Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 48

Jya ukomeza gutekereza neza mu gihe uhuye n’ibigeragezo

Jya ukomeza gutekereza neza mu gihe uhuye n’ibigeragezo

“Ndakangura ubushobozi bwanyu bwo gutekereza neza.”​—2 PET 3:1.

INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana

INCAMAKE a

1. Gukomeza gutekereza neza bisobanura iki? (2 Petero 3:1)

 IYO duhuye n’ibibazo, gukomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango we bishobora kutugora. None se twakora iki mu gihe bimeze bityo? Tugomba gukomeza gutekereza neza, tukaba maso kandi tugahagarara dushikamye mu kwizera. (Soma muri 2 Petero 3:1.) Gukomeza gutekereza neza, bisobanura gutuza no kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Ibyo bituma tudatwarwa n’ibyiyumvo gusa.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Mu gice kibanziriza iki, twabonye ibibazo bitatu dushobora guterwa n’abantu badasenga Yehova. Muri iki gice ho, tugiye gusuzuma ibibazo bitatu bishobora kuvuka mu itorero cyangwa bigaterwa n’imyanzuro umuryango wacu wafashe, bigatuma gukomeza kubera Yehova indahemuka bitugora. Ibyo bibazo ni ibi: (1) Mu gihe Umukristo mugenzi wacu atubabaje, (2) mu gihe Yehova aduhannye (3) no mu gihe kwemera ibyahindutse mu muryango wacu bitugoye. None se mu gihe duhanganye n’ibibazo nk’ibyo, twakora iki ngo dukomeze gutekereza neza kandi tubere indahemuka Yehova n’umuryango we?

MU GIHE UMUKRISTO MUGENZI WACU ATUBABAJE

3. Ni iki gishobora kutubaho mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu atubabaje?

3 Ese hari igihe Umukristo mugenzi wawe, wenda ufite n’inshingano, yigeze kukubabaza? Birashoboka ko atari afite intego yo kukubabaza (Rom 3:23; Yak 3:2). Ariko nubwo ashobora kuba atari afite intego mbi, ibyo yakoze bishobora kuba byarakubabaje cyane. Ushobora no kuba wararaye udasinziriye, wenda wibaza uti: “Niba umuvandimwe ankorera ibintu nk’ibi, ubu koko uyu muryango uyoborwa na Yehova?” Satani aba ashaka ko utekereza utyo (2 Kor 2:11). Ibyo bitekerezo ni bibi cyane, kuko bishobora gutuma tutabera indahemuka Yehova n’umuryango we. None se mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu atubabaje, twakora iki ngo dukomeze gutekereza neza maze twirinde ibitekerezo bibi?

4. Ni gute Yozefu yakomeje gutekereza neza igihe abavandimwe be bamugiriraga nabi, kandi se bitwigisha iki? (Intangiriro 50:19-21)

4 Ntukabe umurakare. Igihe Yozefu yari akiri muto, abavandimwe be bamugiriye nabi. Baramwanze kandi bamwe muri bo, bashatse no kumwica (Intang 37:4, 18-22). Amaherezo baramugurishije ajya kuba umugaragu. Ibyo byatumye amara imyaka 13, ahanganye n’ibigeragezo bikomeye. Muri icyo gihe cyose, Yozefu yashoboraga gutekereza ko Yehova atakimukunda kandi ko yamutereranye. Icyakora Yozefu ntiyabaye umurakare. Ahubwo yakomeje gutekereza neza kandi aratuza. Ubwo yongeraga guhura n’abavandimwe be, ntiyabituye inabi bamugiriye. Ahubwo yabagaragarije urukundo kandi arabababarira (Intang 45:4, 5). Impamvu Yozefu yitwaye atyo, ni uko yatekerezaga neza. Yakomeje kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, aho kwibanda ku bibazo yari afite. (Soma mu Ntangiriro 50:19-21.) Ibyo bitwigisha iki? Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akubabaje, ntukarakarire Yehova cyangwa ngo wumve ko yagutereranye. Ahubwo ujye utekereza ukuntu Yehova agufasha guhangana n’icyo kigeragezo. Nanone mu gihe abandi bakubabaje, ujye ubababarira kandi wibuke ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Pet 4:8.

