Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Ese wasomye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ni ibihe bimenyetso biboneka mu Byanditswe, bigaragaza ko Imana yishyira mu mwanya wacu?

Igihe Abisirayeli bari mu buretwa muri Egiputa, Imana yiyumvishaga uko bamerewe, ikamenya imibabaro yabo (Kuva 3:7; Yes 63:9). Twaremwe mu ishusho y’Imana kandi natwe dushobora kwishyira mu mwanya w’abandi. Imana ishobora kwishyira mu mwanya wacu, no mu gihe tuba twibwira ko idashobora kudukunda.—wp18.3, ipaji ya 8-9.

Ni mu buhe buryo inyigisho za Yesu zafashije abantu kwikuramo urwikekwe?

Abayahudi benshi bo mu gihe cya Yesu bagiraga urwikekwe. Kristo yagaragaje ko tugomba kwicisha bugufi kugira ngo dutsinde ubwibone bushingiye ku bwoko. Yagiriye abagishwa be inama yo kubona bagenzi babo nk’abavandimwe babo.—w18.06, ipaji ya 9-10.

Kuba Imana itaremereye Mose kwinjira mu Gihugu k’Isezerano bitwigisha iki?

Mose yari inshuti ya Yehova (Guteg 34:10). Igihe Abisirayeli bari hafi kurangiza urugendo bakoze mu butayu rwamaze imyaka 40, bongeye kwitotombera ko babuze amazi. Imana yasabye Mose kubwira urutare ngo ruzane amazi. Ariko Mose ntiyarubwiye, ahubwo yararukubise. Yehova ashobora kuba yararakariye Mose kubera ko atakurikije amabwiriza yari yamuhaye, cyangwa akaba yaramurakariye bitewe n’uko atamuhesheje ikuzo binyuze kuri icyo gitangaza (Kub 20:6-12). Ibyo bitwigisha ko tugomba kumvira Yehova no kumuhesha ikuzo.—w18.07, ipaji ya 13-14.

Ni mu buhe buryo iyo duciriye abandi imanza dushingiye ku bigaragarira amaso, dushobora kwibeshya mu buryo bworoshye?

Hari ibintu bitatu bigaragarira amaso abantu bakunze gushingiraho bacira abandi imanza: ubwoko cyangwa igihugu umuntu akomokamo, urwego rw’imibereho n’imyaka. Ni iby’ingenzi ko twihatira kubona abandi nk’uko Imana ibabona (Ibyak 10:34, 35)—w18.08, ipaji ya 8-12.

Abakristo bageze mu za bukuru bafasha abandi bate?

Imana ibona ko Umukristo ugeze mu za bukuru wahinduriwe inshingano, aba agifite agaciro kandi ko aba agishobora gufasha abandi. Ashobora gufasha abagabo batari Abahamya bafite abagore b’Abahamya, agafasha abakonje, akigisha abantu Bibiliya kandi agakora byinshi mu murimo.—w18.09, ipaji ya 8-11.

Ni ibihe bikoresho bifasha Abakristo kwigisha?

Harimo udukarita twa jw.org n’impapuro z’itumira. Nanone harimo inkuru z’Ubwami umunani n’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!. Byongeye kandi harimo udutabo, ibitabo bibiri by’ibanze na videwo enye, imwe ikaba ifite umutwe uvuga ngo: Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?w18.10, ipaji ya 16.

Umukristo ‘yagura ukuri’ ate nk’uko bivugwa mu Migani 23:23?

Ntitwishyura amafaranga ngo tumenye ukuri. Icyakora tugomba kwigomwa igihe cyacu no gushyiraho imihati ngo tukumenye.—w18.11, ipaji ya 4.

Inkuru y’ukuntu Hoseya yababariye umugore we Gomeri, itwigisha iki?

Gomeri yaciye inyuma Hoseya inshuro nyinshi, ariko Hoseya yaramubabariye kandi agumana na we. Umukristo aramutse aciye inyuma uwo bashakanye, uwahemukiwe ashobora kubabarira mugenzi we. Iyo bongeye kugirana imibonano mpuzabitsina, nta mpamvu ishingiye ku Byanditswe aba agifite imwemerera gutana na we.—w18.12, ipaji ya 13.