Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 48

Komeza kureba ibiri imbere

Komeza kureba ibiri imbere

“Amaso yawe ajye areba imbere adakebakeba; koko rero, amaso yawe ajye atumbira imbere yawe.”​—IMIG 4:25.

INDIRIMBO YA 77 Umucyo umurika mu isi y’umwijima

INSHAMAKE *

1-2. Twakurikiza dute inama iri mu Migani 4:25? Tanga urugero.

REKA dutekereze kuri ibi bintu bishobora kubaho. Mushiki wacu ugeze mu za bukuru yibutse ibyiza byinshi yakoze akiri muto. Nubwo ubu atagishobora gukora byinshi, akomeza gukora ibyo ashoboye mu murimo wa Yehova (1 Kor 15:58). Buri munsi atekereza igihe azaba ari kumwe n’inshuti na bene wabo mu isi nshya. Undi mushiki wacu atekereje ukuntu mugenzi we yamuhemukiye, ariko yiyemeza kubyirengagiza (Kolo 3:13). Umuvandimwe atekereje ibyaha yakoze kera, ariko abyikuramo, atekereza ku cyo yakora kugira ngo akomeze kubera Yehova indahemuka.—Zab 51:10.

2 Ni iki abo Bakristo uko ari batatu bahuriyeho? Bose batekereza ibyababayeho kera, ariko ntibabitindaho. Ahubwo bakomeza kureba ibiri imbere.—Soma mu Migani 4:25.

3. Kuki tugomba gukomeza kureba ibiri imbere?

3 Kuki tugomba gukomeza kureba ibiri imbere? Umuntu ugenda areba inyuma, ntashobora kugenda ku murongo ugororotse. Ibyo ni na ko bimeze ku murimo dukorera Yehova. Ntidushobora kumukorera neza, niba dukomeza gutekereza ku byatubayeho kera.—Luka 9:62.

4. Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?

4 Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu tugomba kwirinda, byatuma dukomeza gutekereza ku bya kera. Ibyo bintu ni ibi: (1) Gukumbura ubuzima bwa kera, (2) kubika inzika, (3) gukabya kwicira urubanza. Mu gihe turi bube dusuzuma ibyo bintu uko ari bitatu, turi burebe uko amahame yo muri Bibiliya yadufasha kwibagirwa ‘ibiri inyuma,’ ahubwo ‘tukareba ibiri imbere.’—Fili 3:13.

GUKUMBURA UBUZIMA BWA KERA

Ni ibihe bintu byatubuza gukomeza kureba ibiri imbere? (Reba paragarafu ya 5, 9, 13) *

5. Mu Mubwiriza 7:10 havuga ko tugomba kwirinda iki?

5 Soma mu Mubwiriza 7:10. Uyu murongo ntuvuze ko twaba dukoze ikosa, turamutse twibajije tuti: “Kuki iminsi ya kera yari myiza?,” kuko kwibuka ibintu byiza ari impano Yehova yaduhaye. Ahubwo uravuga ngo: “Ntukavuge uti: ‘Kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?’” Mu yandi magambo, tugomba kwirinda kugereranya ubuzima bwa kera n’ubw’ubu, ngo twumve ko muri iki gihe ibintu byose ari bibi. Hari indi Bibiliya yahinduye uwo murongo iti: “Ntukavuge ngo: ‘Bishoboka bite ko kera nari merewe neza kuruta ubu?’ Kuko icyo kibazo kitaba gishingiye ku buhanga.”

Ni irihe kosa Abisirayeli bakoze bamaze kuva muri Egiputa? (Reba paragarafu ya 6)

6. Kuki gukomeza gutekereza ko ubuzima bwa kera bwari bwiza kuruta ubu, ari bibi? Tanga urugero.

6 Kuki gukomeza gutekereza ko ubuzima bwa kera bwari bwiza kuruta ubu, ari bibi? Ni ukubera ko bishobora gutuma dukomeza kwibuka ibyiza gusa, tukirengagiza ibibazo twari dufite icyo gihe. Reka dufate urugero rw’Abisirayeli. Bakimara kuva muri Egiputa, bahise bibagirwa ukuntu bari babayeho nabi. Bibukaga gusa ibiryo byiza byaho. Baravuze bati: “Ukuntu twiriraga amafi muri Egiputa ku buntu, n’imyungu n’amadegede n’ibitunguru bya puwaro n’ibitunguru by’ibijumba na tungurusumu” (Kub 11:5)! Ariko se koko babibonaga “ku buntu?” Oya! Babibonaga bakubititse. Icyo gihe bari abacakara muri Egiputa, bakoreshwa imirimo y’agahato (Kuva 1:13, 14; 3:6-9). Ariko birengagije ibyo bibazo byose bari bafite, batangira kwifuza ibya kera. Bahisemo kwibanda ku bya kera, aho kwita ku byiza Yehova yari yarabakoreye byose. Ibyo bakoze byababaje Yehova.—Kub 11:10.

