Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, Umuremyi wanyu yifuza ko mugira ibyishimo

Rubyiruko, Umuremyi wanyu yifuza ko mugira ibyishimo

“Ni we uguhaza ibyiza mu buzima bwawe.”​—ZAB 103:5.

INDIRIMBO: 135, 39

1, 2. Kuki dukwiriye kumvira Umuremyi wacu mu gihe duhitamo icyo tuzakora mu buzima bwacu? (Reba amafoto abimburira iki gice.)

NIBA ukiri muto, birashoboka ko hari abantu benshi bakugira inama y’icyo wazakora mu buzima bwawe. Abarimu n’abandi bantu bashobora kuba barakugiriye inama yo kwiga kaminuza, cyangwa gushaka akazi gahemba amafaranga menshi. Icyakora inama Yehova akugira zitandukanye n’izo. Birumvikana ko ashaka ko wiga ushyizeho umwete, kugira ngo nurangiza amashuri uzashobore kwibeshaho (Kolo 3:23). Ariko nanone, azi ko iyo umuntu akiri muto aba agomba gufata imyanzuro irebana n’igihe kizaza. Ni yo mpamvu aguha amahame akuyobora, kugira ngo ubeho mu buryo bumushimisha muri iyi minsi y’imperuka.—Mat 24:14.

2 Nanone uzirikane ko Yehova azi byose. Azi ibizaba ku isi mu gihe kiri imbere, kandi azi ko imperuka yegereje cyane (Yes 46:10; Mat 24:3, 36). Ikindi kandi, aratuzi neza. Azi icyatuma twishima by’ukuri kandi tukanyurwa, n’icyatuma tumanjirwa cyangwa tukabura ibyishimo. Ubwo rero, inama iyo ari yo yose wagirwa n’umuntu, nubwo yaba isa n’aho ari nziza, ariko ikaba idahuje n’Ijambo rye, nta cyo yakumarira.—Imig 19:21.

‘NTA BWENGE BW’UMUNTU URWANYA YEHOVA’

3, 4. Kumvira inama mbi byagize izihe ngaruka kuri Adamu na Eva n’ababakomotseho?

3 Inama mbi zatangiye kuva kera. Satani ni we wa mbere wagiriye abantu inama mbi. Uwo mwibone yigize umujyanama, maze abwira Eva ko we n’umugabo we baramutse biyoboye, barushaho kwishima (Intang 3:1-6). Icyakora si uko yari abakunze, ahubwo yari abitewe n’ubwikunde. Yifuzaga ko Adamu na Eva n’abari kuzabakomokaho bamugandukira, kandi bakamusenga aho gusenga Yehova. Ariko se hari icyo Satani yari yarabamariye? Yehova ni we wari warabahaye ibintu byose bari bafite. Ni we wabahuje, abaha ubusitani bwiza bwo kubamo, abaha umubiri utunganye n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka.

4 Ikibabaje ni uko Adamu na Eva basuzuguye Imana, bakitandukanya na yo. Tuzi ko ibyo byagize ingaruka zibabaje cyane. Nk’uko bigendekera ururabo baciye, na bo batangiye kugenda basaza, amaherezo barapfa. Abana babo na bo bagezweho n’ingaruka z’icyaha (Rom 5:12). Nubwo bimeze bityo ariko, n’ubu abantu benshi bahitamo gusuzugura Imana. Baba bifuza kwigenga (Efe 2:1-3). Ingaruka zabyo zigaragaza neza ko ‘nta bwenge bw’umuntu urwanya Yehova.’—Imig 21:30.

5. Ni ikihe kizere Yehova yari afitiye abantu? Ese yari afite ishingiro?

5 Yehova yari yiringiye ko hari abantu bari kuzifuza kumumenya kandi bakamukorera, hakubiyemo n’abakiri bato benshi (Zab 103:17, 18; 110:3). Yehova akunda cyane abakiri bato nk’abo. Ese nawe uri umwe muri bo? Niba uri umwe muri bo, nta gushidikanya ko ubona ibintu ‘byiza’ byinshi Imana iguha kugira ngo wishime. (Soma muri Zaburi ya 103:5; Imig 10:22.) Nk’uko tugiye kubibona, ibyo bintu ‘byiza’ bikubiyemo inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana, inshuti nziza, intego nziza n’umudendezo nyakuri.

