Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 46

INDIRIMBO YA 49 Dushimishe umutima wa Yehova

Bavandimwe, ese mwiteguye kuzuza ibisabwa ngo mube abakozi b’itorero?

Bavandimwe, ese mwiteguye kuzuza ibisabwa ngo mube abakozi b’itorero?

“Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—IBYAK. 20:35.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiri bufashe abavandimwe babatijwe kugira icyifuzo cyo kuzuza ibisabwa, ngo babe abakozi b’itorero.

1. Intumwa Pawulo yabonaga ate abakozi b’itorero?

 ABAKOZI B’ITORERO basohoza inshingano z’ingenzi mu matorero yabo. Intumwa Pawulo yahaga agaciro kenshi abo bagabo b’indahemuka. Urugero, igihe yandikiraga Abakristo b’i Filipi, yoherereje intashyo abakozi b’itorero n’abasaza b’itorero.—Fili. 1:1.

2. Ni iki umuvandimwe witwa Luis yavuze ku bihereranye n’inshingano yo kuba umukozi w’itorero?

2 Abavandimwe babatijwe baba bakuze cyangwa bakiri bato, bishimira kuba abakozi b’itorero. Urugero, umuvandimwe witwa Devan yahawe iyo nshingano afite imyaka 18, ariko umuvandimwe witwa Luis we yahawe iyo nshingano arengeje imyaka 50. Yavuze uko we n’abandi bakozi b’itorero benshi bumva bameze, agira ati: “Nishimira gukorera abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryanjye, ndi umukozi w’itorero. Barankunda kandi nanjye ndabakunda cyane.”

3. Ni ibihe bibazo turi busubize muri iki gice?

3 Ese niba uri umuvandimwe wabatijwe, ariko ukaba utaraba umukozi w’itorero, wakwishyiriraho intego yo kuba we? Ni iki cyagombye gutuma wifuza iyo nshingano? Ni ibihe bintu bivugwa muri Bibiliya wagombye kuba wujuje kugira ngo ube we? Muri iki gice turi busubize ibyo bibazo. Ariko reka tubanze turebe inshingano z’abakozi b’itorero.

NI IZIHE NSHINGANO Z’ABAKOZI B’ITORERO?

4. Inshingano z’abakozi b’itorero ni izihe? (Reba n’ifoto.)

4 Umukozi w’itorero, ni umuvandimwe wabatijwe ushyirwaho binyuze ku mwuka wera, kugira ngo afashe abasaza mu mirimo myinshi y’ingenzi ikorerwa mu itorero. Bamwe mu bakozi b’itorero baba bashinzwe amafasi, n’ibitabo bikoreshwa mu murimo wo kubwiriza. Abandi bo baba bashinzwe isuku n’imirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami. Nanone abakozi b’itorero ni bo bakira abaje mu materaniro, bagakoresha ibyuma by’indangururamajwi n’ibyuma byerekana videwo mu materaniro y’itorero. Imyinshi mu mirimo abakozi b’itorero bakora iba igaragara. Icy’ingenzi kurushaho ariko ni uko abakozi b’itorero baba ari abantu bakunda Yehova kandi mu mibereho yabo bagakora ibintu bimushimisha. Nanone bakunda abavandimwe na bashiki bacu cyane (Mat. 22:37-39). None se ni iki umuvandimwe wabatijwe yakora ngo abe umukozi w’itorero?

Abakozi b’itorero bigana Yesu bakemera gukorera abandi (Reba paragarafu ya 4)


5. Ni iki umuvandimwe yakora kugira ngo abe umukozi w’itorero?

5 Bibiliya igaragaza ibyo umuvandimwe wabatijwe agomba kuba yujuje kugira ngo abe umukozi w’itorero (1 Tim. 3:8-10, 12, 13). Niba wifuza kuba umukozi w’itorero, ushobora gusuzuma ibyo bintu bivugwa muri Bibiliya kandi ugakora uko ushoboye ngo ubigereho. Ariko mbere ya byose, ugomba kubanza kwisuzuma, ukareba impamvu ituma wifuza kuba umukozi w’itorero.

