Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

“Nifuzaga gukorera Yehova”

“Nifuzaga gukorera Yehova”

TWASEZEYE itsinda rito ry’abantu twari twasuye, bari batuye hafi y’umudugudu wa Granbori, uri mu ishyamba ry’inzitane ryo muri Suriname. Hanyuma twagiye mu bwato bwari bukozwe mu giti, maze tunyura mu ruzi rwa Tapanahoni. Nyuma yaho, twageze ahantu amazi aba yihuta cyane, maze ubwato bugonga ikibuye kinini. Ako kanya bwahise butangira kurohama, maze amazi araturengera. Umutima wahise umvamo, kuko nubwo nari maze imyaka myinshi nkora ingendo mu bwato ngiye gusura amatorero, ntari nzi koga.

Mbere y’uko mbabwira uko byagenze nyuma yaho, reka mbanze mbabwire uko natangiye umurimo w’igihe cyose.

Navutse mu mwaka wa 1942, mvukira ku kirwa cyiza cyane cya Curaçao. Ubusanzwe papa akomoka muri Suriname, ariko yari yaragiye kuba kuri icyo kirwa kubera akazi. Papa ari mu bantu ba mbere babatijwe bakaba Abahamya ba Yehova, kuri icyo kirwa cya Curaçao. a Icyo gihe haburaga imyaka mike ngo mvuke. Buri cyumweru papa yatwigishaga Bibiliya jye n’abo tuvukana, nubwo hari igihe twabaga tutabishaka. Maze kugira imyaka 14 twasubiye muri Suriname, kugira ngo papa ajye kwita kuri mama we, wari ugeze mu zabukuru.

KUGIRA INCUTI NZIZA BYARAMFASHIJE

Tugeze muri Suriname, nagize incuti z’abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bo mu itorero, bagiraga ishyaka mu murimo wa Yehova. Nubwo bandutagaho gato, bari abapayiniya b’igihe cyose. Iyo bavugaga inkuru zo mu murimo wo kubwiriza, wabonaga bishimye cyane. Nyuma y’amateraniro, jye n’izo ncuti zanjye twakundaga kuganira ku nkuru zo muri Bibiliya, rimwe na rimwe twiyicariye hanze twitegereza inyenyeri. Izo ncuti zamfashije kumenya icyo nifuzaga gukora mu buzima bwanjye; nifuzaga gukorera Yehova. Nabatijwe mfite imyaka 16 kandi maze kugira imyaka 18, nabaye umupayiniya w’igihe cyose.

NIZE AMASOMO Y’INGENZI

Ndi umupayiniya mu mugi wa Paramaribo

Igihe nari umupayiniya, nize amasomo menshi yamfashije gukora neza umurimo w’igihe cyose. Urugero, isomo rya mbere nize ni uko gutoza abandi bigira akamaro. Maze kuba umupayiniya, hari umumisiyonari witwa Willem van Seijl, watangiye kuntoza. b Yanyigishije uko umuntu yasohoza neza inshingano zo mu itorero. Icyo gihe sinari nzi ko ibyo yanyigishaga, byari kuzangirira akamaro cyane. Nyuma y’umwaka umwe, nabaye umupayiniya wa bwite, maze ntangira kwita ku matsinda yari hagati mu ishyamba ry’inzitane, ryo muri Suriname. Nshimira cyane abavandimwe bagiye bantoza. Kuva icyo gihe, nanjye natangiye kujya ntoza abandi.

Isomo rya kabiri nize, ni ukubaho mu buzima bworoheje no kugira gahunda. Mu ntangiriro z’ukwezi, jye n’undi mupayiniya wa bwite twabanaga, twarebaga ibyo tuzakenera muri uko kwezi kose. Hanyuma umwe muri twe, agakora urugendo rurerure ajya mu mugi kubihaha. Twakoreshaga neza amafaranga baduhaga buri kwezi, kandi tugakoresha neza n’ibyo twabaga twahashye, kugira ngo bizamare ukwezi. Impamvu twabigenzaga dutyo, ni uko iyo bidushirana ukwezi kutarashira, tutari gupfa kubona ubituzanira. Ntekereza ko kuba naritoje kubaho mu buzima bworoheje no kugira gahunda kuva nkiri muto, byamfashije gukora byinshi mu murimo wa Yehova mu buzima bwanjye bwose.

