Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 46

Gira ubutwari—Yehova ni we ugufasha

Gira ubutwari—Yehova ni we ugufasha

“Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”​—HEB 13:5.

INDIRIMBO YA 55 Ntimukabatinye!

INSHAMAKE *

1. Ni iki cyaduhumuriza mu gihe twumva ibibazo byaturenze, cyangwa twabuze uwo tubibwira? (Zaburi 118:5-7)

ESE wigeze kugira ikibazo, wumva ubuze uwo ukibwira kugira ngo agufashe? Hari benshi byabayeho, ndetse bamwe bakoreraga Yehova mu budahemuka (1 Abami 19:14). Mu gihe nawe bikubayeho, jya wibuka isezerano Yehova yatanze rivuga ngo: “Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.” Ubwo rero dushobora kuvugana ikizere tuti: “Yehova ni we umfasha, sinzatinya” (Heb 13:5, 6). Intumwa Pawulo yandikiye ayo magambo Abakristo b’i Yudaya, ahagana mu mwaka wa 61. Ayo magambo atwibutsa ari muri Zaburi ya 118:5-7.—Hasome.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice kandi kuki?

2 Kimwe n’uwanditse iyo Zaburi ya 118, Pawulo ahereye ku byamubayeho yari yariboneye ko Yehova ari we wamufashaga. Urugero, igihe yandikiraga Abaheburayo, hari hashize imyaka irenga ibiri akoze urugendo ruteye ubwoba mu nyanja yarimo umuyaga ukaze (Ibyak 27:4, 15, 20). Yehova yamufashije kenshi, haba muri urwo rugendo ndetse na mbere yaho. Tugiye kureba uburyo butatu yamufashijemo. Yakoresheje Yesu n’abamarayika, akoresha abantu bari mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’Abakristo bagenzi be. Kumenya uko Yehova yafashije Pawulo muri ibyo bibazo yagize, biri butume turushaho kwizera ko natwe nitumusenga azadufasha.

YAMUFASHIJE AKORESHEJE YESU N’ABAMARAYIKA

3. Ni iki Pawulo ashobora kuba yaribajije kandi kuki?

3 Hari igihe Pawulo yahuye n’ibibazo, akaba yari akeneye uwamufasha. Ahagana mu mwaka wa 56, abantu baramukurubanye bamuvana mu rusengero i Yerusalemu, bashaka kumwica. Ku munsi wakurikiyeho, igihe bamujyanaga imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, abanzi be bari bagiye kumutanyagura (Ibyak 21:30-32; 22:30; 23:6-10). Icyo gihe, Pawulo ashobora kuba yaribajije ati: “Ariko ibi bizarangira ryari?”

4. Yehova yafashije ate Pawulo akoresheje Yesu?

4 Yesu yafashije Pawulo ate? Igihe Pawulo yafatwaga, muri iryo joro “Umwami” Yesu yahagaze iruhande rwe aravuga ati: “Komera! Uko wahamije ibyanjye i Yerusalemu mu buryo bunonosoye, ni na ko ugomba kubihamya n’i Roma” (Ibyak 23:11). Ayo magambo yaramuhumurije rwose! Yesu yabanje gushimira Pawulo ukuntu yari yarabwirije i Yerusalemu. Hanyuma yamusezeranyije ko yari kuzagera i Roma amahoro, na ho akahabwiriza. Ibyo bishobora kuba byaratumye Pawulo yumva atuje, nk’umwana uri mu gituza cya se.

Igihe Pawulo yari mu rugendo ruteje akaga mu nyanja yarimo umuyaga ukaze, umumarayika yamwijeje ko we n’abo bari kumwe bose mu bwato bari kurokoka (Reba paragarafu ya 5)

5. Yehova yafashije ate Pawulo akoresheje umumarayika? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

5 Ni ibihe bibazo bindi Pawulo yagize? Hashize imyaka igera kuri ibiri ibyo bintu bibaye, Pawulo yafashe ubwato agiye mu Butaliyani. Icyo gihe mu nyanja hajemo umuyaga ukaze, ku buryo abakoraga muri ubwo bwato bose n’abagenzi batekerezaga ko bari bupfe. Ariko Pawulo we ntiyari afite ubwoba. Kubera iki? Yabwiye abari muri ubwo bwato ati: “Muri iri joro, umumarayika w’Imana nkorera umurimo wera ndi uwayo, yahagaze iruhande rwanjye, aravuga ati ‘witinya Pawulo. Ugomba guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.’” Yehova yari yakoresheje umumarayika kugira ngo ahumurize Pawulo, nk’uko yari yaramuhumurije mbere akoresheje Yesu. Kandi koko, Pawulo yageze i Roma amahoro nk’uko Yehova yari yabimubwiye.—Ibyak 27:20-25; 28:16.