NI IZIHE MPAMVU ZAGOMBYE GUTUMA WIFUZA KUBA UMUKOZI W’ITORERO?

6. Ni iki cyagombye gutuma wifuza gukorera abavandimwe na bashiki bacu? (Matayo 20:28; reba n’ifoto yo ku gifubiko.)

6 Reka dutekereze ku rugero ruhebuje twasigiwe na Yesu. Ibyo yakoraga byose yabiterwaga n’urukundo akunda Papa we n’urwo yakundaga abantu. Urwo rukundo ni rwo rwatumaga akorana imbaraga kandi agakora imirimo yoroheje kugira ngo afashe abandi (Soma muri Matayo 20:28; Yoh. 13:5, 14, 15). Niba nawe wifuza kuba umukozi w’itorero ubitewe n’urukundo, Yehova azaguha umugisha kandi agufashe kugera kuri iyo nshingano.—1 Kor. 16:14; 1 Pet. 5:5.

Yesu yahaye abigishwa be urugero rwo gukorera abandi bicishije bugufi, aho gushaka imyanya y’icyubahiro (Reba paragarafu ya 6)


7. Kuki ari bibi kwifuza kuba umukozi w’itorero ubitewe n’ubwibone?

7 Muri iyi si usanga abantu bishyira imbere ari bo abantu bashimagiza. Ariko mu muryango wa Yehova ho si uko bimeze. Umuvandimwe wigana Yesu agakorera abandi abitewe n’urukundo, ntaba ashaka kubategeka cyangwa ngo abereke ko ari igitangaza. Umuntu uba wifuza ko abandi babona ko ari igitangaza, aramutse ahawe inshingano mu itorero, ashobora kwanga gukora imirimo yoroheje iba ikenewe, kugira ngo abagize umukumbi wa Yehova w’agaciro kenshi bitabweho. Aba yibwira ko umuntu umeze nka we adakwiriye gukora iyo mirimo (Yoh. 10:12). Yehova ntashobora guha imigisha umuntu wifuza gukorera abandi abitewe n’ubwibone cyangwa akurikiye inyungu ze bwite.—1 Kor. 10:24, 33; 13:4, 5.

8. Ni iyihe nama Yesu yagiriye intumwa ze?

8 Hari igihe n’incuti za Yesu zigeze kwifuza guhabwa inshingano zitabitewe n’impamvu zikwiriye. Reka turebe ibyabaye ku ntumwa ebyiri za Yesu, ari zo Yakobo na Yohana. Basabye Yesu ko yabaha imyanya ikomeye mu Bwami bwe. Yesu ntiyigeze abashima kubera ibyo bintu bari basabye. Ahubwo yabwiye intumwa ze zose uko ari 12 ati: “Umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera, kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu” (Mar. 10:35-37, 43, 44). Abavandimwe bifuza inshingano babitewe n’impamvu zikwiriye, ni ukuvuga gufasha abandi, bagirira itorero akamaro.—1 Tes. 2:8.

NI IKI CYATUMA UGIRA ICYIFUZO CYO GUFASHA ABANDI?

9. Ni iki cyatuma ugira icyifuzo cyo gukorera abandi?

9 Nta gushidikanya ko ukunda Yehova kandi ukaba wifuza gukorera abandi. Ariko ushobora kuba utifuza gukora imirimo ikorwa n’abakozi b’itorero. Ni iki cyagufasha kugira icyifuzo cyo gukorera abandi? Ushobora gutekereza ku byishimo bizanwa no gukorera abavandimwe na bashiki bacu. Yesu yaravuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak. 20:35). Yesu yakoze ibihuje n’ayo magambo. Yishimiraga gukorera abandi kandi nawe byagushimisha.

