Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 51

Ese uzi Yehova neza?

Ese uzi Yehova neza?

“Yehova, abazi izina ryawe bazakwiringira, kuko utazatererana abagushaka.”​—ZAB 9:10.

INDIRIMBO YA 56 Ukuri kugire ukwawe

INSHAMAKE *

1-2. Ibyabaye kuri Angelito bitwigisha iki?

ESE ababyeyi bawe ni Abahamya ba Yehova? Niba ari bo, jya uzirikana ko kuba ari inshuti za Yehova, bitavuga ko byanze bikunze nawe uzaba inshuti ye. Ababyeyi bacu baba bakorera Imana cyangwa batayikorera, buri wese ku giti ke agomba kugira icyo akora kugira ngo agirane na yo ubucuti.

2 Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku muvandimwe witwa Angelito. Yakuriye mu muryango w’Abahamya. Icyakora akiri muto, yumvaga adafitanye ubucuti bukomeye n’Imana. Yaravuze ati: “Nakoreraga Yehova bitewe gusa n’uko abo mu rugo bose bamukoreraga.” Ariko Angelito yiyemeje kujya afata umwanya uhagije agasoma Bibiliya, agatekereza ku byo asoma kandi atangira kujya asenga Yehova kenshi. Ibyo byamugiriye akahe kamaro? Yaravuze ati: “Nabonye ko gushyiraho akange nkamenya neza Data Yehova, ari byo byonyine byari kuzamfasha kugirana na we ubucuti bukomeye.” Ibyabaye kuri Angelito bituma twibaza ibi bibazo by’ingenzi: Kumenya Yehova no kumumenya neza bitandukaniye he? Ni iki cyadufasha kumenya Yehova neza?

3. Kumenya Yehova no kumumenya neza bitandukaniye he?

3 Dushobora kwibwira ko tuzi Yehova, bitewe gusa n’uko tuzi izina rye, cyangwa tukaba tuzi ibintu bike yavuze n’ibyo yakoze. Icyakora ibyo si byo bigaragaza ko tuzi Yehova neza. Tugomba kugena igihe gihagije cyo kwiga ibimwerekeyeho n’imico ye ihebuje kugira ngo tumumenye neza. Ibyo ni byo bizatuma tumenya impamvu avuga cyangwa agakora ibintu runaka. Kubimenya bizatuma dusobanukirwa niba imitekerereze yacu, imyanzuro dufata n’ibikorwa byacu bihuje n’ibyo ashaka. Iyo tumaze kumenya ibyo Yehova adusaba, tuba tugomba no kubikora.

4. Gusuzuma ingero z’abantu badatunganye bavugwa muri Bibiliya byadufasha bite?

4 Birashoboka ko igihe twatangiraga kwiga ibyerekeye Yehova, abantu batangiye kutunnyega, twatangira kujya mu materaniro bwo bakaturwanya. Ariko iyo twiringiye Yehova, ntadutererana. Tuba dutangiye kugirana na we ubucuti buzahoraho iteka ryose. Ese koko dushobora kumenya Imana neza, ku buryo tugirana na yo ubucuti bukomeye? Birashoboka rwose. Hari abantu badatunganye, urugero nka Mose n’Umwami Dawidi, bagaragaje ko ibyo bishoboka. Mu gihe turi bube dusuzuma ibyo bakoze, turi bubone ibisubizo by’ibibazo bibiri bikurikira: Ni iki cyabafashije kumenya Yehova? Ni ayahe masomo twabigiraho?

MOSE YAREBAGA “ITABONEKA”

5. Ni iki Mose yahisemo gukora?

5 Mose yahisemo gukorera Imana. Igihe yari hafi kugira imyaka 40, yahisemo kwifatanya n’Abaheburayo bari ubwoko bw’Imana, aho kwitwa “umwana w’umukobwa wa Farawo” (Heb 11:24). Mose yemeye guhara umwanya ukomeye yari afite. Kwifatanya n’Abaheburayo bari abacakara muri Egiputa, byari gutuma Farawo wari umutegetsi ukomeye kandi wabonwaga nk’imana, amurakarira cyane. Mose yari afite ukwizera gukomeye rwose! Nanone yiringiraga Yehova. Kuba Mose yariringiraga Yehova ni byo byatumye agirana na we ubucuti bukomeye ubuzima bwe bwose.—Imig 3:5.