6. Ni ayahe magambo aduhumuriza Yesu yavuze, kandi se kuki aduhumuriza?

6 Yesu adufasha ate? Yesu azadufasha nk’uko yafashije Pawulo. Urugero, yabwiye abigishwa be bose ati: “Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:20). Ayo magambo ya Yesu araduhumuriza rwose. Kubera iki? Ni ukubera ko hari igihe duhura n’ibibazo bigoye kwihanganira. Urugero, iyo dupfushije tugira agahinda kenshi, katamara iminsi mike gusa, ahubwo gashobora kumara n’imyaka myinshi. Hari n’ababa bahanganye n’ibibazo baterwa n’iza bukuru. Abandi bo hari igihe baba batamerewe neza bitewe n’ikibazo cyo kwiheba. Nubwo duhanganye n’ibyo bibazo byose, dukomeza kwihangana kubera ko tuzi ko Yesu ari kumwe natwe “iminsi yose,” harimo n’iyo tuba duhangayitse.—Mat 11:28-30.

Abamarayika baratuyobora kandi bakadufasha mu gihe tubwiriza (Reba paragarafu ya 7)

7. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 14:6, Yehova adufasha ate muri iki gihe?

7 Bibiliya itubwira ko Yehova adufasha akoresheje abamarayika (Heb 1:7, 14). Urugero, abamarayika baratuyobora kandi bakadufasha mu gihe tubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ abantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose.’—Mat 24:13, 14; soma mu Byahishuwe 14:6.

YAMUFASHIJE AKORESHEJE ABANTU BARI MU NZEGO Z’UBUYOBOZI

8. Yehova yafashije ate Pawulo akoresheje umukuru w’abasirikare?

8 Yehova yafashije Pawulo ate? Mu mwaka wa 56, Yesu yabwiye Pawulo ko yari kuzagera i Roma amahoro. Ariko hari Abayahudi b’i Yerusalemu bacuze umugambi wo kumutega bakamwica. Igihe umukuru w’abasirikare w’Umuroma witwaga Kalawudiyo Lusiya yabimenyaga, yaramutabaye. Kalawudiyo yahise yohereza Pawulo i Kayisariya, ku birometero 105 uvuye i Yerusalemu, arinzwe n’abasirikare benshi. Pawulo ageze i Kayisariya, Guverineri Feligisi yategetse ko arindirwa “mu ngoro ya Herode.” Abashakaga kumwica ntibari bakimubonye.—Ibyak 23:12-35.

9. Guverineri Fesito yafashije Pawulo ate?

9 Nyuma y’imyaka ibiri Pawulo afungiye i Kayisariya, Guverineri Feligisi yasimbuwe na Fesito. Abayahudi binginze Fesito bamusaba ko Pawulo yajya i Yerusalemu agacirwa urubanza, ariko arabyanga. Birashoboka ko uwo guverineri yari yamenye ko Abayahudi “bari bamuciriye igico ngo bamwicire mu nzira.”—Ibyak 24:27–25:5.

10. Guverineri Fesito yakoze iki igihe Pawulo yamubwiraga ko ajuririye Kayisari?

10 Nyuma yaho, Pawulo yaburaniye i Kayisariya. Kubera ko Fesito “yifuzaga gushimwa n’Abayahudi,” yabajije Pawulo ati: “Mbese urashaka kujya i Yerusalemu, ugacirirwayo urubanza rw’ibi bintu imbere yanjye?” Pawulo ashobora kuba yari azi ko yari kwicirwa i Yerusalemu. Ariko nanone yari azi icyo yakora kugira ngo azashobore kugera i Roma amahoro, bityo akomeze kubwiriza. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Njuririye Kayisari!” Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be, yabwiye Pawulo ati: “Ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari.” Umwanzuro Fesito yafashe wo kohereza Pawulo i Roma, watumye abanzi be batamwica. Mu gihe gito Pawulo yari kuba ari i Roma, kure cyane y’Abayahudi bashakaga kumwica.—Ibyak 25:6-12.

11. Ni ayahe magambo yavuzwe na Yesaya, Pawulo ashobora kuba yaratekerejeho akamuhumuriza?

11 Igihe Pawulo yiteguraga kujya mu Butaliyani, ashobora kuba yaratekereje ku muburo umuhanuzi Yesaya yahaye abarwanya Yehova. Uwo muburo uravuga uti: “Nimucure imigambi maze isenywe! Muvuge ijambo iryo ari ryo ryose, ariko ntirizahama, kuko Imana iri kumwe natwe” (Yes 8:10)! Pawulo yari azi ko Imana yari kuzamufasha, kandi ibyo byatumye ashobora kwihanganira ibindi bigeragezo yahuye na byo.

