Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 52

Babyeyi, muge mutoza abana banyu gukunda Yehova

Babyeyi, muge mutoza abana banyu gukunda Yehova

Abana ni umurage uturuka kuri Yehova.”​—ZAB 127:3.

INDIRIMBO YA 134 Umurage Imana yahaye ababyeyi

INSHAMAKE *

1. Ni iyihe nshingano Yehova yahaye ababyeyi?

YEHOVA yaremanye umugabo n’umugore ba mbere ikifuzo cyo kubyara. Bibiliya ibisobanura igira iti: “Abana ni umurage uturuka kuri Yehova” (Zab 127:3). Ibyo bisobanura iki? Reka tuvuge ko inshuti yawe magara ikubikije amafaranga menshi. Wabyakira ute? Birumvikana ko wakwishima kubera ko yakugiriye ikizere. Ariko nanone ushobora guhangayika wibaza aho uzayabika. Yehova, we nshuti yacu magara, yabikije ababyeyi ikintu cy’agaciro kenshi kuruta amafaranga. Yabahaye inshingano yo kwita ku bana babo, bakamererwa neza kandi bakagira ibyishimo.

2. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

2 Umwanzuro wo kubyara n’igihe abashakanye bagombye kubyarira, ufatwa na nde? Ni iki ababyeyi bakora kugira ngo abana babo bagire ibyishimo? Reka dusuzume amahame yo mu Ijambo ry’Imana yafasha Abakristo bashakanye gufata imyanzuro ikwiriye.

JYA WUBAHA UMWANZURO W’ABASHAKANYE

3. (a) Umwanzuro wo kubyara cyangwa kutabyara wagombye gufatwa na nde? (b) Ni ayahe mahame ya Bibiliya abagize umuryango n’inshuti z’abashakanye, bagombye kuzirikana?

3 Mu mico imwe n’imwe, biba byitezwe ko iyo abantu bashatse, bagomba no guhita babyara. Hari n’ubwo abagize imiryango y’abashakanye cyangwa abandi bantu babahatira guhita babyara. Umuvandimwe wo muri Aziya witwa Jethro yaravuze ati: “Mu itorero ryacu, hari ababyeyi bahatira abashakanye badafite abana kubyara.” Undi muvandimwe wo muri Aziya witwa Jeffrey yaravuze ati: “Hari abantu babwira abashakanye badafite abana ko nibatabyara, batazabona ababitaho bamaze gusaza.” Icyakora, abashakanye ni bo bagombye kwifatira umwanzuro wo kubyara cyangwa kutabyara. Ni bo bonyine bireba; iyo ni inshingano yabo (Gal 6:5). Birumvikana ko inshuti n’abagize umuryango baba bifuza ko abashakanye bagira ibyishimo. Icyakora bagomba kuzirikana ko umwanzuro wo kubyara cyangwa kutabyara ureba abashakanye.—1 Tes 4:11.

4-5. Ni ibihe bintu bibiri abashakanye bagomba kuganiraho, kandi se bagombye kubiganiraho ryari? Sobanura.

4 Abashakanye bifuza kubyara bagombye kuganira ku bintu bibiri by’ingenzi: bazabyara ryari, kandi se bifuza kubyara abana bangahe? None se bagomba kubiganiraho ryari? Kuki baba bagomba kubiganiraho?

5 Muri rusange, abitegura kubana bagombye kuganira ku bijyanye no kubyara mbere y’uko bashakana. Kubera iki? Ni ukubera ko ari iby’ingenzi ko bombi babanza kubyemeranyaho, bakanareba niba biteguye gusohoza iyo nshingano. Hari bamwe bahitamo kubyara hashize nibura umwaka umwe cyangwa ibiri bashakanye, kubera ko iyo bamaze kubyara, kwita ku bana bibatwara igihe n’imbaraga nyinshi. Ni yo mpamvu bahitamo kuba baretse kubyara kugira ngo babanze bamenyerane.—Efe 5:33.

6. Ni uwuhe mwanzuro bamwe mu bashakanye bafashe, bitewe n’ibihe turimo?

6 Hari abandi Bakristo bahitamo kwigana abahungu ba Nowa n’abagore babo. Abo bahungu uko ari batatu n’abagore babo, bahisemo kudahita babyara (Intang 6:18; 9:18, 19; 10:1; 2 Pet 2:5). Yesu yagereranyije ibihe turimo n’“iminsi ya Nowa,” kandi rwose twemera ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (Mat 24:37; 2 Tim 3:1). Ni yo mpamvu bamwe mu bashakanye bafashe umwanzuro wo kuba baretse kubyara, kugira ngo babone igihe gihagije cyo gukorera Yehova.