6. Ibyabaye kuri Mose bitwigisha iki?

6 Ibyabaye kuri Mose hari icyo bitwigisha. Ese kimwe na Mose, natwe tuziyemeza gukorera Imana no kwifatanya n’abagaragu bayo? Bishobora kuba ngombwa ko tugira ibyo twigomwa ngo tuyikorere, ndetse bikaba byatuma abatazi Yehova baturwanya. Ariko iyo twiringiye Data wo mu ijuru, tuba tuzi neza ko azadushyigikira.

7-8. Ni iki Mose yakomeje kwiga?

7 Mose yakomeje kwiga imico ya Yehova no gukora ibyo ashaka. Urugero, igihe Yehova yasabaga Mose kuvana Abisirayeli muri Egiputa, yumvaga atifitiye ikizere, kandi yabwiye Yehova kenshi ko atari kuzabishobora. Ibyo Imana yamubwiye bigaragaza ko irangwa n’impuhwe, kandi byafashije Mose cyane (Kuva 4:10-16). Ibyo byatumye Mose ashobora gutangariza Farawo ubutumwa bukomeye bw’urubanza. Nyuma yaho, Mose yabonye ukuntu Yehova yakoresheje imbaraga ze akiza Abisirayeli, ariko akarimburira Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura.—Kuva 14:26-31; Zab 136:15.

8 Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, bahoraga bitotomba. Icyakora Mose wari ubayoboye yiboneye ukuntu Yehova yihanganiraga cyane abari bagize ubwoko bwe yari yaravanye mu bucakara (Zab 78:40-43). Nanone Mose yasabye Yehova kwisubiraho, arabyemera. Ibyo byatumye yibonera ko Yehova yicisha bugufi mu buryo butangaje.—Kuva 32:9-14.

9. Mu Baheburayo 11:27 hagaragaza hate ko Mose yari afitanye ubucuti bukomeye na Yehova?

9 Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, Mose yagiranye na Yehova ubucuti bukomeye ku buryo ari nk’aho yarebaga Se wo mu Ijuru. (Soma mu Baheburayo 11:27.) Bibiliya igaragaza ukuntu ubwo bucuti bwari bukomeye igira iti: “Yehova yavuganaga na Mose imbonankubone, nk’uko umuntu avugana na mugenzi we.”—Kuva 33:11.

10. Ni iki tugomba gukora niba dushaka kumenya Yehova neza?

10 Ibyo bitwigisha iki? Niba twifuza kumenya Yehova neza, kwiga ibirebana n’imico ye ntibihagije. Tugomba no gukora ibyo ashaka. Muri iki gihe Yehova ashaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:3, 4). Kimwe mu bintu bigaragaza ko dukora ibyo Yehova ashaka, ni ugufasha abandi kumumenya.

11. Kwigisha abandi ibyerekeye Yehova, bidufasha bite kumumenya neza?

11 Iyo twigisha abandi ibyerekeye Yehova, natwe turushaho kumumenya neza. Urugero, iyo adufashije kugera ku bifuza kumumenya, twibonera ko agira impuhwe (Yoh 6:44; Ibyak 13:48). Nanone iyo tubonye ukuntu abo twigisha Bibiliya bareka ingeso mbi, bagatangira kwambara kamere nshya, bitwereka ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga (Kolo 3:9, 10). Ikindi kandi, Imana yemera ko dusura kenshi abo tubwiriza kugira ngo tubafashe kuyimenya, bityo bazabone agakiza. Ibyo bitwereka ko yihangana.Rom 10:13-15.

12. Dukurikije ibivugwa mu Kuva 33:13, ni iki Mose yasabye kandi kuki?

12 Mose yahaga agaciro ubucuti yari afitanye na Yehova. Yehova yahaye Mose ububasha bwo gukora ibitangaza mu izina rye, bikaba bigaragaza ko yari azi Yehova neza. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Mose yasabye Yehova ngo amufashe kurushaho kumumenya. (Soma mu Kuva 33:13.) Icyo gihe Mose yari afite imyaka isaga 80, ariko yari azi ko agifite byinshi agomba kumenya ku birebana na Se wo mu ijuru urangwa n’urukundo.

