 30:21). Iyo twumviye Yehova, bitugirira akamaro mu buryo bwinshi (Yes 48:17). Urugero, biturinda kugira ikimwaro bitewe n’uko undi muntu adukosoye. Nanone turushaho kuba inshuti za Yehova, kuko tuba tuzi ko adufata nk’abana be akunda.—Heb 12:7.

8. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 1:22-25, twakora iki ngo Ijambo ry’Imana ritubere nk’indorerwamo?

8 Ijambo ry’Imana dushobora kurigereranya n’indorerwamo. (Soma muri Yakobo 1:22-25.) Abenshi muri twe tubanza kwireba mu ndorerwamo mu gitondo mbere y’uko tuva mu rugo. Ibyo bituma twitunganya neza mbere y’uko duhura n’abandi. Gusoma Bibiliya buri munsi na byo, bishobora kudufasha guhindura ibitekerezo byacu n’uko tubona ibintu. Benshi babona ko gusuzuma isomo ry’umunsi buri gitondo mbere yo kuva mu rugo, bibafasha. Bemera ko ibyo basomye bihindura ibitekerezo byabo. Hanyuma uwo munsi wose bagerageza gukurikiza inama bavanye mu Ijambo ry’Imana. Nanone tugomba gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi tukaritekerezaho. Nubwo ibyo bisa n’aho byoroheje, ni kimwe mu bintu by’ingenzi twakora, bikadufasha kuguma mu nzira nto izatugeza ku buzima bw’iteka.

JYA WUMVIRA INAMA Z’ABAKRISTO B’INTANGARUGERO

ABAKRISTO B’INTANGARUGERO

Umukristo w’intangarugero ashobora kutugira inama mu bugwaneza. Ese tumushimira ko aba yagize ubutwari bwo kuyitugira? (Reba paragarafu ya 9)

9. Ni iki gishobora gutuma Umukristo mugenzi wawe akugira inama?

9 Ese hari igihe wari ugiye gukora ikintu cyari gutuma udakomeza kuba inshuti ya Yehova (Zab 73:2, 3)? Ese niba hari Umukristo w’intangarugero wagize ubutwari akakugira inama, waramwumviye? Niba waramwumviye, wagize neza kandi nawe wishimira ko yagufashije.—Imig 1:5.

10. Wagombye kwitwara ute mu gihe inshuti yawe ikugiriye inama?

10 Bibiliya iravuga iti: “Ibikomere bitewe n’umukunzi bizanwa n’ubudahemuka” (Imig 27:6). Ibyo bisobanura iki? Reka dufate urugero. Tuvuge ko ugiye kwambuka umuhanda urimo imodoka nyinshi maze terefone yawe igahita isona. Ushatse guhita wambuka utarebye hirya no hino. Umuntu w’inshuti yawe ahise agufata ukuboko aragukurura, akuvana mu muhanda. Kubera ko yakoresheje imbaraga nyinshi, aragukomerekeje ariko igikorwa akoze gitumye imodoka itakugonga. Ese nubwo icyo gikomere cyamara iminsi kikubabaza, wamurakarira? Oya rwose! Ahubwo wamushimira ko yagukijije. Inshuti yawe na yo iramutse ikubwiye ko amagambo uvuga cyangwa ibyo ukora bidahuje n’amahame y’Imana, bishobora kubanza kukubabaza. Ariko ntukarakazwe n’inama akugiriye cyangwa ngo ikubabaze. Ntabwo byaba bigaragaza ubwenge (Umubw 7:9). Ahubwo jya ushimishwa n’uko inshuti yawe yagize ubutwari ikakugira inama.

11. Ni iki gishobora gutuma umuntu yanga inama nziza agiriwe n’inshuti?

11 Ni iki gishobora gutuma umuntu atumvira inama nziza agiriwe n’umuntu umukunda? Ni ubwibone. Abibone baba bashaka ko abantu “bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva.” Banga ‘kumva ukuri’ (2 Tim 4:3, 4). Batekereza ko badakeneye kugirwa inama, kubera ko bumva ko barusha abandi ubwenge kandi ko bakomeye kubaruta. Ariko intumwa Pawulo yaranditse ati: “Umuntu natekereza ko hari icyo ari cyo kandi ari nta cyo ari cyo, aba yishuka” (Gal 6:3). Ibyo Umwami Salomo yabisobanuye neza. Yaranditse ati: “Umusore ukennye ariko w’umunyabwenge aruta umwami ushaje ariko w’umupfapfa, utakimenya ko akeneye kuburirwa.”—Umubw 4:13.

