Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 48

Izere ko Yehova azagufasha nuhura n’ibibazo

Izere ko Yehova azagufasha nuhura n’ibibazo

“‘Mukomere, . . . Ndi kumwe namwe,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.”​—HAG. 2:4.

INDIRIMBO YA 118 “Twongerere ukwizera”

INCAMAKE a

1-2. (a) Ibibazo duhanganye na byo muri iki gihe bihuriye he, n’ibyo Abayahudi bari basubiye i Yerusalemu bari bafite? (b) Vuga muri make uko byagendekeye Abayahudi. (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Ibyabaye mu gihe cya Hagayi, Zekariya na Ezira.”)

 ESE hari igihe ujya uhangayikishwa n’uko uzabaho mu gihe kiri imbere? Ushobora kuba wari ufite akazi maze ukakabura, none ukaba uhangayikishijwe n’uko uzatunga umuryango wawe. Ushobora no kuba uhangayikishijwe n’uko uzarinda umuryango wawe, mu gihe havutse ibibazo by’umutekano muke, cyangwa se mu gihe cy’ibitotezo. Ese hari bimwe muri ibyo bibazo waba uhanganye na byo muri iki gihe? Niba ari ko bimeze, kumenya uko Yehova yafashije Abayahudi guhangana n’ibibazo nk’ibyo bishobora kugufasha.

2 Abayahudi bari batuye i Babuloni bagombaga kugira ukwizera gukomeye, kugira ngo bareke ubuzima bwiza bari bafite i Babuloni, maze bakore urugendo rurerure bajya mu gihugu abenshi muri bo batari bazi. Bagezeyo, batangiye guhura n’ibibazo. Gutunga imiryango yabo ntibyari byoroshye. Bari bafite ibibazo by’umutekano muke, kandi n’abantu bari batuye mu bihugu bibakikije barabarwanyije. Bamwe muri bo batangiye no kubona ko kongera kubaka urusengero rwa Yehova, bitihutirwaga. Ni yo mpamvu ahagana mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu, Yehova yohereje abahanuzi babiri ari bo Hagayi na Zekariya, kugira ngo babatere inkunga maze bongere kugira umwete mu murimo wa Yehova (Hag. 1:1; Zek. 1:1). Nk’uko turi buze kubibona, abo bahanuzi babateye inkunga kandi byarabafashije cyane. Icyakora nyuma y’imyaka hafi 50, abo Bayahudi bari barasubiye i Yerusalemu, bongeye gucika intege. Icyo gihe Ezira wari umwandukuzi w’umuhanga mu mategeko, yavuye i Babuloni ajya i Yerusalemu, kugira ngo atere inkunga abo Bayahudi, maze bongere kugira umwete mu murimo bakoreraga Yehova.—Ezira 7:1, 6.

3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma? (Imigani 22:19)

3 Ibyo Hagayi na Zekariya bahanuye, byafashije abagaragu ba Yehova ba kera gukomeza kwiringira Yehova mu gihe abantu babarwanyaga. Ubwo buhanuzi natwe bushobora kudufasha muri iki gihe, tugakomeza kwiringira ko Yehova azadufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo. (Soma mu Migani 22:19.) Tugiye gusuzuma ibyo Hagayi na Zekariya bavuze n’urugero rwa Ezira. Ibyo biri butume dusubiza ibibazo bikurikira: Ibibazo Abayahudi bari basubiye i Yerusalemu bahanganye na byo, byabagizeho izihe ngaruka? Kuki tugomba gukomeza gukora ibyo Yehova ashaka no mu gihe duhanganye n’ibibazo? Kandi se muri icyo gihe, ni iki cyadufasha gukomeza kwiringira Yehova?

IBIBAZO BYATUMYE ABAYAHUDI BADAKOMEZA KUGIRA UMWETE

4-5. Ni iki gishobora kuba cyaratumye umwete Abayahudi bari bafite wo kongera kubaka urusengero ugabanuka?

4 Igihe Abayahudi basubiraga i Yerusalemu, bari bafite ibintu byinshi bagombaga gukora. Bahise bubakira Yehova igicaniro, bubaka na fondasiyo y’urusengero (Ezira 3:1-3, 10). Icyakora nyuma y’igihe gito, umwete bari bafite watangiye kugabanuka. Byatewe n’iki? Byatewe n’uko bari bafite akazi kenshi. Bagombaga kongera kubaka urusengero, bakubaka amazu babamo, bagahinga kandi bagashaka ibitunga imiryango yabo (Ezira 2:68, 70). Uretse n’ibyo, abanzi babo barabarwanyaga kandi bashakaga kubabuza kongera kubaka urusengero.—Ezira 4:1-5.

