Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Yehova yaduhaye imbaraga mu bihe by’intambara no mu bihe by’amahoro

Yehova yaduhaye imbaraga mu bihe by’intambara no mu bihe by’amahoro

Paul: Twari twishimye cyane. Hari mu kwezi kwa 11 mu 1985 kandi twari tugiye aho twari twoherejwe bwa mbere turi abamisiyonari, mu gihugu cya Liberiya kiri mu burengerazuba bwa Afurika. Icyo gihe indege twarimo yahagaze muri Senegali. Anne yaravuze ati: “Mu gihe kigera ku isaha imwe, turaba turi muri Liberiya!” Twahise twumva itangazo rivuga ngo: “Abagenzi bagiye muri Liberiya basohoke mu ndege. Ntidushobora kujyayo kuko habayeho guhirika ubutegetsi.” Twamaze iminsi 10 muri Senegali, tubana n’abamisiyonari baho kandi twakomezaga gukurikira amakuru avuga ko abantu benshi bari kwicwa kandi ko ubutegetsi bwashyizeho umukwabu, utegeka abantu kuguma mu mazu, ndetse ko urenze kuri ayo mategeko ashobora kwicwa.

Anne: Ubusanzwe dukunda kugira amakenga. Kuva nkiri umwana abantu bari bazi ko ngira ubwoba. Ndetse no kwambuka umuhanda byarangoraga. Ariko icyo gihe, twari twiyemeje kujya aho twari twoherejwe.

Paul: Njye na Anne twavukiye mu karere kamwe, kari mu burengerazuba bw’u Bwongereza. Twabaye abapayiniya tukirangiza amashuri yisumbuye kandi ababyeyi banjye na mama wa Anne, baradushyigikiye cyane. Badushishikarizaga kuzakora umurimo w’igihe cyose. Igihe nari mfite imyaka 19, nahawe inshingano yo gukora kuri Beteli kandi Anne na we yaje kuhakora mu 1982, tumaze gukora ubukwe.

Turangije ishuri rya Gileyadi, ku itariki ya 8 Nzeri, 1985

Anne: Twakundaga Beteli ariko nanone twifuzaga kujya gukorera ahantu hakenewe ababwiriza benshi kurushaho. Kubera ko kuri Beteli twakoranaga n’abavandimwe na bashiki bacu bigeze kuba abamisiyonari, urugero rwabo rwiza n’inkuru batubwiraga z’ibyabaye, byatumye natwe twifuza kuba abamisiyonari. Twamaze imyaka itatu dusenga buri joro, tubwira Yehova icyo cyifuzo maze mu mwaka wa 1985, dushimishwa n’uko twatumiriwe kwiga ishuri rya Gileyadi rya 79. Turangije iryo shuri, twoherejwe mu gihugu cya Liberiya, kiri mu burengerazuba bwa Afurika.

URUKUNDO RW’ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU RWADUFASHIJE KWIHANGANIRA IBIBAZO

Paul: Twagiye mu ndege ya mbere yari yemerewe kujya muri Liberiya. Tugezeyo twasanze ibintu bitarasubira mu buryo n’amasaha y’umukwabu agikurikizwa. Niyo abantu bumvaga urusaku rw’imodoka gusa, bagiraga ubwoba bwinshi bakirukanka basakuza. Kugira ngo tudakomeza kugira ubwoba, buri mugoroba twasomeraga hamwe Zaburi. Ariko nanone twumvaga dukunze inshingano yacu. Anne yajyaga kubwiriza maze njye ngakora kuri Beteli ndi kumwe n’umuvandimwe witwa John Charuk. Kuba yari amaze igihe muri icyo gihugu kandi asobanukiwe neza imimerere abavandimwe na bashiki bacu barimo, byamufashije kuntoza.

Anne: Wakwibaza uti: “Kuki twakundaga inshingano twari dufite yo gukorera muri Liberiya?” Ni ukubera abavandimwe na bashiki bacu baho. Baradukundaga, bakagira urugwiro kandi ari indahemuka. Natwe twahise tubakunda ku buryo bari bameze nk’abagize umuryango wacu mushya. Inama batugiraga n’amagambo batubwiraga byaduteye inkunga. Kubwirizayo byari biryoshye rwose. Hari igihe nyiri inzu yababaraga bitewe n’uko tugiye vuba atabishaka. Wasangaga abantu baganira kuri Bibiliya ahantu hose. Kuganira na bo byabaga byoroshye cyane. Twari dufite abantu benshi twigishaga Bibiliya, ku buryo kubigisha bose bitari byoroshye. Yego byagaragaraga nk’ikibazo ariko byari bishimishije!

