Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 47

Ese icyo gihe uzaba ufite ukwizera gukomeye?

Ese icyo gihe uzaba ufite ukwizera gukomeye?

“Ntimuhagarike imitima. Mwizere.”​—YOH 14:1.

INDIRIMBO YA 119 Tugomba kugira ukwizera

INSHAMAKE *

1. Ni ikihe kibazo dushobora kwibaza?

 ESE iyo utekereje ibintu bigiye kubaho vuba aha, urugero nko kurimbura amadini, igitero cya Gogi wa Magogi n’intambara ya Harimagedoni, wumva ugize ubwoba? Ese ujya wibaza uti: “Icyo gihe nzaba mfite ukwizera gukomeye kuzamfasha muri ibyo bihe biteye ubwoba?” Niba ujya ubyibaza, gusuzuma amagambo Yesu yavuze agize umurongo w’ifatizo w’iki gice, bishobora kugufasha. Yabwiye abigishwa be ati: “Ntimuhagarike imitima. Mwizere” (Yoh 14:1). Ukwizera gukomeye kuzatuma duhangana n’ibyo bintu bigiye kubaho dufite ubutwari.

2. Ni iki cyadufasha kugira ukwizera gukomeye, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Uko duhangana n’ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe, bishobora gutuma tugira ukwizera gukomeye kuzadufasha guhangana n’ibyo tuzahura na byo mu gihe kizaza. Nanone bishobora gutuma tumenya aho dufite intege nke. Ikigeragezo cyose duhuye na cyo gituma ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Ibyo bizatuma twihanganira ibigeragezo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere. Muri iki gice, turi busuzume ibintu bine abigishwa ba Yesu bahuye na byo byagaragaje ko bari bakeneye kugira ukwizera gukomeye. Nanone turi burebe icyo twakora mu gihe duhuye n’ibigeragezo nk’ibyo, n’uko byadufasha guhangana n’ibyo tuzahura na byo mu gihe kizaza.

TUGOMBA KWIZERA KO IMANA IZADUHA IBYO DUKENEYE

Ukwizera kudufasha gukomeza gushyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere nubwo twaba duhanganye n’ibibazo by’ubukene (Reba paragarafu ya 3-6)

3. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 6:30, 33, ni iki Yesu yavuze ku birebana n’ukwizera?

3 Buri mutware w’umuryango aba yifuza guha abagize umuryango we ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Icyakora si ko buri gihe biba byoroshye muri iki gihe. Urugero, hari abatagifite akazi kandi nubwo bashyiraho imihati ngo babone akandi barakabuze. Abandi bo banze gukora akazi kanyuranyije n’amahame ya gikristo. Mu gihe ibintu nk’ibyo bitubayeho, tuba tugomba kwizera tudashidikanya ko Yehova azaha umuryango wacu ibyo ukeneye. Ibyo Yesu yabisobanuriye neza abigishwa be mu Kibwiriza cyo ku Musozi. (Soma muri Matayo 6:30, 33.) Iyo twizeye tudashidikanya ko Yehova atazigera adutererana, bituma dukomeza gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya mbere. Nanone iyo twiboneye ukuntu Yehova aduha ibyo dukeneye, bituma tubona ko ariho koko kandi bigatuma tugira ukwizera gukomeye.

4-5. Ni iki cyafashije umuryango wari uhangayikishijwe no kubona ibiwutunga?

4 Reka turebe ukuntu Yehova yafashije umuryango wo muri Venezuwela mu gihe wari uhangayikishijwe no kubona ibiwutunga. Mbere umuvandimwe Castro n’umuryango we bari bafite isambu kandi ni yo yari ibatunze. Icyakora nyuma yaho, haje agatsiko k’abantu bitwaje intwaro kabambura iyo sambu, kandi kabategeka no kuva aho hantu. Castro yaravuze ati: “Ubu dutunzwe no guhinga akarima gato umuntu yadutije. Buri gitondo nsaba Yehova kuduha ibyo dukeneye uwo munsi.” Tuvugishije ukuri ubuzima ntibuboroheye. Ariko bajya mu materaniro buri gihe kandi bakifatanya mu murimo wo kubwiriza. Kubera iki? Kubera ko biringiye ko Se wo mu ijuru ubakunda, afite ubushobozi bwo kubaha ibyo bakeneye buri munsi. Bashyize Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere maze Yehova na we abaha ibyo bakeneye.

