Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Ese ushobora gusubiza ibi bibazo bishingiye ku byasohotse mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi yo mu mwaka wa 2019?

Isezerano Imana yatanze rivuga ngo: “Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho,” risobanura iki (Yes 54:17)?

Dushobora kwiringira ko Imana izaturinda kugira ngo “abanyagitugu bazanye inkubiri” imeze nk’iy’imvura batazaturimbura (Yes 25:4, 5). Abanzi bacu ntibazakomeza kutubabaza iteka.—w19.01, ipaji ya 6-7.

Ibyo Imana yakoreye Abanyakanani n’Abisirayeli bari barayobye, bigaragaza bite ubutabera bwayo?

Imana yahannye abishoye mu busambanyi bw’akahebwe n’abagiriraga nabi abagore n’abana. Yahaye imigisha abayumviraga n’abirindaga kurenganya bagenzi babo.—w19.02, ipaji ya 22-23.

Twakora iki mu gihe umuntu utari Umuhamya asenze duhari?

Dushobora guceceka kandi tugakomeza kurangwa n’ikinyabupfura, ariko ntituvuge ngo: “Amen” cyangwa ngo dufatane mu biganza n’abandi, mu gihe k’isengesho. Dushobora kuvuga isengesho ryacu bucece.—w19.03, ipaji ya 31.

Kuki konona umwana ari icyaha gikomeye?

Iyo umuntu yononnye umwana aba amuhemukiye cyane, ahemukiye itorero, yishe itegeko rya leta kandi akaba acumuye ku Mana. Iyo mu gihugu hari amategeko asaba abantu kumenyesha ubuyobozi ko hari umuntu ukekwaho icyaha cyo konona umwana, abasaza barayumvira.—w19.05, ipaji ya 9-10.

Ni iki cyagufasha guhindura imitekerereze yawe?

Ibintu bikurikira byabigufashamo: Gusenga Yehova, gutekereza ku byo wiga ugamije kwisuzuma no guhitamo inshuti nziza.—w19.06, ipaji ya 11.

Twakwitegura dute ibitotezo duhereye ubu?

Tugomba kugirana na Yehova ubucuti bukomeye. Tuge twiringira ko adukunda kandi ko atazadutererana. Tuge dusoma Bibiliya buri munsi, kandi dusenge buri gihe. Tuge twiringira tudashidikanya ko amasezerano y’Imana azasohora. Tuge dufata mu mutwe imirongo dukunda yo muri Bibiliya n’indirimbo zo gusingiza Yehova.—w19.07, ipaji ya 2-4.

Twafasha dute bene wacu kugira ngo bazakizwe?

Ni iby’ingenzi ko twishyira mu mwanya wabo, tukababwiriza binyuze ku myifatire myiza, tukabihanganira kandi tukagira amakenga.—w19.08, ipaji ya 15-17.

Ni mu buhe buryo Yesu aturuhura nk’uko yabisezeranyije muri Matayo 11:28?

Yaduhaye abungeri barangwa n’urukundo, inshuti nziza n’umurimo mwiza cyane.—w19.09, ipaji ya 23.

Ni mu buhe buryo Yehova atuma tugira ubushake n’imbaraga zo gukora (Fili 2:13)?

Iyo dusoma Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho, Imana ishobora gutuma tugira imbaraga n’ikifuzo cyo gukora ibyo ishaka. Umwuka wayo ushobora gutuma turushaho kugira ubuhanga.—w19.10, ipaji ya 21.

Ni ibihe bintu tugomba gukora mbere yo gufata umwanzuro ukomeye?

Dore ibintu bitanu twakora: Gukora ubushakashatsi tubyitondeye, gusenga dusaba ubwenge, gusuzuma intego zacu, guteganya uko tuzagera ku mwanzuro wacu no gushyira mu gaciro.—w19.11, ipaji ya 27-29.

Ese inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa yatangiriye ku byo Satani yabwiye Eva?

Uko bigaragara si byo. Satani ntiyabwiye Eva ko yari gupfa, hanyuma ngo roho ye cyangwa ubugingo bwe bikomeze kubaho biri ahandi hantu. Inyigisho z’ikinyoma zose zariho mbere y’Umwuzure zajyanye na wo. Birashoboka ko inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa yadutse mbere y’uko Imana itatanya abantu bubakaga umunara w’i Babeli.—w19.12, ipaji ya 15.