Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 44

Yehova atugaragariza urukundo rudahemuka

Yehova atugaragariza urukundo rudahemuka

“Urukundo rudahemuka [rwa Yehova] ruhoraho iteka ryose.”​—ZAB 136:1, nwt.

INDIRIMBO YA 108 Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu

INSHAMAKE *

1. Ni uwuhe muco Yehova adusaba kugaragaza?

 YEHOVA yishimira kugaragaza urukundo rudahemuka (Hos 6:6). Nanone ashishikariza abagaragu be kumwigana no gukunda uwo muco. Icyakora mbere y’uko dukunda uwo muco, tugomba kubanza kuwusobanukirwa neza.

2. Urukundo rudahemuka ni iki?

2 Amagambo ngo “urukundo rudahemuka,” agaragara inshuro zigera kuri 230 muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye. Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “urukundo rudahemuka,” hari Bibiliya zarihinduyemo “ineza yuje urukundo.” Ubwo rero muri iki gice n’igikurikira, imirongo y’Ibyanditswe irimo amagambo agira ati: “Ineza yuje urukundo,” ari bube asobanura urukundo rudahemuka. None se urukundo rudahemuka ni iki? Ibisobanuro by’amagambo yo muri iyo Bibiliya bivuga ko urukundo rudahemuka ari urukundo rurangwa no kwiyemeza, ubunyangamugayo, ubudahemuka no kwizirika ku muntu ubutanamuka. Akenshi ayo magambo aba agaragaza urukundo Imana ikunda abantu cyangwa urwo abantu bagaragarizanya. Yehova ni we ugaragaza urukundo rudahemuka kurusha abandi. Muri iki gice, turi burebe ukuntu Yehova agaragariza abantu urukundo rudahemuka. Mu gice gikurikira, tuzareba uko twakwigana Yehova, tukagaragariza bagenzi bacu urukundo rudahemuka.

YEHOVA AFITE URUKUNDO RUDAHEMUKA RWINSHI

3. Yehova yabwiye Mose ko ari iyihe mico imuranga?

3 Hashize igihe gito Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Yehova yabwiye Mose izina rye n’imico ye. Yaramubwiye ati: “Yehova, Yehova, Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri, igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi. Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha” (Kuva 34:6, 7). Igihe Yehova yabwiraga Mose ayo magambo akora ku mutima agaragaza imico ye, yashakaga kumwereka ikintu kihariye kiranga urukundo rwe rudahemuka. Icyo kintu ni ikihe?

4-5. (a) Yehova avuga ko ameze ate? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

4 Yehova avuga ko afite urukundo rudahemuka rwinshi. Icyo gitekerezo kiboneka no mu yindi mirongo myinshi yo muri Bibiliya (Kub 14:18; Neh 9:17; Zab 86:15; 103:8; Yow 2:13; Yona 4:2). Muri iyo mirongo y’Ibyanditswe, iyo mvugo iba yerekeza kuri Yehova wenyine, ntiba yerekeza ku bantu. Birashishikaje kuba Yehova yaravuze izo nshuro zose ko agira urukundo rudahemuka. Ibyo bigaragaza rwose ko akunda cyane uwo muco. Ntibitangaje rero kuba Umwami Dawidi yaravuze ati: “Yehova, ineza yawe yuje urukundo iri mu ijuru. . . . Mana, mbega ukuntu ineza yawe yuje urukundo ari iy’agaciro kenshi! Abantu bahungira mu gicucu cy’amababa yawe” (Zab 36:5, 7). Ese natwe twigana Dawidi tukishimira urukundo rudahemuka rwa Yehova?

5 Reka dusuzume ibibazo bibiri bikurikira kugira ngo dusobanukirwe neza icyo urukundo rudahemuka ari cyo. Ni ba nde Yehova agaragariza urukundo rudahemuka? Urukundo rudahemuka rwa Yehova rutugirira akahe kamaro?

NI BA NDE YEHOVA AGARAGARIZA URUKUNDO RUDAHEMUKA?

6. Ni ba nde Yehova agaragariza urukundo rudahemuka?

6 Ni ba nde Yehova agaragariza urukundo rudahemuka? Bibiliya ivuga ko dushobora gukunda ibintu bitandukanye, urugero nko ‘guhinga,’ “divayi n’amavuta,” “igihano,” “ubumenyi,” “ubwenge” n’ibindi (2 Ngoma 26:10; Imig 12:1; 21:17; 29:3). Urukundo rudahemuka ntirujya rugaragarizwa ibintu, ahubwo rugaragarizwa abantu gusa. Icyakora Yehova ntagaragariza urwo rukundo uwo ari we wese. Arugaragariza inshuti ze gusa. Yehova abera indahemuka inshuti ze. Azisezeranya ibintu byiza cyane, kandi azabisohoza nta kabuza.