10. Yesu yagaragaje ate ko yishimiraga gukorera abandi? (Mar. 6:31-34)

10 Reka turebe urugero rugaragaza ukuntu Yesu yishimiraga gukorera abandi. (Soma muri Mariko 6:​31-34.) Hari igihe Yesu n’abigishwa be bari bananiwe. Icyo gihe bagiye ahantu hatuje kugira ngo baruhuke. Icyakora, abantu benshi baragiye babatangayo, bashaka ko Yesu abigisha. Iyo abishaka yari kubahakanira. Nubundi kandi, we n’abigishwa be ntibari babonye n’“akanya na gato ko kugira icyo barya.” Nanone Yesu yashoboraga kubigisha inyigisho imwe cyangwa ebyiri, ubundi akabasezerera. Ariko kubera ko yumvaga abakunze, ‘yatangiye kubigisha ibintu byinshi,’ kandi yakomeje kubigisha ‘kugeza bwije’ (Mar. 6:35). Ibyo ntiyabikoze kubera ko ari byo yasabwaga, ahubwo yabitewe n’uko “yumvaga abagiriye impuhwe.” Yashakaga kubigisha kubera ko yabakundaga. Ibyo bigaragaza ko gukorera abandi byashimishaga Yesu cyane.

11. Yesu yagaragaje ate ko yakoreraga abandi? (Reba n’ifoto.)

11 Iyo Yesu yabaga afasha abandi, ntiyabigishaga gusa, ahubwo yabahaga n’ibyo babaga bakeneye. Yakoraga ibitangaza hakaboneka ibyokurya, akabiha abigishwa be ngo babitange (Mar. 6:41). Iyo yabigenzaga atyo, yabaga atoza abigishwa be gukorera abandi. Nanone kandi yabaga agaragaje ko imirimo abakozi b’itorero bakora aba ari iy’ingenzi. Tekereza ibyishimo abigishwa ba Yesu bagiraga, igihe babaga bafatanya na we gutanga ibyokurya byabonetse mu buryo bw’igitangaza, kugeza abantu bose ‘bariye bagahaga’ (Mar. 6:42). Birumvikana ko icyo gihe atari bwo bwonyine Yesu yagaragaje ko ashyira iby’abandi bakeneye mu mwanya wa mbere, kuruta ibyo we yari akeneye. Igihe cyose yamaze hano ku isi yagikoresheje akorera abandi (Mat. 4:23; 8:16). Yesu yashimishwaga no kwigisha abandi kandi agatuma babona ibyo bakeneye yicishije bugufi. Nawe uzagira ibyishimo byinshi nukorera abandi ubikuye ku mutima, uri umukozi w’itorero.

Urukundo ukunda Yehova n’icyifuzo ufite cyo gukorera abandi, bizatuma wifuza guhabwa inshingano mu itorero (Reba paragarafu ya 11) a


12. Kuki nta n’umwe muri twe ukwiriye kumva ko nta cyo yakora mu itorero?

12 Niba ujya wumva nta bushobozi bwihariye ufite, ntugacike intege. Nta gushidikanya ko hari imico myiza ufite, yatuma ugirira akamaro abagize itorero. Jya utekereza ku magambo Pawulo yavuze aboneka mu 1 Abakorinto 12:12-30, maze usenge Yehova umusaba kumenya uko wakurikiza ibivugwamo. Ayo magambo agaragaza neza ko wowe kimwe n’abandi bagaragu ba Yehova, muzagira ibyishimo byinshi nimukorera abandi mubikuye ku mutima. Niba muri iki gihe utujuje ibisabwa ngo ube umukozi w’itorero, ntukwiriye gucika intege. Ahubwo ujye ukora ibishoboka byose, kugira ngo ukorere Yehova n’abavandimwe bawe. Ujye wizera udashidikanya ko abasaza b’itorero, bazabona ibyo ukora maze bakaguha inshingano ihuje n’ubushobozi bwawe.—Rom. 12:4-8.

13. Twavuga iki ku byinshi mu byo abavandimwe basabwa kugira ngo babe abakozi b’itorero?

13 Reka turebe indi mpamvu yagombye gutuma wuzuza ibisabwa ngo ube umukozi w’itorero. Ibyinshi mu byo umuvandimwe asabwa kuba yujuje ngo abe umukozi w’itorero, bireba n’Abakristo bose. Abakristo bose bakwiriye kugirana ubucuti bukomeye na Yehova, bakishimira gukorera abandi kandi bakabaho mu buryo bushimisha Imana. Ubwo rero urumva ko watangiye kwitoza imyinshi mu mico isabwa, kugira ngo ube umukozi w’itorero. None se ni iki umuvandimwe yakora kugira ngo yuzuze ibisabwa abe umukozi w’itorero?