Abashakanye bareba kure, iyo bagiye gufata umwanzuro wo kubyara n’umubare w’abana bifuza, batekereza ku ihame ryo muri Luka 14:28, 29 (Reba paragarafu ya 7) *

7. Amahame ari muri Luka 14:28, 29 no mu Migani 21:5, yafasha ate abashakanye?

7 Abashakanye bareba kure, iyo bagiye gufata umwanzuro wo kubyara n’umubare w’abana bifuza kubyara, babanza gutekereza ku ihame ryo muri Luka 14:28, 29. (Hasome.) Ababyeyi b’inararibonye bemeza ko kurera abana bisaba amafaranga, igihe n’imbaraga. Bityo rero, ni iby’ingenzi ko abashakanye bibaza ibibazo nk’ibi: Ese bizaba ngombwa ko twembi dukora kugira ngo tuzabone iby’ibanze tuzakenera? Ese ibyo bintu by’ibanze tubyemeranyaho? Ese niba bizaba ngombwa ko twembi dukora, ni nde uzita ku bana? Twifuza ko ari nde waha uburere abana bacu? Iyo abashakanye baganira kuri ibyo bibazo batuje, baba bashyira mu bikorwa ibivugwa mu Migani 21:5.Hasome.

Umugabo urangwa n’urukundo yihatira gufasha umugore we (Reba paragarafu ya 8)

8. Ni ibihe bibazo abashakanye bashobora guhura na byo, kandi se umugabo urangwa n’urukundo azakora iki?

8 Umwana aba akeneye ko ababyeyi bombi bamwitaho kandi ibyo bibasaba igihe n’imbaraga. Ni yo mpamvu iyo ababyeyi babyaye indahekana, kubona igihe gihagije cyo kwita kuri buri mwana bishobora kubagora. Hari ababyeyi bavuze ko kugira abana benshi b’indahekana byatumaga bumva babuze icyo bakora n’icyo bareka. Umubyeyi w’umugore ashobora guhorana umunaniro mwinshi. Uwo munaniro ushobora gutuma atabona imbaraga zo kwiyigisha, gusenga no kubwiriza buri gihe. Nanone bishobora gutuma adakurikira amateraniro neza bityo ntagire ikintu gifatika atahana. Birumvikana ko umugabo urangwa n’urukundo azihatira gufasha umugore we kwita ku bana, haba mu rugo cyangwa mu materaniro. Urugero, ashobora gufasha umugore we imirimo yo mu rugo. Azakora uko ashoboye age ategura gahunda y’iby’umwuka ifasha buri wese mu bagize umuryango. Nanone abagabo b’Abakristo bihatira kujyana n’abagize umuryango mu murimo wo kubwiriza.

MUGE MWIGISHA ABANA BANYU GUKUNDA YEHOVA

9-10. Ni ikihe kintu k’ingenzi ababyeyi bakora kugira ngo bafashe abana babo?

9 Ni ibihe bintu ababyeyi bakora kugira ngo bafashe abana babo gukunda Yehova? Babarinda bate ibibi byo muri iyi si? Reka turebe bimwe mu byo ababyeyi bakora.

10 Muge musenga Yehova mumusaba kubafasha. Reka dusuzume urugero rw’ababyeyi ba Samusoni, ari bo Manowa n’umugore we. Igihe Manowa yamenyaga ko bagiye kubyara umwana w’umuhungu, yasabye Yehova ngo abigishe uko bazamurera.

11. Ababyeyi bakwigana bate urugero rwa Manowa ruri mu Bacamanza 13:8?

11 Nihad n’umugore we Alma bo muri Bosiniya na Herizegovina, biganye Manowa. Baravuze bati: “Kimwe na Manowa, twasabye Yehova ngo adufashe kuba ababyeyi beza. Yashubije amasengesho yacu akoresheje Ibyanditswe, imfashanyigisho za Bibiliya, amateraniro n’amakoraniro.”—Soma mu Bacamanza 13:8.