5 Nanone abo Bayahudi bari bafite ibibazo by’ubukene n’umutekano muke. Icyo gihe igihugu cyabo cyari cyarabaye kimwe mu bigize ubwami bw’u Buperesi. Umwami Kuro w’u Buperesi amaze gupfa mu mwaka wa 530 Mbere ya Yesu, Ahasuwerusi wamusimbuye, yahise atera Egiputa kugira ngo ayigarurire. Birashoboka ko igihe abasirikare be bajyaga muri Egiputa, basabye Abisirayeli ibyokurya, amazi n’aho kuba, bigatuma ubuzima burushaho kubagora. Igihe Umwami Dariyo wa Mbere yatangiraga gutegeka asimbuye Ahasuwerusi, abantu batangiye kwigomeka ku butegetsi bw’Abaperesi kandi habaho imvururu za politike. Ibyo byatumye Abayahudi bari baragarutse i Yerusalemu batangira guhangayikishwa n’uko bari kwita ku miryango yabo. Ibyo bibazo byose, byatumye bamwe muri bo bumva ko atari cyo gihe gikwiriye cyo kongera kubaka urusengero rwa Yehova.—Hag. 1:2.

6. Dukurikije ibivugwa muri Zekariya 4:6, 7, ni ibihe bibazo bindi Abayahudi bari bahanganye na byo, kandi se ni gute Zekariya yabafashije kugira icyizere?

6 Soma muri Zekariya 4:6, 7. Uretse kuba Abayahudi bari bafite ibibazo by’ubukene n’iby’umutekano muke, baranatotezwaga. Mu mwaka wa 522 Mbere ya Yesu, abanzi babo batumye abategetsi b’u Buperesi bahagarika imirimo yo kongera kubaka urusengero rwa Yehova. Ariko Zekariya yatumye Abayahudi bizera ko Yehova yari kubafasha akoresheje umwuka we wera, bagahangana n’ibibazo ibyo ari byo byose bari guhura na byo. Mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu, Umwami Dariyo yemeye ko Abayahudi bongera kubaka urusengero, kandi atanga n’amafaranga bari gukenera. Nanone yategetse abayobozi baho kubafasha.—Ezira 6:1, 6-10.

7. Ni mu buhe buryo Yehova yahaye umugisha Abayahudi basubiye i Yerusalemu, bitewe n’uko bashyize umurimo we mu mwanya wa mbere?

 7 Yehova yakoresheje Hagayi na Zekariya, asezeranya Abayahudi ko nibashyira mu mwanya wa mbere umurimo wo kongera kubaka urusengero, azabafasha (Hag. 1:8, 13, 14; Zek. 1:3, 16). Abo bahanuzi bateye inkunga Abayahudi maze bongera kubaka urusengero mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu, kandi barurangije hatarashira n’imyaka itanu. Kuba Abayahudi barashyize mu mwanya wa mbere umurimo wa Yehova nubwo bari bafite ibibazo, byatumye Yehova abaha umugisha, abafasha kubona ibitunga imiryango yabo, kandi atuma bakomeza kuba incuti ze. Nanone byatumye bakomeza kumukorera bishimye.—Ezira 6:14-16, 22.

KOMEZA GUKORA IBYO YEHOVA ASHAKA

8. Amagambo ari muri Hagayi 2:4, yadufasha ate gukomeza gukora ibyo Yehova ashaka? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

8 Ni iby’ingenzi kuzirikana ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa, kubera ko umubabaro ukomeye wegereje cyane (Mar. 13:10). Icyakora hari igihe gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza bitugora, bitewe n’uko tudafite amafaranga yo kugura ibyo dukeneye cyangwa se tukaba dutotezwa. None se, ni iki cyadufasha gukomeza gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere? Tugomba kwizera ko “Yehova nyir’ingabo” b ari kumwe natwe. Azakomeza kudufasha nidushyira umurimo we mu mwanya wa mbere. Ubwo rero, nta kintu kigomba kudutera ubwoba.—Soma muri Hagayi 2:4.

9-10. Ni gute umugabo n’umugore we biboneye ko amagambo ya Yesu avugwa muri Matayo 6:33, ari ukuri?