TWARI DUFITE UBWOBA ARIKO YEHOVA YADUHAYE IMBARAGA

Twita ku mpunzi zari kuri Beteli yo muri Liberiya mu 1990

Paul: Mu 1989, nyuma yo kumara imyaka ine dusa n’abafite amahoro, hateye intambara mu buryo butunguranye. Ku itariki ya 2 z’ukwezi kwa karindwi mu 1990, inyeshyamba zahise zifata agace kegereye Beteli. Twamaze amezi atatu tudasohoka, tudashobora kumenya amakuru y’imiryango yacu kandi tutavugana n’icyicaro gikuru. Urugomo rwari ahantu hose, ibyokurya byarabaye bike ndetse n’abagore bafatwaga ku ngufu. Ibyo bibazo byarakomeje, ku buryo byamaze imyaka 14 kandi byari mu gihugu hose.

Anne: Hari amoko yarwanaga, maze abantu bayarimo bakica abo mu yandi moko. Mu mihanda hose wasangaga huzuye inyeshyamba. Babaga bafite intwaro ziremereye, bambaye ibintu biteye ubwoba kandi binjiraga mu mazu bagatwara ikintu cyose bashaka. Izo nyeshyamba zicaga abantu uko ziboneye nk’uko umuntu abaga inkoko. Wasangaga imirambo irunze kuri za bariyeri, zimwe zikaba zari hafi ya Beteli. Hari Abahamya b’indahemuka bapfuye harimo n’abamisiyonari babiri.

Hari Abahamya bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira ngo bahishe bagenzi babo bo mu bwoko bwahigwaga. Abamisiyonari n’abakozi ba Beteli na bo ni uko babigenje. Kuri Beteli, hari Abahamya ba Yehova bari barahunze, babaga mu nzu yo hasi, abandi bakabana natwe mu byumba byo hejuru. Mu cyumba cyacu twabanaga n’umuryango w’abantu barindwi.

Paul: Buri munsi, izo nyeshyamba zageragezaga kwinjira muri Beteli, kugira ngo zirebe niba hari abantu duhishe. Igihe cyose byabaga bibaye, babiri muri twe babaga bahagaze ku marembo ya Beteli kugira ngo bavugane n’abo barwanyi, naho abandi babiri bari kubarebera mu madirishya. Iyo ba bandi bari ku marembo bashyiraga amaboko imbere, ibintu byabaga ari amahoro. Ariko iyo bashyiraga amaboko inyuma, byabaga bisobanura ko izo nyeshyamba zarakaye cyane, maze ba bandi barebera mu madirishya bagahita bajya kubwira abavandimwe ngo bihishe.

Anne: Nyuma y’ibyumweru byinshi, inyeshyamba zari zarakaye zinjiye muri Beteli ku ngufu. Narikingiranye naho mushiki wacu wundi yihisha mu kumba gato ko mu kabati kari muri dushe. Uwo mushiki wacu yakoze uko ashoboye kose ngo akwirwemo. Abo barwanyi bazamutse muri etaje bafite imbunda. Bahondaguye urugi rw’aho twari turi barakaye. Paul yahise ababwira ati: “Umugore wanjye ari mu bwiherero.” Igihe nafungaga hahandi mushiki wacu yari yihishe, byarashakuje. Ubwo nahise ngira ibintu ntangira kuhapanga kandi urumva ko byafashe umwanya. Nari nzi ko izo nyeshyamba zishobora kwibaza ibyo nari ndimo gukora, maze ngira ubwoba bwinshi ku buryo umubiri wanjye wose watitiraga. Iyo mfungura umuryango, izo nyeshyamba zikabona ko mfite ubwoba, zari gutekereza ko hari ikintu nzihishe. Nasenze bucece kugira ngo Yehova amfashe. Nahise mfungura urugi maze mbasuhuza ntuje. Umwe muri bo yahise ansunika yinjira ajya kuri ka kabati, aragafungura akuramo n’ibintu byose byari birimo. Ntiyashoboraga kwiyumvisha ukuntu nta muntu urimo. We n’izindi nyeshyamba, bagiye gushakisha no mu bindi byumba, bajya no muri purafo. Ariko na bwo nta muntu bigeze babona.