7. Ni iki cyafashije mushiki wacu kudatekereza cyane ku bya kera?

7 Ni iki cyaturinda gutekereza cyane ku bya kera? Reka dufate urugero rwa mushiki wacu watangiye gukora kuri Beteli y’i Brooklyn, mu mwaka wa 1945. Yaje gushakana n’umuvandimwe na we wakoraga kuri Beteli, bamara imyaka myinshi bahakorera. Ariko mu mwaka wa 1976, umugabo we yararwaye. Uwo mushiki wacu avuga ko igihe uwo mugabo we yendaga gupfa, yamugiriye inama yari kuzamufasha nyuma yaho. Yaramubwiye ati: “Twabanye neza. Abantu bagize urugo rwiza nkatwe, si benshi.” Yaranamubwiye ati: “Uzajya wibuka ibihe byiza twagiranye. Ariko ntukabitindeho. Uko igihe kizagenda gihita ni ko n’agahinda kazagenda gashira. Ntuzicwe n’agahinda ngo ukomeze kubabazwa cyane n’ibyakubayeho. Jya wishimira ibihe byiza twagize dukorera Yehova. . . . Kwibuka ni impano Yehova yaduhaye.” Iyo nama yamugiriye yari nziza rwose.

8. Inama mushiki wacu yagiriwe n’umugabo we yamufashije ite?

8 Uwo mushiki wacu yakurikije inama umugabo we yamugiriye. Yakomeje gukorera Yehova ari indahemuka, kugeza igihe yapfiriye, afite imyaka 92. Imyaka mike mbere y’uko apfa yaravuze ati: “Iyo nshubije amaso inyuma mu myaka irenga 63 maze mu murimo w’igihe cyose, mbona rwose ko nagize ubuzima bushimishije.” Kuki yavuze atyo? Yabisobanuye agira ati: “Igituma tugira ubuzima bushimishije, ni uko turi mu muryango mwiza cyane w’abavandimwe na bashiki bacu. Nanone tuzi ko mu gihe kizaza tuzabana na bo muri paradizo iteka ryose, dukorera Umuremyi wacu Mukuru, ari we Mana y’ukuri Yehova.” * Hari ibintu byinshi twakwigira kuri uwo mushiki wacu wakomeje gutekereza ku masezerano ya Yehova.

KUBIKA INZIKA

9. Nk’uko bigaragara mu Balewi 19:18, ni ryari kubabarira bishobora kutugora?

9 Soma mu Balewi 19:18. Iyo Umukristo mugenzi wacu, inshuti magara cyangwa mwene wacu adukoreye ikosa, akenshi kumubabarira biratugora. Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri bashiki bacu babiri. Umwe yashinje undi ko yamwibye amafaranga. Nyuma yaho, uwari wabeshyeye mugenzi we yagiye gusaba imbabazi, ariko uwari wabeshyewe ananirwa kwibagirwa ibyabaye. Ese nawe ibintu nk’ibyo byigeze bikubaho? Nubwo ibyakubayeho bitaba bimeze nezaneza nk’ibyo, hari igihe benshi muri twe bigeze kubabara, bagatekereza ko batazigera bababarira ababahemukiye.

10. Ni iki cyadufasha mu gihe dufitiye inzika uwaduhemukiye?

10 Ni iki cyadufasha mu gihe dufitiye inzika umuntu waduhemukiye? Ikintu cyadufasha ni ukwibuka ko Yehova abona ibintu byose. Azi ibibazo byose tugira, harimo n’akarengane duhura na ko (Heb 4:13). Iyo tubabaye na we biramubabaza (Yes 63:9). Kandi adusezeranya ko azakuraho ibibazo byose twagize bitewe n’akarengane.—Ibyah 21:3, 4.