9 Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku mugabo witwa Oleg n’umugore we Irina c b’abapayiniya, bagiye gufasha mu itorero ryari riri mu kandi gace. Bagezeyo, akazi bakoraga karahagaze, bitewe n’ibibazo by’ubukungu byari biri muri icyo gihugu. Nubwo bamaze umwaka wose badafite akazi gafatika, bakomeje kwibonera ko Yehova abitaho, kandi hari n’igihe abavandimwe na bashiki bacu babafashaga. None se ni iki cyabafashije kwihanganira ibyo bibazo? Nubwo Oleg yabanje kwiheba, yaravuze ati: “Guhugira mu murimo wo kubwiriza byadufashije kwibanda ku bintu by’ingenzi mu buzima.” We n’umugore we bakomeje kwibanda ku murimo wo kubwiriza, kandi bakomeza no gushaka akazi.

10 Umunsi umwe bavuye kubwiriza, basanze hari incuti yabo yari yakoze urugendo rw’ibirometero 160 byose, ibazaniye imifuka ibiri y’ibyokurya. Oleg yaravuze ati: “Icyo gihe twongeye kwibonera ko Yehova atwitaho cyane, kandi ko n’abagize itorero batwitaho. Ubu twizeye tudashidikanya ko Yehova atajya yibagirwa abagaragu be, nubwo baba bumva ko ibibazo bahanganye na byo bikomeye cyane.”—Mat. 6:33.

11. Ni iki Yehova azadukorera, nidushyira umurimo we mu mwanya wa mbere?

11 Yehova yifuza ko twibanda ku murimo wo guhindura abantu abigishwa, kuko uzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka. Nk’uko twabibonye muri  paragarafu ya 7, Hagayi yateye abagaragu ba Yehova inkunga yo gukorana umwete umurimo wera wo kongera kubaka urusengero. Ibyo byari gutuma Yehova ‘abaha umugisha’ (Hag. 2:18, 19). Natwe dushobora kwiringira ko Yehova azaduha imigisha, nidushyira umurimo we mu mwanya wa mbere.

ICYADUFASHA KURUSHAHO KWIRINGIRA YEHOVA

12. Kuki Ezira n’abandi Bayahudi bagombaga kugira ukwizera gukomeye?

12 Mu mwaka wa 468 Mbere ya Yesu, Ezira n’itsinda rya kabiri ry’Abayahudi bavuye i Babuloni bajya i Yerusalemu. Byabasabaga kugira ukwizera gukomeye, kugira ngo bakore urwo rugendo rutari rworoshye. Kubera iki? Bashoboraga guterwa n’abajura, kubera ko bari bagiye gukora urugendo bafite zahabu n’ifeza byinshi, umwami yari yabahaye kugira ngo babikoreshe mu mirimo yo kubaka urusengero (Ezira 7:12-16; 8:31). Nanone bageze i Yerusalemu, babonye ko na ho hatari hari umutekano. Abantu bari batuye muri uwo mujyi batatanye, kandi inkuta n’amarembo byari bikeneye gusanwa. None se, ni irihe somo twakura kuri Ezira ryadufasha kurushaho kwiringira Yehova?

13. Ni iki cyatumye Ezira arushaho kwiringira Yehova? (Reba n’ibisobanuro ahagana ku ipaji.)

13 Ezira yari yarabonye ukuntu Yehova yagiye afasha abagaragu be igihe bari bafite ibibazo. Mbere yaho mu mwaka wa 484 Mbere ya Yesu, birashoboka ko Ezira yabaga i Babuloni, igihe Umwami Ahasuwerusi yatangaga itegeko ryo kwica Abayahudi bose babaga mu bwami bw’u Buperesi (Esit. 3:7, 13-15). Icyo gihe Ezira na we yashoboraga gupfa. None se we n’abandi Bayahudi bakoze iki? Abayahudi bo “mu ntara zose” biyirije ubusa, bararira kandi basenga Yehova cyane kugira ngo abayobore (Esit. 4:3). Tekereza ukuntu Ezira n’Abayahudi bagenzi be bumvise bameze, igihe ibintu byahindukaga maze abanzi babo akaba ari bo bicwa (Esit. 9:1, 2). Ibyabaye kuri Ezira muri ibyo bihe bitari byoroshye, byamuteguriye kuzahangana n’ibindi bigeragezo yari kuzahura na byo, kandi bishobora kuba byaratumye arushaho kwiringira ko Yehova afite ubushobozi bwo gukiza abagaragu be. d

