Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ni aho muri Paradizo!”

“Ni aho muri Paradizo!”

“Uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.”​—LUKA 23:43.

INDIRIMBO: 145, 139

1, 2. Abantu bamwe bumva bate paradizo?

ABAVANDIMWE na bashiki bacu bo mu bihugu bitandukanye, bari bagiye mu ikoraniro ryari ryabereye i Séoul muri Koreya. Igihe basohokaga muri sitade ikoraniro rirangiye, Abahamya bo muri Koreya basezeye abo bashyitsi. Kubona ukuntu bapeperanaga babwirana bati: “Ni aho muri Paradizo,” byari bishimishije cyane! Ariko se paradizo bavugaga ni iyihe?

2 Muri iki gihe, abantu bumva paradizo mu buryo butandukanye. Bamwe bavuga ko paradizo ari inzozi. Abandi bo bavuga ko paradizo ari ahantu aho ari ho hose bashobora kubonera ibyishimo. Nanone umuntu wishwe n’inzara iyo abonye ibyokurya byinshi ku meza, ashobora kumva ko yageze muri paradizo. Hari umugore wageze mu kibaya kirimo indabyo nziza, biramushimisha cyane, maze aravuga ati: “Ngiyi paradizo bavuze!” Kugeza n’ubu, aho hantu harakitwa Paradizo, nubwo buri mwaka harengerwa n’urubura rwinshi. Wowe se wumva Paradizo ari iki? Ese wiringira ko izabaho?

3. Ni hehe paradizo ivugwa bwa mbere muri Bibiliya?

3 Bibiliya ivuga ibirebana na paradizo yabayeho kera n’izabaho mu gihe kiri imbere. Paradizo ivugwa ku nshuro ya mbere mu gitabo cya mbere cya Bibiliya. Bibiliya y’Ikilatini yahinduwe n’Abagatolika mu Cyongereza, mu Ntangiriro 2:8 igira iti: “Kuva mu ntangiriro Uhoraho Imana yari yarateye paradizo y’ibyishimo, ayishyiramo umuntu [ari we Adamu] yari yabumbabumbye” (Douay Version). Umwandiko w’Igiheburayo uvuga ko iyo paradizo y’ibyishimo ari ‘ubusitani bwa Edeni.’ Edeni bisobanura “ibyishimo,” kandi koko ubwo busitani bwari bushimishije. Hari harimo ibiti byinshi byera imbuto ziribwa, ari heza, kandi abantu bari babanye amahoro n’inyamaswa.—Intang 1:29-31.

4. Kuki twavuga ko ubusitani bwa Edeni bwari paradizo?

4 Ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “ubusitani,” mu Kigiriki ni pa·raʹdei·sos. Hari igitabo kivuga ko iryo jambo ryumvikanisha ubusitani bugari, bwiza, buzitiye ku buryo nta kintu cyabuhungabanya, harimo ibiti byiza byera imbuto, hatembamo amasoko y’amazi y’urubogobogo, ku nkombe z’ayo mazi hari ubwatsi butoshye, harishamo amasha n’intama” (The Cyclopaedia by M’Clintock and Strong).—Gereranya no mu Ntangiriro 2:15, 16.

5, 6. Kuki Adamu na Eva batakomeje kuba muri Paradizo? Ibyo bituma bamwe bibaza ibihe bibazo?

5 Imana yashyize Adamu na Eva muri paradizo, ariko ntibayigumyemo. Kubera iki? Ni ukubera ko basuzuguye Imana, ikabirukanamo. Ibyo byatumye bo n’ababakomotseho babura Paradizo (Intang 3:23, 24). Nubwo nta muntu wayibagamo, yakomeje kubaho kugeza ku Mwuzure wo mu gihe cya Nowa.

6 Hari abashobora kwibaza bati: “Ese isi izongera kuba Paradizo?” Ese hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko izabaho? Ese niba wiringiye kuzabana n’abo ukunda muri Paradizo, ufite impamvu ushingiraho ubyiringira? Ese wazisobanura?

IBIMENYETSO BIGARAGAZA KO PARADIZO IZABAHO

7, 8. (a) Ni iki Yehova yasezeranyije Aburahamu? (b) Iryo sezerano rishobora kuba ryaratumye Aburahamu atekereza iki?

7 Ahantu hizewe twakura ibisubizo by’ibibazo twibaza ku birebana na Paradizo, ni mu gitabo cyahumetswe n’Umuremyi wari warashyizeho Paradizo ya mbere. Reka turebe ibyo Yehova yabwiye inshuti ye Aburahamu. Yamubwiye ko yari kuzagwiza urubyaro rwe, ‘rukangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.’ Nanone yamusezeranyije ikintu gikomeye agira ati: “Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe kubera ko wanyumviye” (Intang 22:17, 18). Nyuma yaho yasubiriyemo iryo sezerano umwana wa Aburahamu n’umwuzukuru we.—Soma mu Ntangiriro 26:4; 28:14.