YEHOVA AGUHA INYIGISHO ZO MU IJAMBO RYE

6. Kuki wagombye kwiga ibyerekeye Imana, kandi se Yehova abigufashamo ate?

6 Abantu batandukanye n’inyamaswa, kuko bakenera kwiga ibyerekeye Imana kandi Umuremyi ni we wenyine ushobora kubigisha (Mat 4:4). Iyo umuteze amatwi, ugira ubushishozi, ubwenge n’ibyishimo. Yesu yaravuze ati: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Mat 5:3). Imana iguha ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka binyuze ku Ijambo ryayo. Nanone ikoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ akaguha ibitabo bigufasha kubaka ukwizera kwawe (Mat 24:45). Ibyo ni byo byitwa ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, kubera ko bikomeza ukwizera kwacu kandi bigatuma turushaho kuba inshuti z’Imana. Ni byinshi kandi birakungahaye rwose.—Yes 65:13, 14.

7. Kwiyigisha bizakugirira akahe kamaro?

7 Inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zituma ugira ubwenge n’ubushobozi bwo gutekereza, kandi ibyo birakurinda. (Soma mu Migani 2:10-14.) Urugero, ubwenge n’ubushobozi bwo gutekereza bigufasha gutahura inyigisho z’ikinyoma, wenda nk’ivuga ko nta Muremyi ubaho. Binakurinda kwemera ikinyoma kivuga ko amafaranga n’ubutunzi ari byo bituma umuntu agira ibyishimo. Nanone bigufasha kumenya ibyifuzo bibi n’imyitwarire yangiza, bityo ukabyirinda. Ku bw’ibyo rero, komeza ushakishe ubwenge buturuka ku Mana n’ubushobozi bwo gutekereza, kandi uge ubona ko ari ubutunzi bw’agaciro. Bizatuma ubona ko Yehova agukunda kandi ko akwifuriza ibyiza.—Zab 34:8; Yes 48:17, 18.

8. Kuki ubu ari bwo wagombye kurushaho kugirana ubucuti n’Imana, kandi se ibyo bizakugirira akahe kamaro?

8 Vuba aha, isi ya Satani yose izarimburwa, kandi Yehova ni we wenyine uzaturinda. Koko rero, hari igihe tuzaba tudashobora kwishakira ibidutunga, ari Yehova wenyine ushobora kubiduha (Hab 3:2, 12-19). Ubwo rero, iki ni cyo gihe cyo kugirana ubucuti bwimbitse na So wo ijuru Yehova, kandi ukarushaho kumwiringira (2 Pet 2:9). Nubikora, nubwo wahura n’ibibazo bimeze bite, uzumva umeze nka Dawidi umwanditsi wa zaburi wagize ati: “Nashyize Yehova imbere yanjye iteka; kandi sinzanyeganyezwa kuko ari iburyo bwanjye.”—Zab 16:8.

YEHOVA AGUHA INSHUTI NZIZA

9. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yohana 6:44, Yehova akora iki? (b) Guhura n’Umuhamya bitandukaniye he no guhura n’undi muntu utari we?

9 Iyo uhuye n’umuntu utari Umuhamya ku nshuro ya mbere, uba umuziho ibintu bingana iki? Ushobora kumenya izina rye n’isura ye, ariko mu by’ukuri nta bintu byinshi uba umuziho. Ariko uko si ko bimera iyo uhuye n’Umuhamya. Uba uzi ko akunda Yehova. Nanone uba uzi ko Yehova yamubonyeho ikintu kiza, bigatuma amushyira mu muryango we. (Soma muri Yohana 6:44.) Aho uwo muntu yaba akomoka hose, uko yaba yararezwe kose, uba umuziho ibintu byinshi kandi na we aba akuziho byinshi.

Yehova yifuza ko tugira inshuti nziza kandi tukishyiriraho intego nziza (Reba paragarafu ya 9-12)

10, 11. Ni iki abagaragu ba Yehova bahuriyeho, kandi se ibyo bitugirira akahe kamaro?

