IGICE CYO KWIGWA CYA 45
Yehova adufasha gukora umurimo wo kubwiriza
“Ntibazabura kumenya ko umuhanuzi yari muri bo.”—EZEK 2:5.
INDIRIMBO YA 67 “Ubwirize Ijambo”
INCAMAKE a
1. Ni iki tugomba kwitega mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, kandi se ni iki dukwiriye kwizera tudashidikanya?
IYO turi mu murimo wo kubwiriza, duhura n’abantu baturwanya kandi ibyo bishobora kuziyongera mu gihe kiri imbere (Dan 11:44; 2 Tim 3:12; Ibyah 16:21). Icyakora dushobora kwizera ko Yehova azadufasha. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova yagiye afasha abagaragu be gusohoza inshingano yabaga yabahaye, nubwo hari igihe zabaga zikomeye. Urugero, reka turebe ibyabaye ku muhanuzi Ezekiyeli, igihe yabwirizaga Abayahudi bari barajyanywe i Babuloni.
2. Yehova yavuze ko Ezekiyeli yari kubwiriza abantu bameze bate, kandi se ni iki turi bwige muri iki gice? (Ezekiyeli 2:3-6)
2 Abantu Ezekiyeli yari agiye kubwiriza, bari bameze bate? Yehova yavuze ko bari “abanyagasuzuguro,” ari “ibyigomeke” kandi ko ‘bari barinangiye umutima.’ Abo bantu bari babi, ku buryo bari bameze nk’amahwa na sikorupiyo. Ni yo mpamvu Yehova yabwiye Ezekiyeli incuro nyinshi ati: “Ntugatinye.” (Soma muri Ezekiyeli 2:3-6.) Dore ibintu bitatu byatumye Ezekiyeli ashobora kubwiriza abo bantu: (1) Yehova ni we wamutumye, (2) umwuka wera waramufashije, kandi (3) ibyo Yehova yamubwiye byatumye agira ukwizera gukomeye. None se, ni gute ibyo bintu bitatu byafashije Ezekiyeli kandi se byadufasha bite muri iki gihe? Reka tubirebe.
YEHOVA NI WE WARI WARATUMYE EZEKIYELI
3. Ni ayahe magambo yatumye Ezekiyeli agira ubutwari, kandi se ni gute Yehova yamwijeje ko yari kumufasha?
3 Yehova yabwiye Ezekiyeli ati: “Ngutumye ku Bisirayeli” (Ezek 2:3, 4). Ayo magambo yatumye Ezekiyeli agira ubutwari. Kubera iki? Ni ukubera ko ashobora kuba yaributse ko Yehova yabwiye Mose na Yesaya amagambo nk’ayo, igihe yabatoranyaga ngo babe abahanuzi be (Kuva 3:10; Yes 6:8). Nanone Ezekiyeli yari azi ukuntu Yehova yari yarafashije abo bahanuzi gusohoza inshingano zikomeye bari bafite. Ubwo rero, igihe Yehova yabwiraga Ezekiyeli incuro ebyiri zose ati: “Ngutumye” ku Bisirayeli, byamwijeje ko yari kumufasha. Nanone mu gitabo cya Ezekiyeli, tubonamo kenshi amagambo agira ati: “Ijambo rya Yehova rinzaho” (Ezek 3:16). Ikindi kandi, muri icyo gitabo tubonamo kenshi amagambo agira ati: “Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho” (Ezek 12:1). Ibyo byatumye Ezekiyeli yizera adashidikanya ko Yehova ari we wamutumye. Nanone kubera ko papa wa Ezekiyeli yari umutambyi, ashobora kuba yari yaramubwiye ukuntu Yehova yagiye yizeza abahanuzi be ko yari kubafasha. Urugero, Isaka, Yakobo na Yeremiya bari abahanuzi ba Yehova kandi buri wese yaramubwiye ati: “Ndi kumwe nawe.”—Intang 26:24; 28:15; Yer 1:8.