11. Kubabarira bitugirira akahe kamaro?

11 Nanone tugomba kwibuka ko iyo tubabariye uwadukoshereje, natwe bitugirira akamaro. Wa mushiki wacu wari wabeshyewe, yaje kubona ko ibyo ari ukuri. Yageze aho ababarira wa mushiki wacu wari waramubeshyeye. Yabonye ko iyo tubabariye abandi, natwe Yehova atubabarira (Mat 6:14). Yari azi ko ibyo uwo mushiki wacu yakoze bidakwiriye, ariko yahisemo kubyirengagiza. Ibyo byatumye arushaho kugira ibyishimo kandi arushaho gukorera Yehova neza.

GUKABYA KWICIRA URUBANZA

12. Ibivugwa muri 1 Yohana 3:19, 20 bitwigisha iki?

12 Soma muri 1 Yohana 3:19, 20. Hari igihe twese tujya twicira urubanza. Urugero, hari abicira urubanza bitewe n’ibyo bakoze mbere y’uko bamenya ukuri. Abandi bo bicira urubanza bitewe n’amakosa bakoze nyuma yo kubatizwa. Ibyo ni ibintu bisanzwe rwose (Rom 3:23). Birumvikana ko twese tuba dushaka gukora ibyiza. Ariko “twese ducumura kenshi” (Yak 3:2; Rom 7:21-23). Nubwo tutishimira kwicira urubanza, hari igihe biba byiza. Kubera iki? Ni uko bishobora gutuma twikosora, kandi tukiyemeza kutazongera gukora amakosa twakoze.—Heb 12:12, 13.

13. Kuki gukabya kwicira urubanza ari bibi?

13 Ariko nanone, dushobora gukabya kwicira urubanza. Ibyo byabaho turamutse dukomeje kumva ko twahemukiye Yehova kandi twarihannye akatubabarira. Ibyo byaba ari bibi cyane (Zab 31:10; 38:3, 4). Kubera iki? Reka dufate urugero rwa mushiki wacu wakomeje kwicira urubanza, kubera ibyaha yari yarakoze kera. Yaravuze ati: “Numvaga nta mpamvu yo gukora byinshi mu murimo wa Yehova, kuko n’ubundi natekerezaga ko nzarimbuka.” Hari benshi muri twe bashobora kwiyumva batyo. Ubwo rero tugomba kwirinda gukabya kwicira urubanza. Kubera iki? Ni ukubera ko turamutse turetse gukorera Yehova, kandi mu by’ukuri yaratubabariye, byashimisha Satani.—Gereranya na 2 Abakorinto 2:5-7, 11.

14. Tubwirwa n’iki ko Yehova yiteguye kutubabarira?

14 Ariko ushobora kwibaza uti: “None se nabwirwa n’iki ko Yehova yambabariye?” Kuba wibaza icyo kibazo ubwabyo, bigaragaza ko Yehova ashobora kukubabarira. Hashize imyaka myinshi Umunara w’Umurinzi uvuze uti: “Dushobora guteshuka, tukajya tugwa mu ikosa rimwe kenshi. Ibyo bishobora kugaragaza ko kurwanya izo ntege nke twagiraga na mbere y’uko dukorera Yehova, byatunaniye. . . . Niba ari uko bimeze, wikwiheba. Ntukumve ko wakoze icyaha kitababarirwa. Uko ni ko Satani ashaka ko ubibona. Kuba ubabara cyane mu gihe wakoze icyo cyaha kandi ukumva ko udakwiriye, bigaragaza ko utari umuntu mubi cyane ku buryo Yehova atakubabarira. Jya wicisha bugufi usenge Imana kugira ngo ikubabarire, itume wongera kugira umutimanama utagucira urubanza kandi ureke gukora iryo kosa. Nk’uko iyo umwana agize ikibazo ahita asanga se, nawe niwongera gukora iryo kosa, n’iyo byaba kenshi, jya ukomeza gusaba Yehova agufashe, kandi rwose azagufasha kubera ko agira imbabazi nyinshi.” *

15-16. Bamwe bumvise bameze bate, igihe bamenyaga ko Yehova yabababariye?

