Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 44

INDIRIMBO YA 33 Ikoreze Yehova umutwaro wawe

Uko wakwihanganira akarengane

Uko wakwihanganira akarengane

“Ntimukemere ko ikibi kibatsinda. Ahubwo mujye mukomeza kurwanya ikibi mukora ibikorwa byiza.”​—ROM. 12:21.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice turi burebe uko twakwihanganira akarengane, tukirinda ko ibintu bishobora gukomera.

1-2. Vuga ukuntu twese dushobora guhura n’akarengane.

 YESU yatanze urugero rw’umupfakazi wakomeje kwinginga umucamanza ngo amurenganure. Nta gushidikanya ko urwo rugero rwakoze ku mutima abenshi mu bigishwa ba Yesu, kubera ko muri icyo gihe byari bimenyerewe ko abantu boroheje barenganywa (Luka 18:1-5). Urwo rugero natwe rudukora ku mutima muri iki gihe, kubera ko twibonera ukuntu akarengane kari hose.

2 Muri iki gihe, twibonera ukuntu abantu bashobora kudufata uko tutari, bakaturutisha abandi kandi bakadukandamiza (Umubw. 5:8). Ntibitangaje kuba abantu badufata batyo. Icyakora ikintu tuba tutiteze ni ukubikorerwa n’abavandimwe na bashiki bacu. Ariko ibyo bishobora kubaho. Birumvikana ko abavandimwe na bashiki bacu batarwanya ukuri. Ahubwo babikora bitewe n’uko badatunganye. Icyakora uko Yesu yitwaye igihe yahuraga n’akarengane dushobora kubivanamo amasomo menshi. Niba dushobora kwihanganira abantu baturwanya kandi bakaturenganya, birumvikana ko tuba dushobora kwihanganira abavandimwe na bashiki bacu mu gihe baturenganyije. None se Yehova yumva ameze ate, iyo turenganyijwe n’abantu batamusenga cyangwa abavandimwe na bashiki bacu? Ese abyitaho?

3. Ese abagaragu ba Yehova iyo bahanganye n’akarengane, arabibona? Kubera iki?

3 Yehova abona uko abandi bagufata. Bibiliya ivuga ko “Yehova akunda ubutabera” (Zab. 37:28). Yesu yatwijeje ko Yehova ‘azaturenganura’ igihe nikigera (Luka 18:7, 8). Kandi vuba aha, Yehova azakuraho ibintu byose bibabaje twakorewe, akureho n’akarengane kose.—Zab. 72:1, 2.

4. Yehova adufasha ate kwihanganira akarengane muri iki gihe?

4 Mu gihe dutegereje ko akarengane gakurwaho, Yehova adufasha kukihanganira (2 Pet. 3:13). Atwigisha uko twakwirinda gufata imyanzuro mibi igihe twarenganyijwe. Nanone, Umwana we yadusigiye urugero rwiza rw’uko twakwihanganira akarengane. Ikindi kandi, atugira inama z’icyo twakora mu gihe hagize uturenganya.

JYA UMENYA UKO WITWARA MU GIHE URENGANYIJWE

5. Kuki tugomba kwitondera uko twitwara mu gihe turenganyijwe?

5 Iyo turenganyijwe biratubabaza cyane kandi bikaduhangayikisha (Umubw. 7:7). Abantu b’indahemuka, urugero nka Yobu na Habakuki, na bo bigeze kwiyumva batyo (Yobu 6:2, 3; Hab. 1:1-3). Nubwo kwiyumva dutyo mu gihe turenganyijwe ari ibintu bisanzwe, tugomba kuba maso kugira ngo tudakora ikintu kigaragaza ko nta bwenge tugira.