12. Ni mu buhe buryo Yozefu na Mariya babereye abana babo urugero rwiza?

12 Jya ubaha urugero rwiza. Ibyo ubwira abana bawe ni iby’ingenzi. Ariko akenshi abana bigana ibyo ukora. Twemera tudashidikanya ko Yozefu na Mariya babereye urugero rwiza abana babo, hakubiyemo na Yesu. Yozefu yakoranaga umwete kugira ngo atunge umuryango we. Ikindi kandi, yafashije abagize umuryango we gukunda Yehova (Guteg 4:9, 10). Dukurikije Amategeko ya Mose, Yozefu ntiyasabwaga kujyana abagize umuryango we i Yerusalemu kwizihiza pasika “uko umwaka utashye.” Ariko we yarabajyanaga (Luka 2:41, 42). Bamwe mu bagabo bo mu gihe ke, bashobora kuba barabonaga ko kujyana umuryango wose byari bigoye cyane, kandi ko byasabaga igihe n’amafaranga menshi. Icyakora Yozefu yahaga agaciro ibintu by’umwuka kandi yabitoje abana be. Mariya na we yari azi neza Ibyanditswe. Nta gushidikanya ko yigishaga abana be gukunda Ijambo ry’Imana, haba mu byo yababwiraga no mu byo yakoraga.

13. Umugabo n’umugore we biganye bate Yozefu na Mariya?

13 Nihad na Alma twigeze kuvuga, bifuzaga kwigana Yozefu na Mariya. Ibyo byabafashije kurera neza umwana wabo, akunda Yehova kandi aramukorera. Baravuze bati: “Buri munsi, twihatiraga kwereka umwana wacu ko nta cyaruta kuyoborwa n’amahame ya Yehova.” Nihad yongeyeho ati: “Jya ugira imico wifuza ko umwana wawe azagira.”

14. Kuki ababyeyi bagomba kumenya inshuti z’abana babo?

14 Jya ufasha abana bawe guhitamo inshuti nziza. Ababyeyi bombi bagomba kumenya inshuti z’abana babo n’ibyo bakora. Ibyo bisobanura ko bamenya abaganira n’abana babo ku mbuga nkoranyambaga no kuri terefoni. Abo bantu bashobora kugira ingaruka ku mitekerereze y’abana no ku byo bakora.—1 Kor 15:33.

15. Ni irihe somo ababyeyi bavana kuri Jessie?

15 Ababyeyi bakora iki niba batamenyereye gukoresha ibikoresho bya eregitoroniki? Umugabo wo muri Filipine witwa Jessie yaravuze ati: “Ntitwari tuzi neza gukoresha ibikoresho bya eregitoroniki. Ariko ibyo ntibyatubuzaga kubwira abana bacu akaga byashoboraga kubateza.” Kuba Jessie atari azi neza gukoresha ibikoresho bya eregitoroniki, ntibyatumaga abuza abana be kubikoresha. Yaravuze ati: “Nateraga abana bange inkunga yo kujya babikoresha biga ururimi rushya, bategura amateraniro cyangwa basoma Bibiliya buri munsi.” Babyeyi, ese mwasomye ingingo zivuga ibirebana no kohererezanya ubutumwa kuri terefoni no gushyira amafoto kuri interineti, ziri ku rubuga rwa jw.org® ahanditse ngo: “Urubyiruko”? Ese mwaziganiriyeho n’abana banyu? Ese mwarebeye hamwe videwo ivuga ngo: Ese ibikoresho bya elegitoroniki byarakubase?n’ivuga ngo: Jya ukoresha neza imbuga nkoranyambaga”? * Izo mfashanyigisho zagufasha kwigisha abana bawe uko bakoresha neza ibikoresho bya eregitoroniki.—Imig 13:20.

16. Ni iki ababyeyi benshi bakoze, kandi se byagize akahe kamaro?

16 Ababyeyi benshi bakora uko bashoboye kugira ngo abana babo bage bamarana igihe n’abantu bakorera Yehova. Urugero, N’Déni n’umugore we Bomine bo muri Kote Divuwari, bakundaga gucumbikira umugenzuzi usura amatorero. N’Déni yaravuze ati: “Ibyo byafashije cyane umuhungu wacu. Yabaye umupayiniya, none ubu ni umugenzuzi usura amatorero usimbura.” Ese nawe ushobora kujya utumira abantu nk’abo bagasabana n’abana bawe?

17-18. Ababyeyi bagombye gutangira kwigisha abana babo ryari?

17 Jya wigisha abana bawe kuva bakiri bato. N’ubundi kandi igiti kigororwa kikiri gito (Imig 22:6). Urugero, Timoteyo amaze gukura yakoranye ingendo n’intumwa Pawulo. Nyina wa Timoteyo witwaga Unike na nyirakuru Loyisi bamwigishije ‘uhereye mu bwana bwe.’—2 Tim 1:5; 3:15.