13. Kimwe mu bintu bigaragaza ko duha agaciro ubucuti dufitanye n’Imana ni ikihe?

13 Ibyo bitwigisha iki? Uko igihe twaba tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, tugomba gukomeza guha agaciro ubucuti dufitanye na we. Kimwe mu bintu bigaragaza ko duha agaciro ubucuti dufitanye n’Imana ni ukuyisenga.

14. Kuki gusenga bidufasha kurushaho kumenya Imana?

14 Kuganira kenshi ni byo bituma abantu baba inshuti magara. Ubwo rero, niba wifuza kuba inshuti y’Imana, jya uyisenga kenshi, kandi ntugatinye kuyibwira ibyo utekereza n’uko wiyumva (Efe 6:18). Mushiki wacu witwa Krista uba muri Turukiya, yaravuze ati: “Iyo nsenze Yehova mubwira ibindi ku mutima, nkabona ukuntu asubiza amasengesho yange, bituma ndushaho kumukunda no kumwiringira. Nanone bituma mbona ko Yehova ari Data, akaba n’inshuti yange.”

UMUNTU UHUJE N’UKO UMUTIMA WA YEHOVA USHAKA

15. Yehova yavuze ko Umwami Dawidi yari muntu ki?

15 Umwami Dawidi yavukiye mu ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova. Ariko Dawidi ntiyakoreraga Yehova bitewe gusa n’uko umuryango we wamukoreraga. Yagiranye n’Imana ubucuti ku giti ke, kandi ibyo byatumye imukunda cyane. Yehova yavuze ko Dawidi yari ‘umuntu uhuje n’uko umutima we ushaka’ (Ibyak 13:22). Ni iki cyatumye Dawidi agirana ubucuti bukomeye na Yehova?

16. Kwitegereza ibyaremwe byatumye Dawidi amenya iki kuri Yehova?

16 Ibyaremwe byafashije Dawidi kumenya Yehova. Dawidi akiri muto, yamaraga igihe kinini mu gasozi aragiye intama za se. Birashoboka ko icyo gihe ari bwo yatangiye kujya atekereza ku byo Yehova yaremye. Urugero, iyo yitegerezaga ikirere nijoro, yabonaga inyenyeri zitabarika. Ariko si zo zonyine yatekerezagaho. Ahubwo yanatekerezaga ku mico y’uwaziremye. Ibyo byatumye yandika ati: “Ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana, n’isanzure rikavuga imirimo y’amaboko yayo” (Zab 19:1, 2). Iyo Dawidi yatekerezaga ukuntu abantu baremwe, yabonaga ko Yehova afite ubwenge butagira akagero (Zab 139:14). Nanone iyo yatekerezaga ku byo Yehova yaremye, yabonaga ko we ari umuntu woroheje.—Zab 139:6.

17. Gutekereza ku byaremwe bizatugirira akahe kamaro?

17 Ibyo bitwigisha iki? Tuge twita ku byaremwe. Jya ufata akanya witegereze ibintu byiza Yehova yaremye, kandi ubyishimire. Buri munsi uge utekereza ku byaremwe bigukikije, urugero nk’ibimera, inyamaswa n’abantu, urebe icyo bikwigisha kuri Yehova. Ibyo bizatuma buri munsi wiga ibintu bishya kuri So wuje urukundo (Rom 1:20). Nanone bizatuma urukundo umukunda rwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

18. Nk’uko Zaburi ya 18 ibigaragaza, ni iki Dawidi yemeraga?

18 Dawidi yabonaga ko Yehova yamufashaga. Urugero, igihe Dawidi yarwanaga n’intare n’idubu kugira ngo akize intama za se, yabonye ko Yehova ari we wamufashije kurwanya izo nyamaswa z’inkazi. Igihe yicaga Goliyati wari igihangange, na bwo yiboneye neza ko Yehova ari we wamufashije (1 Sam 17:37). Nanone igihe Dawidi yarokokaga Umwami Sawuli wari umunyeshyari, yavuze ko ari Yehova wamukijije. (Amagambo abimburira Zaburi ya 18.) Iyo aza kuba ari umwibone yari kumva ko imbaraga ze ari zo zatumye akora ibyo byose. Ariko kubera ko yicishaga bugufi, yemeraga ko ari Yehova wamufashije.—Zab 138:6.