Isomo rya gatatu nize, ni uko kwigisha abantu ukuri mu rurimi rwabo kavukire ari byo bibagirira akamaro. Nari nzi ururimi rw’Igiholandi, Icyongereza, Igipapiyamento n’ururimi ruvugwa cyane muri Suriname rwitwa Igisiranantongo (nanone rwitwa Igisiranani). Ariko naje gusanga abantu bari batuye muri iryo shyamba ry’inzitane, bararushagaho kumva ubutumwa bwiza, iyo twababwirizaga mu ndimi zabo kavukire. Icyakora kuvuga zimwe muri izo ndimi byarangoye, cyane cyane ururimi rwitwa Igisaramakani. Ariko kuziga byangiriye akamaro. Ibyo byatumye nigisha abantu benshi ukuri ko muri Bibiliya, kuko nabavugishaga mu rurimi rwabo kavukire.

Hari igihe navugaga ibintu bitari byo, kubera ko nabaga nkiga izo ndimi. Urugero, nigeze kuganira n’umwigishwa wa Bibiliya wavugaga ururimi rw’Igisaramakani, wari umaze iminsi arwaye mu nda. Icyakora aho kumubaza uko amerewe, namubajije niba atwite. Birumvikana ko atishimiye icyo kibazo namubajije. Ariko nubwo hari igihe nakoraga amakosa nk’ayo, nageragezaga gukomeza kuvuga ururimi kavukire rw’abantu bo mu gace nabwirizagamo.

MPABWA IZINDI NSHINGANO

Mu mwaka wa 1970, nabaye umugenzuzi w’akarere. Muri uwo mwaka, iyo nabaga nasuye amatsinda yabaga ari kure muri rya shyamba ry’inzitane, nayerekaga videwo yari igizwe n’amafoto agaragaza uko ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova hameze. Kugira ngo tugere kuri ayo matsinda, jye n’abandi bavandimwe twagendaga mu bwato bw’igiti, tukanyura mu nzuzi zo muri iryo shyamba ry’inzitane. Twashyiraga mu bwato ijerekani irimo lisansi, amatara ya peteroli n’akuma twakoreshaga twerekana ayo mafoto. Iyo twageraga mu gace twabaga tugiyemo, twavanaga ibyo bintu mu bwato tukabyikorera, tukabigeza aho twabaga tugiye kwerekanira ayo mafoto. Ikintu cyanshimishaga cyane, ni ukuntu abantu bo muri utwo duce twa kure bakundaga cyane ayo mafoto. Nanone nashimishwaga cyane no gufasha abo bantu kumenya Yehova no kumenya ukuntu igice cy’umuryango we cyo ku isi gikora. Imigisha nabonye mu murimo wa Yehova, iruta kure cyane ingorane nahuye na zo.

UMUGOZI W’INYABUTATU

Njye na Ethel twashakanye muri Nzeri 1971

Nubwo kuba umuseribateri byatumaga gukorera umurimo aho hantu hagoye binyorohera, numvaga nifuza gushaka umugore. Ubwo rero natangiye gusenga Yehova, musaba ko yamfasha kubona umugore twari gukorana iyo nshingano itoroshye, yo gufasha abantu bo mu iryo shyamba ry’inzitane. Mu mwaka wakurikiyeho, natangiye kurambagiza mushiki wacu witwa Ethel, wari umupayiniya wa bwite kandi wagiraga ishyaka mu murimo wa Yehova n’igihe byabaga bitamworoheye. Kuva Ethel akiri muto, yakundaga cyane intumwa Pawulo, kandi akifuza gukora byinshi mu murimo nka we. Twashakanye muri Nzeri 1971, maze dukorana umurimo wo gusura amatorero.

