Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

“Yehova yatugiriye neza”

“Yehova yatugiriye neza”

NGE n’umugore wange Danièle twageze aho bakirira abantu muri hoteri, umukozi waho arambwira ati: “Ese wahamagara abaporisi bo ku mupaka?” Hari hashize amasaha make tugeze muri Gabon, igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika. Hari mu myaka ya 1970, kandi umurimo wari ubuzanyijwe muri icyo gihugu.

Umugore wange wari usanzwe ari umuntu ureba kure, yaranyongoreye ati: “Wikwirirwa uhamagara abaporisi, n’ubundi baje!” Imodoka yabo yari yaje idukurikiye, ihagarara imbere ya hoteri. Mu minota mike, abasirikare bahise badufata. Ariko kubera ko Danièle yari yamburiye, nari namaze kubitsa umuvandimwe amadosiye yarimo ibintu by’ibanga.

Igihe bari batujyanye ku biro by’abaporisi, nagendaga ntekereza ukuntu nagize imigisha yo gushaka umugore w’intwari kandi ukuze mu buryo bw’umwuka. Nk’uko byari bisanzwe, nahise mbona ko nge na Danièle dusenyera umugozi umwe. Reka mbabwire impamvu twajyaga muri ibyo bihugu umurimo wacu wari warabuzanyijwemo.

YEHOVA YAMFASHIJE KUMENYA UKURI

Navutse mu mwaka wa 1930, mvukira mu muryango w’Abagatolika bakomeye ku idini. Twari dutuye mu mugi muto wa Croix, uri mu majyaruguru y’u Bufaransa. Twajyaga mu Misa buri cyumweru, kandi data yari afite inshingano mu kiliziya. Icyakora maze kugira imyaka hafi 14, hari ibintu byabaye bituma mbona uburyarya bwa kiliziya.

Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, u Bufaransa bwari bwarigaruriwe n’ingabo z’Abadage. Buri gihe iyo padiri wacu yasomaga Misa, yadushishikarizaga gushyigikira ubutegetsi bw’Abafaransa bwari bushyigikiwe n’Abadage. Inyigisho ze zaduteraga ubwoba. Kimwe n’abandi Bafaransa benshi, twumvaga radiyo y’Abongereza (BBC) mu ibanga, ikaba yaratangazaga amakuru y’ingabo zishyize hamwe zari zihanganye n’u Budage. Muri Nzeri 1944, uwo mupadiri yaretse gushyigikira Abadage, ategura Misa yo gusabira izo ngabo zishyize hamwe zagendaga zinesha ingabo z’u Budage. Ubwo buryarya bwarambabaje cyane. Byatumye ntakariza ikizere abapadiri.

Hashize igihe gito intambara irangiye, papa yarapfuye. Kubera ko mushiki wange mukuru yari yarashatse, aba mu Bubiligi, numvaga ngomba kwita kuri mama. Nabonye akazi mu ruganda rukora imyenda. Umukoresha wange n’abahungu be bari Abagatolika bakomeye ku idini. Nubwo ako kazi kari keza, nari hafi guhura n’ikigeragezo.

Mu mwaka wa 1953, mushiki wange mukuru witwaga Simone, wari warabaye Umuhamya wa Yehova, yaradusuye. Yakoresheje Bibiliya, atwereka inyigisho z’ikinyoma Kiliziya Gatolika yigisha, urugero nk’iy’umuriro w’iteka, Ubutatu n’ivuga ko ubugingo budapfa. Nabanje kumugisha impaka, mvuga ko atakoreshaga Bibiliya y’Abagatolika, ariko sinatinze kubona ko ibyo yambwiraga ari ukuri. Yampaye amagazeti ya kera y’Umunara w’Umurinzi, nyasoma ijoro ryose ndayarangiza. Nahise mbona ko izo nyigisho ari ukuri, ariko nabonaga ko nimba Umuhamya wa Yehova, nzirukanwa ku kazi.

