Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

“Yehova ntiyanyibagiwe”

“Yehova ntiyanyibagiwe”

NTUYE mu mudugudu wa Orealla, utuwe n’abantu bagera ku 2.000, wo muri Guyana, muri Amerika y’Epfo. Uwo mudugudu uri kure cyane, ku buryo hagerwa gusa n’indege nto cyangwa ubwato.

Navutse mu mwaka wa 1983. Nkiri umwana, nari mfite ubuzima bwiza nk’abandi bana bose. Ariko maze kugira imyaka icumi, natangiye kubabara umubiri wose. Nyuma y’imyaka ibiri, narabyutse ari mu gitondo nanirwa kugenda. Nagerageje kugenda ariko biranga, kuko amaguru atari afite imbaraga. Kuva uwo munsi sindongera kugenda. Iyo ndwara narwaye yanatumye ntongera gukura. Ubu ndacyari mugufi nk’umwana.

Igihe nari maze amezi make ntava mu rugo kubera ubwo burwayi, Abahamya ba Yehova babiri baje kudusura. Ubusanzwe iyo mu rugo hazaga abashyitsi, najyaga kwihisha. Ariko icyo gihe nemeye kuganira n’abo bagore b’Abahamya. Igihe bambwiraga ibya Paradizo, nibutse ko igihe nari mfite imyaka itanu, nari narabyumvise. Icyo gihe umumisiyonari witwaga Jethro wabaga muri Suriname, yajyaga asura umudugudu wacu rimwe mu kwezi, akigisha papa Bibiliya. Jethro yanyitagaho cyane. Naramukundaga rwose. Nyogokuru na sogokuru na bo bajyaga banjyana mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, yaberaga mu mudugudu w’iwacu. Ubwo rero igihe Florence, umwe muri ba bagore b’Abahamya bari baje kudusura, yambazaga niba nifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya, narabyemeye.

Florence yagarutse ari kumwe n’umugabo we witwaga Justus, batangira kunyigisha Bibiliya. Babonye ko ntazi gusoma, barabinyigishije. Nyuma y’igihe nari maze kubimenya. Umunsi umwe uwo mugabo n’umugore we bambwiye ko boherejwe kujya kubwiriza muri Suriname. Ikibabaje ni uko mu mudugudu w’iwacu, ntari kubona umuntu wari gukomeza kunyigisha Bibiliya. Ariko igishimishije Yehova ntiyanyibagiwe.

Nyuma y’igihe gito, umupayiniya witwaga Floyd yageze mu mudugudu w’iwacu, nuko igihe yarimo abwiriza ku nzu n’inzu turabonana. Igihe yansabaga ko yanyigisha Bibiliya, narasetse. Yarambajije ati: “Usetse iki?” Namubwiye ko nari nararangije kwiga agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, hanyuma ngatangira kwiga igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. * Namusobanuriye impamvu ntakomeje kwiga Bibiliya. Floyd yanyigishije ibice by’icyo gitabo Ubumenyi byari bisigaye, ariko na we nyuma yoherezwa ahandi. Icyo gihe na bwo nabuze umuntu unyigisha Bibiliya.

Ariko mu mwaka wa 2004, mu mudugudu wacu hoherejwe abapayiniya ba bwite babiri, ari bo Granville na Joshua. Twamenyanye bari kubwiriza ku nzu n’inzu. Igihe na bo bambazaga niba narashakaga kwiga Bibiliya, narasetse. Nabasabye ko bakongera bakanyigisha igitabo Ubumenyi. Nashakaga kureba niba banyigisha nk’ibyo Abahamya ba mbere banyigishije. Granville yambwiye ko muri uwo mudugudu w’iwacu haberaga amateraniro. Nubwo nari maze imyaka nk’icumi ntava mu rugo, numvise nshaka kuyajyamo. Ubwo rero Granville yaje kundeba mu rugo, anshyira mu igare ry’abamugaye, aransunika, tujya ku Nzu y’Ubwami.

Nyuma y’igihe Granville yansabye kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Yarambwiye ati: “Nubwo ufite ubumuga, ushobora kuvuga. Hari igihe uzatanga disikuru. Uzaba ureba bizabaho!” Ayo magambo yambwiye yatumye nigirira ikizere.

Natangiye kujyana kubwiriza na Granville. Ariko imihanda myinshi yo mu mudugudu w’iwacu yarimo imikuku, ku buryo ntashoboraga kuyigendamo mu kagare. Ubwo rero nasabye Granville ko yajya anshyira mu ngorofani, akansunika. Ibyo byaramfashije cyane. Mu kwa kane 2005 narabatijwe. Nyuma y’igihe gito, abavandimwe batangiye kuntoza kwita ku bitabo n’amagazeti by’itorero hamwe n’indangururamajwi.

Ikibabaje, mu mwaka wa 2007 papa yakoze impanuka y’ubwato arapfa. Byababaje cyane umuryango wacu. Granville yazaga mu rugo akadusengera, kandi akadusomera imirongo yo muri Bibiliya yo kuduhumuriza. Imyaka ibiri nyuma yaho, twongeye kugira agahinda kenshi igihe Granville na we yakoraga impanuka y’ubwato agapfa.

Muri iryo torero ryacu rito, byari amarira gusa. Twari dusigaranye umukozi w’itorero umwe, nta musaza. Narababaye cyane. Granville yari inshuti yange rwose. Yamfashije kuba inshuti ya Yehova kandi yampaga n’ibindi nabaga nkeneye. Mu materaniro ya mbere twagize nyuma y’urupfu rwe, bansabye gusoma Umunara w’Umurinzi. Nagerageje gusoma paragarafu ebyiri za mbere, ubundi ndarira, amarira yanga guhagarara. Nahise mva imbere.

Nongeye kwishima igihe abavandimwe bo mu rindi torero bazaga kudufasha. Nanone ibiro by’ishami byatwoherereje umupayiniya wa bwite witwaga Kojo. Nashimishijwe cyane n’uko mama na murumuna wange na bo batangiye kwiga Bibiliya, bakaza no kubatizwa. Hanyuma mu kwa gatatu 2015, nabaye umukozi w’itorero. Nyuma yaho, naje gutanga disikuru ya mbere. Uwo munsi nibutse amagambo Granville yari yarambwiye ati: “Hari igihe uzatanga disikuru. Uzaba ureba bizabaho!” Byaranshimishije ariko nanone birandiza.

Ibiganiro byo kuri Tereviziyo ya JW® byatumye menya ko hari abandi Bahamya bameze nkange. Nubwo bafite ubumuga, bakora byinshi kandi barishimye. Nange hari ibyo nshoboye gukora. Kubera ko nifuzaga gukorera Yehova uko nshoboye kose, nabaye umupayiniya w’igihe cyose. Mu kwa kenda 2019 hari ibintu namenye, numva birantunguye cyane. Muri uko kwezi nabaye umusaza mu itorero ryacu ry’ababwiriza 40.

Nshimira cyane abavandimwe na bashiki bacu banyigishije Bibiliya, bakanamfasha gukorera Yehova. Ikiruta byose, nshimira Yehova ko atanyibagiwe.

^ par. 8 Icyo gitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ntikigicapwa.