Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 45

INDIRIMBO YA 138 Imvi ni ikamba ry’ubwiza

Amasomo tuvana ku magambo ya nyuma yavuzwe n’abagabo b’indahemuka

Amasomo tuvana ku magambo ya nyuma yavuzwe n’abagabo b’indahemuka

“Ese abageze mu zabukuru si bo bafite ubwenge, kandi se abamaze igihe kirekire babayeho si bo basobanukiwe?”​—YOBU 12:12.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iyo twumviye Yehova tubona imigisha muri iki gihe kandi tukazabona ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza.

1. Kuki abantu bageze mu zabukuru baba bashobora kutwigisha ibintu byinshi?

 TWESE tuba dukeneye guhabwa amabwiriza kugira ngo dufate imyanzuro ikomeye mu buzima. Ayo mabwiriza dushobora kuyahabwa n’abasaza b’itorero cyangwa abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Mu gihe abo bantu baturuta, ntitwagombye guhita twibwira ko inama batugira zidahuje n’igihe. Yehova aba ashaka ko abantu bakuze batwigisha. Imyaka myinshi baba bafite yatumye bamenya ibintu byinshi, barabisobanukirwa kandi bagira ubwenge.—Yobu 12:12.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Igihe Bibiliya yandikwaga, Yehova yakoresheje abantu bageze mu zabukuru b’indahemuka kugira ngo batere inkunga abagaragu be kandi babahe amabwiriza. Reka dufate urugero rwa Mose, Dawidi n’intumwa Yohana. Babayeho mu bihe bitandukanye kandi imibereho yabo yari itandukanye cyane. Igihe bari hafi gupfa, hari inama bagiriye abakiri bato. Buri wese muri bo yagaragaje akamaro ko kumvira Imana. Yehova yemeye ko ibyo bavuze byandikwa kugira ngo bidufashe muri iki gihe. Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, gusuzuma ibyo bavuze bishobora kutugirira akamaro (Rom. 15:4; 2 Tim. 3:16). Muri iki gice, turi burebe amagambo ya nyuma abo bagabo batatu bari bageze mu zabukuru bavuze n’amasomo twavanamo.

‘MUZABAHO IGIHE KIREKIRE’

3. Mose yakoze iki?

3 Mose yari yariyeguriye Yehova n’umutima we wose. Yabaye umuhanuzi, umucamanza, umuyobozi n’umwanditsi w’amateka. Mose yabonye ibintu byinshi mu buzima bwe. Yayoboye Abisirayeli abavana mu bucakara bwo muri Egiputa kandi yiboneye ibitangaza byinshi Yehova yakoze. Yehova yaramukoresheje yandika ibitabo bitanu bibanza muri Bibiliya, Zaburi ya 90, ndetse akaba ashobora kuba ari na we wanditse Zaburi ya 91. Nanone ashobora kuba ari we wanditse igitabo cya Yobu.

4. Ni ba nde Mose yagiriye inama kandi kuki?

4 Mbere gato y’uko Mose apfa igihe yari afite imyaka 120, yakoranyirije hamwe Abisirayeli abibutsa ibintu byababayeho n’ibyo biboneye. Igihe bamwe mu bari bamuteze amatwi bari bakiri bato, biboneye ibimenyetso n’ibitangaza byinshi Yehova yakoze, hamwe n’imanza yaciriye Abanyegiputa (Kuva 7:3, 4). Bari barabonye ukuntu Yehova yabanyujije mu Nyanja Itukura amazi yayo akigabanyamo kabiri kandi bibonera ukuntu ingabo za Farawo zarimbutse (Kuva 14:29-31). Igihe bari mu butayu, biboneye ukuntu Yehova yabarinze kandi akabitaho (Guteg. 8:3, 4). Ubwo rero igihe bari bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yababwiye amagambo ya nyuma yo kubatera inkunga. a

5. Amagambo ya nyuma Mose yavuze aboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20, yatumye Abisirayeli bizera iki?

