Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 46

Mwebwe abamaze igihe gito mushakanye muge mushyira Yehova mu mwanya wa mbere

Mwebwe abamaze igihe gito mushakanye muge mushyira Yehova mu mwanya wa mbere

“Yehova ni imbaraga zanjye. . . . Ni we umutima wanjye wiringira.”​—ZAB 28:7.

INDIRIMBO YA 131 “Icyo Imana yateranyirije hamwe”

INSHAMAKE *

1-2. (a) Kuki abantu bamaze igihe gito bashakanye bakwiriye kwiringira Yehova? (Zaburi 37:3, 4) (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?

 ESE waba ugiye gushaka cyangwa umaze igihe gito ushatse? Niba ari byo, birumvikana ko utegerezanyije amatsiko kuzabana neza n’uwo muntu ukunda cyane. Icyakora ibibazo ntibibura mu muryango, kandi hari n’imyanzuro ikomeye muba mugomba gufata. Uko mukemura ibyo bibazo hamwe n’imyanzuro mufata, bishobora kuzatuma mugira ibyishimo cyangwa mukabibura mu gihe k’imyaka myinshi. Nimwishingikiriza kuri Yehova, muzafata imyanzuro myiza kandi mugire umuryango mwiza, wishimye. Icyakora nimudakurikiza inama Yehova abagira, muzahura n’ibibazo kandi mubure ibyishimo mu muryango wanyu.—Soma muri Zaburi ya 37:3, 4.

2 Nubwo ibivugwa muri iki gice byerekeza ku bantu bashatse vuba, havugwamo n’ibibazo abashakanye muri rusange bashobora guhura na byo. Turi burebe amasomo twavana ku bagabo n’abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya. Nanone turi burebe uko twayashyira mu bikorwa mu buzima bwacu no mu muryango. Hanyuma turi burebe n’amasomo twavana ku miryango imwe n’imwe yo muri iki gihe.

NI IBIHE BIBAZO ABANTU BASHAKANYE VUBA BASHOBORA GUHURA NA BYO?

Ni iyihe myanzuro abantu bashakanye vuba bashobora gufata igatuma badakora byinshi mu murimo wa Yehova? (Reba paragarafu ya 3 n’iya 4)

3-4. Ni ibihe bibazo abantu bagishakana bashobora guhura na byo?

3 Iyo abantu bagishakana, hari abashobora kubagira inama yo kubaho nk’uko abandi bose babayeho. Urugero, hari igihe ababyeyi na bene wabo babashishikariza guhita babyara. Hari n’igihe inshuti zabo n’abagize umuryango babagira inama yo kugura inzu no kuyishyiramo ibintu byinshi bihenze.

4 Batabaye maso bashobora kugwa mu mutego wo gufata imyenda myinshi. Ibyo bishobora gutuma umugabo n’umugore bakora amasaha menshi, kugira ngo bishyure iyo myenda. Nanone bishobora gutuma batabona umwanya uhagije wo kwiyigisha, kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango n’uwo kubwiriza. Hari n’igihe basiba amateraniro bitewe n’uko bakora amasaha y’ikirenga, kugira ngo babone amafaranga menshi cyangwa se batirukanwa ku kazi. Ibyo bishobora gutuma badakora byinshi mu murimo wa Yehova.

5. Ni irihe somo tuvana ku byabaye kuri Klaus na Marisa?

5 Hari ingero nyinshi zigaragaza ko guharanira gutunga ibintu byinshi, atari byo bituma tugira ibyishimo nyakuri. Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye kuri Klaus n’umugore we Marisa. * Bakibana, bombi bakoraga iminsi yose y’akazi kugira ngo binjize ifaranga ritubutse. Icyakora ibyo ntibyatumaga bagira ibyishimo. Klaus yaravuze ati: “Twari dufite ibintu byinshi pe! Ariko nta ntego n’imwe yo mu buryo bw’umwuka twari dufite. Mvugishije ukuri, nta byishimo twari dufite kandi twahoraga duhangayitse.” Nawe ushobora kuba wariboneye ko guharanira gutunga ibintu byinshi, atari byo bituma umuntu agira ibyishimo. Niba byarakubayeho, ntucike intege. Gusuzuma ingero z’abantu bashyize umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere, bishobora kugufasha. Reka tubanze turebe amasomo abagabo bavana ku Mwami Yehoshafati.