BURI WESE YASHOBORAGA KWIBONERA UKUNTU YEHOVA YAFASHIJE ABAGARAGU BE

Paul: Inshuro nyinshi nta byokurya bya mu gitondo twabaga dufite, ahubwo isomo ry’umunsi ryo kuri Beteli ni ryo ryonyine twafataga. Twari tuzi ko gusoma Bibiliya no kuyiga, ari byo byari kuduha imbaraga zo kwihangana buri munsi.

Twari tuzi ko iyo tujya gushaka ibyokurya n’amazi, tutari kubona uko dukomeza guhisha ba bavandimwe, ko bari guhita babica. Akenshi Yehova yaduhaga ibyo twabaga dukeneye mu gihe gikwiriye, mu buryo bw’igitangaza. Yehova yatwitayeho kandi adufasha gukomeza gutuza.

Nubwo umutekano mu gihugu warushagaho kuba mubi, inyigisho zo muri Bibiliya zatumaga dukomeza kugira ibyiringiro. Abavandimwe na bashiki bacu benshi barahunze, ariko bakomezaga kugira ukwizera kandi bagatuza, nubwo bari bahanganye n’ibibazo byinshi. Hari bamwe bavugaga ko ibyo bahuye na byo muri iyo ntambara, bibatoza kumenya uko bazitwara mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Abasaza b’itorero n’abavandimwe bakiri bato, bagize ubutwari bakora uko bashoboye, kugira ngo bafashe abavandimwe na bashiki bacu. Iyo bageraga aho bahungiye barafashanyaga kandi bagatangira kubwiriza muri utwo duce. Bakoreshaga ibintu byose bashoboraga kubona mu ishyamba, kugira ngo bubake Amazu y’Ubwami yoroheje bashoboraga guteraniramo. Muri ibyo bihe bitari byoroshye, kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, byatumaga bakomeza kugira ibyiringiro kandi bagaterana inkunga. Iyo twabaga dutanga imfashanyo twashimishwaga n’uko abenshi basabaga amasakoshi yo kujyana kubwiriza, aho gusaba imyenda. Abantu benshi bari barabonye ibintu bibi cyangwa bikababaho, bifuzaga kumva ubutumwa bwiza. Nanone batangazwaga no kubona ukuntu Abahamya bishimye kandi barangwa n’icyizere. Bari bameze nk’urumuri mu mwijima (Mat. 5:14-16). Kubera umwete bagiraga mu murimo, byatumye na bamwe bahoze ari inyeshyamba, bahinduka baba abavandimwe bacu.

YEHOVA YADUHAYE IMBARAGA IGIHE TWASIGAGA ABAVANDIMWE BACU

Paul: Hari igihe byabaga ngombwa ko tuva muri Liberiya. Twigeze kuhava inshuro eshatu, tumara igihe gito, naho izindi nshuro ebyiri zo, twarahavaga tukamara umwaka wose. Hari mushiki wacu w’umumisiyonari wavuze neza uko twiyumvaga agira ati: “Mu ishuri rya Gileyadi batwigishije ko dukwiriye gukunda abavandimwe na bashiki bacu b’aho twoherejwe kandi ni byo twakoze. Ubwo rero gusiga abavandimwe muri ibyo bibazo, byaratubabaje cyane.” Icyakora twakomeje gufasha abavandimwe bo muri Liberiya, turi mu bihugu byo hafi aho.

Igihe twari twishimiye gusubira muri Liberiya mu 1997

Anne: Mu kwezi kwa gatanu mu 1996, twari mu modoka ya Beteli itwaye impapuro z’ingenzi z’ibiro by’ishami. Icyo gihe twari bane. Twashakaga kujya ahantu hari umutekano, hari urugendo rw’ibirometero 16. Agace twarimo kahise gaterwa n’inyeshyamba. Kugira ngo izo nyeshyamba zari zarakaye ziduhagarike zarashe mu kirere, maze batatu muri twe zibakura mu modoka, ziyitwara irimo Paul. Twagize ubwoba birenze urugero. Twagize dutya tubona Paul aragarutse, ariko aza avirirana mu gahanga. Twagize ngo bamurashe, ariko dutekereje neza dusanga batamurasa ngo akomeze kugenda. Hari inyeshyamba yari yamukomerekeje igihe yamusohoraga mu modoka. Igishimishije ni uko atari yakomeretse cyane.

