Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 46

Yehova adufasha kwihangana dufite ibyishimo

Yehova adufasha kwihangana dufite ibyishimo

“Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza, kandi ni cyo kizatuma ahaguruka akabagirira imbabazi.”​—YES 30:18.

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

INCAMAKE a

1-2. (a) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice? (b) Ni iki kigaragaza ko Yehova aba yifuza cyane kudufasha?

 YEHOVA adufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo, maze tukamukorera twishimye. Adufasha ate? Ni iki twakora kugira ngo adufashe? Muri iki gice, turi bubone ibisubizo by’ibyo bibazo. Icyakora, reka tubanze dusubize ikibazo gifitanye isano n’ibyo, kivuga ngo: “Ese koko Yehova yifuza kudufasha?”

2 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, hari ijambo yakoresheje rishobora kudufasha kubona igisubizo cy’icyo kibazo. Yaravuze ati: “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?” (Heb 13:6). Hari ibitabo bisobanura Bibiliya, byavuze ko ijambo “umfasha” rikoreshwa muri uwo murongo, ryerekeza ku muntu wiruka agiye gutabara umuntu uhuye n’ikibazo. Ngaho sa n’ureba Yehova na we arimo yiruka agiye gutabara umuntu uri mu bibazo. Ibyo bisobanuro bigaragaza rwose ko Yehova aba yifuza cyane kudufasha. Ubwo rero igihe cyose Yehova adufashije, dushobora guhangana n’ibigeragezo duhura na byo kandi twishimye.

3. Ni ubuhe buryo butatu Yehova akoresha kugira ngo adufashe gukomeza kugira ibyishimo, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo?

3 Ni ubuhe buryo Yehova akoresha kugira ngo adufashe gukomeza kugira ibyishimo, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo? Igisubizo cy’icyo kibazo, tukibona mu gitabo cya Yesaya. Kubera iki? Ni ukubera ko ubuhanuzi bwinshi Yesaya yanditse, bureba abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe. Nanone Yesaya yagiye asobanura uko Yehova ateye, akoresheje amagambo dushobora kumva bitatugoye. Urugero, reka turebe ibyo yavuze muri Yesaya igice cya 30. Muri icyo gice, Yesaya yakoresheje ingero zigaragaza neza uko Yehova afasha abagaragu be. Yavuze ko Yehova (1) atega amatwi amasengesho yacu kandi akayasubiza, (2) akatuyobora, (3) akaduha imigisha muri iki gihe kandi akadusezeranya n’indi mu gihe kizaza. Reka dusuzume neza ubwo buryo butatu Yehova akoresha, kugira ngo adufashe.

YEHOVA ATEGA AMATWI AMASENGESHO YACU

4. (a) Yehova yavuze ko Abayahudi bo mu gihe cya Yesaya bari bameze bate, kandi se ni iki yemeye ko kibageraho? (b) Ni iki Yehova yasezeranyije Abayahudi b’indahemuka? (Yesaya 30:18, 19)

4 Mu mirongo ibanza yo muri Yesaya igice cya 30, Yehova yavuze uko yabonaga Abayahudi. Yavuze ko bari ‘abana binangira bongera icyaha ku kindi.’ Yehova yakomeje avuga ko ‘bari abantu bigomeka, banze kumva amategeko [ye]’ (Yes 30:1, 9). Kubera ko abo Bayahudi bari baranze kumvira Yehova, Yesaya yavuze ko Yehova na we yari kuzabareka bagahura n’ibibazo (Yes 30:5, 17; Yer 25:8-11). Uko ni ko byagenze, kuko Abanyababuloni babajyanye mu bunyage. Icyakora hari Abayahudi bari barakomeje kubera Yehova indahemuka, kandi Yesaya yababwiye ubutumwa bwo kubahumuriza. Yababwiye ko Yehova yari kuzabasubiza mu gihugu cyabo, kandi koko ni ko byagenze. (Soma muri Yesaya 30:18, 19.) Amaherezo yabavanye i Babuloni. Icyakora ntiyahise abikora. Amagambo agira ati: “Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza,” agaragaza ko hari gushira igihe Yehova atarakura abagaragu be b’indahemuka i Babuloni. Kandi koko nyuma y’imyaka 70, ni bwo bamwe mu Bisirayeli bavuye i Babuloni, basubira i Yerusalemu (Yes 10:21; Yer 29:10). Abisirayeli bari i Babuloni, barizwaga n’uko bari bafite agahinda baterwaga n’uko batari iwabo. Ariko basubiyeyo, barize amarira y’ibyishimo.