8 Bibiliya ntigaragaza ko Aburahamu yatekerezaga ko hari abantu bazahabwa ingororano muri paradizo yo mu ijuru. Bityo rero, igihe Imana yavugaga ngo: “Amahanga yose yo mu isi” azihesha umugisha, Aburahamu agomba kuba yaratekerezaga ko abantu bari kuzabona uwo mugisha bari ku isi. Ariko ibyo si byo byonyine bigaragaza ko paradizo izaba hano ku isi. Reka dusuzume ibindi bintu bivugwa muri Bibiliya bibigaragaza.

9, 10. Ni ayahe masezerano atuma twiringira ko hazabaho paradizo?

9 Dawidi wakomokaga kuri Aburahamu, yagaragaje ko hari igihe ‘ababi’ bazaba batakiriho (Zab 37:1, 2, 10). Yaravuze ati: ‘Abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.’ Nanone Dawidi yarahanuye ati: “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zab 37:11, 29; 2 Sam 23:2). Utekereza ko ayo masezerano yatumye abantu b’indahemuka biyumva bate? Bagomba kuba baratekereje ko hari igihe isi izaba ituwe n’abakiranutsi gusa, kandi ko icyo gihe izaba ari paradizo imeze nk’ubusitani bwa Edeni.

10 Hari igihe abenshi mu Bisirayeli bavugaga ko bakorera Yehova, bamuteye umugongo bareka kumusenga. Ibyo byatumye yemera ko Abanyababuloni bigarurira ubwoko bwe, barimbura igihugu cyabo, kandi abenshi babajyana mu bunyage (2 Ngoma 36:15-21; Yer 4:22-27). Icyakora, abahanuzi b’Imana bari barahanuye ko abagize ubwoko bw’Imana bari kuzagaruka mu gihugu cyabo, nyuma y’imyaka 70. Ubwo buhanuzi bwarasohoye. Ariko hari icyo butwigisha muri iki gihe. Mu gihe turi bube dusuzuma bumwe muri bwo, uze kuzirikana uko bugaragaza ko paradizo izongera kubaho ku isi.

11. Ibivugwa muri Yesaya 11:6-9 byasohoye bite? Ariko se ibyo bituma twibaza ikihe kibazo?

11 Soma muri Yesaya 11:6-9. Imana yahanuye ko igihe abagize ubwoko bwayo bari kuzaba bamaze kugaruka mu gihugu cyabo, batari guhangana n’ibintu biteje akaga. Ntibari gutinya inyamaswa cyangwa abantu bagereranywa n’inyamaswa. Abato n’abakuru bari kugira umutekano. Ese ibyo ntibituma utekereza ukuntu ubuzima bwo mu busitani bwa Edeni bwari bumeze (Yes 51:3)? Nanone ubwo buhanuzi bwa Yesaya bwavuze ko isi yose, atari muri Isirayeli gusa, “izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.” Ibyo byari kuzaba ryari?

12. (a) Abisirayeli bavuye i Babuloni mu bunyage babonye iyihe migisha? (b) Ni iki kigaragaza ko ubuhanuzi bwo muri Yesaya 35:5-10 buzagira irindi sohozwa?

12 Soma muri Yesaya 35:5-10. Yesaya yavuze ko abari kuzasubira mu gihugu cyabo, batari kugirirwa nabi n’inyamaswa cyangwa abantu. Igihugu cyabo cyari kuzagira umusaruro mwinshi bitewe n’uko hari kuba hari amazi ahagije, nk’uko byari bimeze mu busitani bwa Edeni (Intang 2:10-14; Yer 31:12). Ese ubwo buhanuzi bwari kugira irindi sohozwa? Nta gihamya igaragaza ko Abisirayeli bavuye mu bunyage bakijijwe indwara mu buryo bw’igitangaza. Urugero, abari bafite ubumuga bwo kutabona, ntibakize. Ubwo rero, Imana yashakaga kuvuga ko hazabaho irindi sohozwa.

13, 14. Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 65:21-23, bwasohoreye bute ku Bayahudi bari bavuye mu bunyage? Ni ikihe kintu kivugwamo kizasohora mu gihe kizaza? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

13 Soma muri Yesaya 65:21-23. Igihe Abayahudi basubiraga mu gihugu cyabo, ntibahasanze amazu meza, imizabibu yeze n’imirima ihinze. Ariko Imana yabahaye imigisha barabibona. Bubatse amazu bayabamo, kandi barahinze babona umusaruro mwinshi.