15 Abenshi mu basenga Yehova bagiye bahumurizwa no kumenya ko yabababariye. Urugero, mu myaka ishize hari umuvandimwe wafashijwe cyane n’inkuru yasomye mu Munara w’Umurinzi. Muri iyo nkuru, mushiki wacu yavuze ko yumvaga ko Yehova adashobora kumukunda bitewe n’ibibi yari yarakoze. Na nyuma yo kubatizwa, uwo mushiki wacu yamaze imyaka myinshi ari uko abyumva. Ariko igihe yatekerezaga cyane ku nshungu, byamufashije kwemera ko Yehova amukunda. *

16 Iyo nkuru yafashije ite uwo muvandimwe? Yaranditse ati: “Nkiri muto, nakundaga kureba amashusho y’urukozasoni, kandi kubireka byari byarananiye. Mperutse kongera kuyareba. Nashatse abasaza b’itorero baramfasha, kandi ubu narabiretse. Banyijeje ko Imana igira urukundo n’imbabazi. Ariko hari igihe numva nta cyo maze, nkumva Yehova adashobora kunkunda. Gusoma inkuru y’uwo mushiki wacu byaramfashije cyane. Ubu namenye ko kumva ko Imana idashobora kumbabarira, ari nko gutekereza ko igitambo cy’umwana wayo kidahagije kugira ngo gitwikire ibyaha byange. Nakase impapuro zanditseho iyo nkuru, kugira ngo igihe cyose ntangiye kumva ko nta cyo maze, nge nyisoma kandi nyitekerezeho.”

17. Pawulo yirinze ate gukabya kwicira urubanza?

17 Inkuru nk’izo zitwibutsa ibyabaye ku ntumwa Pawulo. Mbere y’uko aba Umukristo, yakoze ibibi byinshi. Pawulo yibukaga ibyo yakoze ariko ntakomeze kubitekerezaho (1 Tim 1:12-15). Yabonaga ko na we ari mu bo Imana yatangiye inshungu (Gal 2:20). Ubwo rero, Pawulo ntiyakomeje kwicira urubanza. Ahubwo yakomeje kureba icyo yakora kugira ngo akorere Imana neza uko bishoboka kose.

JYA UREBA IBIRI IMBERE

Nimureke duhange amaso isi nshya kandi twiyemeze kuzayigeramo (Reba paragarafu ya 18 n’iya 19) *

18. Ni iki twize muri iki gice?

18 Gusuzuma ibintu tugomba kwirinda byatwigishije iki? (1) Kwibuka ibyiza byatubayeho ni impano ya Yehova. Ariko nubwo twaba twibuka ko kera twari dufite ubuzima bwiza, ubwo tuzagira mu isi nshya buraburuta kure. (2) Abandi bashobora kuduhemukira. Ariko iyo twiyemeje kubababarira ni bwo dukorera Yehova neza. (3) Gukabya kwicira urubanza, bishobora gutuma tudakomeza gukorera Yehova twishimye. Ubwo rero kimwe na Pawulo, tuge twizera ko Yehova yatubabariye.

19. Tubwirwa n’iki ko mu isi nshya, tutazababazwa n’ibyo twakoze kera?

19 Twiringiye ko mu gihe kizaza tuzabaho iteka mu isi nshya. Icyo gihe ntituzongera gutekereza ku bibi twakoze ngo tubabare. Bibiliya ivuga ko icyo gihe ‘ibya kera bitazibukwa ukundi’ (Yes 65:17). Tekereza nawe! Abakorera Yehova bageze mu za bukuru muri iki gihe, bazongera babe bato (Yobu 33:25). Nimureke rero twiyemeze kudakomeza gutekereza ku byahise, ahubwo turebe ibyo mu isi nshya, kandi twese twiyemeze kuzayigeramo.

INDIRIMBO YA 142 Dukomere ku byiringiro byacu

^ par. 5 Kwibuka ibyatubayeho kera bishobora kuba byiza cyane. Ariko gukabya kubitekerezaho, bishobora gutuma tudakorera Yehova neza muri iki gihe. Bishobora no gutuma tudatekereza kuri paradizo nziza cyane Yehova yadusezeranyije. Iki gice kigaragaza ibintu bitatu tugomba kwirinda, kuko byatuma dukabya gutekereza ku bya kera. Turi burebe ukuntu amahame yo muri Bibiliya n’inkuru z’ibyabaye ku bavandimwe na bashiki bacu, byadufasha kubyirinda.

^ par. 14 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1954, ku ipaji ya 185 (mu Gifaransa).

^ par. 15 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2011, ku ipaji ya 20-21.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Gukumbura ubuzima bwa kera, kubika inzika no gukabya kwicira urubanza, bimeze nk’imitwaro iremereye tugenda dukurura, ikatubuza gukomeza kugendera mu nzira igana ku buzima bw’iteka.

^ par. 65 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Iyo twikuyeho iyo mitwaro ituremerera, twumva turuhutse kandi twishimye, tukongera kugira imbaraga. Ibyo bituma dushobora kureba ibiri imbere.