5 Ni iki Mose yavuze? (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20.) Yibukije Abisirayeli ko bashoboraga kugira ubuzima bwiza. Yehova yari kubaha imigisha bakabaho igihe kirekire mu gihugu yabasezeranyije. Kandi icyo gihugu cyari cyiza rwose! Mose yababwiye uko cyari kimeze agira ati: ‘Gifite imijyi minini kandi myiza mutubatse, gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza mutashyizemo, ibyobo by’amazi mutacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo mutateye.’—Guteg. 6:10, 11.

6. Kuki Imana yemeye ko Abisirayeli bajyanwa mu bindi bihugu ku ngufu?

6 Nanone Mose yabwiye Abisirayeli ibyo bagombaga kwitondera. Yababwiye ko niba bifuza kuguma muri icyo gihugu cyiza, bagombaga kumvira amategeko ya Yehova. Mose yabasabye guhitamo ubuzima, ibyo bakabikora batega amatwi Yehova kandi bakamubera indahemuka. Ariko Abisirayeli ntibumviye Yehova. Ibyo byatumye nyuma y’igihe Imana yemera ko Abashuri bajyana Abisirayeli mu kindi gihugu ku ngufu, nyuma yaho Abanyababuloni na bo babigenza batyo.—2 Abami 17:6-8, 13, 14; 2 Ngoma 36:15-17, 20.

7. Amagambo Mose yavuze atwigisha iki? (Reba n’ifoto.)

7 Ni iki ibyo bitwigisha? Kumvira Yehova bizatuma tubona ubuzima bw’iteka. Kimwe n’Abisirayeli bari bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, natwe turi hafi kwinjira mu isi nshya Imana yadusezeranyije, igihe isi izaba yahindutse paradizo (Yes. 35:1; Luka 23:43). Icyo gihe Satani n’abadayimoni be bazaba bavuyeho (Ibyah. 20:2, 3). Idini ry’ikinyoma ntirizongera kuyobya abantu (Ibyah. 17:16). Nanone ubutegetsi bukandamiza abantu buzaba butakiriho (Ibyah. 19:19, 20). Ikindi kandi abagizi ba nabi ntibazaba bakiriho (Zab. 37:10, 11). Abantu bose bazaba bumvira amategeko ya Yehova akiranuka kandi ibyo bizatuma babana amahoro bunze ubumwe. Bose bazaba bakundana kandi bizerana (Yes. 11:9). Mbega ibintu byiza dutegereje! Nitwumvira Yehova tuzakomeza kuba ku isi muri paradizo, atari mu gihe cy’imyaka magana gusa, ahubwo iteka ryose.—Zab. 37:29; Yoh. 3:16.

Nitwumvira Yehova tuzaba muri paradizo, atari imyaka ibarirwa mu magana gusa, ahubwo tubeho iteka ryose (Reba paragarafu ya 7)


8. Ni gute isezerano ry’ubuzima bw’iteka ryafashije umuvandimwe wari umaze igihe kirekire ari umumisiyonari? (Yuda 20, 21)

8 Gutekereza ku isezerano Yehova yaduhaye ry’ubuzima bw’iteka bishobora gutuma dukomeza kumwumvira, uko ibibazo duhura na byo byaba bimeze kose. (Soma muri Yuda 20, 21.) Nanone iryo sezerano rishobora kudufasha kurwanya intege nke twaba dufite. Hari umuvandimwe wari umaze imyaka myinshi ari umumisiyonari muri Afurika, wamaze igihe kirekire ahanganye n’igishuko cyo gukora ibintu Yehova atemera. Yaravuze ati: “Nabonye ko nintakomeza guhatana ngo numvire Yehova, ntazabona ubuzima bw’iteka muri paradizo. Ibyo byatumye niyemeza gukomeza gusenga Yehova kugira ngo amfashe gutsinda icyo kigeragezo nari mpanganye na cyo. Nshimishwa n’uko Yehova yamfashije nkagitsinda.”