JYA WIRINGIRA YEHOVA NKA YEHOSHAFATI

6. Ni mu buhe buryo Yehoshafati yakurikije inama iboneka mu Migani 3:5, 6 igihe yaterwaga n’ingabo nyinshi cyane?

6 Bagabo, ese hari igihe mwumva mufite inshingano nyinshi zibaremereye? Niba bijya bikubaho, urugero rwa Yehoshafati rushobora kugufasha. Yagombaga kurinda ishyanga ryose kubera ko yari umwami. None se iyo nshingano itari yoroshye yayishohoje ate? Yehoshafati yakoze uko ashoboye kose arinda abaturage be. Yubatse mu Buyuda imigi igoswe n’inkuta kandi ashaka ingabo zirenga 1 160 000 (2 Ngoma 17:12-19). Icyakora nyuma yaho, Yehoshafati yahuye n’ikibazo kitoroshye. Yatewe n’ingabo nyinshi cyane z’Abamowabu, Abamoni n’abandi bari baturutse mu misozi y’i Seyiri, bashoboraga kumugirira nabi kandi bakagirira nabi umuryango we n’abaturage be (2 Ngoma 20:1, 2). Yehoshafati yakoze iki? Yasabye Yehova ko yamufasha kandi akamuha imbaraga. Ibyo yakoze byari bihuje n’inama nziza cyane iboneka mu Migani 3:5, 6. (Hasome.) Isengesho Yehoshafati yavuze riboneka mu 2 Ngoma 20:5-12, rigaragaza ko yiringiraga Yehova cyane. Yehova yashubije ate isengesho rya Yehoshafati?

7. Yehova yashubije ate isengesho rya Yehoshafati?

7 Yehova yashubije Yehoshafati akoresheje Umulewi witwaga Yahaziyeli. Yehova yaramubwiye ati: “Mujyeyo mushinge ibirindiro, mwihagararire gusa maze murebe uko Yehova azabakiza” (2 Ngoma 20:13-17). Ubusanzwe ibyo si ko bigenda ku rugamba! Icyakora, ayo mabwiriza ntiyari yaturutse ku muntu, ahubwo yari yatanzwe na Yehova. Yehoshafati yiringiye Yehova akora ibyo yamubwiye. Igihe Yehoshafati n’ingabo ze bajyaga ku rugamba, ntiyashyize imbere abasirikare bamenyereye urugamba, ahubwo yahashyize abaririmbyi badafite n’intwaro. Yehova ntiyamutengushye, ahubwo yaramufashije atsinda abanzi be.—2 Ngoma 20:18-23.

Gusenga no kwiyigisha Ijambo ry’Imana bifasha abashakanye vuba gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere (Reba paragarafu ya 8 n’iya 10)