5. Ni iki cyafashije umuvandimwe uvugwa muri iyi ngingo gukomeza gutekereza neza, igihe yumvaga ababaye bitewe n’ibyo abavandimwe bamukoreye?

5 Reka turebe ibyabaye ku musaza w’itorero wo muri Amerika y’Epfo witwa Miqueas. b Hari igihe yumvise ababaye cyane bitewe n’ibyo abasaza b’itorero bamwe bamukoreye. Yaravuze ati: “Ni ubwa mbere mu buzima bwanjye nababaye bigeze aho. Narahangayitse cyane, nkarara ntasinziriye kandi nkarira, bitewe n’uko numvaga nta cyo nabikoraho.” Icyakora uwo muvandimwe yakomeje gutekereza neza kandi akora uko ashoboye kugira ngo arwanye ibitekerezo bibi. Yasengaga Yehova kenshi, amusaba ko yamuha umwuka wera kandi akamufasha kwihangana. Nanone yakoze ubushakashatsi mu bitabo byacu, kugira ngo arebemo inama zamufasha. Ibyo bitwigishije iki? Mu gihe hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukubabaje, ujye utuza kandi ugerageze kurwanya ibitekerezo bibi bishobora kukuzamo. Hari igihe uba utazi impamvu zatumye avuga cyangwa agakora ikintu cyakubabaje. Ubwo rero, jya usenga Yehova agufashe kubona ibintu nk’uko uwo muntu abibona. Ibyo bishobora gutuma wumva ko uwo Mukristo mugenzi wawe atari yagambiriye kukubabaza, maze umubabarire (Imig 19:11). Nanone ujye wibuka ko Yehova azi icyo kibazo ufite, kandi ko azagufasha kucyihanganira.—2 Ngoma 16:9; Umubw 5:8.

MU GIHE YEHOVA ADUHANNYE

6. Kuki dukwiriye kubona ko igihano Yehova aduha kigaragaza ko adukunda? (Abaheburayo 12:5, 6, 11)

6 Igihano kirababaza. Ariko iyo dukomeje gutekereza kuri ako kababaro cyaduteye, dushobora kubona ko twarenganyijwe, kandi ko icyo gihano cyatanzwe nabi. Ibyo bishobora gutuma hari ikintu cy’ingenzi twirengagiza. Icyo kintu ni ikihe? Ni uko Yehova aduhana bitewe n’uko adukunda. (Soma mu Baheburayo 12:5, 6, 11.) Gukomeza kubabazwa cyane n’igihano, bishobora gutuma Satani atugusha mu mutego. Aba yifuza ko tutemera igihano duhawe, amaherezo tukareka gukorera Yehova, tukava no mu muryango we. None se ni iki cyagufasha gukomeza gutekereza neza, mu gihe uhawe igihano?

Petero yicishije bugufi yemera gukosorwa, bituma Yehova amuha izindi nshingano (Reba paragarafu ya 7)

7. (a) Nk’uko bigaragara ku ifoto, igihe Petero yemeraga igihano, ni izihe nshingano zindi Yehova yamuhaye? (b) Ni irihe somo twavana kuri Petero?

7 Jya wemera igihano kandi wikosore. Incuro nyinshi, Yesu yagiye acyahira Petero imbere y’izindi ntumwa (Mar 8:33; Luka 22:31-34). Ibyo bishobora kuba byaratumye Petero yumva akozwe n’isoni. Icyakora yakomeje kuba umwigishwa wa Yesu w’indahemuka. Yemeraga igihano ahawe kandi akikosora. Ibyo byatumye Yehova amuha umugisha, maze amuha inshingano zikomeye mu itorero rya gikristo (Yoh 21:15-17; Ibyak 10:24-33; 1 Pet 1:1). Ni irihe somo twavana kuri Petero? Ni byo koko, iyo duhawe igihano hari igihe dushobora kumva dukozwe n’isoni. Ariko ibyo ntitukabitindeho. Ahubwo tujye twemera igihano kandi twikosore. Ibyo bizatugirira akamaro, kuko bizatuma Yehova aduha izindi nshingano kandi dufashe abandi.