Namaze amezi runaka niyigisha Bibiliya ngasoma n’Umunara w’Umurinzi ariko singe mu materaniro. Amaherezo niyemeje kujya ku Nzu y’Ubwami. Urukundo nabonye mu itorero rwankoze ku mutima rwose. Umuvandimwe w’inararibonye yanyigishije Bibiliya mu mezi atandatu, maze mbatizwa muri Nzeri 1954. Bidatinze, mama na mushiki wange muto na bo babaye Abahamya.

TWAKOZE UMURIMO W’IGIHE CYOSE TWIRINGIYE YEHOVA

Nababajwe cyane n’uko mama yapfuye habura ibyumweru bike ngo habe ikoraniro mpuzamahanga, ryabereye i New York mu mwaka wa 1958. Iryo koraniro narigiyemo. Kubera ko ntari ngifite abantu ngomba kwitaho, nyuma y’iryo koraniro nasezeye ku kazi, mba umupayiniya. Hagati aho nakundanye n’umukobwa w’umupayiniya witwaga Danièle Delie warangwaga n’ishyaka, dushyingiranwa muri Gicurasi 1959.

Danièle yari yaratangiriye umurimo w’igihe cyose mu karere k’icyaro ka Bretagne, kure cyane y’iwabo. Kubwiriza muri ako karere kari kiganjemo Abagatolika no kugenda ku igare muri icyo cyaro, byamusabaga kugira ubutwari. Twembi twumvaga ko umurimo wihutirwa kuko twabonaga ko imperuka iri hafi cyane (Mat 25:13). Kuba yararangwaga n’umuco wo kwigomwa, byadufashije gukomeza umurimo w’igihe cyose.

Hashize iminsi mike dushyingiranywe, twahawe inshingano yo gusura amatorero. Twitoje kubaho mu buzima bworoheje. Itorero rya mbere twasuye, ryari rigizwe n’ababwiriza 14, kandi bari bakennye ku buryo bataducumbikira. Ubwo rero, twashyiraga matora mu Nzu y’Ubwami, akaba ari ho turara. Birumvikana ko hatari heza cyane, ariko byatuvuraga umugongo.

Twasuraga amatorero dukoresheje imodoka yacu

Nubwo twabaga duhuze cyane, Danièle yahise amenyera umurimo wo gusura amatorero. Iyo twagiraga inama y’abasaza idutunguye, akenshi yantegererezaga mu modoka, kandi ntiyigeze abyitotombera. Uwo murimo wo gusura amatorero twawukoze imyaka ibiri gusa. Muri icyo gihe twiboneye ko ari iby’ingenzi ko abashakanye baganira nta cyo bakinganye, kandi bagashyira hamwe.—Umubw 4:9.

DUHABWA INSHINGANO NSHYA

Mu mwaka wa 1962 twatumiriwe kwiga Ishuri rya Gileyadi rya 37, ryari kumara amezi icumi i Brooklyn muri New York. Mu banyeshuri 100 bari batumiwe, harimo imiryango 13 gusa. Ubwo rero twumvaga ari imigisha rwose. Ndakibuka cyane ibiganiro twagiranye n’abavandimwe bari mu bayoboraga umurimo, urugero nka Frederick Franz, Ulysses Glass na Alexander H. Macmillan.