4. Ni ibihe bintu byahumurije Ezekiyeli, bigatuma agira ubutwari bwo gukora umurimo Yehova yari yamuhaye?
4 Abisirayeli benshi bari kwakira bate ubutumwa Ezekiyeli yari kubagezaho? Yehova yaramubwiye ati: ‘Ab’inzu ya Isirayeli ntibazakumva kuko badashaka kunyumva’ (Ezek 3:7). Ubwo rero, igihe Abisirayeli bari kwanga kumva Ezekiyeli, ni nk’aho ari Yehova bari kuba banze. Ayo magambo yatumye Ezekiyeli yizera ko iyo abantu banga kumva ubutumwa bwe, bitari kuba bitewe n’uko yashohoje nabi inshingano ye. Nanone Yehova yabwiye Ezekiyeli ko ibyo yavuze nibiba, abantu bari “kumenya ko umuhanuzi yari muri bo” (Ezek 2:5; 33:33). Ibyo byose byahumurije Ezekiyeli bituma agira ubutwari, akora umurimo Yehova yari yamuhaye.
YEHOVA NI WE WADUHAYE INSHINGANO YO KUBWIRIZA MURI IKI GIHE
5. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 44:8, ni iki gituma tugira ubutwari?
5 Iyo natwe tuzirikanye ko Yehova ari we waduhaye inshingano yo kubwiriza, bituma tugira ubutwari. Twishimira cyane ko yatwise “abahamya” be (Yes 43:10). Nk’uko Yehova yabwiye Ezekiyeli ati: “Ntugatinye,” ni ko natwe atubwira ati: “Ntimutinye.” None se kuki tudakwiriye gutinya abaturwanya? Ni uko Yehova ari we waduhaye inshingano yo kubwiriza, nk’uko yari yarayihaye Ezekiyeli, kandi azadushyigikira.—Soma muri Yesaya 44:8.
6. (a) Yehova atwizeza ate ko azadushyigikira? (b) Ni iki kiduhumuriza?
6 Yehova atwizeza ko azadushyigikira. Urugero, mbere y’uko Yehova avuga ati: “Muri abahamya banjye,” yabanje kuvuga ati: “Nunyura mu mazi menshi, nzaba ndi kumwe nawe, kandi nunyura mu nzuzi ntizizakurengera. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ikirimi cyawo ntikizakubabura” (Yes 43:2). Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, hari igihe duhura n’ibibazo twagereranya n’inzuzi hamwe n’ibigeragezo twagereranya n’umuriro. Icyakora nubwo bimeze bityo, Yehova aradufasha tugakomeza kubwiriza (Yes 41:13). Muri iki gihe, abantu benshi ntibemera ubutumwa tubagezaho, nk’uko byari bimeze mu gihe cya Ezekiyeli. Kuba batabwemera ntibisobanura ko twakoze nabi umurimo Yehova yaduhaye. Ahubwo iyo dukomeje kuwukora Yehova arishima kandi ibyo biraduhumuriza. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Buri wese azahabwa ingororano ye ihuje n’umurimo we” (1 Kor 3:8; 4:1, 2). Hari mushiki wacu umaze igihe kirekire ari umupayiniya wavuze ati: “Kumenya ko Yehova atugororera bitewe n’ibyo dukora, biranshimisha cyane.”
UMWUKA WERA WAFASHIJE EZEKIYELI
7. Iyo Ezekiyeli yatekerezaga ku byo yabonye mu iyerekwa, byamwizezaga iki? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)
7 Ezekiyeli yiboneye imbaraga z’umwuka w’Imana. Mu iyerekwa, yabonye ukuntu umwuka wera wafashaga abamarayika bari bafite imbaraga, kandi ugakoresha inziga nini z’igare rya Yehova ryo mu ijuru (Ezek 1:20, 21). None se Ezekiyeli amaze kubona iryo yerekwa, byamugendekeye bite? Yaravuze ati: ‘Nikubise hasi nubamye.’ Ibyo yabonye byaramutangaje cyane, ku buryo yahise yitura hasi (Ezek 1:28). Nyuma yaho, iyo Ezekiyeli yatekerezaga kuri ibyo bintu bitangaje yabonye, byamwizezaga ko umwuka wera wari kumufasha, agakora neza umurimo Yehova yamuhaye.