Hafi aho, hari imodoka ya gisirikare yari yuzuye abantu bafite ubwoba kandi yari iri hafi kugenda. Kubera ko nta mwanya wari urimo, buri wese yashakishaga aho yafata, kugira ngo imutware kuko nta kundi twari kubigenza. Umushoferi wayo yarihutaga cyane ku buryo twari hafi kugwa. Twaramwinginze ngo ahagarare ariko yanga kutwumva kubera ubwoba. Twakomeje gufata kugira ngo tutagwa, maze amaherezo tugera aho twajyaga tunaniwe cyane kandi dutitira.

Paul: Iyo warebaga mugenzi wawe wabonaga asa nabi, imyenda yamucikiyeho, ukibaza ukuntu ahubwo mukiri bazima. Hafi aho hari kajugujugu yatobaguwe n’amasasu kandi ku munsi ukurikiyeho ni yo yari kutujyana muri Siyera Lewone. Ubwo rero twaraye aho mu kibuga. Twabashije kugera muri Siyera Lewone, ariko dukomeza guhangayikira abavandimwe bacu.

YEHOVA YADUHAYE IMBARAGA ZO KWIHANGANIRA IBINDI BIBAZO

Anne: Tugeze kuri Beteli ya Freetown, muri Siyera Lewone, hari umutekano kandi abavandimwe baho batwitayeho. Ariko natangiye kwibuka bya bihe bikomeye twaciyemo. Buri munsi, nabaga mfite ubwoba bw’uko hari ikintu giteye ubwoba gishobora kumbaho, ku buryo ntashoboraga gutekereza neza. Sinabonaga neza ibintu biri hafi yanjye kandi nkitiranya ibintu n’ibindi. Nijoro akenshi nashigukiraga hejuru, mfite ubwoba bwinshi. Hari n’igihe guhumeka byangoraga. Ariko Paul yaramfataga akankomeza, tugasengera hamwe. Twaririmbaga indirimbo z’Ubwami kugeza igihe ubwoba bushiriye. Numvaga narataye umutwe ku buryo ntari gukomeza kuba umumisiyonari.

Sinshobora kwibagirwa ibintu byabaye nyuma yaho. Muri icyo cyumweru, twabonye amagazeti abiri. Imwe yari igazeti ya Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Kamena 1996. Yarimo ingingo ivuga uko umuntu yahangana n’ibintu biteye ubwoba. Icyo gihe yamfashije gusobanukirwa ibintu byari birimo kumbaho. Iya kabiri, ni igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gicurasi 1996. Yari irimo urugero rwiza ruvuga uko ibinyugunyugu bibona imbaraga. Iyo gazeti yari irimo ifoto igaragaza ikinyugunyugu cyatakaje amababa menshi. Iyo ngingo yasobanuraga ko nk’uko ikinyugunyugu gikomeza kurya no kuguruka nubwo amababa yacyo yaba yangiritse, natwe umwuka wera udufasha gukomeza gufasha abandi, nubwo twaba tutiyumva neza. Yehova yakoresheje ingingo zasohotse muri ayo magazeti, atuma mbona ibyo nari nkeneye (Mat. 24:45). Gukora ubushakashatsi ku zindi ngingo zivuga kuri icyo kibazo byaramfashije. Nyuma y’igihe ibyo bimenyetso by’ihungabana byageze aho birashira.

YEHOVA YADUHAYE IMBARAGA ZO KWEMERA INSHINGANO NSHYA

Paul: Igihe cyose twasubiraga muri Liberiya byaradushimishaga cyane. Mu mpera z’umwaka wa 2004, twari tumaze imyaka igera kuri 20 dukorera muri Liberiya. Intambara yari yararangiye kandi imyiteguro yo kubaka ibiro by’ishami yari yaratangiye. Ariko mu buryo tutari twiteze, twahawe inshingano nshya.