“IBYO UZAKORA BYOSE BIZAGENDA NEZA”

9. Ni ibihe bigeragezo Dawidi yahuye na byo?

9 Dawidi yari umwami ukomeye. Nanone yari umucuranzi, agahimba indirimbo, akaba umusirikare w’intwari kandi yari umuhanuzi. Icyakora yahuye n’ibigeragezo byinshi. Yamaze imyaka myinshi ahunga Umwami Sawuli warangwaga n’ishyari, washakaga kumwica. N’igihe yari amaze kuba umwami yongeye guhunga umuhungu we Abusalomu washakaga kumwambura ubwami. Nubwo yahuye n’ibyo bibazo byose kandi agakora ibyaha bikomeye, yakomeje kubera Yehova indahemuka kugeza igihe yapfiriye. Imana yavuze ko Dawidi yari ‘umuntu ukora ibyo ishaka.’ Ubwo rero dukwiriye kumvira inama iboneka mu magambo Dawidi yavuze.—Ibyak. 13:22; 1 Abami 15:5.

10. Kuki Dawidi yagiriye inama umuhungu we Salomo wari kuzamusimbura?

10 Reka turebe inama Dawidi yagiriye umwana we Salomo, wagombaga kumusimbura ku bwami. Uwo mwana wari ukiri muto, ni we Yehova yari yaratoranyije kugira ngo akomeze gushyigikira gahunda yo gusenga k’ukuri kandi yubake urusengero rwubahisha Imana (1 Ngoma 22:5). Ariko Salomo yari guhura n’ibibazo bikomeye. Ni iyihe nama Dawidi yamugiriye? Reka tuyirebe.

11. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abami 2:2, 3 ni iyihe nama Dawidi yagiriye Salomo, kandi se kuki ibyo yamubwiye byari ukuri? (Reba n’ifoto.)

11 Ni iki Dawidi yavuze? (Soma mu 1 Abami 2:​2, 3.) Dawidi yabwiye umuhungu we ko niyumvira Yehova, ari bwo ibyo yari gukora byari kugenda neza. Mu gihe cy’imyaka myinshi Salomo yageze ku bintu byiza byinshi (1 Ngoma 29:23-25). Yubatse urusengero rwiza cyane kandi hari ibitabo byo muri Bibiliya yanditse ndetse n’ibindi yagizemo uruhare kugira ngo byandikwe. Yari yarabaye icyamamare bitewe n’ubwenge n’ubutunzi yari afite (1 Abami 4:34). Ariko nk’uko Dawidi yari yarabivuze, iyo Salomo akomeza kumvira Yehova ni bwo gusa ibyo yakoraga byari kugenda neza. Ikibabaje ni uko Salomo amaze gusaza yatangiye gusenga izindi mana. Ibyo byatumye Yehova adakomeza kumwemera kandi ntiyakomeza kumuha ubwenge bwo kuyobora abantu, akoresheje gukiranuka n’ubutabera.—1 Abami 11:9, 10; 12:4.

Amagambo ya nyuma Dawidi yabwiye umuhungu we Salomo, atwigisha ko nitwumvira Yehova, azaduha ubwenge maze tugafata imyanzuro myiza (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12) b


12. Ibyo Dawidi yavuze bitwigisha iki?

12 Ibyo bitwigisha iki? Iyo twumviye Yehova ibyo dukora bigenda neza (Zab. 1:1-3). Birumvikana ko Yehova atazaduha ubukire n’icyubahiro nk’ibyo Salomo yari afite. Ariko nitumwumvira azaduha ubwenge buzadufasha gufata imyanzuro myiza (Imig. 2:6, 7; Yak. 1:5). Inama atugira zishobora kudufasha igihe duhitamo akazi, amashuri tuziga, imyidagaduro n’uko dukoresha amafaranga. Nitwumvira inama atugira, tuzakomeza kuba incuti ze kandi bizatuma tubona ubuzima bw’iteka (Imig. 2:10, 11). Nanone bizatuma tubona incuti nziza. Ikindi kandi inama ze zizatuma tugira imiryango myiza.