5. Amagambo ari muri Yesaya 30:19 atwizeza iki?

5 Amagambo ari muri Yesaya 30:19, araduhumuriza. Ayo magambo agira ati: “Niyumva ijwi ryo gutaka kwanyu, azabagirira neza.” Ibyo bigaragaza ko iyo dutakiye Yehova atwumva, kandi agahita asubiza amasengesho yacu. Yesaya akomeza avuga ko Yehova ‘azahita adusubiza akimara kutwumva.’ Ibyo bitwizeza ko Yehova aba yifuza cyane gufasha abamusenga, bamusaba ko yabafasha. Kubimenya bituma dukomeza kugira ibyishimo, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo.

6. Amagambo Yesaya yavuze, agaragaza ate ko Yehova yumva isengesho rya buri mugaragu we?

6 Ni iki kindi uwo murongo tumaze gusuzuma utubwira ku birebana n’amasengesho yacu? Utubwira ko Yehova yumva isengesho rya buri mugaragu we. None se ibyo tubyemezwa n’iki? Igihe Yesaya yandikaga amagambo ari mu gice cya 30, yatangiye akoresha ubwinshi kubera ko Yehova yabwiraga ubwoko bwe muri rusange. Icyakora ku murongo wa 19, mu Giheburayo hakoresha ubumwe, kubera ko Yehova yabwiraga buri mugaragu we ku giti cye. Ni yo mpamvu mu Giheburayo uwo murongo urimo amagambo agira ati: “Ntuzongera kurira,” “azakugirira neza,” “azagusubiza.” Kubera ko Yehova ari Umubyeyi udukunda, ntatugereranya n’abandi. Ntashobora kubwira umwana we wacitse intege ati: “Jya wihangana nka musaza wawe cyangwa mushiki wawe.” Ahubwo yita kuri buri mugaragu we, akumva amasengesho ye.—Zab 116:1; Yes 57:15.

Ni iki Yesaya yashakaga kuvuga igihe yavugaga ati: “Ntimuzatume [Yehova] atuza”? (Reba paragarafu ya 7)

7. Yesaya na Yesu bagaragaje bate akamaro ko gukomeza gutitiriza Yehova?

7 Iyo dusenze Yehova tumubwira ikibazo kiduhangayikishije, hari igihe ikintu cya mbere akora, ari ukuduha imbaraga zo guhangana na cyo. Ubwo rero, iyo ikigeragezo duhanganye na cyo kidahise kivaho nk’uko twabyifuzaga, tugomba gukomeza gusenga Yehova, tumusaba imbaraga zo kucyihanganira. Ibyo ni byo Yehova yifuza ko dukora. Tubyemezwa n’amagambo Yesaya yavuze agira ati: “Ntimuzatume [Yehova] atuza” (Yes 62:7). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko tugomba gusenga Yehova kenshi, mbese tukamera nk’abamubuza amahoro. Ayo magambo Yesaya yanditse, atwibutsa ingero Yesu yakoresheje muri Luka 11:8-10, 13, atwereka ukuntu tugomba gusenga Yehova kenshi. Muri iyo mirongo, Yesu yaduteye inkunga yo ‘gukomeza gutitiriza’ Yehova no ‘gukomeza gusaba’ umwuka wera. Nanone dukwiriye gukomeza gusenga Yehova, tumusaba ko yadufasha gufata imyanzuro myiza.