Yehova agirira neza abantu bose hakubiyemo n’abatamusenga (Reba paragarafu ya 7) *

7. Yehova yagaragaje ate ko akunda abantu muri rusange?

7 Yehova akunda abantu muri rusange. Yesu yabwiye Nikodemu ati: “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yoh 3:1, 16; Mat 5:44, 45.

Dukurikije ibyo Umwami Dawidi n’umuhanuzi Daniyeli bavuze, Yehova agaragariza urukundo rudahemuka abagaragu be kubera ko bamuzi, bamukunda, bamutinya kandi bagakomeza amategeko ye (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)

8-9. (a) Kuki Yehova agaragariza abagaragu be urukundo rudahemuka? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?

8 Nk’uko twigeze kubivuga, Yehova agaragariza urukundo rudahemuka inshuti ze zonyine. Ibyo bigaragazwa n’amagambo Umwami Dawidi n’umuhanuzi Daniyeli bavuze. Urugero, Dawidi yaravuze ati: “Komeza kugaragariza abakuzi ineza yuje urukundo.” Nanone yaravuze ati: ‘Ineza yuje urukundo ya Yehova ihoraho kuva iteka ryose kugeza iteka ryose. Ayigaragariza abamutinya.’ Daniyeli na we yaravuze ati: ‘Yehova Mana y’ukuri ugaragariza ineza yuje urukundo abagukunda bagakomeza amategeko yawe’ (Zab 36:10; 103:17; Dan 9:4). Iyo mirongo igaragaje ko Yehova agaragariza urukundo rudahemuka abagaragu be kubera ko bamuzi, bamukunda, bamutinya kandi bagakomeza amategeko ye. Ubwo rero, Yehova agaragariza urukundo rudahemuka abantu bamusenga by’ukuri.

9 Tutaratangira gukorera Yehova, yadukundaga nk’uko akunda abandi bantu bose muri rusange (Zab 104:14). Icyakora iyo tumaze kuba abagaragu be, ashyiraho akarusho akatugaragariza n’urukundo rudahemuka. Ni yo mpamvu abwira abagaragu be ko ‘atazabakuraho urukundo rwe rudahemuka’ (Yes 54:10, nwt). Ibyo Dawidi yarabyiboneye kuko yavuze ati: “Yehova azita ku ndahemuka ye mu buryo bwihariye” (Zab 4:3, nwt). None se kuba Yehova atwitaho mu buryo bwihariye, byagombye gutuma dukora iki? Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Umunyabwenge azazirikana ibyo bintu, kandi azita ku bikorwa bigaragaza urukundo rudahemuka rwa Yehova” (Zab 107:43, nwt). Tukizirikana ibyo, reka dusuzume uburyo butatu Yehova atugaragarizamo urukundo rudahemuka n’akamaro bitugirira.

URUKUNDO RUDAHEMUKA RWA YEHOVA RUTUGIRIRA AKAHE KAMARO?

Hari ibindi bintu byiza Yehova akorera abamusenga (Reba paragarafu ya 10-16) *

10. Kuba urukundo rudahemuka rwa Yehova ruhoraho iteka ryose bitugirira akahe kamaro? (Zaburi 31:7)

10 Urukundo rudahemuka rw’Imana ruhoraho iteka ryose. Iki ni ikintu k’ingenzi kiranga urukundo rudahemuka, kuko kivugwa inshuro 26 muri Zaburi ya 136. Umurongo wa mbere w’iyo zaburi ugira uti: “Nimushimire Yehova kuko ari mwiza, kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose” (Zab 136:1, nwt). Muri iyo zaburi ku murongo wa 2 kugeza ku wa 26 muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, umwanditsi agenda asubiramo amagambo agira ati: “Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.” Iyo dusomye iyo zaburi, dutangazwa n’ukuntu Yehova ahora agaragaza urukundo rwe rudahemuka, kandi akarugaragaza mu buryo bwinshi. Ayo magambo agira ati: “Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,” atwizeza ko urukundo Yehova agaragariza abagaragu be rutazigera rushira. Kumenya ko Yehova akomeza gukunda abagaragu be ntapfe kubatakariza ikizere, biradushimisha cyane. Ahubwo akomeza kubaba hafi kandi akabitaho, cyanecyane mu gihe bahanganye n’ibibazo. Uko ibyo bitugirira akamaro: Kumenya ko Yehova atuba hafi, biradushimisha kandi bigatuma tugira imbaraga zituma duhangana n’ibibazo dufite, kandi tugakomeza kumukorera.—Soma muri Zaburi ya 31:7.

11. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 86:5, ni iki gituma Yehova atubabarira?

11 Urukundo rudahemuka rw’Imana rutuma itubabarira. Urwo rukundo ni rwo rutuma Yehova ababarira umunyabyaha wihannye, akareka gukora ibibi. Dawidi yavuze ko Yehova ‘atadukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu; ntiyatwitura ibidukwiriye bihwanye n’amakosa yacu’ (Zab 103:8-11). Dawidi yari azi ukuntu kugira umutimanama ugucira urubanza bibabaza cyane, kuko na we byamubayeho. Icyakora yari azi ko Yehova aba ‘aniteguye kubabarira.’ Ni iki gituma Yehova atubabarira? Igisubizo tukibona muri Zaburi ya 86:5. (Hasome.) Nk’uko Dawidi abigaragaza muri iryo sengesho, Yehova ababarira abamwambaza bose kubera ko afite urukundo rudahemuka rwinshi.

12-13. Ni iki cyadufasha niba duhora twicira urubanza bitewe n’amakosa twakoze kera?

12 Mu gihe twakoze icyaha, ni byiza kumva tubabajwe n’ibyo twakoze. Ibyo bishobora gutuma twihana kandi tugafata ingamba zo kwikosora. Icyakora hari abagaragu b’Imana bakomeza kwicira urubanza, bitewe n’amakosa bakoze kera. Ibyo bituma bumva Yehova adashobora kubababarira, nubwo baba barakoze uko bashoboye kose kugira ngo bihane. Niba nawe ari uko wiyumva, kumenya ko Yehova agaragariza urukundo rudahemuka abagaragu be, bizagufasha.

13 Uko ibyo bitugirira akamaro: Nubwo turi abantu badatunganye, dushobora gukorera Imana dufite umutimanama utaducira urubanza. Ibyo biterwa n’uko “amaraso y’Umwana wayo Yesu atwezaho icyaha cyose” (1 Yoh 1:7). Mu gihe twacitse intege bitewe n’uko twahemukiye Yehova, tuge twibuka ko iyo twihannye by’ukuri aba yiteguye kutubabarira. Dawidi yavuze ko urukundo rudahemuka rufitanye isano no kubabarira. Yaravuze ati: “Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko n’ineza yuje urukundo agaragariza abamutinya iri. Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, ni ko yashyize kure yacu ibicumuro byacu” (Zab 103:11, 12). Yehova yiteguye ‘kutubabarira rwose.’—Yes 55:7.

14. Dawidi yagaragaje ate ko urukundo rudahemuka rwa Yehova ruturinda?

14 Urukundo rudahemuka rw’Imana ruraturinda mu buryo bw’umwuka. Dawidi yasenze Yehova agira ati: “Uri ubwihisho bwanjye; uzandinda amakuba. Uzankiza ungoteshe ijwi ry’ibyishimo. . . . Uwiringira Yehova azagotwa n’ineza yuje urukundo” (Zab 32:7, 10). Imigi ya kera yabaga igoswe n’inkuta zarindaga abaturage bayituyemo, kugira ngo batibasirwa n’umwanzi. Urukundo rudahemuka rwa Yehova na rwo rumeze nk’izo nkuta, kuko ruturinda mu buryo bw’umwuka, rukaturinda ikintu cyose cyatuma tudakomeza kubera Yehova indahemuka. Nanone, urukundo rudahemuka rwa Yehova rutuma atugira inshuti ze.—Yer 31:3.

15. Kuki urukundo rudahemuka rwa Yehova rugereranywa n’ubuhungiro hamwe n’igihome?

15 Dawidi yakoresheje indi mvugo y’ikigereranyo kugira ngo agaragaze ukuntu Yehova arinda ubwoko bwe. Yaranditse ati: “Kuko Imana ari igihome cyanjye, kandi ni Imana ingaragariza ineza yuje urukundo.” Nanone yagaragaje uko yabonaga Yehova, agira ati: “Ni we ungaragariza ineza yuje urukundo akaba n’igihome cyanjye; ni igihome kirekire kinkingira n’Umukiza wanjye, ni we ngabo inkingira akaba n’ubuhungiro bwanjye” (Zab 59:17; 144:2). Kuki Dawidi yagereranyije urukundo rudahemuka rwa Yehova n’ubuhungiro hamwe n’igihome? Ni ukubera ko aho twaba turi hose ku isi, Yehova aturinda mu buryo bw’umwuka kugira ngo dukomeze kuba inshuti ze, dupfa gusa kuba turi abagaragu be. Ibyo nanone tubyemezwa n’ibivugwa muri Zaburi ya 91. Umwanditsi wayo yaravuze ati: “Nzabwira Yehova nti ‘uri ubuhungiro bwanjye n’igihome cyanjye’” (Zab 91:1-3, 9, 14). Mose na we yakoresheje imvugo y’ikigereranyo nk’iyo, agaragaza ko Yehova ari ubuhungiro bwacu (Zab 90:1, ibisobanuro ahagana hasi muri nwt). Nanone mbere gato y’uko apfa, hari ikindi kintu gishimishije yavuze kuri Yehova. Yaravuze ati: “Imana ya kera na kare ni yo bwihisho bwawe. Amaboko yayo y’iteka ryose aragukomeza” (Guteg 33:27). None se ayo magambo agira ati: “Amaboko yayo y’iteka ryose aragukomeza,” atwigisha iki kuri Yehova?