5 Muri ibyo bibazo byose, Castro n’umugore we Yurai bakomeje kwibanda ku byo Yehova yabakoreye akabitaho. Hari igihe Yehova yakoreshaga abavandimwe bakabaha ibyo bakeneye cyangwa bagafasha Castro kubona akazi. Hari n’igihe Yehova yakoreshaga ibiro by’ishami, maze bakabona ibintu by’ibanze babaga bakeneye. Yehova ntiyigeze abatererana. Ibyo byatumye ukwizera kwabo kurushaho gukomera. Umukobwa wabo w’imfura witwa Yoselin amaze kuvuga ikintu Yehova yabakoreye, yongeyeho ati: “Kubona ukuntu Yehova yadufashije byadukoze ku mutima. Ubu mbona ko Yehova ari inshuti yange kandi nizeye rwose ko azakomeza kumfasha. Ibigeragezo twahuye na byo, byaduteguriye guhangana n’ibigeragezo bikomeye tuzahura na byo mu gihe kiri imbere.”

6. Ni iki cyagufasha kugira ukwizera gukomeye mu gihe ufite ikibazo cy’ubukene?

6 Ese waba uhanganye n’ikibazo cy’ubukene? Niba ari ko bimeze, birumvikana ko ari ikibazo kitoroshye. Icyakora nubwo utorohewe, ntibikakubuze kugira icyo ukora kugira ngo ugire ukwizera gukomeye. Jya usenga Yehova, usome amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:25-34 kandi uyatekerezeho. Jya utekereza ku nkuru zo muri iki gihe, zigaragaza ukuntu Yehova yita ku bagaragu be bakomeza gukora byinshi mu murimo we (1 Kor 15:58). Ibyo bizatuma wiringira udashidikanya ko nawe Yehova azagufasha, nk’uko yagiye afasha abo bagaragu be bari mu mimerere nk’iyo urimo. Azi icyo ukeneye kandi afite ubushobozi bwo kukiguha. Uko uzagenda wibonera ukuntu Yehova agufasha mu bibazo byawe, ni na ko uzagira ukwizera gukomeye, kuzagufasha guhangana n’ibigeragezo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere.—Hab 3:17, 18.

TUGOMBA KUGIRA UKWIZERA KUGIRA NGO DUHANGANE N’IBIBAZO BIKOMEYE

Ukwizera gukomeye kwadufasha kwihangana mu gihe twibasiwe n’inkubi y’umuyaga, cyangwa mu gihe duhanganye n’ibibazo bikomeye byagereranywa n’uwo muyaga ukaze (Reba paragarafu ya 7-11)

7. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 8:23-26, ibyabaye ku bigishwa ba Yesu byagaragaje bite ko bari bafite ukwizera guke?

7 Igihe Yesu yari kumwe n’abigishwa be mu bwato maze mu nyanja hakazamo umuyaga mwinshi cyane, yaboneyeho uburyo bwo kubereka ko bari bakeneye kugira ukwizera gukomeye. (Soma muri Matayo 8:23-26.) Ubwo imiraba yikubitaga ku bwato n’amazi akenda kuburengera, Yesu we yari yisinziriye. Abigishwa be bari bahiye ubwoba baramukanguye kugira ngo abakize. Icyo gihe, Yesu yabacyashye mu bugwaneza, arababwira ati: “Ni iki gitumye mukuka umutima mwa bafite ukwizera guke mwe?” Abo bigishwa bagombye kuba baramenye ko Yehova yashoboraga kurinda Yesu n’abo bari kumwe. Ese waba ubonye icyo ibyo bitwigisha? Ukwizera gukomeye kwadufasha kwihangana mu gihe twibasiwe n’inkubi y’umuyaga, cyangwa mu gihe duhanganye n’ibibazo bikomeye byagereranywa n’uwo muyaga ukaze.

8-9. Ni ikihe kigeragezo Anel yahuye na cyo, kandi se ni iki cyamufashije?