19. Ibyabaye kuri Dawidi bitwigisha iki?

19 Ibyo bitwigisha iki? Gusaba Yehova ngo adufashe ntibiba bihagije. Tugomba no gutahura ko yadufashije n’ukuntu yabikoze. Iyo twicisha bugufi, tumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira, bityo tukabona uko Yehova yadufashije. Iyo tubonye uko yadufashije, ubucuti dufitanye na we burushaho gukomera. Uko ni ko byagendekeye umuvandimwe witwa Isaac wo muri Fiji, umaze imyaka myinshi akorera Yehova. Yaravuze ati: “Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ukuntu Yehova yagiye amfasha kuva igihe natangiraga kwiga Bibiliya kugeza ubu. Ibyo bituma mumenya neza.”

20. Kuba Dawidi yari afitanye na Yehova ubucuti bukomeye byamugiriye akahe kamaro, kandi se ni irihe somo twabivanamo?

20 Dawidi yiganaga imico ya Yehova. Yehova yaturemanye ubushobozi bwo kwigana imico ye (Intang 1:26). Uko turushaho kumenya imico ye, kumwigana birushaho kutworohera. Dawidi yamenye neza Se wo mu ijuru, bituma amwigana mu mibanire ye n’abandi. Reka dufate urugero. Nubwo Dawidi yakoze icyaha agasambana na Batisheba kandi akicisha umugabo we, Yehova yafashe umwanzuro wo kumubabarira (2 Sam 11:1-4, 15). Ibyo byatewe n’uko Dawidi yiganaga Yehova, akababarira abandi. Ubucuti bukomeye yari afitanye na Yehova, bwatumye aba umwami wakunzwe cyane muri Isirayeli kandi Yehova yamufataga nk’umwami w’ikitegererezo.—1 Abami 15:11; 2 Abami 14:1-3.

21. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 4:24 no mu gice cya 5:1, iyo ‘twiganye Imana’ bitugirira akahe kamaro?

21 Ibyo bitwigisha iki? Tugomba ‘kwigana Imana.’ Iyo tuyiganye bitugirira akamaro, ariko nanone bituma tuyimenya neza. Iyo twigana imico ya Yehova, tuba tugaragaje ko turi abana be.—Soma mu Befeso 4:24; 5:1.

RUSHAHO KUMENYA IMANA

22-23. Nidukurikiza ibyo twamenye kuri Yehova bizatugirira akahe kamaro?

22 Nk’uko twabibonye, niba twifuza kumenya Yehova neza, tugomba kwitegereza ibyaremwe kandi tugasoma Ijambo rye ari ryo Bibiliya. Icyo gitabo kihariye, kirimo ingero z’abagaragu b’Imana b’indahemuka dushobora kwigana, urugero nka Mose na Dawidi. Yehova yaduhaye ibyo dukeneye byose kugira ngo tumumenye. Ubwo rero, natwe tugomba gushyiraho akacu tukarushaho kumumenya.

23 Tuzahora twiga ibyerekeye Yehova (Umubw 3:11). Ariko igifite agaciro si ubumenyi gusa, ahubwo ni icyo tubukoresha. Nidukurikiza ibyo twiga kandi tukagerageza kwigana Data urangwa n’urukundo, na we azakomeza kudukunda (Yak 4:8). Ijambo rye ritwizeza ko atazatererana abihatira kumumenya neza.

INDIRIMBO YA 80 “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”

^ par. 5 Abantu benshi bemera ko Imana ibaho ariko mu by’ukuri ntibayizi neza. None se kumenya Yehova neza bisobanura iki? Ni irihe somo twavana kuri Mose n’Umwami Dawidi ku birebana no kugirana na Yehova ubucuti bukomeye? Iki gice kiri busubize ibyo bibazo.