10 Iyo uhuye n’Umuhamya mugenzi wawe, uba uzi ko mwese muvuga ururimi rumwe, ni ukuvuga “ururimi rutunganye,” ari rwo nyigisho z’ukuri (Zef 3:9). Ibyo bisobanura ko mwembi mwizera Imana, mugendera ku mahame mbwirizamuco amwe kandi mukaba mufite ibyiringiro bimwe by’igihe kizaza. Ibyo ni byo bintu bifite akamaro kurusha ibindi, kuko ari byo bituma mwizerana kandi mukagirana ubucuti burambye.

11 Tuvuze ko gusenga Yehova ari byo bituma ubona inshuti nyakuri, kandi ziri hirya no hino ku isi, ntitwaba tubeshye. Ikiba gisigaye gusa ni uguhura na zo. Ese hari abandi bafite iyo mpano y’agaciro, uretse abagaragu ba Yehova?

YEHOVA AGUFASHA KUGIRA INTEGO NZIZA

12. Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho?

12 Soma mu Mubwiriza 11:9–12:1. Ese ufite intego wifuza kugeraho? Ushobora kuba warishyiriyeho intego yo gusoma Bibiliya buri munsi. Nanone ushobora kuba wifuza gutanga ibitekerezo byiza cyangwa ibiganiro byiza mu materaniro. None se wiyumva ute iyo ubona ugenda ugera ku ntego yawe cyangwa abandi bakabibona bakabigushimira? Nta gushidikanya ko bigushimisha kandi ni mu gihe. Kubera iki? Ni ukubera ko uba wigana Yesu, ushyira ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere.—Zab 40:8; Imig 27:11.

13. Kuki gukorera Imana ari byiza cyane kuruta gukurikirana intego zo muri iyi si?

13 Iyo wibanze ku murimo ukorera Imana, ugira ibyishimo kandi ukagira ubuzima bufite intego. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Mushikame mutanyeganyega, buri gihe mufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami, muzi ko umurimo mukorera Umwami atari imfabusa” (1 Kor 15:58). Icyakora, kwiruka inyuma y’ubutunzi no guharanira kuba umuntu ukomeye muri iyi si byo, usanga ari imfabusa nubwo umuntu yaba asa n’aho hari icyo yagezeho (Luka 9:25). Ibyo tubyemezwa n’ibyabaye ku Mwami Salomo.—Rom 15:4.

14. Ibyabaye kuri Salomo bikwigisha iki?

14 Hari ikintu Salomo wari umukire cyane, akaba n’umuntu ukomeye kuruta abandi mu isi, yatekereje gukora. Yaribwiye ati: “Henga nkugeragereshe ibyishimo, kandi ubone ibyiza” (Umubw 2:1-10). Yubatse amazu, atera ubusitani bwiza kandi akora ikintu cyose umutima we wifuzaga. Ariko se amaze kubikora yumvise ameze ate? Ese yumvise yishimye kandi anyuzwe? Igisubizo turakizi. We ubwe yarivugiye ati: ‘Jyewe ubwanjye nitegereje imirimo yanjye yose nakoresheje amaboko yanjye, mbona ko byose ari ubusa, kandi mbona ko nta gifite umumaro’ (Umubw 2:11). Mbega isomo rikomeye! Ese uzaba umunyabwenge, uvane isomo ku byamubayeho?

15. Kuki ukeneye kugira ukwizera, kandi se kuzakugirira akahe kamaro nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 32:8?

15 Yehova ntiyifuza ko wiga ubanje gukubitika. Ariko ukeneye kugira ukwizera kugira ngo wumvire Imana, kandi ushyire ibyo ishaka mu mwanya wa mbere. Uko kwizera gufite agaciro kenshi, kandi ntikuzatuma wicuza. Koko rero, Yehova ntazigera yibagirwa ‘urukundo wagaragaje ko ukunze izina rye’ (Heb 6:10). Bityo rero, ihatire kugira ukwizera gukomeye. Ibyo bizatuma wibonera ko So wo mu ijuru akwifuriza ibyiza.—Soma muri Zaburi ya 32:8.