18 Undi mugabo witwa Jean-Claude n’umugore we witwa Peace, na bo bo muri Kote Divuwari, bareze abana babo batandatu, bose bakunda Yehova kandi baramukorera. Ni iki cyabafashije? Biganye Unike na Loyisi. Baravuze bati: “Twacengeje mu bana bacu Ijambo ry’Imana kuva bakiri bato, mbese bakiri impinja.”—Guteg 6:6, 7.

19. ‘Gucengeza’ mu bana Ijambo ry’Imana bisobanura iki?

19 ‘Gucengeza’ mu bana Ijambo ry’Imana bisobanura iki? Ijambo ‘gucengeza’ ryumvikanisha igitekerezo cyo kwigisha usubiramo kenshi. Kugira ngo ababyeyi babigereho, bagomba kumarana igihe n’abana babo. Hari igihe ababyeyi bashobora kumva bacitse intege, kubera ko baba bagomba gusubiriramo abana ibintu bimwe. Icyakora ababyeyi bagombye kumva ko ari uburyo baba babonye bwo gufasha abana babo gusobanukirwa Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa.

Ababyeyi bagomba kumenya uko bakwigisha buri mwana (Reba paragarafu ya 20) *

20. Ibivugwa muri Zaburi ya 127:4 byafasha ababyeyi bite?

20 Jya umenya neza abana bawe. Muri Zaburi ya 127, abana bagereranywa n’imyambi. (Soma muri Zaburi ya 127:4.) Nk’uko imyambi iba ikozwe mu bikoresho bitandukanye kandi ntibe ingana, abana na bo baba batandukanye. Ubwo rero, ababyeyi bagomba kumenya uko bakwigisha buri mwana. Umugabo n’umugore we bo mu gihugu cya Isirayeli bavuze icyabafashije kurera neza abana babo babiri, bagakorera Yehova. Baravuze bati: “Twigishaga Bibiliya buri mwana ukwe.” Birumvikana ko buri mutware w’umuryango azasuzuma niba kwigisha buri mwana ukwe ari ngombwa cyangwa niba bishoboka.

YEHOVA AZABAFASHA

21. Yehova afasha ababyeyi ate?

21 Hari igihe ababyeyi bumva ko kwigisha abana babo bigoye, ariko bakwiriye kuzirikana ko abana ari impano ituruka kuri Yehova. Buri gihe aba yiteguye gufasha ababyeyi no kumva amasengesho bamutura. Ayo masengesho ayasubiza akoresheje Bibiliya n’imfashanyigisho zayo zitangwa n’umuryango wacu. Nanone ayasubiza akoresheje inama zitangwa n’ababyeyi b’inararibonye bo mu itorero n’urugero batanga.

22. Ni ibihe bintu byiza kurusha ibindi ababyeyi bashobora gukorera abana babo?

22 Hari abavuga ko iyo umwana agize imyaka 20 aba atagikeneye kurerwa, ariko burya umubyeyi ahora ari umubyeyi. Ibintu byiza kuruta ibindi ababyeyi bashobora gukorera abana babo, ni ukubakunda, kumarana na bo igihe no kubigisha Bibiliya. Ariko birumvikana ko abana batakira kimwe inyigisho bahabwa n’ababyeyi. Icyakora abenshi mu barezwe n’ababyeyi bakunda Yehova, bumva bameze nka mushiki wacu wo muri Aziya witwa Joanna Mae wavuze ati: “Iyo nshubije amaso inyuma ngatekereza uko ababyeyi bange bandeze, nishimira cyane ko bampanaga kandi bakantoza gukunda Yehova. Mbashimira cyane ko bandeze neza, bigatuma ngira ubuzima bufite intego” (Imig 23:24, 25). Abakristo benshi na bo ni uko biyumva.

INDIRIMBO YA 59 Dusingize Yehova

^ par. 5 Abashakanye baba bagomba gufata umwanzuro wo kubyara cyangwa kutabyara. None se niba bahisemo kubyara, bazabyara abana bangahe? Bazabatoza bate gukunda Yehova no kumukorera? Iki gice kiri butwereke amahame yo muri Bibiliya yadufasha gusubiza ibyo bibazo, n’ingero z’ababyeyi bo muri iki gihe bayakurikije.

^ par. 15 Reba nanone igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, igice cya 36 n’Umubumbe wa 2, igice cya 11.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abakristo bashakanye barimo baraganira ngo barebe niba bakwiriye kubyara, bakareba ibyiza birimo n’icyo bizabasaba.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ababyeyi barimo barigisha Bibiliya buri mwana ukwe bakurikije ikigero ke.