8 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu w’umuseribateri wo muri Poruto Riko witwa Anel. Uwo mushiki wacu yahuye n’ikigeragezo gikomeye, ariko gisiga ukwizera kwe kurushijeho gukomera. Mu mwaka wa 2017, agace yari atuyemo kibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Maria, maze isenya inzu ye. Nanone iyo nkubi y’umuyaga yatumye akazi yari afite gahagarara. Anel yaravuze ati: “Icyo gihe narahangayitse cyane. Ariko nasenze Yehova, ndamwiringira kandi nirinda guheranwa n’imihangayiko.”

9 Nanone Anel yavuze ko kumvira byamufashije guhangana n’icyo kigeragezo. Yaravuze ati: “Kumvira amabwiriza y’umuryango wacu byatumye nkomeza gutuza. Yehova yakoresheje abavandimwe na bashiki bacu baramfasha mu buryo bw’umwuka kandi bampa n’ibyo nari nkeneye. Yampaye ibirenze ibyo nari niteze, kandi rwose ukwizera kwange kwarushijeho gukomera.”

10. Wakora iki mu gihe uhanganye n’ibibazo bikomeye?

10 Ese waba uhanganye n’ibibazo bikomeye? Ibyo bishobora kuba biterwa n’ibiza cyangwa bikaba biterwa n’indwara ikomeye ituma ucika intege, bigatuma wumva wabuze icyo wakora n’icyo wareka. Nubwo ibyo bishobora gutuma uhangayika cyane, ntibikakubuze kwizera Yehova. Uge umusenga ushyizeho umwete. Uge utekereza ukuntu Yehova yagufashije mu bihe byashize, kuko ibyo bizatuma ukwizera kwawe kurushaho gukomera (Zab 77:11, 12). Ushobora kwiringira ko Yehova atazigera agutererana, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.

11. Kuki tugomba kwiyemeza kumvira abafite inshingano mu itorero?

11 Ni iki kindi cyagufasha kwihanganira ibigeragezo? Nk’uko Anel yabivuze, kumvira bizagufasha. Itoze kwizera abo Yehova na Yesu bashyizeho ngo batuyobore. Hari igihe abafite inshingano bashobora kuduha amabwiriza tukabona asa n’adashyize mu gaciro. Icyakora Yehova aha umugisha abantu bumvira. Ibivugwa muri Bibiliya n’ibyabaye ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka, bigaragaza ko kumvira birokora ubuzima (Kuva 14:1-4; 2 Ngoma 20:17). Jya utekereza kuri izo ngero. Nubigenza utyo, bizatuma wumvira amabwiriza umuryango wa Yehova uduha bitakugoye, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza (Heb 13:17). Ibyo bizatuma udatinya umubabaro ukomeye wegereje.—Imig 3:25.

KWIZERA GUTUMA TWIHANGANIRA AKARENGANE

Gusenga ubudacogora bizatuma tugira ukwizera gukomeye (Reba paragarafu ya 12)

12. Ibivugwa muri Luka 18:1-8 bigaragaza bite isano riri hagati y’ukwizera no kwihanganira akarengane?

12 Yesu yari azi ko abigishwa be bari kurenganywa kandi ko ibyo byari kugerageza ukwizera kwabo. Ni yo mpamvu yabaciriye umugani ugaragara mu gitabo cya Luka, kugira ngo abafashe kuzihanganira ako karengane. Muri uwo mugani, yavuzemo umupfakazi watitirizaga umucamanza utaratinyaga Imana, kugira ngo amurenganure. Yari azi ko nakomeza gutitiriza uwo mucamanza, azamurenganura. Kandi koko amaherezo yaramurenganuye. Ni iki ibyo bitwigisha? Yehova arakiranuka kandi nta muntu arenganya. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Mu by’ukuri se, Imana yo ntizarenganura intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro?” (Soma muri Luka 18:1-8.) Hanyuma Yesu yongeyeho ati: “Ariko se, Umwana w’umuntu naza, mu by’ukuri azasanga ukwizera nk’uko kukiri mu isi?” Kimwe n’uwo mupfakazi, natwe nitwihangana mu gihe turenganyijwe, tuzaba tugaragaje ko dufite ukwizera gukomeye. Uko kwizera kuzatuma twiringira tudashidikanya ko Yehova azadufasha nta kabuza. Nanone tugomba kuzirikana ko isengesho ari iry’ingenzi. Hari igihe amasengesho yacu asubizwa mu buryo tutari twiteze.

