Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 47

Ntukemere ko hagira ikigutandukanya na Yehova

Ntukemere ko hagira ikigutandukanya na Yehova

“Yehova, ni wowe niringira.”​—ZAB 31:14.

INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!

INCAMAKE a

1. Ni iki kitwemeza ko Yehova yifuza kuba incuti yacu?

 YEHOVA ashaka ko tuba incuti ze (Yak 4:8). Nanone yifuza kutubera Imana na Data. Asubiza amasengesho yacu, kandi iyo dufite ibibazo aradufasha. Nanone akoresha umuryango we ngo atwigishe kandi aturinde. Ariko se ni iki twakora kugira ngo tube incuti ze?

2. Ni iki cyadufasha kuba incuti za Yehova?

2 Ni iki cyadufasha kuba incuti za Yehova? Ni isengesho, gusoma Ijambo rye no kuritekerezaho. Ibyo bizatuma turushaho kumukunda, kandi tumushimire ibyo adukorera. Nanone bizatuma tumwumvira kandi tumusingize, kuko abikwiriye (Ibyah 4:11). Uko turushaho kumumenya, ni ko turushaho kumwiringira no kwiringira umuryango we akoresha, kugira ngo adufashe.

3. Ni iki Satani akora kugira ngo adutandukanye na Yehova, ariko se ni iki cyadufasha kubera indahemuka Yehova n’umuryango we? (Zaburi 31:13, 14)

3 Icyakora Satani agerageza kudutandukanya na Yehova, cyane cyane iyo dufite ibibazo. Ni ayahe mayeri akoresha? Agenda adushuka gahoro gahoro, agatuma tudakomeza kwiringira Yehova n’umuryango we. Ariko dushobora kumurwanya. Nitwizera Yehova kandi tukamwiringira mu buryo bwuzuye, tuzakomeza kumukorera, kandi tubere indahemuka umuryango we.—Soma muri Zaburi ya 31:13, 14.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu Satani akoresha kugira ngo tudakomeza kwiringira Yehova n’umuryango we. Ni gute ibyo bintu bishobora kudutandukanya na Yehova? Twakora iki ngo tutagwa muri iyo mitego ya Satani?

MU GIHE DUHUYE N’IBIBAZO

5. Ni gute ibibazo bishobora gutuma tudakomeza kwiringira Yehova n’umuryango we?

5 Hari igihe duhura n’ibibazo bitandukanye, urugero nk’abagize umuryango wacu bakaturwanya, cyangwa tukabura akazi. None se, ni gute ibibazo nk’ibyo bishobora kudutandukanya na Yehova, kandi bigatuma tudakomeza kwiringira umuryango we? Iyo dufite ibibazo bikamara igihe kirekire bitarakemuka, dushobora gucika intege tukiheba. Icyo gihe Satani atuma dutekereza ko Yehova atadukunda. Satani aba ashaka kutwumvisha ko ibyo bibazo byose tubiterwa na Yehova cyangwa umuryango we. Ibyo ni byo byabaye ku Bisirayeli bamwe na bamwe, igihe bari muri Egiputa. Mbere bemeraga ko Yehova yatoranyije Mose na Aroni, kugira ngo abakure mu bucakara bwo muri Egiputa (Kuva 4:29-31). Icyakora igihe Farawo yarushagaho kubagirira nabi, batonganyije Mose na Aroni, bavuga ko ari bo babateje ibibazo. Barababwiye bati: ‘Mwatumye Farawo n’abagaragu be batwanga urunuka, mushyira inkota mu ntoki zabo ngo batwice’ (Kuva 5:19-21). Mbega ibintu bibabaje! None se niba ufite ibibazo bimaze igihe kirekire bitarakemuka, wakora iki ngo ukomeze kwiringira Yehova n’umuryango we?

6. Ibyabaye ku muhanuzi Habakuki byadufasha bite mu gihe dufite ibibazo? (Habakuki 3:17-19)

6 Jya usenga Yehova umubwire ibikuri ku mutima, kandi umusabe ko yagufasha. Umuhanuzi Habakuki yahuye n’ibibazo byinshi. Hari n’igihe yageze, atangira kwibaza niba Yehova yaramwitagaho. Ubwo rero, yasenze Yehova amubwira ibyari bimuri ku mutima byose. Yaravuze ati: ‘Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva? Kuki ukomeza kurebera ubugizi bwa nabi?’ (Hab 1:2, 3). Yehova yumvise iryo sengesho ry’umugaragu we w’indahemuka, kandi ararisubiza (Hab 2:2, 3). Habakuki yatekereje ukuntu Yehova yagiye arokora ubwoko bwe, bituma yongera kugira ibyishimo. Ibyo byatumye yizera adashidikanya ko Yehova yari kumwitaho, kandi akamufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose yari guhura na cyo. (Soma muri Habakuki 3:17-19.) Ibyo bitwigisha iki? Mu gihe ufite ibibazo, ujye usenga Yehova, umubwire uko wiyumva kandi umusabe ko yagufasha. Ibyo bizatuma wizera udashidikanya ko Yehova azaguha imbaraga zo kwihanganira ibibazo ufite. Nubona ukuntu Yehova yagufashije, bizatuma urushaho kumwizera.