16. Ni ibihe bintu bibiri Yehova adukorera bigaragaza ko aduha umugisha? (Zaburi 136:23)

16 Kumenya ko Yehova ari ubuhungiro bwacu biraduhumuriza. Icyakora hari igihe ducika intege ku buryo twumva nta gatege dusigaranye. Icyo gihe Yehova adukorera iki? (Soma muri Zaburi ya 136:23.) Nk’uko twabibonye, amaboko ye aradukomeza, agatuma twongera guhagarara twemye (Zab 28:9; 94:18). Uko ibyo bitugirira akamaro: Kumenya ko dushobora kwishingikiriza kuri Yehova buri gihe, bitwibutsa ko aduha imigisha mu buryo bubiri. Mbere na mbere, araturinda aho twaba turi hose. Nanone, Data wo mu ijuru udukunda atwitaho cyane.

YEHOVA AZAKOMEZA KUTUGARAGARIZA URUKUNDO RUDAHEMUKA

17. Kuba Yehova atugaragariza urukundo rudahemuka bituma twizera iki? (Zaburi 33:18-22)

17 Nk’uko twabibonye, mu gihe duhanganye n’ibibazo dushobora kwiringira ko Yehova azadufasha, tugakomeza kumubera indahemuka (2 Kor 4:7-9). Umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati: “Ibikorwa by’ineza yuje urukundo bya Yehova ni byo byatumye tudashiraho, kuko imbabazi ze zitazigera zishira” (Amag 3:22). Twizeye ko Yehova azakomeza kutugaragariza urukundo rudahemuka, kuko umwanditsi wa zaburi yatwijeje ko “ijisho rya Yehova riri ku bamutinya, rikaba no ku bategereza ineza ye yuje urukundo.”—Soma muri Zaburi ya 33:18-22.

18-19. (a) Ni iki twize muri iki gice? (b) Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

18 Ni iki twize muri iki gice? Twabonye ko mbere y’uko dutangira gukorera Yehova, yadukundaga urukundo akunda abantu muri rusange. Ariko tumaze kuba abagaragu be, yashyizeho akarusho, atangira kutugaragariza n’urukundo rudahemuka. Urwo rukundo ni rwo rutuma aturinda. Azadufasha dukomeze kumwegera kandi azasohoza ibyo yadusezeranyije. Nanone yifuza ko tuba inshuti ze iteka ryose (Zab 46:1, 2, 7). Ubwo rero, uko ikigeragezo wahura na cyo cyaba kimeze kose, uge wiringira ko Yehova azaguha imbaraga ukeneye, kugira ngo ukomeze kumubera indahemuka.

19 Muri iki gice twabonye ukuntu Yehova agaragariza abagaragu be urukundo rudahemuka. Ubwo rero, natwe aba atwitezeho ko twarugaragariza bagenzi bacu. Twarubagaragariza dute? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 136 Yehova azaduha “igihembo kitagabanyije”

^ par. 5 Urukundo rudahemuka ni iki? Ni ba nde Yehova arugaragariza, kandi se bibagirira akahe kamaro? Iki gice n’igikurikira bisubiza ibyo bibazo kandi bigasobanura neza uwo muco.

^ par. 53 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yehova akunda abantu muri rusange hakubiyemo n’abagaragu be. Udufoto turi hejuru tugaragaza ibintu Yehova yakoze kugira ngo agaragaze ko akunda abantu muri rusange. Ariko ik’ingenzi muri byo, ni uko yatanze inshungu.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abantu bakorera Yehova kandi bakizera igitambo k’inshungu, abitaho mu buryo bwihariye. Arabakunda nk’uko akunda abandi bantu muri rusange, ariko akongeraho n’akarusho, kuko bo abagaragariza n’urukundo rudahemuka nk’uko bigaragara ku dufoto turi hejuru.