6. Ibyabaye kuri Abusalomu bitwigisha iki? (Reba n’ifoto.)

6 Iyo turenganyijwe hari igihe twumva dushaka kwikemurira icyo kibazo. Icyakora kubigenza dutyo, bishobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi. Reka dufate urugero rw’umuhungu w’Umwami Dawidi, witwaga Abusalomu. Yararakaye cyane, igihe mushiki we Tamari yafatwaga ku ngufu na Amunoni bari bahuje papa. Dukurikije Amategeko ya Mose, Amunoni yagombaga kwicwa (Lew. 20:17). Kuba Abusalomu yararakaye ni ibintu byumvikana, ariko ntibyamuhaga uburenganzira bwo kwikemurira icyo kibazo.—2 Sam. 13:20-23, 28, 29.

Igihe Abusalomu yabonaga akarengane mushiki we Tamari yahuye na ko, umujinya wamurushije imbaraga (Reba paragarafu ya 6)


7. Ni gute ibikorwa by’akarengane byahinduye uko umwanditsi wa zaburi yabonaga ibintu?

7 Iyo abantu barenganya abandi bakomeje kuba aho ntibahanwe, dushobora kwibaza niba hari icyo bimaze gukomeza gukora ibikwiriye. Reka dufate urugero rw’umwanditsi wa zaburi wabonaga ko abantu babi basa n’abamerewe neza, ubagereranyije n’abakiranutsi. Yaravuze ati: ‘Abantu babi biberaho nta kibahangayikishije’ (Zab. 73:12). Nanone, yababazwaga cyane n’akarengane yabonaga ku buryo byatumaga atabona akamaro ko gukomeza gukorera Yehova. Yaravuze ati: “Nagerageje kubitekerezaho ngo mbisobanukirwe, ariko birampangayikisha cyane” (Zab. 73:14, 16). Yageze n’ubwo avuga ati: “Ariko njye, intambwe zanjye zari hafi guteshuka. Ibirenge byanjye byari bigiye kunyerera” (Zab. 73:2). Ibintu nk’ibyo byabaye ku muvandimwe turi bwite Alberto.

8. Akarengane katumye umuvandimwe yumva ameze ate?

8 Alberto bamubeshyeye ko yibye amafaranga mu mpano z’itorero. Ibyo byatumye yamburwa inshingano kandi abagize itorero bamenye icyo kibazo ntibongera kumwubaha. Yaravuze ati: “Numvise mbabaye cyane kandi bintera umujinya.” Agahinda yagize katumye adakomeza gukorera Yehova, ku buryo yamaze imyaka itanu yarakonje. Ibyabaye kuri uwo muvandimwe bigaragaza ibintu bishobora kutubaho mu gihe turenganyijwe maze tukarakara cyane.

JYA WIGANA UKO YESU YITWAYE IGIHE YARENGANYWAGA

9. Ni akahe karengane Yesu yahuye na ko? (Reba n’ifoto.)

9 Yesu yadusigiye urugero rwiza rwo kwihanganira akarengane. Reka turebe ukuntu yarenganyijwe n’abantu bo mu muryango we, ndetse n’abandi. Bene wabo batamwizeraga bavuze ko yari yasaze, abayobozi b’idini bamushinja ko akorana n’abadayimoni n’abasirikare b’Abaroma baramuseka, baramukubita, amaherezo baramwica (Mar. 3:21, 22; 14:55; 15:16-20, 35-37). Icyakora Yesu yihanganiye ako karengane kose kandi ntiyihorera. Ni irihe somo twavana ku myitwarire ye?

Yesu yadusigiye urugero rwiza rw’uko twakwihanganira akarengane (Reba paragarafu ya 9 n’iya 10)


10. Yesu yihanganiraga ate akarengane? (1 Petero 2:21-23)

10 Soma muri 1 Petero 2:​21-23. a Yesu yadusigiye urugero rwiza twakwigana, mu gihe duhuye n’akarengane. Yari azi igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka (Mat. 26:62-64). Nanone ntiyigeze asubiza ibinyoma byose abantu bamuvugagaho (Mat. 11:19). Iyo yahitagamo kugira icyo avuga, ntiyatukaga ababaga bamushinja ibinyoma cyangwa ngo abatere ubwoba. Yesu yagaragazaga umuco wo kumenya kwifata. Bibiliya igira iti: “Yiringiye umucamanza uca imanza zikiranuka.” Yesu yari azi ko uko Yehova abona ibintu ari byo by’ingenzi. Yizeraga adashidikanya ko Yehova azakuraho akarengane mu gihe gikwiriye.

