Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni mu buhe buryo intumwa Pawulo ‘yajyanywe mu ijuru rya gatatu’ no “muri paradizo”?​—2 Kor 12:2-4.

Mu 2 Abakorinto 12:2, 3, Pawulo avuga iby’umuntu ‘wajyanywe mu ijuru rya gatatu.’ Uwo muntu ni nde? Igihe Pawulo yandikiraga abari bagize itorero ry’i Korinto, yagaragaje ko Imana yamugize intumwa (2 Kor 11:5, 23). Hanyuma yavuze ibintu ‘yabonye mu iyerekwa n’ibyo yahishuriwe n’Umwami.’ Nta bandi bavandimwe Pawulo yavuze muri iyo mirongo. Ibyo bigaragaza ko ari we ubwe wabonye iryo yerekwa, akagira n’ibindi ahishurirwa.—2 Kor 12:1, 5.

Ubwo rero Pawulo ni we ‘wajyanywe mu ijuru rya gatatu, ajyanwa no muri paradizo’ (2 Kor 12:2-4). Kuba yarakoresheje ijambo ‘guhishurirwa,’ bigaragaza ko ibyo yabonye byari kuzabaho mu gihe kizaza.

“Ijuru rya gatatu” Pawulo yabonye risobanura iki?

Muri Bibiliya, “ijuru” rishobora kwerekeza ku kirere tubona (Intang 11:4; 27:28; Mat 6:26). Ariko nanone “ijuru” rishobora kwerekeza ku bindi bintu. Hari igihe riba ryerekeza ku butegetsi bw’abantu (Dan 4:20-22). Nanone rishobora kwerekeza ku butegetsi bw’Imana, urugero nk’Ubwami bwayo.—Ibyah 21:1.

None se igihe Pawulo yavugaga ko yabonye “ijuru rya gatatu,” yashakaga kuvuga iki? Hari igihe Bibiliya isubiramo ijambo inshuro eshatu ishaka gutsindagiriza, cyangwa kugaragaza ko ibivugwa bifite agaciro (Yes 6:3; Ezek 21:27; Ibyah 4:8). Birashoboka ko igihe Pawulo yavugaga “ijuru rya gatatu,” yashaka kuvuga ubwami bukomeye kandi buruta ubundi bwose, ni ukuvuga Ubwami bwa Mesiya buzaba buyobowe na Yesu Kristo n’abantu 144.000. Intumwa Petero yanditse ko dutegereje “ijuru rishya” nk’uko Imana yabisezeranyije.—2 Pet 3:13.

None se iyo “paradizo” Pawulo yavuze ni iyihe?

Ijambo “paradizo” na ryo rishobora gusobanura ibintu byinshi: (1) Imana irema umuntu wa mbere yamutuje muri “paradizo” ku isi. Ubwo rero ijambo paradizo rishobora kwerekeza kuri Paradizo izongera kuba ku isi. (2) Rishobora no kwerekeza ku kuntu mu isi nshya, abagize ubwoko bw’Imana bazaba babanye neza kandi bafitanye ubucuti n’Imana. (3) Nanone rishobora kwerekeza ku mimerere ihebuje yo mu ijuru, ni ukuvuga muri “paradizo y’Imana” ivugwa mu Byahishuwe 2:7.—Reba Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2015, ku ipaji ya 8 paragarafu ya 8.

Birashoboka ko igihe Pawulo yavugaga ibyamubayeho mu 2 Abakorinto 12:4, yerekezaga kuri ibyo bintu uko ari bitatu.

Muri make:

“Ijuru rya gatatu” rivugwa mu 2 Abakorinto 12:2, uko bigaragara ryerekeza ku Bwami bwa Mesiya buyobowe na Yesu Kristo n’abantu 144.000, akaba ari bo bagize “ijuru rishya.”—2 Pet 3:13.

Ubwo Bwami bwiswe “ijuru rya gatatu,” kubera ko buruta kure ubutegetsi bwose.

“Paradizo” Pawulo ‘yajyanywemo’ mu iyerekwa, ishobora kuba yerekeza kuri (1) Paradizo izaba ku isi, (2) paradizo yo mu buryo bw’umwuka tuzaba turimo icyo gihe, izaba iruta kure iyo turimo muri iki gihe, (3) “paradizo y’Imana” yo mu ijuru izaba iriho mu gihe k’isi nshya.

Ubwo rero, Paradizo izaba igizwe n’ijuru rishya n’isi nshya. Ibyo bisobanura ko izaba ari gahunda nshya igizwe n’ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru hamwe n’abantu bazaba batuye ku isi, bakorera Yehova.