8-9. Igihe Bernardo yahabwaga igihano yabanje kumva ameze ate, kandi se ni iki cyamufashije kubona ibintu nk’uko Yehova abibona?

8 Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Bernardo, wo muri Mozambike. Yari umusaza w’itorero ariko aza kwamburwa inshingano. Yumvise ameze ate? Yaravuze ati: “Nabanje kurakara, kuko ntishimiye igihano nahawe.” Yari ahangayikishijwe n’uko abagize itorero bari kumubona. Yakomeje agira ati: “Kwemera icyo gihano no kwiringira Yehova n’umuryango we, byansabye amezi runaka.” None se ni iki cyafashije Bernardo kubona ibintu nk’uko Yehova abibona?

9 Bernardo yahinduye uko yabonaga ibintu. Yaravuze ati: “Nkiri umusaza nakoreshaga umurongo w’Ibyanditswe wo mu Baheburayo 12:7, kugira ngo mfashe abavandimwe na bashiki bacu kwemera igihano Yehova yabahaye. Naribajije nti: ‘Ibivugwa muri uyu murongo bireba ba nde?’ Nasanze bireba abagaragu ba Yehova bose, nanjye ndimo.’” Ibyo byatumye Bernardo yikosora, yongera kwiringira Yehova n’umuryango we. Yasomaga Bibiliya kenshi kandi akamara igihe kinini atekereza ku byo yasomye. Nubwo yari agihangayikishijwe n’uko abavandimwe na bashiki bacu bamubonaga, yakomeje kujyana na bo mu murimo wo kubwiriza, akajya mu materaniro kandi akayifatanyamo. Nyuma yaho Bernardo yongeye kuba umusaza. Niba nawe warahawe igihano ukumva ukozwe n’isoni, ntukabitindeho, ahubwo ujye ucyemera kandi wikosore c (Imig 8:33; 22:4). Nubikora, Yehova azaguha umugisha kubera ko wakomeje kumubera indahemuka, kandi ukabera indahemuka umuryango we.

MU GIHE KWEMERA IBYAHINDUTSE MU MURYANGO WACU BITUGOYE

10. Ni ibihe bintu byahindutse, bishobora kuba byaragoye Abisirayeli bamwe na bamwe?

10 Iyo umuryango wa Yehova ugize ibyo uhindura, kubyemera bishobora kutugora. Tutitonze bishobora no gutuma tureka gukorera Yehova. Urugero, reka turebe ukuntu ibyahindutse igihe Amategeko ya Mose yatangwaga, bishobora kuba byaragoye Abisirayeli bamwe na bamwe. Mbere y’uko ayo Mategeko atangwa, abatware b’imiryango ni bo bubakaga ibicaniro kandi bagatambira Yehova ibitambo, bahagarariye imiryango yabo (Intang 8:20, 21; 12:7; 26:25; 35:1, 6, 7; Yobu 1:5). Ariko igihe ayo Mategeko yatangwaga, abo batware b’imiryango ntibongeye gusohoza iyo nshingano. Ahubwo Yehova yashyizeho abatambyi bo mu muryango wa Aroni, kugira ngo abe ari bo bazajya batamba ibitambo. Kuva icyo gihe, iyo umutware w’umuryango utarakomokaga mu muryango wa Aroni yakoraga iyo nshingano yari igenewe abatambyi, yashoboraga no kwicwa d (Lewi 17:3-6, 8, 9). Ese iyo yaba ari imwe mu mpamvu zatumye Kora, Datani, Abiramu n’abatware 250, bigomeka kuri Mose na Aroni (Kub 16:1-3)? Ntitubizi neza. Ariko icyo tuzi cyo, ni uko Kora na bagenzi be batakomeje kubera Yehova indahemuka. None se wakora iki mu gihe hagize ibintu bihinduka mu muryango wacu, maze kubyemera bikakugora?