Ethel yakuriye mu muryango udakize. Ubwo rero, gukora umurimo wo gusura amatorero muri iryo shyamba ry’inzitane, ntibyamugoye. Urugero, iyo twabaga twitegura gusura amatorero yari hagati muri iryo shyamba, twajyanaga utuntu duke. Twameseraga imyenda mu migezi yo muri iryo shyamba, akaba ari na ho dukarabira. Nanone twitoje kurya ibyo abatwakiriye baduhaga byose. Urugero, hari gihe batugaburiraga ibisimba bimeze nk’imiserebanya minini, amafi yihariye n’ibindi bintu bitandukanye babaga bahize mu ishyamba, cyangwa barobye mu migezi. Iyo babaga nta masahani bafite, twariraga ku makoma. Baba nta makanya cyangwa ibiyiko bafite, tukarisha intoki. Jye na Ethel twabonye ko gukorera Yehova muri iyo mimerere itari yoroshye, byatumye turushaho kuba incuti, maze dukora umugozi w’inyabutatu ukomeye (Umubw 4:12). Nta cyaturutira ibihe byiza twagize icyo gihe!

Umunsi umwe, ubwo twari tuvuye gusura agace kitaruye ko muri iryo shyamba, ni bwo ibyo nababwiye tugitangira, byatubayeho. Igihe ubwato twarimo bwari bugeze ahantu amazi aba yihuta, bwararohamye ariko mu kanya gato buhita bwongera busubira hejuru y’amazi. Igishimishije ni uko twari twambaye amakoti atuma abantu batarohama, kandi ntitwaguye ngo tuve mu bwato, ahubwo twabugumyemo. Ariko bwari bwuzuyemo amazi. Icyo gihe twamennye ibyokurya twari dufite, kugira ngo dukoreshe ibyo twabibikagamo dukura amazi mu bwato.

Tumaze kumena mu mugezi ibyokurya twari dufite, twatangiye kuroba kugira ngo tubone icyo turya, ariko ntitwagira icyo dufata. Twasenze Yehova tumusaba ko yadufasha kubona ibyokurya by’uwo munsi. Tukimara gusenga, umuvandimwe twari kumwe yamanuye indobani mu mugezi, ahita aroba ifi nini twariye kuri uwo mugoroba twese uko twari batanu, tugahaga.

KWITA KU MUGORE, KU BANA NO GUKORA UMURIMO WO GUSURA AMATORERO

Jye na Ethel tumaze imyaka itanu dukorera hamwe umurimo wo gusura amatorero, twabonye umugisha tutari twiteze. Twamenye ko Ethel atwite. Byaranshimishije, nubwo ntari nzi uko byari kutugendekera nyuma yaho. Twifuzaga cyane gukomeza gukora umurimo w’igihe cyose. Umwana wacu w’imfura witwa Ethniël yavutse mu mwaka wa 1976, na ho murumuna we witwa Giovanni, avuka nyuma y’imyaka ibiri n’igice.

Mu mwaka wa 1983, nkurikirana umubatizo wabereye mu mugezi wa Tapanahoni hafi y’agace ka Godo Holo, kari mu burasirazuba bwa Suriname

Kubera ko muri Suriname hari hakenewe ubufasha, ibiro by’ishami byansabye gukomeza gusura amatorero, ari na ko dukomeza kurera abana bacu. Mu gihe abana bari bakiri bato, nasuraga uturere dufite amatorero make. Ibyo byatumaga buri kwezi mara ibyumweru bike nsura amatorero, ikindi gihe gisigaye nkakimara ndi umupayiniya mu itorero twabaga twaroherejwemo. Iyo najyaga gusura amatorero yabaga ari hafi y’aho twari dutuye, najyanaga n’umugore wanjye n’abana. Icyakora, iyo najyaga mu makoraniro yaberaga muri rya shyamba ry’inzitane cyangwa gusura amatorero yaho, nagendaga jyenyine.

