UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukuboza 2019

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 3 Gashyantare–1 Werurwe 2020.

Hariho igihe cyo gukora n’igihe cyo kuruhuka

Isabato Abisirayeli bizihizaga buri cyumweru yadufasha kumenya uko dukwiriye kubona ibirebana n’akazi n’ikiruhuko.

Yehova atuma tugira umudendezo

Yubile ya kera itwibutsa uburyo Yehova yateganyije kugira ngo tubone umudendezo.

Ibibazo by’abasomyi

Mu gihe cy’Amategeko ya Mose iyo umugabo yasangaga “mu gasozi” umukobwa wasabwe akamufata ku ngufu, maze uwo mukobwa agataka, yagirwaga umwere ariko uwo mugabo agahamwa n’icyaha. Byaterwaga n’iki?

Ibibazo by’abasomyi

Ese igihe Satani yabwiraga Eva ko narya ku giti kimenyesha ikiza n’ikibi atazapfa, yari atangije inyigisho yogeye ivuga ko ubugingo budapfa?

Ese uzi Yehova neza?

Abantu benshi bemera ko Imana ibaho ariko mu by’ukuri ntibayizi neza. Ni irihe somo twavana kuri Mose n’Umwami Dawidi ku birebana no kugirana na Yehova ubucuti bukomeye?

Babyeyi, muge mutoza abana banyu gukunda Yehova

Ababyeyi batoza bate abana babo gukunda Yehova no kumukorera?

“Mujye mushimira ku bw’ibintu byose”

Hari impamvu zagombye gutuma twitoza gushimira.

Ese uribuka?

Ese wasomye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ubyibuka.

Irangiro ry’ingingo zasohotse mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke! mu mwaka wa 2019

Irangiro ry’ingingo zose zasohotse mu mwaka wa 2019 mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Zitondetswe hakurikijwe uko zikurikirana.