11. Twakora iki ngo twitondere ibyo tuvuga? (Reba n’amafoto.)

11 Igihe hagize uturenganya tugomba kwigana Yesu, tukitondera ibyo tuvuga. Hari igihe turenganywa ariko bidakabije ku buryo twabyirengagiza. Nanone dushobora guhitamo guceceka kugira ngo tutavuga ikintu cyatuma ibintu birushaho kuba bibi (Umubw. 3:7; Yak. 1:19, 20). Ikindi gihe dushobora kugira icyo tuvuga mu gihe tubonye abandi barenganywa cyangwa dushaka kuvuganira ukuri (Ibyak. 6:1, 2). Niba duhisemo kuvuga, tujye twihatira kuvuga dutuje kandi twubaha abandi.—1 Pet. 3:15. b

Igihe duhuye n’akarengane dushobora kwigana Yesu, tugatoranya twitonze ibyo tuvuga n’igihe cyo kubivuga (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)


12. Twagaragaza dute ko twiringira “uca imanza zikiranuka”?

12 Dushobora kwigana Yesu dukomeza kwiringira “uca imanza zikiranuka.” Nanone mu gihe abandi baturenganyije cyangwa bakadufata uko tutari, tujye twiringira ko Yehova ari we uzi ukuri. Kumwiringira bishobora kudufasha gukomeza kwihanganira ako karengane, kubera ko tuzi neza ko amaherezo azagira icyo akora. Iyo turekeye icyo kibazo mu maboko ya Yehova biturinda kurakara no kubika inzika. Ibyo bishobora gutuma dukora ibintu bibi, tukabura ibyishimo, kandi bigatuma tudakomeza kuba incuti za Yehova.—Zab. 37:8.

13. Ni iki ushobora kuzirikana niba warahuye n’akarengane?

13 Birumvikana ko tudashobora kwitwara neza neza nk’uko Yesu yitwaye. Hari igihe dushobora kuvuga ikintu cyangwa tugakora ikintu ariko nyuma tukaza kucyicuza (Yak. 3:2). Abantu bashobora kuturenganya bikatugiraho ingaruka zigaragara cyangwa zitagaragara, ku buryo kubyihanganira biba bigoye. Niba ibyo byarakubayeho, jya uzirikana ko Yehova aba azi ibyo waciyemo byose. Kandi rwose Yesu yahuye n’akarengane; yiyumvisha uko umerewe (Heb. 4:15, 16). Uretse kuba Yehova yaraduhaye Yesu ngo atubere urugero, aduha n’inama zadufasha kwihanganira akarengane. Reka turebe imirongo ibiri yo mu gitabo cy’Abaroma ishobora kudufasha.

“MUJYE MUREKA IMANA IBE ARI YO IGARAGARIZA UMUJINYA UWAKOZE NABI”

14. ‘Kureka Imana akaba ari yo igaragariza umujinya uwakoze nabi’ bisobanura iki? (Abaroma 12:19)

14 Soma mu Baroma 12:19. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama yo ‘kureka Imana akaba ari yo igaragariza umujinya uwakoze nabi.’ Twabikora dute? Ibyo tubikora turekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova, akazagikemura mu gihe abona ko gikwiriye no mu buryo abona ko bukwiriye. Igihe umuvandimwe witwa John yahuraga n’akarengane, yaravuze ati: “Nagombaga guhatana cyane kugira ngo ikibazo kidakemuka uko njye mbishaka. Amagambo aboneka mu Baroma 12:19 yamfashije gukomeza gutegereza Yehova.”