IMANA IGUHA UMUDENDEZO NYAKURI

16. Kuki tugomba guha agaciro umudendezo dufite, kandi tukawukoresha neza?

16 Pawulo yaranditse ati: “Aho umwuka wa Yehova uri, haba hari umudendezo” (2 Kor 3:17). Yehova akunda umudendezo kandi nawe yakuremanye ikifuzo cyo kuwugira. Icyakora yifuza ko wawukoresha neza, kuko bikurinda. Birashoboka ko hari abakiri bato uzi bareba porunogarafiya, abasambana, abakora siporo ziteje akaga, abakoresha ibiyobyabwenge cyangwa abanywa inzoga nyinshi. Mu by’ukuri, bashobora kumara akanya gato bishimye. Icyakora inshuro nyinshi birabagaruka, wenda bakarwara, bikababata cyangwa bagapfa (Gal 6:7, 8). Baba bibwira ko bafite umudendezo, ariko mu by’ukuri baba bishuka.—Tito 3:3.

17, 18. (a) Ni mu buhe buryo kumvira Imana bitanga umudendezo? (b) Kuki Adamu na Eva ari bo bari bafite umudendezo ugereranyije n’abantu bo muri iki gihe?

17 Ariko se hari abantu uzi barwaye, bitewe n’uko bumviye amahame ya Bibiliya? Mu by’ukuri, kumvira Yehova bituma tugira ubuzima bwiza kandi tukagira umudendezo nyakuri (Zab 19:7-11). Byongeye kandi, iyo ukoresheje umudendezo wawe neza, mu yandi magambo ugahitamo kumvira amategeko n’amahame y’Imana, uba weretse Imana n’ababyeyi bawe ko uri umuntu wiringirwa, ukwiriye guhabwa umudendezo. Nanone Yehova asezeranya abagaragu be bizerwa ko vuba aha azatuma bagira umudendezo wuzuye, ari wo Bibiliya yita “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.”—Rom 8:21.

18 Adamu na Eva bigeze kugira uwo mudendezo. Mu busitani bwa Edeni, Imana yari yarabahaye itegeko rimwe. Yari yarababujije kurya imbuto z’igiti kimwe gusa (Intang 2:9, 17). Ese utekereza ko iryo tegeko ryababuzaga umudendezo kandi rikabakandamiza? Oya rwose. Ubwo se warigereranya n’amategeko atabarika abantu bishyiriyeho kandi bakaba basabwa kuyamenya no kuyakurikiza?

19. Ni izihe nyigisho Yehova na Yesu baduha zizatuma tugira umudendezo?

19 Yehova ashyira mu gaciro rwose. Aho kudushyiriraho amategeko atagira ingano, atwigisha yihanganye uko twakurikiza itegeko ry’urukundo. Yifuza ko tuyoborwa n’amahame ye kandi tukanga ikibi (Rom 12:9). Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yadufashije gusobanukirwa impamvu abantu bakora ibibi (Mat 5:27, 28). Kubera ko Kristo ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, azakomeza kutwigisha mu isi nshya kugira ngo tubone ibyo gukiranuka n’ubwicamategeko nk’uko abibona (Heb 1:9). Nanone azatuma tuba abantu batunganye. Tekereza igihe uzaba utagikora icyaha cyangwa utakigerwaho n’ingaruka zacyo. Icyo gihe, uzagira “umudendezo uhebuje” Yehova yagusezeranyije.

20. (a) Yehova akoresha ate umudendezo we? (b) Wamwigana ute?

20 Birumvikana ko tutazigera tugira umudendezo utagira imipaka. Igihe cyose tuzakenera gufata imyanzuro tuyobowe n’urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu. Iyo twemeye kuyoborwa n’urukundo, tuba twigana Yehova. Nubwo afite umudendezo usesuye, ayoborwa n’urukundo mu byo atugirira (1 Yoh 4:7, 8). Ubwo rero, dushobora kugira umudendezo nyakuri, ari uko gusa twiganye Imana.

21. (a) Ni iki Dawidi yavuze ku birebana na Yehova? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

21 Ese wishimira ibintu ‘byiza’ Yehova yaguhaye, urugero nk’inyigisho zo mu Ijambo rye, inshuti nziza, intego nziza n’ibyiringiro by’uko uzagira umudendezo nyakuri (Zab 103:5)? Niba ubyishimira, ushobora kuba wumva umeze nka Dawidi wasenze agira ati: “Uzamenyesha inzira y’ubuzima. Kwishima no kunyurwa bituruka mu maso hawe; mu kuboko kwawe kw’iburyo hahora umunezero iteka” (Zab 16:11). Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ubundi butunzi bw’agaciro dusanga muri Zaburi ya 16. Ibyo bizadufasha kumenya uko twarushaho kugira ibyishimo.