13. Isengesho ryafashije rite umuryango wari ugiye guhohoterwa?

13 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Vero utuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Igihe umutwe witwaje intwaro wateraga umudugudu Vero n’umugabo we utari Umuhamya hamwe n’umukobwa wabo ufite imyaka 15 bari batuyemo, bahise bahunga. Bari mu nzira bahunga, bageze kuri bariyeri abo barwanyi bashaka kubica. Igihe Vero yatangiraga kurira, umukobwa we yagerageje kumuhumuriza, kandi asenga mu ijwi riranguruye asubiramo kenshi izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Amaze gusenga, umukuru w’abo barwanyi yaramubajije ati: “Ni nde wakwigishije gusenga?” Yaramushubije ati: “Ni mama wabinyigishije akoresheje isengesho rivugwa muri Matayo 6:9-13.” Uwo mukuru w’abo barwanyi yaravuze ati: “Wa mwana we, ngaho wowe n’ababyeyi bawe mwigendere kandi Yehova Imana yanyu ibarinde.”

14. Ni iki gishobora kukubaho, kandi se ni iki cyagufasha kwihangana?

14 Inkuru nk’izo zitwigisha ko tutagomba kwibagirwa agaciro k’isengesho. Byagenda bite se mu gihe amasengesho yawe adashubijwe vuba cyangwa agasubizwa mu buryo utari witeze? Uzigane wa mupfakazi uvugwa mu mugani wa Yesu, ukomeze usenge wizeye ko Yehova atazagutererana. Nanone uzizere ko Yehova azasubiza amasengesho yawe mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye. Uge ukomeza kumwinginga kugira ngo aguhe umwuka wera (Fili 4:13). Uge uzirikana ko vuba aha Yehova azaguha imigisha myinshi cyane, izakwibagiza imibabaro yose wahuye na yo. Niwemera ko Yehova agufasha, uzihanganira ibigeragezo uhanganye na byo kandi uzagira ukwizera gukomeye, kuzagufasha guhangana n’ibindi mu gihe kiri imbere.—1 Pet 1:6, 7.

KWIZERA GUTUMA DUKOMEZA KWIHANGANA MU GIHE TWAGIZE IBYAGO

15. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 17:19, 20, ni ikihe kibazo abigishwa ba Yesu bari bafite?

15 Yesu yigishije abigishwa be ko ukwizera kwari kubafasha kwihanganira ibibazo bari guhura na byo. (Soma muri Matayo 17:19, 20.) Hari igihe bananiwe kwirukana umudayimoni mu muntu kandi mbere yaho bari barabishoboye. Byari byatewe n’iki? Yesu yababwiye ko byatewe n’uko bari bafite ukwizera guke. Yababwiye ko bagombaga kugira ukwizera gukomeye kuko byari gutuma bahangana n’ibibazo byagereranywa n’umusozi. Muri iki gihe, natwe dushobora guhura n’ibibazo tukumva biraturenze.

Ukwizera kuzadufasha gukomeza guhugira mu murimo wa Yehova nubwo twaba dufite agahinda kenshi (Reba paragarafu ya 16)

16. Ni mu buhe buryo ukwizera kwafashije Geydi kwihanganira ibyago yagize?

16 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Geydi wo muri Gwatemala. Umugabo we witwaga Edi yishwe igihe bari mu nzira bavuye mu materaniro. Ni mu buhe buryo ukwizera Geydi yari afite kwamufashije guhangana n’intimba yatewe no gupfusha umugabo we? Yaravuze ati: “Isengesho rimfasha kwikoreza Yehova imitwaro yange nkumva ndaruhutse. Nibonera ukuntu Yehova anyitaho akoresheje abagize umuryango wange n’inshuti zo mu itorero. Nanone guhugira mu murimo wa Yehova bituma ntaheranwa n’imihangayiko. Bituma nita ku bibazo by’uwo munsi gusa, aho guhangayikishwa n’ibitaraba. Ibyambayeho byanyigishije ko ikigeragezo icyo ari cyo cyose nahura na cyo mu gihe kiri imbere, nzashobora kukihanganira kuko Yehova, Yesu n’abagize itorero, bazamba hafi.”