14 Zirikana ikintu k’ingenzi kivugwa muri ubwo buhanuzi. Ese koko hari igihe ‘tuzarama iminsi myinshi nk’ibiti’? Hari ibiti bimara imyaka ibarirwa mu bihumbi. Kugira ngo abantu barame nk’ibyo biti, byasaba ko baba bafite ubuzima buzira umuze. Baramutse bagize ubuzima nk’ubwo Yesaya yahanuye, inzozi zaba zibaye impamo. Iyo yaba ari paradizo rwose! Kandi n’ubundi bazabugira.

Isezerano rya Paradizo Yesu yatanze ryari gusohora rite? (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)

15. Vuga imwe mu migisha tuzabona ivugwa mu gitabo cya Yesaya?

15 Ayo masezerano tumaze kuvuga, agaragaza ko paradizo izabaho. Imana izaha umugisha abantu bo ku isi hose. Ntawuzatinya ko yagirirwa nabi n’inyamaswa z’inkazi cyangwa abantu bameze nk’inyamaswa. Abafite ubumuga bwo kutabona, ubwo kutumva n’ubundi bumuga, bazakira. Abantu baziyubakira amazu yabo kandi bahinge babone ibibatunga. Nanone bazarama kurusha ibiti. Bibiliya igaragaza ko ibyo bizabaho nta kabuza. Icyakora, hari bamwe bashobora kuvuga ko ibyo ari inzozi. Wabafasha ute? Ni iyihe mpamvu ifatika ituma wemera ko isi izaba paradizo? Umuntu ukomeye kuruta abandi bose yarayitubwiye.

UZABA URI MURI PARADIZO!

16, 17. Ni ryari Yesu yavuze ibya Paradizo?

16 Nubwo Yesu yari umwere, yakatiwe urwo gupfa, amanikwa hagati y’Abayahudi babiri bari abagizi ba nabi. Mbere y’uko umwe muri bo apfa, yemeye ko Yesu yari umwami, maze aramusaba ati: “Yesu, uzanyibuke nugera mu bwami bwawe” (Luka 23:39-42). Ibyo Yesu yamubwiye biboneka muri Luka 23:43, kandi bifite aho bihuriye n’amasezerano dutegereje. Hari intiti zo muri iki gihe zihindura uwo murongo ijambo ku rindi ziti: “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradizo.” Zirikana amagambo ngo: “Uyu munsi.” Ni iki Yesu yashakaga kuvuga? Abantu babisobanura mu buryo butandukanye.

17 Mu ndimi nyinshi zo muri iki gihe, akitso gakoreshwa mu gusobanura interuro. Ariko mu nyandiko z’Ikigiriki zandikishijwe intoki za kera, ntibakundaga gukoresha utwatuzo. Ni yo mpamvu twakwibaza tuti: “Ese koko Yesu yashakaga kuvuga ngo: ‘Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradizo’?” Cyangwa yashakaga kuvuga ngo: “Ndakubwira ukuri uyu munsi, yuko tuzabana muri Paradizo?” Abahinduzi bashobora gushyira akitso imbere y’amagambo ngo: “uyu munsi,” cyangwa bakagashyira inyuma yayo, bakurikije icyo batekereza ko Yesu yashakaga kuvuga, kandi ubwo buryo bwombi ubusanga muri Bibiliya zitandukanye.

18, 19. Ni iki cyadufasha gusobanukirwa amagambo Yesu yavuze ku birebana na paradizo?

18 Icyakora, wibuke ko Yesu yari amaze iminsi mike abwiye abigishwa be ati: “Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu.” Nanone yaravuze ati: “Umwana w’umuntu agomba kugambanirwa agatangwa mu maboko y’abantu, kandi bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azuke” (Mat 12:40; 16:21; 17:22, 23; Mar 10:34). Intumwa Petero yavuze ko ari uko byagenze (Ibyak 10:39, 40). Ibyo bigaragaza ko Yesu atagiye muri Paradizo ku munsi we na wa mugizi wa nabi bapfiriyeho. Yesu yamaze iminsi itatu “mu mva,” hanyuma Imana iramuzura.—Ibyak 2:31, 32. *

19 Ku bw’ibyo rero, igihe Yesu yabwiraga umugizi wa nabi ngo: “Uyu munsi ndakubwiza ukuri,” yashakaga kumwereka ko yari agiye kumuha isezerano. Iyo mvugo yarakoreshwaga cyane no mu gihe cya Mose. Hari igihe Mose yavuze ati: “Aya magambo ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe.”—Guteg 6:6; 7:11; 8:1, 19; 30:15.