Igihe Abakohati bahindurirwaga inshingano, bishimiye gusohoza izindi bahawe, urugero nko kuba abaririmbyi, abarinzi b’amarembo no kwita ku mazu yabikwagamo ibintu (Reba paragarafu ya 11)

11. Ni irihe somo tuvana ku Bakohati bamwe na bamwe?

11 Jya wemera ibintu umuryango wa Yehova uhindura kandi ubishyigikire. Igihe Abisirayeli bari mu butayu, Abakohati bari bafite inshingano yihariye. Igihe cyose inkambi y’Abisirayeli yimukaga, bamwe mu Bakohati bagendaga imbere y’Abisirayeli bose, batwaye isanduku y’isezerano (Kub 3:29, 31; 10:33; Yos 3:2-4). Abo Bakohati bari bafite inshingano nziza rwose. Icyakora Abisirayeli bamaze kugera mu Gihugu cy’Isezerano, ibintu byarahindutse. Icyo gihe isanduku y’isezerano yagumaga ahantu hamwe. Ubwo rero igihe Salomo yategekaga, Abakohati bahinduriwe inshingano, bamwe bahabwa inshingano yo kuba abaririmbyi, abandi baba abarinzi b’amarembo, naho abandi bahabwa inshingano yo kwita ku mazu yabikwagamo ibintu (1 Ngoma 6:31-33; 26:1, 24). Nta hantu Bibiliya ivuga ko Abakohati baba baritotombye, cyangwa ngo basabe izindi nshingano zihariye. Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko dukwiriye kwemera ibintu byose umuryango wa Yehova uhindura, kandi tukabishyigikira tubikuye ku mutima, kabone n’iyo byagira icyo bihindura ku nshingano twari dufite. Jya wishimira inshingano iyo ari yo yose uhawe. Jya uzirikana ko Yehova aguha agaciro bidatewe n’inshingano ufite. Yehova abona ko kumwumvira ari byo bifite agaciro, kuruta inshingano iyo ari yo yose waba ufite.—1 Sam 15:22.

12. Igihe Zaina yahindurirwaga inshingano yumvise ameze ate?

12 Reka turebe urugero rwa mushiki wacu witwa Zaina. Uwo mushiki wacu yari amaze imyaka irenga 23 akora kuri Beteli. Nubwo yakundaga gukora kuri Beteli, yaje guhindurirwa inshingano aba umupayiniya wa bwite. Yaravuze ati: “Ibyo byarambabaje cyane. Numvaga nta cyo maze kandi ngahora nibaza ikosa nakoze.” Ikibabaje ni uko hari abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero rye, batumaga arushaho kubabara. Baramubwiraga bati: “Iyo uza kuba warakoraga neza akazi ko kuri Beteli, ntiwari guhindurirwa inshingano.” Zaina yagize agahinda kenshi, ku buryo yararaga arira. Yaravuze ati: “Icyakora nirinze ko ibyo byatuma nshidikanya ku myanzuro umuryango wa Yehova wafashe, no ku rukundo Yehova ankunda.” None se ni iki cyafashije Zaina gukomeza gutekereza neza?

13. Zaina yakoze iki kugira ngo arwanye ibitekerezo bibi yari afite?

13 Zaina yarwanyije ibitekerezo bibi yari afite. Yabigenje ate? Yasomye ingingo zo mu bitabo byacu zavugaga ku kibazo yari afite. Urugero ingingo ivuga ngo: “Ushobora guhangana n’imimerere yo gucika intege!” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 2001, yaramufashije cyane. Iyo ngingo ivuga ukuntu umwanditsi wa Bibiliya witwa Mariko, na we ashobora kuba yarababaye igihe yahindurirwaga inshingano. Zaina yaravuze ati: “Urugero rwa Mariko rwaramfashije cyane, rutuma ntakomeza gucika intege.” Nanone Zaina ntiyigunze, ahubwo yakomeje kuba hafi y’incuti ze kandi ntiyakomeza gutekereza ko yarenganye. Yibutse ko umuryango wa Yehova uyoborwa n’umwuka wera, kandi ko abavandimwe bari bafite inshingano icyo gihe, bamukundaga cyane. Nanone yazirikanye ko umuryango wa Yehova ugomba gukora ibikenewe byose, kugira ngo umurimo we ukorwe neza.