7. Ni iki mwene wabo wa Shirley yagerageje kumwumvisha, kandi se ni iki cyatumye Shirley akomeza kwizera Yehova?

7 Jya ukomeza gukora ibintu bituma uba incuti ya Yehova. Ibyo ni byo byafashije mushiki wacu witwa Shirley wo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, igihe yari afite ibibazo. b Umuryango we wari ukennye, kandi hari igihe kubona ibibatunga byabagoraga. Hari mwene wabo wamuciye intege, ashaka kumwereka ko kwiringira Yehova nta cyo bimaze. Yaramubwiye ati: “Wirirwa uvuga ko umwuka wera ugufasha, ubu se uri he? Simbona umuryango wawe ugikennye! Iyo ujya kubwiriza mba mbona uta igihe cyawe rwose.” Shirley yaravuze ati: “Ibyo byatumye ntangira kwibaza niba Yehova anyitaho. Ubwo rero, nahise nsenga Yehova mubwira ibyari bindi ku mutima byose. Nakomeje gusoma Bibiliya n’ibitabo by’umuryango wacu, kandi nkomeza kubwiriza no kujya mu materaniro.” Yatangiye kubona ko Yehova yitaga ku muryango we. Ntibigeze bicwa n’inzara, kandi bakomeje kugira ibyishimo. Shirley yaravuze ati: “Niboneye ko Yehova yashubije amasengesho yanjye” (1 Tim 6:6-8). Nawe nukomeza gukora ibintu bituma uba incuti ya Yehova, ntuzemera ko ibibazo bigutandukanya na we.

MU GIHE ABAVANDIMWE BAFITE INSHINGANO BATOTEJWE

8. Ni iki gishobora kuba ku bavandimwe bafite inshingano mu muryango wa Yehova?

8 Hari igihe abanzi bacu bakwirakwiza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, bavuga nabi abavandimwe bafite inshingano mu muryango wa Yehova (Zab 31:13). Nanone bamwe muri abo bavandimwe, bagiye bafatwa bagashinjwa ibyaha. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahuye n’ikibazo nk’icyo, igihe intumwa Pawulo yashinjwaga ibinyoma maze agafungwa. Babyitwayemo bate?

9. Abakristo bamwe bitwaye bate igihe intumwa Pawulo yari afunzwe?

9 Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, baretse gushyigikira intumwa Pawulo igihe yari afungiwe i Roma (2 Tim 1:8, 15). Kubera iki? Ese bumvaga batewe isoni no gushyigikira Pawulo, kandi abantu barabonaga ko ari umugizi wa nabi (2 Tim 2:8, 9)? Baba se baratinyaga ko nibamushyigikira, na bo bazatotezwa? Ntituzi neza icyabibateye. Ariko ibyo bakoze, bishobora kuba byarababaje Pawulo. Yari yarahuye n’ibibazo byinshi, kandi hari n’igihe yashyiraga ubuzima bwe mu kaga kugira ngo abafashe (Ibyak 20:18-21; 2 Kor 1:8). Ubwo rero, ntituzamere nk’abo Bakristo batereranye Pawulo igihe yari abakeneye. None se twakora iki mu gihe abavandimwe bafite inshingano batotejwe?

10. Ni iki dukwiriye kuzirikana mu gihe abavandimwe bafite inshingano batotejwe, kandi se kuki?

10 Jya uzirikana impamvu dutotezwa n’utuma dutotezwa. Muri 2 Timoteyo 3:12 hagira hati: “Abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa.” Ubwo rero, ntibitangaje kuba Satani yibasira abavandimwe bafite inshingano. Satani aba ashaka ko abo bavandimwe badakomeza kuba indahemuka, kandi natwe akadutera ubwoba.—1 Pet 5:8.