UKO WAKUZUZA IBISABWA

14. “Gufatana ibintu uburemere” bisobanura iki? (1 Timoteyo 3:8-10, 12)

14 Reka turebe bimwe mu byo abavandimwe basabwa, kugira ngo babe abakozi b’itorero, bivugwa muri 1 Timoteyo 3:​8-10, 12. (Hasome.) Umukozi w’itorero agomba kuba ari umuntu ‘ufatana ibintu uburemere.’ Amagambo avuga ngo ufatana ibintu uburemere, ashobora no guhindurwamo ngo “wiyubashye,” cyangwa “ukwiriye icyubahiro.” Ayo magambo ntashatse kuvuga umuntu utajya useka cyangwa udatera urwenya (Umubw. 3:1, 4). Ahubwo asobanura ko uwo muntu, aba agomba gukora uko ashoboye kose, ngo asohoze inshingano ze neza. Niba buri gihe ukora neza inshingano wahawe kandi ukayisohoza neza, abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryanyu, bazabona ko uri umuntu wiringirwa kandi bakubahe.

15. ‘Kutaba indyarya’ no ‘kudakunda amafaranga’ bisobanura iki?

15 Umukozi w’itorero agomba ‘kuba atari indyarya.’ Ibyo bisobanura ko agomba kuba ari inyangamugayo, avugisha ukuri kandi ari umuntu wiringirwa. Ibyo avuga n’ibyo akora, kandi ntajya yiyerekana uko atari (Imig. 3:32). Nanone umukozi w’itorero, ‘ntaba akunda amafaranga.’ Ibyo bisobanuye ko aba ari inyangamugayo mu bibazo bijyanye n’ubucuruzi n’uko akoresha amafaranga. Ntiyifashisha ubucuti afitanye n’abagize itorero kugira ngo yibonere inyungu.

16. (a) Kuba ‘umuntu utamenyereye kunywa inzoga nyinshi’ bisobanura iki? (b) Kugira “umutimanama ukeye” bisobanura iki?

16 Umukozi w’itorero agomba kuba ‘atamenyereye kunywa inzoga nyinshi.’ Ibyo bisobanura ko atari wa muntu uzwiho kunywa inzoga nyinshi cyangwa ngo abe ari umusinzi. Nanone umukozi w’itorero, agomba kuba ari umuntu ufite “umutimanama ukeye.” Ibyo bisobanura ko mu mibereho ye, aba ayoborwa n’amahame ya Yehova. Nubwo umukozi w’itorero aba ari umuntu udatunganye, aba ashobora kugira amahoro yo mu mutima bitewe n’ubucuti afitanye n’Imana.

17. Umuvandimwe yagaragaza ate ko ari umuntu wiringirwa, mu gihe agenzurwa ngo ‘bigaragare ko yujuje ibisabwa’? (1 Timoteyo 3:10; reba n’ifoto.)

17 Abakozi b’itorero ‘babanza kugenzurwa kugira ngo bigaragare ko bujuje ibisabwa.’ Ibyo bigaragaza ko n’ubusanzwe baba bashoboye gusohoza inshingano bahawe. Ubwo rero abasaza b’itorero nibaguha inshingano, ujye ukurikiza neza amabwiriza baguhaye n’amabwiriza atangwa n’umuryango wacu. Ujye usobanuza neza kugira ngo umenye ibyo usabwa muri iyo nshingano, n’igihe ugomba kurangiriza ibyo usabwa. Nusohoza neza buri nshingano uhabwa kandi ukayikorana umwete, abandi bagize itorero na bo bazabibona kandi bishimire amajyambere ugenda ugira. Ni iki abasaza bakora? Ni ugutoza abavandimwe babatijwe. (Soma muri 1 Timoteyo 3:10.) Ese mu itorero ryanyu, haba hari abavandimwe babatijwe bari mu kigero cy’imyaka 15 cyangwa munsi yaho? Ese bafite akamenyero ko kwiyigisha no gutegura amateraniro? Ese buri gihe batanga ibitekerezo mu materaniro kandi bakifatanya mu murimo wo kubwiriza? Niba babikora, mujye mubaha inshingano zihuje n’imyaka bafite, kandi zihuje n’imimerere barimo. Nimubigenza mutyo, muzabona uko mubagenzura, kugira ngo “bigaragare ko bujuje ibisabwa.” Noneho, igihe bazaba bari hafi kugira imyaka 20 bazaba bashobora guhabwa inshingano yo kuba abakozi b’itorero.