12. Urugero intumwa Petero yadusigiye ruvugwa mu Bagalatiya 2:11-14, rutwigisha iki?

12 Reka turebe urugero rwiza intumwa Petero yadusigiye, igihe intumwa Pawulo yamugiraga inama hari abantu benshi. (Soma mu Bagalatiya 2:11-14.) Petero yashoboraga kurakarira Pawulo bitewe n’ukuntu amugiriye inama no kuba ayimugiriye imbere y’abandi. Ariko Petero yari umunyabwenge. Yemeye iyo nama kandi ntiyarakarira Pawulo. Ahubwo na nyuma yaho yise Pawulo ‘umuvandimwe ukundwa.’—2 Pet 3:15.

13. Ni iki tugomba gutekerezaho mbere yo kugira umuntu inama?

13 Mu gihe ubonye ko ugomba kugira mugenzi wawe inama, ni iki wagombye kubanza gutekerezaho? Mbere yo kumuvugisha, jya ubanza wibaze uti: “Ese ubu si ndi ‘gukabya gukiranuka’” (Umubw 7:16)? Umuntu ukabya gukiranuka acira abandi imanza adashingiye ku mahame ya Yehova, ahubwo ashingiye ku buryo we abona ibintu, kandi akenshi ntabagirira impuhwe. Mu gihe usuzumye impamvu zituma ushaka kugira inshuti yawe inama, ukabona ko rwose ugomba kubikora, jya umusobanurira neza ikibazo afite, kandi ukoreshe ibibazo bimufasha kubona ko yakosheje. Jya umugira inama zishingiye kuri Bibiliya, kandi uge wibuka ko atari wowe ugomba kumucira urubanza, ahubwo ko ari Yehova uzarumucira (Rom 14:10). Aho kwishingikiriza ku bwenge bwawe, jya wishingikiriza ku bwenge bwo mu Ijambo ry’Imana, kandi uge wigana umuco wa Yesu wo kugira impuhwe (Imig 3:5; Mat 12:20). Kubera iki? Ni uko ibyo dukorera abandi, natwe ari byo Yehova azadukorera.—Yak 2:13.

JYA UKURIKIZA AMABWIRIZA Y’UMURYANGO WA YEHOVA

Udutegurira inyandiko, videwo n’amateraniro bidufasha gukurikiza inama zo mu Ijambo ry’Imana. Hari n’igihe Inteko Nyobozi igira ibyo ihindura, kugira ngo umurimo wo kubwiriza urusheho gukorwa neza (Reba paragarafu ya 14)

14. Ni iki umuryango wa Yehova udutegurira?

14 Yehova atuyobora mu nzira igana ku buzima bw’iteka akoresheje abagize umuryango we bo ku isi. Badutegurira videwo, inyandiko ndetse n’amateraniro bidufasha gukurikiza inama zo mu Ijambo ry’Imana. Ibyo byose badutegurira biba bishingiye kuri Bibiliya. Nanone iyo abavandimwe bagize Inteko Nyobozi bagiye gufata imyanzuro y’uko umurimo wo kubwiriza warushaho gukorwa neza, basaba Imana umwuka wera. Nubwo bimeze bityo, abagize Inteko Nyobozi bagenzura buri gihe iyo myanzuro, kugira ngo barebe ko hari icyo bahindura. Kubera iki? Ni ukubera ko “ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka,” kandi umuryango wa Yehova ukaba ugomba kugendana n’igihe.—1 Kor 7:31.