Nubwo Pawulo yari afunzwe, Onesiforo yagize ubutwari aramushyigikira. Muri iki gihe, abavandimwe na bashiki bacu bashyigikira bagenzi babo bafunzwe nk’uko bigaragara kuri iyi foto (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)

11. Ni irihe somo twavana kuri Onesiforo? (2 Timoteyo 1:16-18)

11 Jya ukomeza gushyigikira abavandimwe, kandi ubabere indahemuka. (Soma muri 2 Timoteyo 1:16-18.) Igihe Pawulo yari afunzwe, Umukristo wo mu kinyejana cya mbere witwaga Onesiforo, we ntiyamutereranye ahubwo yamwitayeho. ‘Ntiyatewe isoni n’iminyururu’ ya Pawulo. Ahubwo yashakishije Pawulo kandi amaze kumubona, amufasha kubona ibyo yari akeneye. Ibyo Onesiforo yakoze, yashoboraga no kubizira. Ni irihe somo twavana kuri Onesiforo? Ntitukemere ko gutinya abantu, bituma tudashyigikira abavandimwe bacu bafite inshingano batotezwa. Ahubwo tujye tubashyigikira kandi dukore uko dushoboye kose tubafashe (Imig 17:17). Baba bakeneye kubona ko tubakunda kandi ko tubashyigikiye.

12. Ni irihe somo tuvana ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya?

12 Reka turebe uko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, bafasha bagenzi babo iyo bafunzwe. Iyo bamwe muri bo bagiye kuburana, abavandimwe na bashiki bacu benshi baza mu rukiko, baje kubashyigikira. Ibyo bitwigishije iki? Mu gihe abavandimwe bafite inshingano baharabitswe, bagafungwa cyangwa bagatotezwa, ntitukagire ubwoba. Tujye tubasengera, twite ku bagize imiryango yabo kandi dushakishe n’ikindi twakora, kugira ngo tubafashe.—Ibyak 12:5; 2 Kor 1:10, 11.

MU GIHE ABANTU BADUSETSE

13. Kuki gukomeza kwiringira Yehova n’umuryango we bishobora kutugora, mu gihe abantu badusetse?

13 Hari igihe bene wacu batazi Yehova, abo dukorana cyangwa abo twigana baduseka, bitewe n’uko dukora umurimo wo kubwiriza cyangwa bitewe n’uko dukurikiza amategeko ya Yehova (1 Pet 4:4). Umwe muri bo ashobora kutubwira ati: “Umva ndagukunda, ariko rwose idini ryanyu rirakabya, kandi ibyo mwigisha ntibigihuje n’igihe.” Nanone hari abashobora kutunenga, bitewe n’uko dufata abantu baciwe mu itorero, wenda bakatubwira bati: “Ubwo se koko mugira urukundo?” Amagambo nk’ayo ashobora gutuma dutangira gushidikanya, tukibaza niba ibyo Yehova adusaba bishyize mu gaciro. Dushobora gutangira kwibaza tuti: “Ariko se Yehova ntatugora? Ubu koko umuryango we ntukabya?” None se niba uhanganye n’ibibazo nk’ibyo, ni iki cyagufasha gukomeza kuba incuti ya Yehova no gushyigikira umuryango we?

Yobu yanze kwemera ibinyoma abiyitaga incuti ze bavuze. Ahubwo yiyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka (Reba paragarafu ya 14)

14. Wakora iki mu gihe abandi bagusetse, bitewe n’uko ukora ibyo Yehova agusaba? (Zaburi 119:50-52)

14 Iyemeze gukomeza gukora ibyo Yehova agusaba. Yobu yakomeje gukora ibyo Yehova ashaka, nubwo abantu bamusekaga. Umwe muri ba bantu biyitaga incuti ze, yamubwiye ko gukora ibyo Imana ishaka cyangwa kutabikora, nta cyo biyibwiye (Yobu 4:17, 18; 22:3). Icyakora Yobu ntiyemeye ibyo binyoma. Yari azi ko amategeko ya Yehova ari yo meza, maze yiyemeza gukomeza kuyakurikiza. Ntiyigeze yemera ko abandi bamubuza kubera Yehova indahemuka (Yobu 27:5, 6). Ibyo bitwigishije iki? Mu gihe abandi bagusetse, ntukibaze niba gukora ibyo Yehova agusaba bikwiriye. Ahubwo ujye utekereza ku byakubayeho. Ese ntiwagiye wibonera kenshi ko gukurikiza ibyo Yehova adusaba, byakugiriye akamaro? Ubwo rero, iyemeze gukomeza gushyigikira umuryango wa Yehova, kuko ari wo udufasha gukurikiza amategeko ye. Icyo gihe n’iyo abantu baguseka bate, ntibazatuma ureka gukorera Yehova.—Soma muri Zaburi ya 119:50-52.