14. Ni irihe somo mushiki wacu yize, igihe yari afite ibibazo maze Yehova akamwitaho?

14 Iyo dufite ibibazo maze Yehova akatwitaho, bituma turushaho kumwiringira. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Anastasia utuye mu Burayi bw’i Burasirazuba. Yaretse akazi kubera ko atashakaga kwivanga muri politike. Yaravuze ati: “Mu buzima bwanjye, ni ubwa mbere nari mbayeho nta mafaranga mfite. Ariko nasenze Yehova mubwira icyo kibazo kandi niboneye ukuntu yanyitayeho. Ubu n’iyo nakongera kubura akazi, sinahangayika. Kuba Papa wanjye wo mu ijuru akomeza kunyitaho muri iki gihe, bigaragaza ko azakomeza kunyitaho.”

15. Ni iki cyafashije Ezira gukomeza kwiringira Yehova? (Ezira 7:27, 28)

15 Ezira yiboneye ukuntu Yehova yamufashije. Nta gushidikanya ko iyo Ezira yatekerezaga uko Yehova yamufashije, byatumaga arushaho kumwiringira. Hari amagambo yakoresheje agira ati: “Ukuboko kwa Yehova Imana yanjye kwari kuri jye.” (Soma muri Ezira 7:​27, 28.) Ezira yakoresheje ayo magambo inshuro esheshatu mu gitabo cyamwitiriwe.—Ezira 7:6, 9; 8:18, 22, 31.

Ni ibihe bintu bishobora kutubaho bikatwereka ko Yehova atwitaho? (Reba paragarafu ya 16) e

16. Ni ibihe bintu bishobora kutubaho bigatuma tubona ko Yehova yadufashije? (Reba n’ifoto.)

16 Yehova aradufasha mu gihe dufite ibibazo. Urugero, dushobora kwibonera ukuntu adufasha, iyo dusabye umukoresha wacu uruhushya kugira ngo tuzajye mu ikoraniro, cyangwa se tukamusaba kugira ibyo ahindura ku kazi kacu, kugira ngo duterane amateraniro yose. Icyo gihe, dushobora gutangazwa n’uko ibintu bigenze neza kurusha uko twabitekerezaga. Ibyo bituma turushaho kwiringira Yehova.

Igihe Ezira yari ari mu rusengero yararize kandi arasenga, bitewe n’uko yari ababajwe n’ibyaha abantu bari barakoze. Abantu na bo bararize. Shekaniya yahumurije Ezira aramubwira ati: ‘Haracyariho ibyiringiro ku Bisirayeli. Natwe turi kumwe nawe.’​—Ezira 10:2, 4 (Reba paragarafu ya 17)

17. Ezira yagaragaje ate ko yicishaga bugufi, igihe yabaga ahanganye n’ibibazo? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

17 Ezira yicishaga bugufi, agasenga Yehova kugira ngo amufashe. Igihe cyose Ezira yabaga ahangayikishijwe n’ibintu byose yagombaga gukora, yasengaga Yehova kugira ngo amufashe (Ezira 8:21-23; 9:3-5). Kuba yariringiraga Yehova, byatumye n’abandi bamushyigikira kandi baramwigana, bagaragaza ukwizera (Ezira 10:1-4). Natwe mu gihe duhangayitse twibaza niba tuzabona ibyo dukeneye, cyangwa niba tuzashobora kurinda abagize imiryango yacu, tuba tugomba gusenga Yehova kandi tukamwiringira.

18. Ni iki cyadufasha kurushaho kwiringira Yehova?

18 Iyo twicishije bugufi tugasenga Yehova tumusaba kudufasha, kandi tukemera ko n’Abakristo bagenzi bacu badufasha, bituma turushaho kumwiringira. Urugero, mushiki wacu witwa Erika ufite abana batatu, yakomeje kwiringira Yehova igihe yari ahanganye n’ibibazo bikomeye. Inda yari atwite yavuyemo n’umugabo we arapfa, kandi ibyo byose byabaye mu gihe gito. Erika yatekereje ku byamubayeho maze aravuga ati: “Iyo uhuye n’ibibazo ntuba uzi uko Yehova azagufasha. Ashobora kugufasha mu buryo utari witeze. Hari igihe incuti zanjye zambwiraga amagambo atera inkunga cyangwa zikankorera ibikorwa byiza, bikanyereka ko Yehova asubiza amasengesho yanjye. Iyo mbwiye incuti zanjye uko merewe, bituma kumfasha bizorohera.”