20. Ni iki kigaragaza ko uko twumva amagambo ya Yesu ari ukuri?

20 Umuhinduzi wa Bibiliya wo mu gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, yagize icyo avuga kuri ayo magambo ya Yesu agira ati: “Icyo tugomba kwibandaho muri uwo murongo, ni amagambo ngo: ‘uyu munsi,’ kandi uwo murongo wagombye guhindurwa ngo: ‘Ndakubwira ukuri uyu munsi, uzaba uri kumwe nange muri Paradizo.’ Iryo sezerano Yesu yaritanze uwo munsi, ariko ryari kuzasohora nyuma yaho. Iyo mvugo isanzwe ikoreshwa muri ako karere, igaragaza ko isezerano riba ryatanzwe riba rizasohozwa nta kabuza.” Ni yo mpamvu Bibiliya yo mu rurimi rw’Igisiriyake yahinduwe mu kinyejana cya gatanu igira iti: “Amen, ndakubwira uyu munsi ko uzaba uri kumwe nange mu Busitani bwa Edeni.” Iryo sezerano ridutera inkunga twese.

21. Ni iki kitwemeza ko umugizi wa nabi wari umanikanywe na Yesu atatoranyirijwe kuzajya mu ijuru?

21 Uwo mugizi wa nabi ntiyari azi isezerano Yesu yagiranye n’intumwa ze zizerwa, ry’uko bari kuzabana mu Bwami bwo mu ijuru (Luka 22:29). Byongeye kandi, uwo mugizi wa nabi ntiyari yarabatijwe (Yoh 3:3-6, 12). Ku bw’ibyo rero, ntari mu batoranyirijwe kuzajya mu ijuru. Ibyo bitwemeza ko paradizo Yesu yavugaga izaba hano ku isi. Nyuma yaho, intumwa Pawulo yabonye mu iyerekwa umuntu ‘wajyanywe muri paradizo’ (2 Kor 12:1-4). Pawulo yashakaga kuvuga paradizo izabaho mu gihe kizaza, nubwo we n’izindi ntumwa zizerwa batoranyirijwe kuzajya mu ijuru, bagafatanya na Yesu gutegeka. * Ese iyo paradizo izaba ku isi? Ese nawe ushobora kuzayibamo?

NI IKI DUKWIRIYE KWIRINGIRA?

22, 23. Ni iki dukwiriye kwiringira?

22 Ibuka ko Dawidi yahanuye ko “Abakiranutsi bazaragwa isi” (Zab 37:29; 2 Pet 3:13). Dawidi yerekezaga ku gihe abantu bose bo ku isi bazaba bubahiriza amahame akiranuka y’Imana. Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 65:22 bugira buti: “Abantu banjye bazarama iminsi myinshi nk’ibiti.” Ibyo bigaragaza ko abantu bazarama imyaka ibarirwa mu bihumbi. Ese koko ibyo wabyiringira? Yego rwose. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 21:1-4, Imana izita ku bantu, kandi kimwe mu bintu byiza izabakorera, ni ukubakuriraho “urupfu,” ntirwongere ‘kubaho ukundi.’

23 Ibyo Bibiliya ivuga ku birebana na Paradizo birumvikana. Nubwo Adamu na Eva batakaje Paradizo, izongera kubaho. Nk’uko Imana yabisezeranyije, abantu bazabonera imigisha ku isi. Dawidi yavuze ko abicisha bugufi n’abakiranutsi bazaragwa isi kandi ko bazayituraho iteka ryose. Ubuhanuzi bwo muri Yesaya bwagombye gutuma dutegerezanya amatsiko imigisha tuzabona muri paradizo. Ariko se iyo paradizo izabaho ryari? Izabaho isezerano Yesu yasezeranyije umugizi wa nabi nirisohora. Nawe ushobora kuzaba muri iyo Paradizo. Icyo gihe, ibyo ba bavandimwe na bashiki bacu babwiranye barangije ikoraniro ryabereye muri Koreya bati: “Ni aho muri Paradizo,” bizasohora.

^ par. 18 Porofeseri C. Marvin Pate yavuze ko intiti nyinshi zitekereza ko igihe Yesu yavugaga ngo: “Uyu munsi,” yashakaga kuvuga ko yari gupfa kuri uwo munsi agahita ajya muri Paradizo, ni ukuvuga mu gihe cy’amasaha 24. Icyakora nanone yavuze ko ibitekerezo byabo bidahuza n’izindi nyigisho zo muri Bibiliya. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yesu amaze gupfa yagiye mu mva, nyuma yaho akajya mu ijuru.—Mat 12:40; Ibyak 2:31; Rom 10:7.

^ par. 21 Reba “Ibibazo by’abasomyi” muri iyi gazeti.