YEHOVA ARATUYOBORA

8. Amagambo yo muri Yesaya 30:20, 21, yasohoye ate mu gihe cya kera?

8 Soma muri Yesaya 30:20, 21. Igihe Abanyababuloni bamaraga umwaka n’igice bagose Yerusalemu, abari bayirimo bahuye n’ibibazo byinshi. Icyakora ku murongo wa 20 n’uwa 21, Yehova yabasezeranyije ko nibihana maze bakareka ibikorwa byabo bibi, yari kubakiza. Yesaya yise Yehova ‘Umwigisha wabo Mukuru,’ ashaka kubereka ko Yehova yari kubigisha uko bari kumusenga mu buryo yemera. Ayo magambo yasohoye igihe Yehova yavanaga Abayahudi i Babuloni, akabasubiza mu gihugu cyabo. Yehova yagaragaje ko ari Umwigisha wabo Mukuru, maze arabayobora bongera kumusenga mu buryo yemera. Muri iki gihe, natwe twishimira ko Yehova ari Umwigisha wacu Mukuru.

9. Ni ubuhe buryo bwa mbere Yehova akoresha kugira ngo atuyobore muri iki gihe?

9 Muri iyo mirongo, Yesaya yatugereranyije n’abanyeshuri Yehova yigisha mu buryo bubiri. Yesaya yavuze uburyo bwa mbere Yehova akoresha. Yaravuze ati: “Amaso yanyu azajya areba Umwigisha wanyu Mukuru.” Ayo magambo agaragaza ko umwigisha aba ari imbere y’abanyeshuri. Dushimishwa rwose no kuba Yehova atwigisha muri iki gihe. Atwigisha ate? Akoresha umuryango we. Uwo muryango uduha amabwiriza yumvikana neza, kandi atugirira akamaro. Amabwiriza duhabwa mu materaniro, mu makoraniro, mu bitabo byacu, mu biganiro bihita kuri tereviziyo yacu ndetse no mu bundi buryo butandukanye, biradufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo kandi tugakomeza kugira ibyishimo.

10. Ni mu buhe buryo twumva ‘ijambo rya [Yehova] riduturutse inyuma’?

10 Yesaya yavuze uburyo bwa kabiri Yehova akoresha atwigisha. Yaravuze ati: “Amatwi yanyu azumva ijambo ribaturutse inyuma.” Uwo muhanuzi yagereranyije Yehova n’umwarimu wita ku banyeshuri be, akabagenda inyuma abayobora kandi ababwira aho bagomba kunyura. Muri iki gihe, ni mu buhe buryo twumva ijwi rya Yehova riduturutse inyuma? Bibiliya yanditswe kera cyane tutarabaho. Ubwo rero iyo tuyisomye, ni nk’aho tuba twumva ijwi rya Yehova riduturutse inyuma.—Yes 51:4.

11. Ni iki twakora kugira ngo dukomeze gukorera Yehova twishimye, kandi kuki?

11 Twakora iki kugira ngo amabwiriza Yehova aduha akoresheje umuryango we n’Ijambo rye, atugirire akamaro? Hari ibintu bibiri Yesaya yavuze, tugomba kuzirikana. Icya mbere yaravuze ati: “Iyi ni yo nzira.” Icya kabiri aravuga ati: “Mube ari yo munyuramo” (Yes 30:21). Ibyo bigaragaza ko kumenya ‘inzira’ bidahagije, ahubwo ko tugomba no ‘kuyinyuramo.’ Bibiliya n’ibyo umuryango wa Yehova utwigisha, bituma tumenya ibyo Yehova adusaba. Nanone tumenya uko twashyira mu bikorwa ibyo twiga. Ubwo rero tugomba gukora ibyo bintu bibiri, kugira ngo dukomeze gukorera Yehova twishimye. Nitubigenza dutyo, ni bwo Yehova azaduha imigisha.

YEHOVA ADUHA IMIGISHA

12. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 30:23-26, ni iyihe migisha Yehova yahaye abagaragu be?