8-9. (a) Byagenze bite igihe Yehova yabwiraga Ezekiyeli ngo ‘nahaguruke’? (b) Ni iki kindi Yehova yakoze, kugira ngo afashe Ezekiyeli kubwiriza abo bantu batari boroshye?
8 Yehova yabwiye Ezekiyeli ati: “Mwana w’umuntu we, haguruka uhagarare ngire icyo nkubwira.” Iryo tegeko Yehova yamuhaye hamwe n‘umwuka wera byatumye agira imbaraga maze arahaguruka. Yaranditse ati: ‘Umwuka wanjemo hanyuma urampagurutsa ndahagarara’ (Ezek 2:1, 2). Nyuma yaho, “ukuboko kwa Yehova” kwakomeje kuyobora Ezekiyeli mu murimo yakoraga. Uko kuboko kugereranya umwuka wera wa Yehova (Ezek 3:22; 8:1; 33:22; 37:1; 40:1). Umwuka wera ni wo watumye Ezekiyeli agira ubutwari bwo kubwiriza abo bantu, bari bafite “imitwe ikomeye n’imitima yinangiye” (Ezek 3:7). Yehova yabwiye Ezekiyeli ati: “Natumye mu maso hawe hakomera nko mu maso habo, n’uruhanga rwawe ntuma rukomera nk’uruhanga rwabo. Natumye uruhanga rwawe rukomera kurusha diyama, ndetse kurusha ibuye rikomeye cyane. Ntukabatinye kandi ntugakurwe umutima no mu maso habo” (Ezek 3:8, 9). Ni nk’aho Yehova yamubwiraga ati: “Ntukemere ko abo bantu bafite umutwe ukomeye baguca intege. Humura nzagushyigikira.”
9 Nyuma yaho, umwuka wera wajyanye Ezekiyeli aho yari gukorera umurimo wo kubwiriza. Yaranditse ati: “Ukuboko kwa Yehova kwari kundiho kwari gukomeye.” Uwo muhanuzi yamaze icyumweru cyose yiga ubutumwa yagombaga gutangaza, kugira ngo abusobanukirwe neza, maze abutangaze adafite ubwoba (Ezek 3:14, 15). Hanyuma Yehova yamusabye kujya mu kibaya, maze agezeyo ‘umwuka umwinjiramo’ (Ezek 3:23, 24). Icyo gihe noneho, Ezekiyeli yari yiteguye gutangira umurimo Yehova yari yamuhaye.
UMWUKA WERA URADUFASHA MURI IKI GIHE
10. Ni iki kidufasha gukora umurimo wo kubwiriza, kandi kuki?
10 Ni iki kidufasha gukora umurimo wo kubwiriza? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, reka twongere dutekereze ku byabaye kuri Ezekiyeli. Mbere y’uko atangira umurimo wo kubwiriza, Imana yamuhaye umwuka wera, kugira ngo agire ubutwari bwo kuwukora. No muri iki gihe, ntidushobora gukora umurimo wo kubwiriza, tudafite umwuka wera. Kubera iki? Ni ukubera ko Satani aturwanya, kugira ngo tudakomeza gukora uwo murimo (Ibyah 12:17). Abantu benshi batekereza ko Satani afite imbaraga nyinshi, ku buryo tutamurwanya ngo tumutsinde. Ariko iyo dukora umurimo wo kubwiriza, bigaragaza ko dutsinze Satani (Ibyah 12:9-11). Mu buhe buryo? Gukora umurimo wo kubwiriza bigaragaza ko tutamutinya. Ubwo rero igihe cyose ugiye kubwiriza, uba utsinze Satani. None se ubwo ni iki gituma dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza, nubwo turwanywa? Ni ukubera ko umwuka wera udufasha, kandi na Yehova akaba adushyigikiye.—Mat 5:10-12; 1 Pet 4:14.