8. Ni irihe somo abagabo bakura kuri Yehoshafati?

8 Hari icyo abagabo bakwigira kuri Yehoshafati. Ubusanzwe umugabo aba afite inshingano yo kwita ku bagize umuryango we. Ni yo mpamvu akora cyane kugira ngo abarinde kandi abahe ibyo bakeneye. Ubwo rero, hari igihe ashobora guhura n’ibibazo akumva ko ashobora kubyikemurira. Icyakora, ntukagwe mu mutego wo kwiyiringira, ahubwo uge usenga Yehova kugira ngo agufashe. Nanone uge usengera hamwe n’umugore wawe. Jya ushakira ubuyobozi kuri Yehova wiga Ijambo rye Bibiliya n’ibitabo by’umuryango wacu, kandi ushyire mu bikorwa inama ubonyemo. Icyakora hari igihe abandi batakwishimira imyanzuro wafashe ishingiye kuri Bibiliya, bakagufata nk’umusazi. Bashobora kukubwira ko nushaka amafaranga ari bwo umuryango wawe uzabaho neza. Ariko uge wibuka urugero rwa Yehoshafati. Yiringiye Yehova kandi n’ibyo yakoze byarabigaragaje. Yehova ntiyigeze amutererana kandi nawe ntazigera agutererana (Zab 37:28; Heb 13:5). None se abashakanye bakora iki kugira ngo bagire ibyishimo mu muryango?

MUGE MWIGANA UMUHANUZI YESAYA N’UMUGORE WE MAZE MUSHYIRE UMURIMO WA YEHOVA MU MWANYA WA MBERE

9. Ni iki twavuga ku muhanuzi Yesaya n’umugore we?

9 Umuhanuzi Yesaya n’umugore we bashyiraga umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere. Birashoboka ko n’umugore we yahanuraga, kuko Bibiliya imwita “umuhanuzikazi” (Yes 8:1-4). Biragaragara ko gukorera Yehova ari byo bashyiraga imbere mu muryango wabo. Babereye urugero rwiza imiryango yo muri iki gihe.

10. Kuki iyo abashakanye bigiye hamwe ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bituma bakora byinshi mu murimo wa Yehova?

10 Muri iki gihe, abashakanye bashobora kwigana Yesaya n’umugore we bagakora byinshi mu murimo wa Yehova. Bashobora kwigira hamwe ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, bakareba ukuntu bwagiye busohora * (Tito 1:2). Ibyo bituma barushaho kwiringira Yehova. Bashobora no kureba uko bagira uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi bumwe na bumwe buvugwa muri Bibiliya. Urugero, bashobora kugira uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu, buvuga ko ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa mu isi yose mbere y’uko imperuka iza (Mat 24:14). Iyo abashakanye bemera badashidikanya ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buzasohora, bituma barushaho gukora byinshi mu murimo wa Yehova.

MUGE MWIGANA PURISIKILA NA AKWILA MUSHYIRE UBWAMI MU MWANYA WA MBERE

11. Ni iki Purisikila na Akwila bakoze, kandi kuki?

11 Umugabo n’umugore bagishakana, bashobora kwigana umuryango wa Purisikila na Akwila bari Abayahudi, bari batuye mu mugi wa Roma. Bumvise ubutumwa bwiza bwavugaga ibya Yesu maze bahinduka Abakristo. Uko bigaragara, bari bishimiye ubuzima bari babayemo. Icyakora ibintu byaje guhinduka mu buryo butunguranye, igihe umwami w’abami Kalawudiyo yategekaga Abayahudi bose kuva i Roma. Reka turebe ingaruka ibyo byagize kuri Akwila na Purisikila. Bagombaga kuva ahantu bari bamenyereye, bagashaka indi nzu yo kubamo kandi bagatangiza umwuga wabo wo kuboha amahema aho hantu bari bimukiye. Ese ibyo byaba byaratumye badakomeza gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere? Oya rwose. Akwila na Purisikila bageze mu mugi wa Korinto bari bimukiyemo, bahise bifatanya n’itorero ryaho kandi bakorana n’intumwa Pawulo kugira ngo bafashe abavandimwe baho. Nyuma yaho bagiye bimukira mu yindi migi, ahabaga hakenewe ababwiriza benshi kurushaho (Ibyak 18:18-21; Rom 16:3-5). Bakoze byinshi mu murimo wa Yehova kandi byatumye bishima cyane.