12 Soma muri Yesaya 30:23-26. Ubwo buhanuzi bwasohoye bute, igihe Abayahudi bavaga i Babuloni bagasubira mu gihugu cyabo? Yehova yabahaye umugisha, atuma babona ibyokurya byinshi. Ariko icy’ingenzi kurushaho, yabahaye ibyo bari bakeneye byose kugira ngo bakomeze kuba incuti ze, kandi bongere kumusenga mu buryo yemera. Icyo gihe abagaragu ba Yehova babonye imigisha myinshi, batari barigeze babona mbere yaho. Nk’uko bigaragara ku murongo wa 26, Yehova yatumye barushaho gusobanukirwa Ijambo rye (Yes 60:2). Iyo migisha Yehova yahaye abagaragu be, yatumye bagira ubutwari bakomeza kumukorera bishimye, “bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima.”—Yes 65:14.

13. Ubuhanuzi buvuga ko abantu bari kongera gusenga Yehova mu buryo yemera, busohora bute muri iki gihe?

13 Ese ubuhanuzi buvuga ko abantu bari kongera gusenga Yehova mu buryo yemera, burasohora muri iki gihe? Cyane rwose! Mu buhe buryo? Kuva mu mwaka wa 1919, abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bava muri Babuloni Ikomeye, igereranya amadini yose y’ikinyoma. Yehova yabajyanye ahantu heza cyane kuruta Igihugu cy’Isezerano, Abisirayeli bahawe. Yabajyanye muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka (Yes 51:3; 66:8). Iyo paradizo igereranya iki?

14. Paradizo yo mu buryo bw’umwuka igereranya iki? (Reba amagambo yasobanuwe.)

14 Kuva mu mwaka wa 1919, Abakristo basutsweho umwuka batangiye kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. b Uko igihe cyagiye gihita, Abakristo bafite ibyiringiro byo kuba ku isi, ni ukuvuga abagize izindi ntama, na bo batangiye kuba muri iyo paradizo kandi Yehova abaha imigisha myinshi.—Yoh 10:16; Yes 25:6; 65:13.

15. Paradizo yo mu buryo bw’umwuka iba he muri iki gihe?

15 Iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka iba he muri iki gihe? Abasenga Yehova bari hirya no hino ku isi. Ubwo rero, n’iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka iri hirya no hino ku isi. Ni yo mpamvu aho waba uri hose, ushobora kuba muri iyo paradizo, upfa gusa kuba usenga Yehova mu buryo yemera.

Ni iki buri wese muri twe yakora, kugira ngo paradizo yo mu buryo bw’umwuka irusheho kuba nziza? (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16. Twakora iki ngo dukomeze kubona ubwiza bwa paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo?

16 Kwishimira umuryango w’abagaragu ba Yehova wo ku isi hose, bishobora kudufasha kuguma muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ibyo twabigeraho dute? Tugomba kwibanda ku mico myiza y’abavandimwe na bashiki bacu, aho kwibanda ku byo badakora neza bitewe no kudatungana (Yoh 17:20, 21). Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Reka dufate urugero. Iyo umuntu agiye gusura ishyamba abonamo ibiti bitandukanye. Paradizo yo mu buryo bw’umwuka na yo, igizwe n’abavandimwe na bashiki bacu batandukanye, bagereranywa n’ibiti (Yes 44:4; 61:3). Ubwo rero nk’uko iyo umuntu agiye gusura ishyamba atibanda ku biti bitameze neza biri hafi ye, ahubwo ashimishwa n’ubwiza bw’ishyamba muri rusange, ni na ko tugomba kubigenza mu itorero. Ntitukemere ko kudatungana kwacu cyangwa ukw’abagize itorero ryacu, bituma tutabona ubwiza bw’umuryango w’abavandimwe na bashiki bacu bo ku isi hose, bunze ubumwe.