Twishimiye cyane ko twiganye Ishuri rya Gileyadi

Muri iryo shuri, twatojwe kuba abantu bazi kwitegereza. Rimwe na rimwe, ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita amasomo arangiye, twajyaga gusura uduce nyaburanga two mu mugi wa New York. Twabaga tuzi ko ku wa Mbere turi bubazwe ibyo twabonye. Inshuro nyinshi, twagarukaga nimugoroba twaguye agacuho. Umukozi wa Beteli wabaga yadutembereje, yatubazaga ibibazo bidufasha kuzirikana ibintu by’ingenzi tuzabazwa. Umunsi umwe, twamaze ikigoroba cyose dutembera umugi n’amaguru. Twasuye ahantu haba ibyuma bikoreshwa bareba mu kirere, badusobanurira ibirebana n’ibibuye byo mu kirere bituruka ku yindi migabane na za kibonumwe. Nanone hari inzu ndangamurage twasuye, tuhamenyera amoko atandukanye y’ingona. Igihe twagarukaga kuri Beteli, uwari wadutembereje yaratubajije ati: “None se ibibuye byo mu kirere bitandukaniye he na kibonumwe?” Kubera ko Danièle yari yananiwe cyane yarashubije ati: “Ibibuye byo mu kirere bigira amenyo maremare kurusha aya kibonumwe!”

Twasuraga abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka muri Afurika

Twatunguwe cyane n’uko twoherejwe ku biro by’ishami byo mu Bufaransa, tukaba twarahakoze imyaka isaga 53. Mu mwaka wa 1976, nabaye umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami, kandi mpabwa inshingano yo gusura ibihugu byo muri Afurika n’ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho umurimo wacu wari ubuzanyijwe. Ibyo ni byo byatumye tujya muri Gabon, ahabereye ibyo navuze ngitangira. Mvugishije ukuri ariko, si ko buri gihe numvaga nshoboye izo nshingano nasabwaga gusohoza. Ariko Danièle yaramfashaga cyane bigatuma ntatinya inshingano iyo ari yo yose nahabwaga.

Nsemura disikuru y’Umuvandimwe Theodore Jaracz, mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ubutabera bw’Imana,” i Paris, mu wa 1988

DUHANGANA N’IKIGERAGEZO GIKOMEYE CYANE

Kuva tugitangira gukora kuri Beteli, twarahakunze cyane. Kubera ko Danièle yari yarize Icyongereza habura amezi atanu ngo tuge mu Ishuri rya Gileyadi, yabaye umuhinduzi w’umuhanga. Twishimiraga cyane akazi twakoraga kuri Beteli, ariko gukorana n’itorero byaradushimishaga cyane kurushaho. Njya nibuka ukuntu nge na Danièle twategaga gari ya moshi bwije cyane, tuvuye kwigisha abantu Bibiliya. Twabaga tunaniwe ariko twishimye cyane. Ikibabaje ariko, Danièle yafashwe n’indwara itunguranye, bituma adakomeza gukora byinshi nk’uko yabyifuzaga.

Mu mwaka wa 1993, baramusuzumye basanga arwaye kanseri y’ibere. Yarabazwe bamuha n’imiti ya kanseri, ariko yarababaraga cyane. Hashize imyaka cumi n’itanu, bamusanzemo indi kanseri, ifite ubukana kuruta iya mbere. Icyakora yakundaga cyane umurimo w’ubuhinduzi yakoraga, ku buryo iyo yatoraga agatege, yahitaga ajya mu kazi.

Nubwo Danièle yari arwaye cyane, ntitwigeze dutekereza kuva kuri Beteli. Ariko no kurwarira kuri Beteli ntibiba byoroshye, cyanecyane mu gihe abandi baba batazi ukuntu indwara urwaye ikomeye (Imig 14:13). N’igihe Danièle yari hafi kugira imyaka 80, yari agifite uburanga kandi akeye, ku buryo abantu batamenyaga ko arwaye. Ntiyigeze yiheba. Ahubwo, yihatiraga gufasha abandi. Yari azi ko gutega abandi amatwi, bishobora gufasha cyane abababaye (Imig 17:17). Danièle ntiyigeze yigira umujyanama mu bya kanseri, ariko yafashije bashiki bacu benshi kutayitinya.

Nanone hari izindi ngorane twahanganye na zo. Igihe Danièle atari agishoboye gukora iminsi yose, yamfashaga mu bindi bintu bitandukanye. Yakomeje kunshyigikira, nkomeza kuba umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami mu gihe k’imyaka 37. Urugero, buri munsi yateguraga ibyokurya bya saa sita, tugasangirira mu cyumba tuganira.—Imig 18:22.