12. Kuki abashakanye bakwiriye kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka?

12 Muri iki gihe, abashakanye bashobora kwigana Purisikila na Akwila, bagashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere. Byaba byiza abitegura kubana bagiye baganira ku ntego bafite mu gihe barambagizanya. Iyo abashakanye bishyiriyeho intego zo gukorera Yehova kandi bagaharanira kuzigeraho, bibonera ukuntu Yehova abafasha mu buzima bwabo (Umubw 4:9, 12). Reka turebe uko Russell na Elizabeth babigenje. Russell yaravuze ati: “Mu gihe cyo kurambagizanya twaganiriye ku ntego zo mu buryo bw’umwuka twari dufite.” Elizabeth na we yaravuze ati: “Twabiganiriyeho hakiri kare, kugira ngo nitumara kubana ntituzafate imyanzuro yatuma tutagera kuri izo ntego.” Bamaze kubana baje kwimukira muri Micronesie ahari hakenewe ababwiriza benshi.

Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka bifasha abashakanye vuba gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere (Reba paragarafu ya 13)

13. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 28:7, nitwiringira Yehova bizatugirira akahe kamaro?

13 Hari abashakanye benshi biganye Russell na Elizabeth boroshya ubuzima, kugira ngo babone igihe gihagije cyo gukora umurimo wo kubwiriza. Iyo abashakanye bishyiriyeho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi bagafashanya kuzigeraho, bagera ku byiza byinshi. Bibonera ukuntu Yehova abitaho, bakarushaho kumwiringira kandi bakagira ibyishimo nyakuri.—Soma muri Zaburi ya 28:7.

MUGE MWIGANA INTUMWA PETERO N’UMUGORE WE MWIZERE AMASEZERANO YA YEHOVA

14. Intumwa Petero n’umugore we bagaragaje bate ko bizeye isezerano riboneka muri Matayo 6:25, 31-34?

14 Abashakanye bashobora no kwigana intumwa Petero n’umugore we. Hashize amezi atandatu cyangwa umwaka Petero ahuye na Yesu, yafashe umwanzuro ukomeye. Ubusanzwe Petero yari atunzwe no kuroba. Igihe Yesu yamusabaga kumukurikira ngo bakorane umurimo igihe cyose, yagombaga kubanza kubivuganaho n’umugore we (Luka 5:1-11). Petero yafashe umwanzuro wo kujya ajyana na Yesu mu murimo wo kubwiriza. Yafashe umwanzuro mwiza cyane rwose! Uko bigaragara, umugore we yashyigikiye uwo mwanzuro yafashe. Ibyo tubyemezwa n’uko Bibiliya ivuga ko Yesu amaze kuzuka, hari igihe umugore wa Petero yajyaga amuherekeza mu murimo yakoraga (1 Kor 9:5). Nta gushidikanya ko yari n’umugore w’intangarugero, kandi ibyo byatumye Petero avugana ubushizi bw’amanga igihe yagiraga inama abagabo b’Abakristo n’abagore babo (1 Pet 3:1-7). Biragaragara rwose ko Petero n’umugore we bizeye isezerano rya Yehova ry’uko yari kubitaho, iyo bashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere.—Soma muri Matayo 6:25, 31-34.

15. Ni irihe somo twavana kuri Tiago na Esther?

15 Niba mumaze imyaka runaka mushakanye, ni iki cyabafasha gukora byinshi mu murimo wa Yehova? Kimwe mu bintu byabafasha, ni ukumenya icyo indi miryango yakoze kugira ngo yagure umurimo. Urugero, mushobora gusoma ingingo zivuga ngo: “Bitanze babikunze.” Izo ngingo zafashije Tiago n’umugore we Esther bo muri Burezili, maze bishyiriraho intego yo kujya kubwiriza ahantu hakenewe ababwiriza benshi. Tiago agira ati: “Igihe twasomaga inkuru zigaragaza uko Yehova yafashije abagaragu be bo muri iki gihe, natwe twifuje gukurikiza inama atugira kugira ngo twibonere ukuntu atwitaho.” Kuva mu mwaka wa 2014 bimukiye muri Paragwe, bakaba babwiriza mu ifasi ikoresha ururimi rw’Igiporutugali. Esther yaravuze ati: “Nge n’umugabo wange dukunda cyane umurongo w’Ibyanditswe wo mu Befeso 3:20. Inshuro nyinshi twagiye twibonera ukuntu ibivugwa muri uwo murongo ari ukuri.” Uwo murongo uvuga ko Yehova ashobora kuduha ibirenze cyane ibyo dusaba. Abantu benshi biboneye ko ibyo ari ukuri!