Yehova ashobora gutuma abayobozi barinda abamusenga, nk’uko yabikoze kera (Reba paragarafu ya 12)

12. Yuliyo yakoreye iki Pawulo, kandi se ibyo bishobora kuba byaratumye Pawulo abona iki?

12 Mu mwaka wa 58 Pawulo yagiye mu Butaliyani. Kubera ko yari imfungwa, yagiye arinzwe n’umukuru w’abasirikare w’Umuroma witwaga Yuliyo. Ubwo rero Yuliyo yari afite ububasha bwo kumugirira neza cyangwa akamugirira nabi. None se yakoresheje ate ubwo bubasha? Ku munsi wakurikiyeho, igihe ubwato bwari bugeze ku cyambu, ‘Yuliyo yagiriye Pawulo neza, amwemerera kujya mu ncuti ze.’ Nyuma yaho Yuliyo yaje no gukiza Pawulo. Yamukijije ate? Abasirikare bashatse kwica imfungwa zose zari mu bwato, ariko Yuliyo arababuza. Yabitewe n’iki? Ni ukubera ko ‘yashakaga gukiza Pawulo.’ Pawulo ashobora kuba yarabonye ko Yehova yagiye akoresha uwo mukuru w’abasirikare w’umugwaneza kugira ngo amufashe kandi amurinde.—Ibyak 27:1-3, 42-44.

Reba paragarafu ya 13

13. Yehova ashobora gukoresha ate abari mu nzego z’ubuyobozi?

13 Yehova adufasha ate? Yehova ashobora gukoresha umwuka we wera, agatuma abari mu nzego z’ubuyobozi bakora ibyo yifuza mu gihe bihuje n’umugambi we. Umwami Salomo yaranditse ati: “Umutima w’umwami ni nk’imigende y’amazi mu kuboko kwa Yehova; awerekeza aho ashaka hose” (Imig 21:1). Ayo magambo asobanura iki? Abantu bashobora gucukura umugende, kugira ngo berekeze amazi y’umugezi aho bashaka. Yehova na we ashobora gukoresha umwuka we, agatuma abayobozi bakora ibyo yifuza kugira ngo agere ku mugambi we. Iyo bigenze bityo, bafata imyanzuro ifitiye akamaro abasenga Imana.—Gereranya na Ezira 7:21, 25, 26.

14. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 12:5, ni ba nde dushobora gusenga dusabira?

14 Ni iki twakora? Dushobora gusenga ‘dusabira abami n’abandi bose bari mu nzego zo hejuru,’ mu gihe bagiye gufata imyanzuro ishobora kugira ingaruka kuri gahunda z’amateraniro n’umurimo wo kubwiriza (1 Tim 2:1, 2; Neh 1:11). Kimwe n’Abakristo ba mbere, natwe dusenga Imana cyane dusabira abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe. (Soma mu Byakozwe 12:5; Heb 13:3.) Nanone dushobora gusenga dusabira abacungagereza, barinda abavandimwe na bashiki bacu. Dushobora gusenga Yehova tumwinginga kugira ngo ahindure ibitekerezo by’abantu nk’abo, bigane Yuliyo ‘bagirire neza’ abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe.—Ibyak 27:3.

YAFASHIJWE N’ABAKRISTO BAGENZI BE

15-16. Yehova yafashije ate Pawulo akoresheje Arisitariko na Luka?

15 Yehova yafashije Pawulo ate? Igihe Pawulo yajyaga i Roma, Yehova yagiye amufasha akoresheje abavandimwe na bashiki bacu. Reka turebe ingero.

16 Arisitariko na Luka bari inshuti magara za Pawulo, biyemeje kumuherekeza i Roma. * Bibiliya ntivuga ko Yesu yasezeranyije Arisitariko na Luka ko bari kugera i Roma amahoro. Ubwo rero, igihe bemeraga gukora urwo rugendo rugoye bari bashyize ubuzima bwabo mu kaga. Ariko bari biteguye kubikora kugira ngo bafashe Pawulo. Igihe bari muri urwo rugendo ni bwo bamenye ko bari kuzagera i Roma amahoro. Ubwo rero igihe Luka na Arisitariko bafataga ubwato bagiye i Kayisariya, Pawulo agomba kuba yarasenze Yehova abivanye ku mutima, amushimira ko yamufashije binyuze kuri abo bavandimwe babiri b’intwari.—Ibyak 27:1, 2, 20-25.

