Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Onésime na Géraldine

Yehova aha imigisha abasubira mu bihugu byabo

Yehova aha imigisha abasubira mu bihugu byabo

ABAVANDIMWE na bashiki bacu benshi babaga mu bihugu bikize, basubiye mu bihugu byabo. Urukundo bakunda Yehova na bagenzi babo, rwatumye bajya gutura mu duce dukeneye ababwiriza benshi (Mat 22:37-39). Ni ibihe bintu bigomwe, kandi se ni iyihe migisha babonye? Kugira ngo tubimenye, reka turebe inkuru z’abasubiye muri Kameruni, igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika.

“AHANTU HARI ‘AMAFI’ MENSHI”

Mu mwaka wa 1998 umuvandimwe witwa Onésime yavuye iwabo muri Kameruni, ajya mu kindi gihugu, ahamara imyaka 14. Umunsi umwe ari mu materaniro, umuvandimwe yatanze urugero rwasobanuraga iby’umurimo wo kubwiriza. Yaravuze ati: “Reka tuvuge ko abantu babiri bajyanye kuroba, umwe akaba ari ahari amafi menshi, undi akaba ari ahari make. Ese wa wundi uri ahari amafi make, ntiyakwimukira ahari menshi?”

Urwo rugero rwatumye Onésime atekereza gusubira muri Kameruni, ahari abantu benshi baba bashaka kwiga Bibiliya, kugira ngo afashe ababwiriza baho. Ariko byabanje kumutera ubwoba. Ese yari kumenyera kuba mu gihugu k’iwabo nyuma y’iyo myaka yose atahaba? Kugira ngo arebe niba yari kuzabishobora, yagiye muri Kameruni amarayo amezi atandatu. Hanyuma mu mwaka wa 2012, yagiye kubayo.

Onésime yaravuze ati: “Byansabye kumenyera ubushyuhe bwaho n’imibereho yaho. Nagombaga kumenyera kwicara ku ntebe z’imbaho mu Nzu y’Ubwami.” Ariko yavuze yishimye ati: “Iyo nitaga ku nyigisho ziri gutangwa, nibagirwaga ko nicaye kuri za ntebe z’imbaho.”

Mu mwaka wa 2013 Onésime yashakanye na Géraldine, wamaze imyaka ikenda mu Bufaransa, akaza gusubira muri Kameruni. Ni iyihe migisha Yehova yabahaye, bitewe n’uko bashyize ibyo ashaka mu mwanya wa mbere? Onésime yaravuze ati: “Twize Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, kandi tujya gukora kuri Beteli. Mu mwaka ushize, mu itorero ryacu habatijwe abantu 20. Ubu rwose numva ndi ahantu hari ‘amafi menshi’” (Mar 1:17, 18). Géraldine yongeyeho ati: “Nabonye imigisha irenze iyo nari niteze.”

NISHIMIYE GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA

Judith na Sam-Castel

Judith yari yaragiye gutura muri Amerika, ariko yifuzaga gukora byinshi mu murimo. Yaravuze ati: “Igihe cyose nabaga nagiye gusura umuryango wange muri Kameruni, natahaga ndira kubera ko nabaga nsize abantu natangiye kwigisha Bibiliya.” Ariko Judith yatinyaga kujya gutura muri Kameruni. Yari afite akazi keza katumaga abona amafaranga yo kuvuza se wabaga muri Kameruni. Judith yiringiye Yehova, ajya guturayo. Avuga ko hari ibintu byiza byo muri Amerika yajyaga akumbura. Yasenze Yehova kugira ngo amufashe kumenyera, kandi umugenzuzi usura amatorero n’umugore we, na bo baramufashije.

Judith yibutse uko byari bimeze igihe yimukaga, maze aravuga ati: “Mu myaka itatu nafashije abantu bane barabatizwa.” Judith yabaye umupayiniya wa bwite. Ubu we n’umugabo we witwa Sam-Castel, bakora umurimo wo gusura amatorero. None se ikibazo cya papa we wari urwaye, cyakemutse gite? We n’abandi bene wabo babonye ibitaro byo mu kindi gihugu, byemeye kwishyura amafaranga yo kumubaga. Igishimishije ni uko igihe yabagwaga byagenze neza.

YEHOVA YATWITAYEHO

Caroline na Victor

Umuvandimwe witwa Victor yagiye kuba muri Kanada. Igihe yari amaze gusoma ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi yavugaga ibyo kwiga kaminuza, yibajije niba akwiriye gukomeza. Yaretse kuyiga ajya mu ishuri ry’imyuga. Yaravuze ati: “Byatumye mpita mbona akazi, kandi ntangira umurimo w’ubupayiniya, nk’uko nari narabyifuje kuva mbere hose.” Victor yaje gushakana na Caroline, maze nyuma bajya gutembera muri Kameruni. Igihe basuraga Beteli yaho, hari abavandimwe babateye inkunga yo gukorera umurimo muri Kameruni. Victor yaravuze ati: “Twabonye nta mpamvu yatubuza kubyemera, kandi kubera ko twari twarakomeje koroshya ubuzima, gufata umwanzuro byaratworoheye.” Nubwo Caroline yajyaga agira ibibazo by’uburwayi, biyemeje kwimuka.