15. Kuki bene wabo wa Brizit bamusekaga?

15 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu wo mu Buhinde witwa Brizit. Abagize umuryango we baramusekaga, kubera ko yari Umuhamya wa Yehova. Yabatijwe mu mwaka wa 1997. Nyuma yaho gato, akazi umugabo we yakoraga karahagaze. Ubwo rero, yafashe umwanzuro w’uko we na Brizit n’abakobwa babo, bajya kubana n’ababyeyi be bari batuye mu wundi mugi. Ariko Brizit yahuye n’ibindi bibazo byinshi. Yagombaga gukora iminsi yose kugira ngo atunge umuryango we, kubera ko umugabo we yari umushomeri. Nanone itorero ryari hafi ye ryari ku birometero 350. Ikibabaje ni uko bene wabo w’umugabo na bo bamurwanyaga, kuko yari Umuhamya. Ibintu byarushijeho kuba bibi, ku buryo byabaye ngombwa ko Brizit n’abagize umuryango we bongera kwimuka. Nyuma yaho, mu buryo butunguranye umugabo we yarapfuye. Nanone umukobwa we yaje gupfa afite imyaka 12 gusa azize kanseri. Ikibabaje kurushaho, ni uko bene wabo wa Brizit bavuze ko ari we watumye ibyo bibazo biba. Bamubwiye ko iyo ataza kuba Umuhamya wa Yehova, ibyo bibazo byose bitari kubaho. Ariko ibyo ntibyamuciye intege, ahubwo yakomeje kwiringira Yehova n’umuryango we.

16. Kuba Brizit yarakomeje kwiringira Yehova kandi akabera indahemuka umuryango we, byatumye abona iyihe migisha?

16 Umugenzuzi usura amatorero yagiriye Brizit inama yo kujya abwiriza mu gace yari atuyemo no kujya ateranira mu rugo, kuko yari atuye kure y’itorero. Ibyo byabanje kumugora, ariko arihangana akurikiza inama umugenzuzi yamugiriye. Yarabwirizaga, akayoborera amateraniro mu rugo rwe, kandi buri gihe we n’abakobwa be bakagira gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Ibyo byagize akahe kamaro? Brizit yatangiye kwigisha abantu benshi Bibiliya, kandi abenshi muri bo barabatijwe. Nanone muri 2005 yabaye umupayiniya w’igihe cyose. Yehova yamuhaye umugisha, kubera ko yakomeje kumwiringira kandi akabera indahemuka umuryango we. Ubu abakobwa be bakorera Yehova, kandi mu gace atuyemo hari amatorero abiri. Brizit yemera adashidikanya ko Yehova yamuhaye imbaraga zo guhangana n’ibibazo yahuye na byo, kandi amufasha kwihangana, igihe abagize umuryango we bamusekaga.

KOMEZA KUBERA INDAHEMUKA YEHOVA N’UMURYANGO WE

17. Ni iki wiyemeje gukora?

17 Satani aba ashaka kutwumvisha ko niduhura n’ibibazo, Yehova azadutererana ntadushyigikire. Nanone aba ashaka kutwumvisha ko nidukomeza gushyigikira umuryango wa Yehova, bizaduteza ibibazo. Ikindi kandi, Satani aba ashaka ko tugira ubwoba mu gihe abavandimwe bafite inshingano bavuzwe nabi, bagatotezwa kandi bagafungwa. Aba ashaka ko no mu gihe abantu badusetse, dutangira gushidikanya twibaza niba ibyo Yehova adusaba bishyize mu gaciro, kandi ntidukomeze kwiringira umuryango we. Icyakora tuzi amayeri ye (2 Kor 2:11). Ubwo rero, iyemeze kutemera ibinyoma bya Satani, kandi ukomeze kubera indahemuka Yehova n’umuryango we. Ujye wibuka ko Yehova atazigera agutererana (Zab 28:7). Ubwo rero, ntukemere ko hagira ikigutandukanya na we.—Rom 8:35-39.

18. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

18 Muri iki gice, twabonye ibibazo dushobora guterwa n’abantu badasenga Yehova. Icyakora hari n’igihe mu itorero havuka ibibazo, bishobora gutuma kwiringira Yehova n’umuryango we bitugora. None se mu gihe ibibazo nk’ibyo bivutse, twakora iki kugira ngo bitaduca intege? Ibyo ni byo tuziga mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 118 “Twongerere ukwizera”

a Gukomeza kwiringira Yehova n’umuryango we, bizatuma tumubera indahemuka muri iyi minsi y’imperuka. Icyakora Satani aduteza ibigeragezo, kugira ngo tudakomeza kwiringira Yehova n’umuryango we. Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu Satani akoresha kugira ngo aduce intege, n’icyo twakora kugira ngo tumurwanye.

b Amazina amwe yarahinduwe.