Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese igihe Satani yabwiraga Eva ko narya ku giti kimenyesha ikiza n’ikibi atazapfa, yari atangije inyigisho yogeye ivuga ko ubugingo budapfa?

Uko bigaragara si byo. Satani ntiyabwiye Eva ko narya ku giti Imana yari yarababujije umubiri we wari gupfa, ariko roho ye cyangwa ubugingo bigakomeza kubaho biri ahandi hantu. Igihe Satani yamuvugishaga akoresheje inzoka, yamubwiye ko narya kuri icyo giti, ‘atazapfa.’ Yashakaga kumwumvisha ko yari gukomeza kubaho, akagira ubuzima bwiza ku isi, bitabaye ngombwa ko yisunga Imana.—Intang 2:17; 3:3-5.

None se niba iyo nyigisho itaratangiriye muri Edeni, yatangiriye he? Ntitubizi neza. Ariko twemera tudashidikanya ko inyigisho z’ikinyoma zose zariho mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa zajyanye na wo. Ubwo rero nyuma yaho, nta nyigisho y’ikinyoma n’imwe yari isigaye kubera ko harokotse Nowa n’umuryango we gusa, bakaba barasengaga Imana y’ukuri.

Bityo rero, inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa yigishwa muri iki gihe, igomba kuba yaradutse nyuma y’Umwuzure. Nta gushidikanya ko igihe Imana yanyuranyaga indimi i Babeli, abantu bagatatana ‘bagakwira ku isi hose,’ bakwirakwije iyo nyigisho hirya no hino ku isi (Intang 11:8, 9). Igihe iyo nyigisho yaba yaradukiye cyose, icyo tuzi ni uko Satani, ari we “se w’ibinyoma,” yari ayishyigikiye kandi yashimishwaga n’uko ikwira hose.—Yoh 8:44.