Victor na Caroline babaye abapayiniya b’igihe cyose, kugira ngo bafashe abantu benshi bari barabwirije bifuzaga kwiga Bibiliya. Babanje kumara igihe batunzwe n’amafaranga bari barazigamye. Nyuma yaho basubiye muri Kanada, bamara amezi runaka bakora, bituma bashobora kugaruka muri Kameruni, bakomeza umurimo w’ubupayiniya. Ni iyihe migisha babonye? Bize Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, baba abapayiniya ba bwite, none ubu ni abubatsi. Victor yaravuze ati: “Kwigomwa ubuzima twabagamo, byadutoje kwishingikiriza kuri Yehova, kandi rwose atwitaho.”

GUFASHA ABANTU BAKIYEGURIRA YEHOVA BYARADUSHIMISHIJE

Stéphanie na Alain

Mu mwaka wa 2002, Alain wigaga muri kaminuza mu Budage, yasomye inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo: “Rubyiruko—Ni iki muzakoresha ubuzima bwanyu?” Ibyo yasomye, byatumye ahindura intego yari afite mu buzima bwe. Mu mwaka wa 2006 yize Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, nyuma yaho yoherezwa muri Kameruni, ari na ho yari yaravukiye.

Ageze muri Kameruni, yabonye akazi yakoraga igihe gito. Nyuma yaho yabonye akandi kazi keza, ariko yari ahangayikishijwe n’uko katumaga atabona igihe gihagije cyo gukora umurimo wo kubwiriza. Ni yo mpamvu igihe bamusabaga kuba umupayiniya wa bwite, yahise abyemera. Umukoresha we yamwongeje umushahara, ariko Alain arabyanga, ajya kuba umupayiniya wa bwite. Alain yaje gushakana na Stéphanie, wari waramaze imyaka myinshi mu Bufaransa. Ni ibihe bibazo Stéphanie yagize amaze kwimukira muri Kameruni?

Stéphanie yaravuze ati: “Ngezeyo, natangiye kurwaragurika. Ariko narivuzaga ubuzima bugakomeza.” Kuba uwo mugabo n’umugore we barihanganye, byatumye Yehova abaha imigisha. Alain yaravuze ati: “Igihe twajyaga kubwiriza mu karere ka kure kitwa Katé, twabonye abantu benshi bifuzaga kwiga Bibiliya. Nyuma twakomeje kujya tubigisha Bibiliya kuri terefone. Babiri muri bo barabatijwe, kandi muri ako karere hashinzwe itsinda.” Stéphanie yongeyeho ati: “Nta kintu gishimisha nko gufasha abantu bakiyegurira Yehova. Kubwiriza ino aha byatumye dufasha benshi baramwiyegurira.” Ubu Alain na Stéphanie bakora umurimo wo gusura amatorero.

“TWAKOZE IBYO TWAGOMBAGA GUKORA”

Léonce na Gisèle

Gisèle yabatijwe igihe yigaga iby’ubuvuzi mu Butaliyani. Yashimishijwe cyane n’ukuntu umugabo n’umugore we bamwigishije Bibiliya babagaho mu buzima bworoheje, bituma na we yifuza gukora byinshi mu murimo. Ni yo mpamvu igihe yari mu mwaka wa nyuma, yatangiye umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose.

Gisèle yifuzaga gusubira muri Kameruni kugira ngo akorere Yehova mu buryo bwuzuye, ariko yumvaga ahangayitse. Yaravuze ati: “Nari gutakaza uburenganzira bwo gutura mu Butaliyani, kandi ngatandukana n’inshuti na bene wacu bari bahatuye.” Nubwo ibyo byose byamuhangayikishaga, mu kwa gatanu 2016 yarimutse ajya gutura muri Kameruni. Nyuma Gisèle yashakanye na Léonce, nuko ibiro by’ishami byo muri Kameruni bibasaba kwimukira mu mugi wa Ayos, ahari hakenewe ababwiriza benshi.

Gukorera umurimo muri uwo mugi byari bimeze bite? Gisèle yaravuze ati: “Hakundaga gushira ibyumweru nta muriro uhari, bigatuma tudashobora gusharija terefone zacu. Inshuro nyinshi zabaga zidakora. Nize gutekesha inkwi, kandi nijoro twajyaga kuvomesha ingorofani twitwaje amatoroshi, kuko ari bwo ku mugezi habaga hari abantu bake.” Ni iki cyabafashije kumenyera ubwo buzima? Gisèle yaravuze ati: “Icyamfashije ni umwuka wa Yehova, no kuba umugabo wange yarambaga hafi. Nanone inshuti na bene wacu banteraga inkunga, kandi rimwe na rimwe bakatwoherereza amafaranga.”

Ese Gisèle yishimira ko yasubiye iwabo? Yaravuze ati: “Cyane rwose! Twabanje guhura n’ibibazo no gucika intege, ariko tumaze kumenyera twabonye ko twakoze ibyo twagombaga gukora. Twiringira Yehova, kandi twarushijeho kuba inshuti ze.” Léonce na Gisèle bize Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, none ubu ni abapayiniya ba bwite b’igihe gito.

Kimwe n’abarobyi bagira ubutwari bakihanganira ibibazo kugira ngo babone amafi menshi, abasubira mu bihugu byabo bigomwa byinshi kugira ngo bafashe abantu bishimira kumva ubutumwa bw’Ubwami. Yehova ntazigera yibagirwa abo babwiriza b’abanyamwete, bagaragaje ko bakunda izina rye (Neh 5:19; Heb 6:10). Ese niba uba mu mahanga, kandi ukaba ubona ko mu gihugu cyanyu hakenewe ababwiriza benshi, birashoboka ko wasubirayo ukajya kubafasha? Nubikora uzabona imigisha myinshi.—Imig 10:22.