Kugisha inama Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bishobora gufasha abashakanye vuba gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere (Reba paragarafu ya 16)

16. Abamaze igihe gito bashakanye bagisha nde inama mu gihe bashaka kwishyiriraho intego?

16 Abamaze igihe gito bashakanye bashobora kwigira byinshi ku bantu biringiye Yehova. Hari abashakanye bamaze imyaka myinshi bari mu murimo w’igihe cyose. Mushobora kubagisha inama kugira ngo mumenye icyo mwakora ngo mwishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka. Ibyo na byo byaba bigaragaza ko mwiringira Yehova (Imig 22:17, 19). Abasaza b’itorero na bo, bashobora gufasha abamaze igihe gito bashatse kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka no kuzigeraho.

17. Byagendekeye bite Klaus na Marisa, kandi se ibyababayeho bitwigisha iki?

17 Hari igihe twifuza kwagura umurimo ariko ntibigende nk’uko twari tubyiteze. Reka turebe ibyabaye kuri Klaus na Marisa twigeze kuvuga. Bamaze imyaka itatu bashakanye, bagiye gukora mu mushinga w’ubwubatsi wo ku biro by’ishami byo muri Finilande. Icyakora bagezeyo bamenye ko bari bemerewe kuhakora amezi atandatu gusa. Byabanje kubaca intege. Ariko nyuma yaho gato bahise batumirirwa kwiga ururimi rw’Icyarabu, none ubu babwiriza mu gihugu gikoresha urwo rurimi kandi barishimye cyane. Marisa yaravuze ati: “Numvaga kwimukira ahantu ntamenyereye binteye ubwoba. Ubwo rero twagombaga kwiringira Yehova muri byose. Ariko twiboneye ukuntu Yehova yagiye adufasha kenshi no mu buryo tutari twiteze. Ibyo byose byatumye ndushaho kumwiringira.” Nk’uko urwo rugero rubigaragaje, nimwiringira Yehova mu buryo bwuzuye azakomeza kubitaho kandi abahe umugisha.

18. Abashakanye bakora iki ngo bakomeze kwiringira Yehova?

18 Ishyingiranwa ni impano ituruka kuri Yehova (Mat 19:5, 6). Yifuza ko abashakanye bishimira iyo mpano (Imig 5:18). None se niba mushakanye vuba, ntimwagombye gusuzuma icyo mukwiriye gukora mu buzima bwanyu? Ese mukora uko mushoboye kose ngo mushimire Yehova kubera impano zose abaha? Muge musenga Yehova kandi mukore ubushakashatsi mu Ijambo rye, kugira ngo murebemo inama zihuje n’imimerere murimo. Hanyuma muge muzikurikiza. Nimushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere, azabaha umugisha kandi mugire ibyishimo mu muryango wanyu.

INDIRIMBO YA 132 Ubu tubaye umwe

^ par. 5 Hari imyanzuro dufata ikaba yatuma tubona igihe n’imbaraga byo gukorera Yehova cyangwa ntitubibone. Abantu baherutse kurushinga baba bashobora gufata imyanzuro ikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwose. Iyi ngingo irabafasha kumenya uko bafata imyanzuro myiza yatuma bagira ibyishimo mu muryango wabo.

^ par. 5 Amazina amwe yarahinduwe.