17. Ni iki buri wese yakora kugira ngo abagize itorero bakomeze kunga ubumwe?

17 Ni iki buri wese yakora kugira ngo abagize itorero bakomeze kunga ubumwe? Agomba guharanira amahoro (Mat 5:9; Rom 12:18). Igihe cyose tugize icyo dukora kugira ngo abagize itorero bakomeze kubana mu mahoro, bituma paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo irushaho kuba nziza. Tujye tuzirikana ko buri muntu wese uri muri iyo paradizo, ari Yehova wayimushyizemo (Yoh 6:44). Yehova akunda abagaragu be cyane. Ubwo rero, iyo abona dukora uko dushoboye kose kugira ngo bakomeze kubana amahoro kandi bunze ubumwe, biramushimisha.—Yes 26:3; Hag 2:7.

18. Ni iki dukwiriye guhora dutekerezaho, kandi kuki?

18 Yehova aha abagaragu be imigisha myinshi. None se twakora iki kugira ngo tuyibone? Tujye dusoma Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’umuryango wacu, kandi dutekereze ku byo dusoma. Ibyo bituma twitoza imico iranga Abakristo. Iyo mico izatuma tugaragaza “urukundo rwa kivandimwe,” kandi tugaragarize abagize itorero “urukundo rurangwa n’ubwuzu” (Rom 12:10). Iyo dutekereje ku migisha dufite muri iki gihe, bituma turushaho kuba incuti za Yehova. Nanone gutekereza ku migisha Yehova azaduha mu gihe kizaza, bituma dukomeza kwiringira ko tuzamukorera iteka ryose. Ibyo byose bituma gukorera Yehova muri iki gihe bidushimisha.

KOMEZA KWIHANGANA

19. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 30:18, ni iki dukwiriye kwizera tudashidikanya? (b) Ni iki kizadufasha gukomeza kwihangana maze tugakorera Yehova twishimye?

19 Yehova ‘azahagaruka’ atugirire neza, igihe azaba aje kurimbura iyi si ya Satani (Yes 30:18). Tuzi ko Yehova ari “Imana ica imanza zitabera.” Ubwo rero, twizeye ko igihe cyo kurimbura isi ya Satani nikigera, atazarenzaho umunsi n’umwe (Yes 25:9). Kimwe na Yehova, natwe dutegereje ko icyo gihe kigera. Hagati aho, nimureke dukomeze gusenga, kwiyigisha Ijambo ry’Imana no gushyira mu bikorwa ibyo dusoma. Nanone tujye dutekereza ku migisha dufite ubu, n’iyo tuzabona mu gihe kizaza. Nitubigenza dutyo, Yehova azadufasha dukomeze kwihangana maze tumukorere twishimye.

INDIRIMBO YA 142 Dukomere ku byiringiro byacu

a Muri iki gice, turi burebe uburyo butatu Yehova akoresha kugira ngo afashe abagaragu be kwihanganira ibibazo bahura na byo, kandi bakabikora bishimye. Nidusuzuma muri Yesaya igice cya 30, turi burusheho gusobanukirwa ubwo buryo Yehova akoresha kugira ngo adufashe. Icyo gice kiri butwibutse akamaro ko gusenga Yehova, kwiga Ijambo rye no gutekereza ku migisha dufite ubu n’iyo tuzabona mu gihe kizaza.

b AMAGAMBO YASOBANUWE: “Paradizo yo mu buryo bw’umwuka,” igereranya ukuntu dusenga Yehova twunze ubumwe. Muri iyo paradizo, Yehova atwigisha inyigisho z’ukuri zitarimo ibinyoma by’amadini, kandi dufite umurimo ushimishije wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Nanone tuba incuti za Yehova kandi tugakomeza kubana neza n’abavandimwe na bashiki bacu, badufasha kugira ibyishimo nubwo twaba dufite ibibazo. Kugira ngo umuntu abe muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka, aba agomba gusenga Yehova mu buryo yemera, kandi agakora uko ashoboye ngo amwigane.