13. Ni iki cyafashije Carmen gufata umwanzuro mwiza?

13 Mushiki wacu witwa Carmen, wo muri Mozambike, yumvaga ko kwiga kaminuza ari byo bizatuma agira ubuzima bwiza. Yaje kujya muri kaminuza kwiga ibirebana n’ubwubatsi. Yaranditse ati: “Ibyo nigaga narabikundaga cyane. Ariko byantwaraga igihe n’imbaraga. Nageraga ku ishuri saa moya n’igice za mu gitondo, ngataha saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Kujya mu materaniro byarangoraga kandi ubucuti nari mfitanye na Yehova bwagendaga bugabanuka. Nabonye ko nakoreraga “abatware babiri” (Mat. 6:24). Yasenze Yehova amubwira ikibazo yari afite kandi akora ubushakashatsi mu bitabo byacu. Yaravuze ati: “Abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka na mama bangiriye inama, maze mfata umwanzuro wo kureka kaminuza ngakorera Yehova umurimo w’igihe cyose. Ibyo byamfashije gufata imyanzuro myiza ntazigera nicuza.”

14. Muri rusange ni iki Mose na Dawidi bavuze?

14 Mose na Dawidi bakundaga Yehova cyane, kandi bagaragaje ko kumwumvira bidufitiye akamaro. Mu magambo ya nyuma bavuze, bateye inkunga abari babateze amatwi yo kubigana, bagakomeza kubera indahemuka Yehova Imana yabo. Bombi babwiye abari babateze amatwi ko nibareka Yehova, na we atari gukomeza kubemera kandi ko batari kubona imigisha yabasezeranyije. Inama zabo, natwe zidufitiye akamaro muri iki gihe. Icyakora nyuma y’ibinyejana byinshi, hari undi mugaragu wa Yehova wagaragaje agaciro ko gukomeza kuba indahemuka.

“BIRANSHIMISHA CYANE”

15. Ni iki intumwa Yohana yiboneye?

15 Yohana yari intumwa Yesu Kristo yakundaga (Mat. 10:2; Yoh. 19:26). Yohana yajyanaga na Yesu mu murimo wo kubwiriza, yabonye ibitangaza yakoze kandi yakomeje kumuba hafi igihe ibintu bitari byoroshye. Yiboneye ukuntu Yesu yishwe kandi nyuma amubona yazutse. Nanone yiboneye ukuntu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagiye biyongera kugeza igihe ubutumwa bwiza “bwabwirijwe mu bantu bose batuye ku isi.”—Kolo. 1:23.

16. Ibyo Yohana yanditse ni ba nde byagiriye akamaro?

16 Igihe Yohana yari hafi gupfa, yahawe inshingano nziza cyane yo kugira uruhare mu kwandika Ijambo ry’Imana. Yanditse ibintu bitangaje ‘yahishuriwe na Yesu Kristo’ (Ibyah. 1:1). Nanone yanditse Ivanjiri yamwitiriwe hamwe n’inzandiko eshatu, ziboneka muri Bibiliya. Urwandiko rwa gatatu yarwandikiye Umukristo w’indahemuka witwaga Gayo yafataga nk’umwana we akunda (3 Yoh. 1). Uko bigaragara, icyo gihe hari abandi bantu benshi Yohana yabonaga ko ari nk’abana be. Ibyo uwo mugabo w’indahemuka wari ugeze mu zabukuru yanditse, byagiriye akamaro abigishwa ba Yesu bose, ndetse natwe bo muri iki gihe.

17. Dukurikije ibivugwa muri 3 Yohana 4, ni iki gishobora gutuma tugira ibyishimo?

17 Ni iki Yohana yanditse? (Soma muri 3 Yohana 4.) Yohana yanditse ko yashimishwaga n’uko Abakristo bumviraga Imana. Igihe yandikaga urwandiko rwa gatatu, hari abantu bamwe bakwirakwizaga inyigisho z’ibinyoma, kandi bagatuma abagize itorero bacikamo ibice. Icyakora, hari abandi ‘bakomeje kumvira inyigisho z’ukuri.’ Bumviraga Yehova kandi bagakurikiza ‘amategeko ye’ (2 Yoh. 4, 6). Abo Bakristo b’indahemuka batumye Yohana na Yehova bishima cyane.—Imig. 27:11.