TWITOJE KUDAHANGAYIKISHWA N’IBY’EJO

Danièle yari umuntu urangwa n’ikizere. Ariko yaje kurwara indi kanseri ku nshuro ya gatatu. Icyo gihe bwo twumvise ducitse intege. Uburyo yavurwagamo bwatumaga anegekara cyane, ku buryo hari igihe yananirwaga no kugenda. Kubona umugore wange nakundaga cyane wari umuhinduzi w’umuhanga yananiwe no kuvuga, byanteraga agahinda kenshi.

Nubwo twumvaga dushobewe, twakomezaga gusenga, twizeye ko Yehova atazemera ko duhura n’imibabaro irenze iyo twakwihanganira (1 Kor 10:13). Buri gihe twashimiraga Yehova uko yadufashaga binyuze ku Ijambo rye, abashinzwe kwita ku barwayi muri Beteli n’abavandimwe na bashiki bacu.

Akenshi twasengaga Yehova, tumusaba kudufasha guhitamo uburyo bwo kuvurwa bukwiriye. Igihe kimwe, abaganga bari bananiwe kumuvura. Umuganga wari umaze imyaka 23 yita kuri Danièle, yibazaga impamvu yataga ubwenge amaze gufata imiti. Yari yabuze ukundi yamuvura. Twumvise dushobewe, twibaza uko bizagenda. Icyakora hari undi muganga wemeye kumuvura. Twumvise ari Yehova udufashije, kugira ngo dushobore kwihanganira iyo mihangayiko.

Twitoje kudahangayikishwa n’iby’ejo. Nk’uko Yesu yabivuze, “buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije” (Mat 6:34). Nanone kurangwa n’ikizere no gutera urwenya, byaradufashije cyane. Urugero, hari igihe Danièle yamaze amezi abiri adafata imiti ya kanseri, maze ambwira amwenyura ati: “Nta kindi gihe nigeze numva meze neza nk’ubu” (Imig 17:22)! Nubwo yabaga ababara, yitozaga kuririmba indirimbo z’Ubwami nshya, akaziririmbana imbaraga.

Kuba atarigeze yiheba, nange byaramfashije. Mvugishije ukuri, mu myaka 57 twamaranye, yanyitagaho muri byose. Ntiyigeze yifuza ko menya no guteka umureti! Ubwo rero, igihe yari arembye cyane nize koza ibyombo, kumesa no guteka ibyokurya byoroheje. Yego namennye ibirahuri bitari bike, ariko nibura nishimira ko nagize icyo mumarira. *

NSHIMIRA YEHOVA KO YANGIRIYE NEZA

Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ibibazo by’uburwayi n’iza bukuru byaranyigishije byinshi. Icya mbere, ntitugomba guhuga ku buryo tubura umwanya wo kugaragariza urukundo uwo twashakanye. Tugomba gukoresha imyaka y’ubusore bwacu, igihe tuba tugifite imbaraga, tukamwitaho (Umubw 9:9). Icya kabiri, ntitugomba guhangayikishwa cyane n’ibibazo byoroheje, kuko bishobora gutuma tutita ku migisha myinshi tubona buri munsi.—Imig 15:15.

Iyo ntekereje uko nakoranye umurimo w’igihe cyose n’umugore wange, nemera ntashidikanya ko Yehova yaduhaye imigisha tutatekerezaga. Numva meze nk’umwanditsi wa zaburi wavuze ati: “Yehova yangiriye neza.”—Zab 116:7, Bibiliya ivuguruye y’Icyongereza yasohotse mu mwaka wa 2013.

^ par. 32 Mushiki wacu Danièle Bockaert yapfuye igihe iyi nkuru yategurwaga. Yari afite imyaka 78.