14. Ni ibihe bintu umuryango wacu wahinduye bikagora umuvandimwe Vlado, kandi se ni iki cyamufashije?

14 Umusaza w’itorero wo muri Siloveniya witwa Vlado ufite imyaka 73, yababajwe n’uko itorero yateraniragamo ryahujwe n’irindi, maze ntibongere gukoresha Inzu y’Ubwami yabo. Yaravuze ati: “Siniyumvishaga impamvu twaretse gukoresha iyo Nzu y’Ubwami yari nziza cyane. Narababaye cyane, kuko twari duherutse kuyivugurura. Kubera ko ubusanzwe ndi umubaji, hari ibikoresho bishya byo muri iyo Nzu y’Ubwami nari narakoze. Nanone guhuza ayo matorero byatumye hahinduka ibintu byinshi, byagoraga ababwiriza bageze mu zabukuru nkatwe.” None se ni iki cyafashije Vlado gushyigikira uwo mwanzuro? Yaravuze ati: “Kwemera ibintu umuryango wa Yehova uhindura, buri gihe bituma umuntu abona umugisha. Ibyo biradufasha, kuko bituma twitegura ibintu bikomeye bishobora kuzahinduka mu gihe kiri imbere.” None se nawe waba ubabajwe n’uko itorero ryawe ryahujwe n’irindi, cyangwa ukaba warahinduriwe inshingano? Jya uzirikana ko Yehova yiyumvisha uko umerewe. Ubwo rero, niwemera ibintu umuryango wa Yehova uhindura kandi ugakomeza kubera Yehova indahemuka, uzabona imigisha.—Zab 18:25.

KOMEZA GUTEKEREZA NEZA

15. Mu gihe uhuye n’ibibazo mu itorero, wakora iki ngo ukomeze gutekereza neza?

15 Uko imperuka igenda yegereza, tugomba kwitega ko hari ibibazo tuzahura na byo mu itorero. Ibyo bibazo bishobora gutuma kubera Yehova indahemuka bitugora. Ubwo rero, tugomba gukomeza gutekereza neza. Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akubabaje, ntukabe umurakare. Nanone nuhabwa igihano ukumva wakozwe n’isoni, ntukabitindeho. Ahubwo ujye ucyemera, kandi wikosore. Ikindi kandi, mu gihe hari ibyo umuryango wa Yehova uhinduye maze bikakubabaza, ujye ubyemera ubivanye ku mutima kandi wumvire.

16. Ni iki cyagufasha gukomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango we?

16 Mu gihe uhuye n’ibigeragezo, ushobora gukomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango we. Kugira ngo ubigereho, ugomba gukomeza gutekereza neza. Ibyo bisobanura gutuza no kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Ujye usoma inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bahuye n’ibibazo nk’ibyo ufite bagakomeza kuba indahemuka, kandi uzitekerezeho. Nanone ujye usenga Yehova kugira ngo agufashe, kandi ntukigunge ngo witandukanye n’abagize itorero. Nubigenza utyo, uko ibigeragezo wahura na byo byaba bimeze kose, Satani ntazatuma udakomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango we.—Yak 4:7.

INDIRIMBO YA 126 Tube maso kandi dushikame

a Gukomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango we bishobora kutugora, cyane cyane iyo mu itorero habaye ikintu kikatubabaza. Muri iki gice, tugiye kureba ibibazo bitatu dushobora guhura na byo, turebe n’icyo twakora kugira ngo dukomeze kubera indahemuka Yehova n’umuryango we.

b Amazina amwe yarahinduwe.

c Niba wifuza ibindi bisobanuro, wareba ingingo ivuga ngo: “Ese waba warigeze kugira inshingano mu itorero rya gikristo? None se ushobora kongera kuzisubirana?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 2009, ku ipaji ya 30.

d Amategeko ya Mose yavugaga ko iyo abatware b’imiryango bifuzaga kubaga itungo ngo barirye, barijyanaga ku ihema ry’ibonaniro, akaba ari ho ribagirwa. Abatware b’imiryango babaga batuye kure cyane y’ihema ry’ibonaniro, ni bo batakurikizaga iryo tegeko.—Guteg 12:21.