Abasaza nibaha abavandimwe babatijwe inshingano, bazabona uburyo bwo kubagenzura kugira ngo bigaragare ko “bujuje ibisabwa” (Reba paragarafu ya 17)


18. Kuba umuntu ‘utarabonetseho umugayo’ bisobanura iki?

18 Umukozi w’itorero agomba kuba ari umuntu ‘utarabonetseho umugayo.’ Ibyo bisobanura ko aba ari umuntu utaregwa icyaha gikomeye cyangwa imyifatire mibi. Birumvikana ko Abakristo bashobora kuvugwaho ibinyoma. Na Yesu Kristo bamuvuzeho ibinyoma, kandi yari yaravuze ko n’abigishwa be byari kubagendekera bityo (Yoh. 15:20). Icyakora nukomeza kugira imyifatire myiza nk’uko Yesu yabigenje, uzavugwa neza n’abagize itorero.—Mat. 11:19.

19. Kuba “umugabo w’umugore umwe” bisobanura iki?

19 Umukozi w’itorero agomba kuba ari “umugabo w’umugore umwe.” Ibyo bisobanura ko niba yarashatse, agomba kuba yubahiriza amahame Yehova yashyizeho igihe yatangizaga umuryango. Yateganyije ko umugabo agomba kugira umugore umwe (Mat. 19:3-9). Nta mugabo w’Umukristo ukwiriye gukora icyaha cy’ubusambanyi (Heb. 13:4). Ariko ibyo bikubiyemo ibintu byinshi. Ibyo bisobanura ko ugomba gukomeza kubera indahemuka uwo mwashakanye kandi ukirinda kugaragariza urukundo abandi bagore.—Yobu 31:1.

20. Umuvandimwe wabatijwe yagaragaza ate ko ‘ayobora neza’ abo mu rugo rwe?

20 Umukozi w’itorero agomba kuba ‘ayobora neza abana be n’abo mu rugo rwe.’ Iyo ari umutware w’umuryango, aba agomba gusohoza neza inshingano zimureba. Ibyo bikubiyemo kugira gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango no gukora uko ushoboye ukajyana kubwiriza kenshi na buri wese mu bagize umuryango wawe. Nanone uba ugomba gufasha abana bawe kugirana ubucuti bukomeye na Yehova (Efe. 6:4). Umugabo wita ku bagize umuryango we, aba agaragaje ko ashobora no kwita ku bagize itorero.—Gereranya no muri 1 Timoteyo 3:5.

21. Ni iki wakora niba utaraba umukozi w’itorero?

21 Muvandimwe, niba utaraba umukozi w’itorero, uzasuzume ibintu bivugwa muri iki gice kandi usenge Yehova umusaba ko yagufasha kubikurikiza. Uziyigishe ku byo umuvandimwe asabwa kugira ngo abe umukozi w’itorero kandi ukore uko ushoboye kose kugira ngo ubikore. Ujye utekereza ku rukundo ukunda Yehova n’urwo ukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi urusheho kugira icyifuzo cyo kubakorera (1 Pet. 4:8, 10). Niwuzuza ibisabwa ukaba umukozi w’itorero, uzibonera ibyishimo bizanwa no gukorera abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe. Twifuza ko Yehova yagufasha maze ukagera kuri iyo ntego.—Fili. 2:13.

INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu

a IBISOBANURO BY’IFOTO: Ibumoso, Yesu akorera abigishwa be yicishije bugufi; iburyo, umukozi w’itorero ufasha umuvandimwe wo mu itorero ryabo ugeze mu zabukuru.