17. Twakora iki mu gihe duhanganye n’ikibazo gikomeye?

17 Ese waba ufite agahinda bitewe n’uko uherutse gupfusha umuntu? Niba ari ko bimeze, jya ufata akanya usome inkuru zo muri Bibiliya zivuga abantu bazutse, kuko bizatuma urushaho kwizera ko umuzuko uzabaho. None se waba ubabajwe n’uko hari umuntu wo mu muryango wawe waciwe mu itorero? Jya wiyigisha kugira ngo wemere udashidikanya ko buri gihe Yehova atanga igihano gikwiriye. Uko ibibazo waba uhanganye na byo byaba biri kose, uge ubona ko ari igihe cyo kugira icyo ukora, kugira ngo ugire ukwizera gukomeye. Uge ubwira Yehova ibikuri ku mutima byose. Nanone ntukitarure abandi, ahubwo uge ukomeza kuba hafi y’abavandimwe na bashiki bacu (Imig 18:1). Jya ukora ibintu byagufasha kwihangana, nubwo kubikora bishobora kutakorohera bitewe n’agahinda (Zab 126:5, 6). Uge ukomeza kujya mu materaniro, wifatanye mu murimo wo kubwiriza kandi usome Bibiliya. Nanone uge utekereza ku migisha Yehova azaguha mu gihe kizaza. Niwibonera ukuntu Yehova agufasha, uzarushaho kugira ukwizera gukomeye.

“TWONGERERE UKWIZERA”

18. Ni iki wakora mu gihe ubonye udafite ukwizera gukomeye?

18 Niba ibigeragezo wahanganye na byo kera cyangwa ibyo uhanganye na byo muri iki gihe byaragaragaje ko udafite ukwizera gukomeye, ntugacike intege. Jya ubona ko ari igihe uba ubonye cyo gukomeza ukwizera kwawe. Uge wigana intumwa za Yesu maze usenge usaba uti: ‘Nyongerera ukwizera’ (Luka 17:5). Nanone uge utekereza ku ngero z’abantu bavuzwe muri iki gice. Uge wigana Castro na Yurai, uzirikane ibintu byose Yehova yagukoreye. Uge wigana Anel n’umukobwa wa Vero, maze usenge ushyizeho umwete cyanecyane igihe uhanganye n’ikibazo gikomeye. Nanone uge wigana Geydi, maze uzirikane ko Yehova ashobora kugufasha akoresheje umuryango wawe n’inshuti. Niwemera ko Yehova agufasha mu bigeragezo uhanganye na byo muri iki gihe, bizatuma urushaho kwiringira ko azagufasha, ukihanganira n’ibyo uzahura na byo mu gihe kizaza.

19. Ni iki Yesu yari yizeye adashidikanya, kandi se ni iki nawe ushobora kwizera?

19 Nubwo Yesu yafashije abigishwa be kubona ko bari bakeneye kugira ukwizera gukomeye, ntiyigeze ashidikanya ko Yehova yari kubafasha, bagatsinda ibigeragezo bari kuzahura na byo (Yoh 14:1; 16:33). Nanone yari yizeye ko ukwizera gukomeye ari ko kuzafasha imbaga y’abantu benshi bakarokoka umubabaro ukomeye wegereje (Ibyah 7:9, 14). Ese nawe uzaba uri muri iyo mbaga? Nukora uko ushoboye kose kugira ngo ugire ukwizera gukomeye, Yehova azagufasha urokoke.—Heb 10:39.

INDIRIMBO YA 118 “Twongerere ukwizera”

^ par. 5 Twese twifuza cyane ko imperuka iza. Icyakora hari igihe twibaza niba tuzaba dufite ukwizera gukomeye, kuzadufasha guhangana n’ibintu bikomeye bizabaho icyo gihe. Muri iki gice, turi burebe ingero z’abantu bagaragaje ukwizera n’amasomo twabigiraho kugira ngo tugire ukwizera gukomeye.