17. Yehova yafashije Pawulo ate akoresheje Abakristo bagenzi be?

17 Igihe Pawulo yari mu rugendo, Abakristo bagenzi be bamufashije kenshi. Urugero, igihe bageraga ku cyambu cyo mu mugi wa Sidoni, Yuliyo ‘yemereye Pawulo kujya mu ncuti ze kugira ngo zimwiteho.’ Nyuma yaho, igihe Pawulo na bagenzi be bageraga mu mugi wa Puteyoli, ‘bahasanze abavandimwe, barabinginga ngo bagumane na bo iminsi irindwi.’ Igihe Abakristo bo muri utwo duce bitaga kuri Pawulo na bagenzi be, yabwiraga ababaga bamwakiriye inkuru zitera inkunga z’ibyamubayeho, bikabashimisha cyane. (Gereranya n’Ibyakozwe 15:2, 3.) Nyuma y’ibyo bihe byiza Pawulo na bagenzi be bagize, bakomeje urugendo rwabo.—Ibyak 27:3; 28:13, 14..

Yehova ashobora kudufasha akoresheje Abakristo bagenzi bacu nk’uko yabikoreye Pawulo (Reba paragarafu ya 18)

18. Ni iki cyashimishije cyane Pawulo kandi kigatuma ashimira Imana?

18 Igihe Pawulo yajyaga i Roma, ashobora kuba yaratekereje ku byo yari yarandikiye itorero ryo muri uwo mugi, imyaka itatu mbere yaho ati: “Maze imyaka runaka nifuza kuza iwanyu” (Rom 15:23). Ariko ntiyatekerezaga ko yari kuzahagera afunzwe. Agomba kuba yarakozwe ku mutima no kubona abavandimwe b’i Roma baje kumutegerereza ku muhanda kugira ngo bamuramutse! ‘Pawulo ababonye yashimiye Imana kandi bimutera inkunga’ (Ibyak 28:15). Uwo murongo uvuze ko Pawulo abonye abavandimwe yashimiye Imana. Yabitewe n’iki? Yabitewe n’uko yari abonye ko Yehova yari yongeye gukoresha abavandimwe kugira ngo amufashe.

Reba paragarafu ya 19

19. Nk’uko bivugwa muri 1 Petero 4:10, Yehova ashobora kudukoresha ate kugira ngo afashe abafite ibibazo?

19 Ni iki twakora? Ese hari abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe waba uzi bahangayitse, bitewe n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo? Hari n’abashobora kuba bahangayikishijwe n’uko bapfushije. Mu gihe tumenye ko hari umuntu ukeneye ko tumufasha, dushobora gusaba Yehova kugira ngo atume tumubwira amagambo meza amuhumuriza, cyangwa tumukorere ikintu kiza. Amagambo tumubwiye cyangwa ibyo tumukoreye, bishobora kuba ari byo gusa yari akeneye kugira ngo agarure agatege. (Soma muri 1 Petero 4:10.) * Iyo tubafashije bibonera ko Yehova ashohoje isezerano yabahaye rivuga riti: ‘Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.’ Ese wowe wamufashije, ibyo ntibyagushimisha?

20. Kuki dushobora kuvugana ikizere tuti: “Yehova ni we umfasha”?

20 Kimwe na Pawulo na bagenzi be, natwe dushobora guhura n’ibibazo. Ariko nanone dushobora kugira ubutwari, kubera ko tuba twizeye ko Yehova ari kumwe natwe. Adufasha akoresheje Yesu n’abamarayika. Nanone ashobora kudufasha akoresheje abari mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo asohoze umugambi we. Kandi nk’uko benshi muri twe babyiboneye, Yehova akoresha umwuka wera agatuma abamusenga bafasha Abakristo bagenzi babo. Ubwo rero kimwe na Pawulo, natwe dushobora kuvugana ikizere tuti: “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?”—Heb 13:6.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

^ par. 5 Iki gice kigaragaza uko Yehova yagiye afasha intumwa Pawulo mu bibazo yagize. Turi burebe uko Yehova yagiye afasha abamukoreraga mu bihe bya kera. Ibyo biri butume tugira ikizere cy’uko natwe azadufasha mu bibazo duhura na byo muri iki gihe.

^ par. 16 Arisitariko na Luka bari barigeze gukorana ingendo na Pawulo. Nanone abo bagabo b’indahemuka, bagumanye na Pawulo igihe yari afungiwe i Roma.—Ibyak 16:10-12; 20:4; Kolo 4:10, 14.