15. Ni ikihe kibazo ababwiriza bamwe bafite?

15 Iyo umuryango wa Yehova uduhaye ibisobanuro bishya by’inyigisho ya Bibiliya cyangwa ukaduha amabwiriza ajyanye n’imyitwarire, turabyemera kandi tugahita tubikurikiza. Ariko se iyo umuryango wa Yehova ugize ibindi bintu uhindura bigira ingaruka ku mibereho yacu, twitwara dute? Urugero, mu myaka ishize kubaka Amazu y’Ubwami no kuyitaho byagiye birushaho guhenda. Ubwo rero Inteko Nyobozi yafashe umwanzuro w’uko Inzu y’Ubwami yajya ikoreshwa n’amatorero menshi uko bishoboka. Ibyo byatumye amatorero amwe ahuzwa, Amazu y’Ubwami aragurishwa, amafaranga avuyemo akoreshwa mu kubaka Amazu y’Ubwami mu duce tuyakeneye kurusha utundi. Niba aho uba Amazu y’Ubwami arimo agurishwa n’amatorero akaba arimo guhurizwa hamwe, kubyakira bishobora kubanza kukugora. Ubu ababwiriza bamwe basigaye bakora ingendo ndende bagiye mu materaniro. Abandi bo bashobora kuba barubatse Inzu y’Ubwami bibagoye cyangwa bakaba barakoreshaga imbaraga nyinshi kugira ngo bayiteho. Abo bose bashobora kwibaza impamvu igurishijwe. Bashobora kumva barataye igihe. Ariko ibyo byose barabyihanganira, bagashyigikira iyo gahunda nshya, kandi rwose ni abo gushimirwa.

16. Gukurikiza inama iri mu Bakolosayi 3:23, 24, bizadufasha bite gukomeza kugira ibyishimo?

16 Niba twifuza gukomeza kugira ibyishimo, tugomba kwibuka ko Yehova ari we dukorera, kandi ko ari we uyoboye umuryango we. (Soma mu Bakolosayi 3:23, 24.) Umwami Dawidi yatanze urugero rwiza igihe yatangaga amafaranga yo kubaka urusengero. Yaravuze ati: “Nkanjye ndi nde, kandi se ubwoko bwanjye bwo ni iki ku buryo twabona ubushobozi bwo gutanga amaturo nk’aya atanzwe ku bushake? Ibintu byose ni wowe ubitanga, kandi ibyo tuguhaye byavuye mu kuboko kwawe” (1 Ngoma 29:14). Natwe iyo dutanze amafaranga y’impano, tuba duhaye Yehova ibyo yabanje kuduha. Nubwo bimeze bityo, iyo dukoresheje igihe cyacu n’imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu dushyigikira umurimo we, biramushimisha cyane.—2 Kor 9:7.

GUMA MU NZIRA NTO CYANE

17. Kuki utagomba gucika intege mu gihe ubonye ko hari ibintu ugomba guhindura?

17 Kugira ngo twese tugume mu nzira izatugeza ku buzima bw’iteka, tugomba kwigana urugero Yesu yadusigiye (1 Pet 2:21). Nubona ko hari ibyo ugomba gukosora, ntugacike intege. Mu by’ukuri ibyo biba bigaragaza ko witeguye kumvira amabwiriza ya Yehova. Jya wibuka ko Yehova azi ko tudatunganye. Ubwo rero ntaba yumva ko dushobora kwigana Yesu mu buryo bwuzuye.

18. Ni iki twakora kugira ngo tuzagere ku ntego yacu?

18 Nimureke twese duhange amaso aho tugana, kandi tube twiteguye guhindura imitekerereze yacu, uko tubona ibintu n’ibyo dukora (Imig 4:25; Luka 9:62). Nanone twiyemeze kwicisha bugufi, ‘dukomeze kwishima no kugororwa’ (2 Kor 13:11). Nitubikora ‘Imana y’urukundo n’amahoro izabana natwe.’ Izanatuma twishima muri iki gihe, kandi tuzagere mu isi nshya.

INDIRIMBO YA 34 Tugendere mu nzira itunganye

^ par. 5 Bamwe muri twe guhindura imitekerereze yacu, uko tubona ibintu cyangwa ibyo dukora, bishobora kutugora. Iki gice kiri budufashe kumenya impamvu twese dukeneye kugira ibintu duhindura, n’icyo twakora kugira ngo bitatubuza ibyishimo.

^ par. 76 IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe ukiri muto ari kubwira umuvandimwe ukuze (uri iburyo) ibyamubayeho amaze gufata umwanzuro mubi. Uwo muvandimwe ukuze amuteze amatwi yitonze, kugira ngo arebe niba akwiriye kumugira inama.