Ntibyari bitworoheye, twakundaga cyane abavandimwe na bashiki bacu bo muri Liberiya, ku buryo bari barabaye nk’abagize umuryango wacu. Ntitwumvaga ukuntu twabasiga. Ariko twari twarabonye ukuntu Yehova yaduhaye umugisha igihe twasigaga abagize imiryango yacu tukajya kwiga ishuri rya Gileyadi. Ubwo rero twemeye iyo nshingano nshya. Twoherejwe gukorera muri Gana, igihugu cyegeranye na Liberiya.

Anne: Igihe twavaga muri Liberiya twararize cyane. Ariko twaratunguwe cyane, igihe umuvandimwe witwa Frank wari umusaza w’itorero ukuze kandi w’inararibonye yatubwiraga ati: “Mugomba kutwibagirwa.” Yakomeje agira ati: “Tuzi ko mudashobora kutwibagirwa ariko nanone mugomba gukunda abavandimwe na bashiki bacu bo muri Gana n’umutima wanyu wose. Tuzi ko ari Yehova uboherejeyo, ubwo rero ni bo mugomba kwitaho.” Amagambo uwo muvandimwe yatubwiye yaduteye inkunga, ku buryo twari twiteguye gushaka incuti nshya muri icyo gihugu cyari kirimo abantu batatuzi n’ahantu tutamenyereye.

Paul: Kumenyerana n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Gana, ntibyatinze. Muri icyo gihugu hari Abahamya ba Yehova benshi. Abavandimwe baho b’indahemuka kandi bafite ukwizera gukomeye, twabigiyeho byinshi. Igihe twari tumaze imyaka 13 muri Gana, hari ikindi kintu cyabaye tutari twiteze. Twasabwe kujya gukorera ku biro by’ishami bya Afurika y’iburasirazuba muri Kenya. Nubwo dukumbura incuti zacu zo mu bihugu twabanje gukoreramo, tukigera muri Kenya, abavandimwe na bashiki bacu baho bahise batubera incuti. Kugeza ubu, turacyakorera umurimo muri iyo fasi nini cyane, irimo abantu benshi bifuza kumenya Yehova.

Turi aho dukorera ubu ku biro by’ishami byo muri Afurika y’iburasirazuba mu 2023

ISOMO TWAVANYE MU BYATUBAYEHO

Anne: Mu buzima, hari ibintu byinshi bikomeye nahuye na byo, kandi hari igihe mba numva mfite ubwoba bwinshi. Iyo turi mu duce duteje akaga no mu bihe bigoye, dushobora kumva turwaye kandi dufite ubwoba bwinshi. Ntidushobora kwitega ko Yehova yaturinda mu buryo bw’igitangaza. N’ubu iyo numvise urusaku rw’amasasu, ibyo mu nda birigorora, nkumva ibinya mu biganza. Ariko nitoje kwishingikiriza kuri Yehova kandi akoresha abavandimwe na bashiki bacu, kugira ngo mbone imbaraga. Nabonye ko gukomeza kwiyigisha, gusenga, kujya mu materaniro no kubwiriza, byamfashije gukomeza gusohoza inshingano twahawe.

Paul: Hari igihe abantu batubaza bati: “Ese mukunda inshingano yanyu?” Twabonye ko nubwo igihugu gishobora kuba ari cyiza, hari igihe gishobora kubamo umutekano muke cyangwa hakaba ari ahantu hateje akaga. Ubwo rero, hari ikindi kintu cyiza dukunda kurusha igihugu dukoreramo. Ni abavandimwe na bashiki bacu kuko ari ab’agaciro kenshi. Tubona ko bagize umuryango wacu. Nubwo tuba twarakuriye mu mimerere itandukanye, tuba duhuje ibitekerezo. Twatekerezaga ko twagiye kubatera inkunga, ariko mu by’ukuri ni bo baduteye inkunga.

Kuba turi mu muryango w’abavandimwe wo ku isi hose, ni igitangaza Yehova yakoze. Aho twajya hose tuba dufite umuryango. Igihe cyose turi mu itorero, tuba dufite umuryango kandi tukumva ko ari iwacu. Twizeye tudashidikanya ko nidukomeza kwiringira Yehova azaduha imbaraga dukeneye.—Fili. 4:13.