15. Kuki ari byiza gutegereza Yehova ngo akemure ikibazo? Tanga urugero.

15 Gutegereza ko Yehova akemura ikibazo twahuye na cyo bitugirira akamaro. Iyo tubigenje dutyo, biturinda kwikorera umutwaro wo gushaka kucyikemurira ndetse no gukomeza kurakara. Yehova avuga ko azadufasha. Ni nk’aho avuga ati: “Ibyo mubindekere, nzabikemura.” Iyo twemeye iryo sezerano rya Yehova, tumurekera icyo kibazo, kandi twizeye ko azagikemura mu buryo bwiza kurusha ubundi. Ibyo ni byo byafashije John twigeze kuvuga. Yaravuze ati: “Gutegereza Yehova bituma akemura ikibazo neza, kurusha uko njye nagikemura.”

“MUJYE MUKOMEZA KURWANYA IKIBI MUKORA IBIKORWA BYIZA”

16-17. Isengesho ryadufasha rite ‘gukomeza kurwanya ikibi dukora ibikorwa byiza’? (Abaroma 12:21)

16 Soma mu Baroma 12:21. Nanone Pawulo yasabye Abakristo ‘gukomeza kurwanya ikibi bakora ibikorwa byiza.’ Yesu na we mu Kibwiriza cyo ku Musozi yaravuze ati: “Mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza” (Mat. 5:44). Birashoboka ko twatekereje ukuntu Yesu yababaye cyane igihe abasirikare b’Abaroma bamuteraga imisumari bakamumanika ku giti. Dushobora kwiyumvisha ukuntu yumvaga ababaye cyane, ukuntu yateshejwe agaciro n’akarengane yakorewe.

17 Yesu ntiyemeye gutsindwa n’akarengane. Aho gutuka abo basirikare, yarasenze ati: “Papa bababarire, kuko batazi icyo bari gukora” (Luka 23:34). Iyo dusenze dusabira abatugirira nabi, bishobora gutuma tudakomeza kurakara, kandi tugahindura uko twabonaga abatubabaza.

18. Isengesho ryafashije rite Alberto na John kwihanganira akarengane bahuye na ko?

18 Isengesho ryafashije abavandimwe babiri bavuzwe muri iki gice kwihanganira akarengane bahuye na ko. Alberto yaravuze ati: “Nasengeye abavandimwe bandenganyije. Nanone nasenze Yehova kenshi kugira ngo amfashe kwirengagiza icyo kibazo.” Igishimishije ni uko Alberto yongeye gukorera Yehova mu budahemuka. John na we yaravuze ati: “Nasenze inshuro nyinshi nsabira umuvandimwe wandenganyije. Kumusengera kenshi byatumye nkomeza kumubona mu buryo bukwiriye, aho kumucira urubanza. Nanone kandi, byatumye mbona amahoro yo mu mutima.”

19. Mu gihe iyi si mbi itaravaho, ni iki tugomba gukora? (1 Petero 3:8, 9)

19 Mu gihe iyi si mbi itaravaho, ntituzi neza akarengane tuzahura na ko uko kazaba kameze. Ariko uko byagenda kose, ntituzareke gusenga Yehova tumusaba ko adufasha. Nanone tuzigane uko Yesu yitwaye igihe bamurenganyaga, maze dukomeze gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Nitubikora tuzaba twiringiye tudashidikanya ko Yehova azaduha umugisha.—Soma muri 1 Petero 3:​8, 9.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

a Mu rwandiko rwa mbere rwa Petero mu gice cya 2 n’icya 3, yagaragaje akarengane Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahuraga na ko iyo babaga bafite ba shebuja b’abagome cyangwa abagabo batizera.—1 Pet. 2:18-20; 3:1-6, 8, 9.

b Jya kuri jw.org urebe videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko urukundo rutuma tugira amahoro nyakuri.”