Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 47

INDIRIMBO YA 103 Yehova yaduhaye abungeri

Bavandimwe, ese mwiteguye kuzuza ibisabwa ngo mube abasaza b’itorero?

Bavandimwe, ese mwiteguye kuzuza ibisabwa ngo mube abasaza b’itorero?

“Iyo umuntu yifuje inshingano yo kuba umusaza w’itorero, aba yifuje umurimo mwiza.”​—1 TIM. 3:1.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kigaragaza imico ivugwa muri Bibiliya, abavandimwe bagomba kuba bafite kugira ngo babe abasaza b’itorero.

1-2. “Umurimo mwiza” abasaza bakora ukubiyemo iki?

 NIBA umaze igihe uri umukozi w’itorero, ushobora kuba warakoze uko ushoboye kose ngo ugire imico ikenewe kugira ngo ube umusaza w’itorero. Ese wifuza gukorera abavandimwe bawe uwo ‘murimo mwiza’?—1 Tim. 3:1.

2 None se inshingano z’abasaza b’itorero ni izihe? Bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, bagasura abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi, bakigisha kandi bagatera inkunga abagize itorero binyuze mu magambo no mu bikorwa. Ni yo mpamvu Ibyanditswe bivuga ko abasaza bakorana umwete, ari “impano zigizwe n’abantu.”—Efe. 4:8.

3. Umuvandimwe yakora iki ngo abe umusaza w’itorero? (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9)

3 Ni iki umuvandimwe yakora kugira ngo abe umusaza w’itorero? Ibyo umuvandimwe asabwa kugira ngo abe umusaza w’itorero, bitandukanye n’ibyo umuntu asabwa kuba yujuje kugira ngo ahabwe akazi. Ubusanzwe iyo ushaka akazi, uba usabwa kugira ubumenyi bw’ibanze kugira ngo umukoresha aguhe ako kazi. Icyakora kugira ngo ube umusaza w’itorero, kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza no kwigisha ntibiba bihagije. Uba ugomba kuba ufite imico ivugwa muri 1 Timoteyo 3:​1-7 no muri Tito 1:​5-9. (Hasome.) Iki gice kiri buvuge ibyo abasaza basabwa kuba bujuje mu byiciro bitatu: (1) kuvugwa neza mu itorero no hanze yaryo, (2) kuba umutware w’umuryango w’intangarugero no (3) kuba yiteguye gukorera abagize itorero.

KUVUGWA NEZA

4. Kuba “inyangamugayo” bisobanura iki?

4 Umusaza w’itorero agomba kuba ari “inyangamugayo.” Ni ukuvuga ko aba avugwa neza mu itorero, ku buryo nta kintu kibi ashinjwa. Ikindi kandi, “agomba kuba avugwa neza n’abantu batari abo mu itorero.” Abantu batari Abahamya bashobora kunenga imyizerere yawe, ariko ntiwagombye gutuma bakunenga batekereza ko utari inyangamugayo cyangwa ko ufite imyifatire mibi (Dan. 6:4, 5). Jya wibaza uti: “Ese abantu bo mu itorero n’abo hanze yaryo bamvuga neza?”

5. Wagaragaza ute ko “ukunda ibyiza”?

5 Niba “ukunda ibyiza,” uzita ku byiza abandi bakora kandi ubashimire imico myiza bagaragaza. Uzishimira gukorera abandi ibyiza ndetse ukore ibyo abantu batari bakwitezeho (1 Tes. 2:8). Kuki abasaza bagomba gukunda ibyiza? Ni ukubera ko bazishimira kumara igihe kinini bafasha abavandimwe na bashiki bacu kandi bagasohoza inshingano zabo (1 Pet. 5:1-3). Nubwo bakoresha imbaraga nyinshi muri izo nshingano, ibyishimo babona iyo bakorera abandi, biruta ibyo baba bigomwe byose.—Ibyak. 20:35.

6. Bimwe mu byo twakora ngo tugaragaze ko ‘twakira abashyitsi’ ni ibihe? (Abaheburayo 13:2, 16; reba n’ifoto.)

6 Jya ugaragaza ko witeguye ‘kwakira abandi’ ubakorera ibyiza, na ba bandi batari incuti zawe (1 Pet. 4:9). Hari igitabo cyavuze ku muntu wakira abandi, kivuga ko aba yiteguye kugirira neza abantu atazi kandi akishimira kubakira iwe mu rugo. Ibaze uti: “Ese mu itorero bazi ko ndi umuntu wakira abashyitsi?” (Soma mu Baheburayo 13:​2, 16.) Umuvandimwe ufite umuco wo kwakira abashyitsi, yakira abantu bose, harimo abakene, abaje gutanga disikuru mu itorero n’abandi bakora uko bashoboye ngo batere inkunga abavandimwe na bashiki bacu, urugero nk’abagenzuzi basura amatorero.—Intang. 18:2-8; Imig. 3:27; Luka 14:13, 14; Ibyak. 16:15; Rom. 12:13.