11. Umwuka wera uzatuma dukora iki, kandi se twakora iki kugira ngo Yehova akomeze kuwuduha?
11 Kuba Yehova yaratumye mu maso ha Ezekiyeli hakomera n’uruhanga rwe rugakomera, bitwigisha iki? Bitwigisha ko umwuka wera Yehova aduha, uzatuma duhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo mu murimo wo kubwiriza (2 Kor 4:7-9). None se twakora iki kugira ngo Yehova akomeze kuduha umwuka wera? Ni ugukomeza kuwumusaba, twizeye ko azumva amasengesho yacu kandi akayasubiza. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Mukomeze gusaba, . . . mukomeze gushaka, . . . mukomeze gukomanga.” Iyo ibyo tubikoze, Yehova yumva amasengesho yacu, ‘agaha umwuka wera abawumusaba.’—Luka 11:9, 13; Ibyak 1:14; 2:4.
IBYO YEHOVA YABWIYE EZEKIYELI BYATUMYE AGIRA UKWIZERA GUKOMEYE
12. Dukurikije ibivugwa muri Ezekiyeli 2:9–3:3, umuzingo waturutse he, kandi se wari wanditseho iki?
12 Nk’uko twabibonye, umwuka wera watumye Ezekiyeli agira ubutwari bwo gukora umurimo wo kubwiriza. Ariko si wo wonyine wamufashije. Ahubwo amagambo Yehova yamubwiye, na yo yatumye agira ukwizera gukomeye. Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa ukuboko gufashe umuzingo. (Soma muri Ezekiyeli 2:9–3:3.) Uwo muzingo wari uturutse he? Wari wanditseho iki, kandi se ni gute watumye Ezekiyeli agira ukwizera gukomeye? Reka turebe ibisubizo by’ibyo bibazo. Uwo muzingo wari uturutse ku ntebe y’ubwami ya Yehova. Uko bigaragara, Yehova yakoresheje umwe muri ba bamarayika bane Ezekiyeli yari yabonye mbere yaho, aba ari we umuzanira uwo muzingo (Ezek 1:8; 10:7, 20). Uwo muzingo wari wanditseho ubutumwa bw’urubanza, Ezekiyeli yagombaga kubwira Abisirayeli bari barigometse kuri Yehova, bari barajyanywe i Babuloni (Ezek 2:7). Ubwo butumwa bwari burebure, kuko bwari bwanditse kuri uwo muzingo imbere n’inyuma.
13. Yehova amaze guha Ezekiyeli umuzingo yamusabye gukora iki, kandi se kuki uwo muzingo wari uryoshye?
13 Yehova yasabye uwo muhanuzi kurya uwo muzingo, ‘akawuzuza mu mara ye.’ Ezekiyeli yarumviye, maze arawurya arawumara. None se ibyo byasobanuraga iki? Ibyo byasobanuraga ko Ezekiyeli yagombaga gusobanukirwa neza ubutumwa yari agiye gutangaza. Yagombaga kubwizera, kugira ngo abone imbaraga zo kubutangaza. Hanyuma hari ikintu gitangaje cyabaye. Ezekiyeli amaze kurya uwo muzingo ‘wamuryoheye nk’ubuki’ (Ezek 3:3). None se kuki wamuryoheye? Ni uko yabonaga ko kuvuganira Yehova, yari inshingano ishimishije cyane (Zab 19:8-11). Yari ashimishijwe n’uko Yehova yamutoranyije, kugira ngo abe umuhanuzi we.
14. Yehova yafashije ate Ezekiyeli kugira ngo atangire umurimo yamuhaye?
14 Nyuma yaho, Yehova yabwiye Ezekiyeli ati: “Amagambo yanjye yose nzakubwira, ujye uyumvisha amatwi yawe, uyabike mu mutima wawe” (Ezek 3:10). Ibyo byasobanuraga ko Ezekiyeli yagombaga gufata mu mutwe amagambo yari yanditse ku muzingo, kandi akayatekerezaho. Ezekiyeli amaze kubikora, yagize ukwizera gukomeye. Nanone byatumye amenya ubutumwa bukomeye yari kugeza ku Bisirayeli (Ezek 3:11). Ezekiyeli amaze gusobanukirwa neza ubutumwa Imana yamuhaye no kubwizera, noneho yari yiteguye gutangira umurimo wo kubwiriza, kandi agakomeza kuwukora kugeza awurangije.—Zab 19:14.