18. Ibyo Yohana yanditse bitwigisha iki?

18 Ni iki bitwigisha? Kubera Imana indahemuka bituma tugira ibyishimo (1 Yoh. 5:3). Urugero dushimishwa n’uko ibyo dukora bishimisha Yehova. Ashimishwa n’uko twirinda ibishuko byo muri iyi si, tukemera inyigisho z’ukuri (Imig. 23:15). Abamarayika birabashimisha cyane (Luka 15:10). Natwe dushimishwa no kubona bagenzi bacu bakomeza kuba indahemuka, cyane cyane igihe bahanganye n’ibigeragezo ndetse n’ibishuko (2 Tes. 1:4). Iyi si mbi nirimbuka, tuzashimishwa n’uko twakomeje kubera Yehova indahemuka mu gihe isi yayoborwaga na Satani.

19. Ni iki mushiki wacu witwa Rachel yavuze ku birebana no kwigisha abandi ukuri ko muri Bibiliya? (Reba n’ifoto.)

19 Nanone dushimishwa no kubwira abandi ukuri ko muri Bibiliya. Mushiki wacu witwa Rachel, uba muri République Dominicaine abona ko kubwira abandi ibirebana n’Imana yacu irangwa n’urukundo, ari inshingano ihebuje. Yagize icyo avuga ku bantu yigishije Bibiliya, bagereranywa n’abana be agira ati: “Iyo mbonye ukuntu bagenda barushaho gukunda Yehova, bakamwishingikirizaho kandi bakagira ibyo bahindura mu mibereho yabo kugira ngo bamushimishe, numva bindenze. Ibyishimo ngira, binyibagiza ibyo mba narakoze byose, kugira ngo mbigishe.”

Dushimishwa no kwigisha abandi, na bo bagakunda Yehova kandi bakamwumvira nk’uko tubigenza (Reba paragarafu ya 19)


AMAGAMBO YA NYUMA ABAGABO B’INDAHEMUKA BAVUZE ADUFITIYE AKAMARO

20. Ni iki duhuriyeho na Mose, Dawidi na Yohana?

20 Mose, Dawidi na Yohana babayeho mu gihe gitandukanye n’icyacu kandi ntibari babayeho nkatwe. Ariko hari ibintu byinshi duhuriyeho. Bakoreraga Imana y’ukuri nk’uko natwe tuyikorera. Kimwe na bo, dusenga Yehova, tukamwishingikirizaho kandi tukemera kuyoborwa na we. Nanone twiringira ko Yehova aha imigisha abantu bose bamwumvira nk’uko na bo babyiringiraga.

21. Ni iyihe migisha tuzabona nidukurikiza inama yatanzwe n’abagabo b’indahemuka, ari bo Mose, Dawidi na Yohana?

21 Ubwo rero tujye twumvira inama twagiriwe n’abo bagabo bari bageze mu zabukuru kandi twumvire amategeko ya Yehova. Ibyo bizatuma ibyo dukora byose bigenda neza. Nanone bizatuma ‘tubaho igihe kirekire,’ ni ukuvuga iteka ryose (Guteg. 30:20). Ikindi kandi gukora ibishimisha Papa wacu wo mu ijuru udukunda, bizatuma tubona ibyishimo kuko ari we uzaduha imigisha iruta iyo dushobora gutekereza yose.—Efe. 3:20.

INDIRIMBO YA 129 Tuzakomeza kwihangana

a Abenshi mu Bisirayeli babonye ibitangaza Yehova yakoreye ku Nyanja Itukura, ntibageze mu Gihugu cy’Isezerano (Kub. 14:22, 23). Yehova yavuze ko abari bafite imyaka 20 n’abari bayirengeje, bari gupfira mu butayu (Kub. 14:29). Ariko Yosuwa, Kalebu n’abandi benshi bari bakiri bato hamwe n’umuryango wa Lewi, babonye ukuntu Yehova yasohoje ibyo yabasezeranyije bakambuka Uruzi rwa Yorodani, maze bakinjira mu gihugu cy’i Kanani.—Guteg. 1:24-40.

b IBISOBANURO BY’AMAFOTO.: Ibumoso: Dawidi abwira umuhungu we Salomo amwe mu magambo ye ya nyuma. Iburyo: Abavandimwe na bashiki bacu b’abapayiniya bishimira inyigisho bahawe.