KOMEZA KWIRINGIRA YEHOVA KUGEZA KU IHEREZO

19-20. Ni irihe somo twavana ku Bayahudi batashoboye gusubira i Yerusalemu?

19 Hari isomo twavana ku Bayahudi batashoboye gusubira i Yerusalemu. Bamwe muri bo, ntibashoboraga gusubirayo bitewe n’uko bari bageze mu zabukuru, barwaye cyangwa se bafite inshingano z’umuryango. Nubwo byari bimeze bityo ariko, bashyigikiye abari basubiye i Yerusalemu, babaha ibyo bari bakeneye kugira ngo bubake urusengero (Ezira 1:5, 6). Birashoboka ko nyuma y’imyaka igera kuri 19 itsinda rya mbere ry’Abayahudi risubiye i Yerusalemu, abari barasigaye i Babuloni bari bacyohereza impano i Yerusalemu.—Zek. 6:10.

20 Ubwo rero, natwe nubwo twaba twumva ko ibyo dukora mu murimo wa Yehova ari bike, dushobora kwiringira ko Yehova abibona kandi ko bimushimisha. Ibyo tubyemezwa n’iki? Tubyemezwa n’uko mu gihe cy’umuhanuzi Zekariya, Yehova yamusabye gukora ikamba muri zahabu n’ifeza byari byaroherejwe n’Abayahudi bari barasigaye i Babuloni (Zek. 6:11). Iryo “kamba” ryiza cyane ryari kujya ryibutsa abantu za mpano zose, abo Bayahudi bari baratanze (Zek. 6:14). Natwe dushobora kwiringira ko Yehova atazigera yibagirwa ibyo tumukorera n’umutima wacu wose, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo.—Heb. 6:10.

21. Ni iki kizadufasha gukomeza kwiringira Yehova, uko ibibazo tuzahura na byo bizaba bimeze kose?

21 Muri iyi minsi y’imperuka, nta gushidikanya ko ibibazo duhura na byo bizagenda birushaho kwiyongera kandi bikarushaho kuba bibi (2 Tim. 3:1, 13). Icyakora ntitugomba guhangayika cyane. Tujye twibuka amagambo Yehova yabwiye abagaragu be mu gihe cya Hagayi. Yehova yarababwiye ati: ‘Ndi kumwe namwe. Ntimugire ubwoba’ (Hag. 2:4, 5). Natwe dushobora kwiringira ko Yehova azakomeza kutuba hafi, igihe cyose tuzakomeza gukora ibyo ashaka. Ubwo rero, nidushyira mu bikorwa amasomo twavanye mu buhanuzi bwa Hagayi na Zekariya no ku rugero rwa Ezira, tuzakomeza kwiringira ko Yehova azadufasha, uko ibibazo tuzahura na byo bizaba bimeze kose.

INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!

a Iki gice kiri budufashe kurushaho kwiringira Yehova, mu gihe duhanganye n’ibibazo byo kubura amafaranga, umutekano muke cyangwa mu gihe hari abarwanya umurimo wacu.

b Amagambo avuga ngo: “Yehova nyir’ingabo” aboneka inshuro 14 mu gitabo cya Hagayi. Atwibutsa ko Yehova afite imbaraga nyinshi cyane zo kudufasha, akagira n’ingabo nyinshi z’abamarayika kandi ibyo Abayahudi barabyiboneye.​—Zab. 103:20, 21.

c Amazina amwe yarahinduwe.

d Ezira yari umwandukuzi w’umuhanga w’amategeko y’Imana. Ibyo byatumye yizera ubuhanuzi bwa Yehova na mbere y’uko ajya i Yerusalemu.​—2 Ngoma 36:22, 23; Ezira 7:6, 9, 10; Yer. 29:14.

e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ari gusaba uruhushya rwo kujya mu ikoraniro umukoresha we, ariko ararumwimye. Asenze Yehova amusaba kumufasha no kumuyobora, ngo azongere gusaba uruhushya ikindi gihe. Yeretse umukoresha we urupapuro rutumirira abantu mu ikoraniro, amusobanurira akamaro k’inyigisho zo muri Bibiliya. Uwo mukoresha we biramutangaje cyane, maze amuha uruhushya.