Incuro nyinshi nagendaga mu bwato ngiye gusura amatorero ya kure

Nagombaga kugira gahunda, kugira ngo izo nshingano zose nzisohoze neza. Nakoraga uko nshoboye, buri cyumweru tukagira gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Iyo nabaga nagiye gusura amatorero yo muri rya shyamba, Ethel ni we wayoboraga gahunda y’iby’umwuka. Incuro nyinshi, twashakaga ibintu dukorera hamwe mu muryango. Urugero, twashakaga igihe cyo kwidagadura turi kumwe n’abana bacu, wenda tugakina na bo cyangwa tugatemberera hafi yaho twari dutuye. Hari igihe naryamaga ntinze ndimo ntegura kugira ngo nsohoze neza inshingano zanjye. Ariko kubera ko Ethel yari umugore ushoboye nka wa wundi uvugwa mu Migani 31:15, yabyukaga kare cyane kugira ngo dufatire hamwe isomo ry’umunsi kandi tunasangirire hamwe n’abana, mbere y’uko bajya ku ishuri. Nshimira Yehova kuba yarampaye umugore mwiza, wigomwa kandi buri gihe wamfashaga gusohoza neza inshingano nari mfite.

Twakoze uko dushoboye, ngo dutoze abana bacu gukunda Yehova n’umurimo wo kubwiriza. Twifuzaga ko bakora umurimo w’igihe cyose ari bo babyihitiyemo. Ubwo rero, buri gihe twababwiraga ukuntu umurimo w’igihe cyose utuma abantu bagira ibyishimo. Nubwo twajyaga tuvuga ingorane twahuye na zo, ariko incuro nyinshi twababwiraga ukuntu Yehova yadufashije, kandi agaha umugisha umuryango wacu. Nanone twafashije abana bacu kubona incuti nziza, zashyiraga Yehova mu mwanya wa mbere.

Yehova yakomeje gufasha umuryango wacu kubona ibyo dukeneye. Birumvikana ko nanjye nakoraga uko nshoboye, kugira ngo ntunge umuryango wanjye. Ubuzima nari narabayemo nkiri umuseribateri, igihe nari umupayiniya wa bwite muri rya shyamba ry’inzitane, bwari bwarantoje gukoresha neza amafaranga. Icyakora, nubwo twakoraga uko dushoboye kose ngo tuyakoresheje neza, hari igihe tutabonaga ayo kugura ibyo twabaga dukeneye byose. Iyo byagendaga bityo, buri gihe Yehova yaradufashaga. Urugero, hagati y’umwaka wa 1986 n’umwaka wa 1992, muri Suriname habaye intambara. Icyo gihe no kubona ibintu by’ibanze byari bigoye cyane. Ariko na bwo, Yehova yakomeje kuduha ibyo twabaga dukeneye.—Mat 6:32.

NTA CYO NICUZA

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Ndi kumwe n’umugore wanjye Ethel

Umuhungu wacu w’imfura witwa Ethniël ari kumwe n’umugore we Natalie

Umuhungu wacu Giovanni ari kumwe n’umugore we Christal

Mu buzima bwacu bwose, Yehova yagiye atwitaho kandi adufasha kugira ibyishimo nyakuri no kunyurwa. Twagize abana beza kandi kuba twarabafashije gukorera Yehova, biradushimisha cyane. Nanone dushimishwa no kuba na bo, barahisemo gukora umurimo w’igihe cyose. Ethniël na Giovanni bize amashuri y’umuryango wacu, kandi ubu bombi n’abagore babo, bakora ku biro by’ishami byo muri Suriname.

Nubwo ubu jye na Ethel tugeze mu zabukuru, turacyari abapayiniya ba bwite. Tuba duhuze cyane, ku buryo na n’ubu ntarabona umwanya wo kwiga koga. Ariko sinicuza. Iyo ntekereje ibyambayeho, nemera ntashidikanya ko kuba narahisemo gukora umurimo w’igihe cyose nkiri muto, ari wo mwanzuro mwiza nafashe.

b Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho y’umuvandimwe Willem van Seijl yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Ukwakira 1999 mu Cyongereza.