Umugabo n’umugore b’Abakristo bakiriye umugenzuzi usura amatorero n’umugore we (Reba paragarafu ya 6)


7. Umusaza w’itorero yagaragaza ate ko “adakunda amafaranga”?

7 Umusaza w’itorero agomba kuba “adakunda amafaranga.” Ibyo bisobanura ko atabona ko ubutunzi ari cyo kintu y’ingenzi. Umusaza w’itorero yaba akize cyangwa akennye agomba kubona ko gukorera Yehova ari byo by’ingenzi mu buzima bwe (Mat. 6:33). Jya ukoresha igihe, imbaraga zawe n’ibyo utunze mu murimo wa Yehova, wite ku bagize umuryango wawe kandi ukorere abagize itorero (Mat. 6:24; 1 Yoh. 2:15-17). Jya wibaza uti: “Ese mbona ko amafaranga ari yo y’ingenzi cyane? Ese nyurwa n’ibyo mfite, cyangwa mpora nshakisha uko nabona amafaranga menshi kandi nkiruka inyuma y’ubutunzi?”—1 Tim. 6:6, 17-19.

8. Wagaragaza ute ko ‘udakabya mu byo ukora’ kandi ko “uzi kwifata”?

8 Niba wifuza kuba umusaza, ugomba kuba ‘udakabya mu byo ukora’ kandi ukaba “uzi kwifata,” ni ukuvuga ko ushyira mu gaciro muri byose. Ibyo bisobanura kudakabya mu birebana no kurya, kunywa, kwambara no kwirimbisha no mu myidagaduro. Icyo gihe ntabwo ugendana n’imideri igezweho muri iyi si (Luka 21:34; Yak. 4:4). Ukomeza gutuza no mu gihe abandi baba bakurakaje. Ugomba kuba ‘utari umusinzi’ kandi ‘utazwiho kunywa inzoga nyinshi.’ Ibaze uti: “Ese ngaragaza ko ntakabya mu byo nkora kandi nkaba nzi kwifata?”

9. ‘Gutekereza neza’ no ‘kugira gahunda’ bisobanura iki?

9 Iyo “utekereza neza” ufata imyanzuro ishingiye ku mahame yo muri Bibiliya. Utekereza witonze aho amahame yo muri Bibiliya, ahuriye n’ikibazo uhuye na cyo, maze ukabona gufata umwanzuro. Nanone ntuzafata umwanzuro utatekerejeho. Ahubwo urabanza ukareba ko ufite amakuru yose y’ingenzi (Imig. 18:13). Ibyo bituma ufata imyanzuro ishyize mu gaciro, ihuje n’uko Yehova abona ibintu. Iyo uri umuntu “ugira gahunda,” wirinda gukora ibintu mu kajagari kandi ukubahiriza igihe. Abandi babona ko uri umuntu wiringirwa kandi ko ukurikiza amabwiriza uba wahawe. Iyo mico izatuma uvugwa neza. Reka noneho dusuzume ibintu bivugwa muri Bibiliya, byagufasha kuba umutware w’umuryango w’intangarugero.

KUBA UMUTWARE W’UMURYANGO W’INTANGARUGERO

10. Ni iki umugabo yakora ngo abe umuntu uyobora neza abo mu rugo rwe?

10 Niba uri umutware w’umuryango kandi ukaba wifuza kuba umusaza w’itorero, abagize umuryango wawe bagomba kuba bavugwa neza. Ubwo rero, ugomba kuba ‘uyobora neza abo mu rugo rwawe.’ Ibyo bisobanura ko ugomba kuba wita ku bagize umuryango wawe ubigiranye urukundo, kandi ukajya ubafatira imyanzuro myiza. Ibyo bikubiyemo kuyobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kubafasha kujya mu materaniro no kubafasha gukora umurimo wo kubwiriza. Kuki ari iby’ingenzi cyane? Igisubizo tukibona mu magambo yavuzwe n’intumwa Pawulo wabajije ati: “None se niba umuntu atazi kuyobora abo mu rugo rwe, yabasha ate kwita ku itorero ry’Imana?”—1 Tim. 3:5.

11-12. Ni gute imyifatire y’abagize umuryango, ishobora gutuma umutware w’umuryango ahabwa inshingano cyangwa ntazihabwe? (Reba n’ifoto.)

11 Niba uri umubyeyi abana bawe bato bagombye kuba “bumvira kandi bitwara neza.” Ugomba kubigisha kandi ukabatoza ubigiranye urukundo. Kimwe n’abandi bana, abana bawe na bo bakeneye guseka no gukina. Ariko nanone ugomba kubatoza kukumvira, kubaha abandi no kugira imyifatire myiza. Nanone ugomba gukora uko ushoboye kose ugafasha abana bawe kuba incuti za Yehova, gukurikiza amahame yo muri Bibiliya no kugira amajyambere kugira ngo babatizwe.

12 Ugomba kuba ufite “abana bizera kandi batavugwaho ubwiyandarike cyangwa kuba ibyigomeke.” None se byagenda bite, niba umubyeyi abana n’umwana we wizera, wakoze icyaha gikomeye? Niba uwo mubyeyi atarigishije uwo mwana kandi ngo amuhane, ashobora kutuzuza ibisabwa ngo ahabwe inshingano yo kuba umusaza w’itorero.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1996 ku ipaji ya 21, paragarafu ya 6-7.

Umutware w’umuryango uri gutoza abana be uburyo butandukanye bakorera Yehova (Reba paragarafu ya 11)


GUKORERA ABAGIZE ITORERO

13. Wagaragaza ute ko ‘ushyira mu gaciro’ kandi ko ‘udatsimbarara ku bitekerezo byawe’?

13 Abavandimwe bafite imico myiza ya gikristo bagirira akamaro abagize itorero. Umuvandimwe ‘ushyira mu gaciro’ aharanira amahoro. Niba wifuza kumenya niba abandi babona ko ushyira mu gaciro, jya ubatega amatwi kandi wakire ibitekerezo byabo. Ese iyo muri mu nama ushyigikira ibitekerezo byatanzwe n’abantu benshi niba bitanyuranyije n’amahame yo muri Bibiliya? Nanone ugomba kuba ‘udatsimbarara ku byifuzo byawe.’ Ibyo bisobanura ko udahatira abantu gukora ibintu nk’uko ubyumva. Uretse n’ibyo kandi ujye wishimira ko abandi bakugira inama (Intang. 13:8, 9; Imig. 15:22). Ikindi kandi, ‘ntugomba kugira amahane’ cyangwa ngo ‘ube umunyamujinya.’ Ibyo bisobanura ko utagomba gusuzugura abandi cyangwa ngo ujye impaka na bo. Ahubwo uba ugomba kuba umugwaneza. Umuntu w’umunyamahoro afata iya mbere agaharanira amahoro, ndetse n’igihe abandi baba barakaye cyane (Yak. 3:17, 18). Iyo ubwiye abandi neza, bishobora gutuma batuza, harimo na ba bandi mutabonaga ibintu kimwe.—Abac. 8:1-3; Imig. 20:3; 25:15; Mat. 5:23, 24.

14. Kuba umuvandimwe “atari umuntu uhindutse Umukristo vuba” kandi w’“indahemuka” bisobanura iki?

14 Umuvandimwe wifuza kuba umusaza ntabwo agomba kuba ari “umuntu uhindutse Umukristo vuba.” Nubwo udasabwa kuba umaze imyaka myinshi ubatijwe, ukeneye igihe gihagije kugira ngo ubanze ugirane ubucuti bukomeye na Yehova, kandi witoze gufata imyanzuro ukurikije amahame yo muri Bibiliya. Mbere y’uko uhabwa inshingano yo kuba umusaza w’itorero, ugomba kugaragaza ko wigana Yesu, ukicisha bugufi kandi ukagaragaza ko witeguye gutegereza igihe gikwiriye, kugira ngo Yehova aguhe inshingano (Mat. 20:23; Fili. 2:5-8). Nanone ugomba kugaragaza ko uri “indahemuka,” ukurikiza amahame ya Yehova akiranuka mu mibereho yawe kandi ukumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango we.—1 Tim. 4:15.

15. Ese kugira ngo umuvandimwe abe umusaza w’itorero, aba agomba kuba azi gutanga disikuru neza cyane? Sobanura.

15 Bibiliya igaragaza neza ko abasaza b’itorero bagomba kuba ari abantu ‘bashoboye kwigisha.’ Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko ugomba kuba uzi gutanga disikuru neza cyane? Oya rwose. Nubwo abenshi mu basaza b’itorero baba batazi gutanga disikuru neza, baba bashoboye kwigisha neza mu murimo wo kubwiriza kandi bagakoresha Bibiliya bahumuriza abavandimwe na bashiki bacu. (Gereranya no mu 1 Abakorinto 12:28, 29 no mu Befeso 4:11.) Ariko nubwo bimeze bityo, uba ugomba gukomeza kwitoza kugira ubuhanga bwo kwigisha. None se wakora iki ngo ubigereho?

16. Wakora iki ngo umenye kwigisha neza? (Reba n’ifoto.)

16 Umusaza w’itorero agomba ‘kwigisha neza akoresheje ijambo ry’Imana.’ Kugira ngo umusaza w’itorero abe umwigisha mwiza, ibyo yigisha hamwe n’inama agira abavandimwe na bashiki bacu, bigomba kuba bishingiye ku Ijambo ry’Imana. Jya wiyigisha neza Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho bitangwa n’umuryango wacu (Imig. 15:28; 16:23). Mu gihe wiyigisha, ujye ureba uko ibitabo byacu bisobanura imirongo yo muri Bibiliya, kugira ngo ukurikize ibivugwamo uko bikwiriye. Jya ugerageza gufasha abo wigisha kurushaho gukunda Yehova, kandi ubashishikarize kugira icyo bakora, kugira ngo bakurikize ibyo ubigisha. Niba ushaka kongera ubuhanga bwawe bwo kwigisha, jya usaba ibitekerezo abasaza b’inararibonye kandi ubikurikize (1 Tim. 5:17). Nanone abasaza baba bagomba ‘gutera inkunga’ abavandimwe na bashiki bacu. Icyakora rimwe na rimwe baba bagomba kubagira inama cyangwa ‘kubacyaha.’ Ariko ibyo byose, abasaza baba bagomba kubikora mu bugwaneza. Niba uri umugwaneza, ukaba urangwa n’urukundo kandi ibyo wigisha bikaba bishingiye ku Ijambo ry’Imana, uzamenya kwigisha neza kuko uzaba wigana Umwigisha wacu Mukuru, ari we Yesu.—Mat. 11:28-30; 2 Tim. 2:24.

Umukozi w’itorero ari kwigira ku musaza w’inararibonye uko yakwigisha neza akoresheje Bibiliya. Nanone wa mukozi w’itorero ari gusubiramo disikuru ari butange mu itorero, yirebera mu ndorerwamo (Reba paragarafu ya 16)


KOMEZA KUZUZA IBISABWA

17. (a) Ni iki cyafasha abakozi b’itorero gukomeza kuzuza ibisabwa? (b) Ni iki abasaza bakwiriye kuzirikana, mu gihe bareba niba abavandimwe bujuje ibisabwa ngo bahabwe inshingano? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Mujye mushyira mu gaciro mu gihe musuzuma ko abandi bujuje ibisabwa.”)

17 Hari abakozi b’itorero bashobora kumva ibi tumaze gusuzuma, bagacika intege bitewe no kumva ko ibyo basabwa kugira ngo babe abasaza batazigera babigeraho. Ariko jya wibuka ko Yehova n’umuryango we, batiteze ko ugaragaza iyo mico mu buryo butunganye (1 Pet. 2:21). Nanone kandi, imbaraga za Yehova, ni ukuvuga umwuka wera ni zo zituma ugira iyo mico (Fili. 2:13). Ese hari umuco wihariye ushaka kwitoza? Jya usenga Yehova ubimubwira. Jya uwukoraho ubushakashatsi kandi ugishe inama bamwe mu basaza b’itorero, kugira ngo bakugire inama z’icyo wakora.

18. Abakozi b’itorero bose basabwa gukora iki?

18 Twese harimo n’abasaza b’itorero, dukwiriye gukomeza kwitoza imico yavuzwe muri iki gice (Fili. 3:16). Ese uri umukozi w’itorero? Komeza gukora uko ushoboye maze wuzuze ibisabwa kugira ngo ube umusaza. Jya usenga Yehova umusaba kugutoza, kugira ngo urusheho kumukorera no gufasha abagize itorero (Yes. 64:8). Izere udashidikanya ko Yehova azaguha umugisha, nukomeza gukora uko ushoboye kose ngo wuzuze ibisabwa maze ube umusaza w’itorero.

INDIRIMBO YA 101 Dukorane mu bumwe