Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki cyagufasha kwiyigisha buri gihe?

Ni iki cyagufasha kwiyigisha buri gihe?

ESE kwiyigisha buri gihe birakugora? Twese bishobora kutubaho. Ariko tekereza no ku bindi bintu dukora buri gihe, urugero nko kwiyuhagira. Nubwo bifata igihe kandi bigasaba imbaraga, iyo tubikoze twumva tumerewe neza. Kwiyigisha Bibiliya dushobora kubigereranya no kwiyuhagira dukoresheje ‘amazi yo mu ijambo ry’Imana’ (Efe. 5:26). Reka turebe ibintu byagufasha:

  • Jya ugira gahunda. Kwiyigisha Bibiliya, ni bimwe mu ‘bintu by’ingenzi’ Umukristo atagombye kwirengagiza (Fili. 1:10). Kugira ngo ushobore gukurikiza gahunda wishyiriyeho, byaba byiza uyanditse ku gapapuro ukayimanika ahantu hagaragara. Ushobora no gushyira muri terefone yawe uburyo bwo kujya ikwibutsa, mbere y’uko igihe cyo kwiyigisha kigera.

  • Jya uhitamo igihe n’uburyo bwo kwiyigisha bukubereye. Ese ari ukumara igihe kirekire wiga no kujya umara umwanya muto wiga ukagenda uruhuka, ibyakorohera ni ibihe? Ni wowe uzi icyakubera cyiza. Ubwo rero mu gihe ugena igihe cyawe cyo kwiga jya ubizirikana. Ese niba igihe cyo kwiga cyegereje ariko ukumva utabishaka, ntiwakwiga nibura iminota 10? Nubwo wamara iminota 10 yonyine wiga, ushobora kwiga ibintu byinshi kuruta kubireka burundu. Kandi iyo umaze gutangira wumva wifuza gukomeza.—Fili. 2:13.

  • Jya uhitamo ibyo uziga mbere y’igihe. Niba utekereza icyo uri bwige ari uko igihe cyo kwiga kigeze, uzaba ‘udakoresha neza igihe cyawe’ (Efe. 5:16). None se ntiwakora urutonde rw’ibintu ukeneye kwiga? Urugero, niba hari ikibazo wibajije, gira ahantu ucyandika. Igihe cyose uzaba umaze kwiga ushobora kuzabona ibindi bintu wakongera kuri rwa rutonde rw’ibyo wifuza kwiga.

  • Jya ugira ibyo uhindura niba ari ngombwa. Jya ugira ibyo uhindura kuri gahunda yawe yo kwiyigisha, urugero nk’igihe umara wiga, n’ingingo wahisemo kwiga. Icy’ingenzi si igihe wigira, igihe umara wiga, cyangwa ibyo wiga. Ahubwo icy’ingenzi ni ukwiyigisha buri cyumweru.

Nitwiyigisha buri cyumweru tuzagera ku byiza byinshi. Tuzarushaho kuba incuti za Yehova, dufate imyanzuro myiza kandi twumve tumerewe neza.—Yos. 1:8.