IBYO YEHOVA ATUBWIRA BITUMA TUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE MURI IKI GIHE
15. Ni iki dukwiriye ‘kubika ku mutima’ kugira ngo dukomeze gukora umurimo wo kubwiriza?
15 Kumvira ibyo Yehova atubwira, bizatuma natwe tugira ukwizera gukomeye, maze dukomeze gukora umurimo wo kubwiriza. Dukwiriye ‘kubika ku mutima’ ibyo Yehova atubwira byose. Wibuke ko muri iki gihe ibyo Yehova atubwira, tubisanga muri Bibiliya. None se twakora iki kugira ngo Ijambo ry’Imana rikomeze kuyobora ibitekerezo byacu, ibyifuzo byacu n’intego zacu?
16. Twakora iki kugira ngo dusobanukirwe Ijambo ry’Imana?
16 Iyo turiye ibyokurya maze umubiri ukabikuramo intungamubiri ukeneye, bituma tugira imbaraga. Uko ni na ko bigenda iyo dusomye Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho. Bituma tugira ukwizera gukomeye. Wibuke ko Yehova yasabye Ezekiyeli kurya umuzingo. Ubwo rero, yifuza ko natwe ‘twuzuza mu mara yacu’ Ijambo rye, ibyo bikaba bisobanura ko tugomba kurisobanukirwa neza. Kugira ngo tubigereho, tugomba gusenga, tugasoma Bibiliya kandi tugatekereza ku byo dusoma. Mbere na mbere tubanza gusenga, kugira ngo dutegurire umutima wacu kumva ibyo Yehova atubwira. Hanyuma dusoma Bibiliya, twarangiza tugatekereza ku byo tumaze gusoma. Ibyo bitugirira akahe kamaro? Bituma turushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, maze tukagira ukwizera gukomeye.
17. Kuki gutekereza ku byo dusoma muri Bibiliya, bidufitiye akamaro?
17 Kuki gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho, bidufitiye akamaro? Ni ukubera ko bituma tugira ubutwari bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri iki gihe. Nanone bizatuma tugira ubutwari bwo kubwira abantu ubutumwa bw’urubanza, dushobora kuzatangaza mu gihe kiri imbere. Ikindi kandi, gutekereza ku mico myiza ya Yehova, bituma turushaho kuba incuti ze. Ibyo byose bizadushimisha, kuko bizatuma tugira amahoro yo mu mutima kandi twumve tunyuzwe.—Zab 119:103.
TWIYEMEJE GUKOMEZA GUKORA UMURIMO WO KUBWIRIZA
18. Ni iki abantu tubwiriza bazamenya, kandi kuki?
18 Ezekiyeli yari umuhanuzi, ariko twe nta bwo turi abahanuzi. Icyakora twiyemeje gukomeza gutangariza abantu ubutumwa Yehova yandikishije mu Ijambo rye, kugeza igihe azavugira ko umurimo wo kubwiriza urangiye. Igihe cyo gucira abantu urubanza nikigera, nta muntu uzitwaza ko atabwirijwe, cyangwa ngo avuge ko Imana imurenganyije (Ezek 3:19; 18:23). Ahubwo bazamenya ko ubutumwa twabwirizaga, bwabaga buturutse ku Mana.
19. Ni iki kizadufasha kugira ubutwari bwo gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza?
19 Ni iki kizadufasha kugira ubutwari bwo gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza? Bya bintu bitatu byafashije Ezekiyeli, ni byo bizadufasha natwe. Dukomeza kubwiriza, kubera ko tuzi ko Yehova ari we waduhaye iyo nshingano, umwuka wera ukaba udufasha kandi Bibiliya igatuma tugira ukwizera gukomeye. Twiyemeje gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza kugeza “ku iherezo,” kuko Yehova adushyigikiye.—Mat 24:13.
INDIRIMBO YA 65 Jya mbere!
a Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu byafashije umuhanuzi Ezekiyeli gukora neza umurimo wo kubwiriza. Nanone turi burebe uko Yehova yafashije uwo muhanuzi, kandi ibyo biri butume twizera ko natwe azadufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza.