Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 49

Hariho igihe cyo gukora n’igihe cyo kuruhuka

Hariho igihe cyo gukora n’igihe cyo kuruhuka

‘Nimuze tujye ahantu hiherereye turuhuke ho gato.’​—MAR 6:31.

INDIRIMBO YA 143 Tegereza wihanganye

INSHAMAKE *

1. Abantu benshi babona bate ibirebana n’akazi?

ABANTU bo mu gace utuyemo babona bate ibirebana n’akazi? Mu bihugu byinshi, usanga abantu bakora cyane kandi bakamara amasaha menshi mu kazi, kuruta uko mbere byari bimeze. Abantu bahora mu kazi, akenshi babura umwanya wo kuruhuka, uwo gusabana n’imiryango yabo n’uwo gukorera Imana (Umubw 2:23). Icyakora, hari n’abandi badakunda gukora kandi bagashaka impamvu z’urwitwazo zituma badakora.—Imig 26:13, 14.

2-3. Ni mu buhe buryo Yehova na Yesu batubereye urugero rwiza mu birebana no gukora?

2 Abantu benshi usanga baratwawe n’akazi, mu gihe abandi bo batitabira umurimo. None se Yehova na Yesu bo babona bate ibirebana no gukora? Tuzi neza ko Yehova akunda gukora. Yesu yabisobanuye agira ati: “Data yakomeje gukora kugeza n’ubu, kandi nanjye nkomeza gukora” (Yoh 5:17). Tekereza nawe akazi Imana yakoze! Yaremye abamarayika batabarika, inyenyeri, imibumbe n’ibindi bintu byiza cyane tubona ku isi. Ni yo mpamvu umwanditsi wa zaburi yagize ati: “Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi! Yose wayikoranye ubwenge. Isi yuzuye ibikorwa byawe.”—Zab 104:24.

3 Yesu yiganaga Se. Igihe Imana “yateguraga ijuru,” uwo Mwana wayo yari kumwe na yo, ari “umukozi w’umuhanga” (Imig 8:27-31). Nyuma yaho, igihe Yesu yari hano ku isi yakoze umurimo w’ingenzi cyane. Yabonaga ko uwo murimo ari nk’ibyokurya bye, kandi ibyo yakoze byose byagaragaje ko ari Imana yamutumye.—Yoh 4:34; 5:36; 14:10.

4. Ni iki Yehova na Yesu batwigisha ku birebana no kuruhuka?

4 Ese kuba Yehova na Yesu bakorana umwete, bisobanura ko tugomba gukora ubutaruhuka? Oya rwose. Yehova ntakenera kuruhuka kuko atajya ananirwa. Icyakora Bibiliya ivuga ko igihe yari amaze kurema ijuru n’isi, ‘yahagaritse imirimo ye, akaruhuka’ (Kuva 31:17). Uko bigaragara, ibyo byumvikanisha ko Yehova yahagaritse imirimo ijyanye no kurema maze akishimira ibyo yari amaze kurema. Yesu na we yakoranaga umwete igihe yari hano ku isi, ariko yagenaga igihe cyo kuruhuka n’icyo gusangira n’inshuti ze.—Mat 14:13; Luka 7:34.

5. Ni iki kigora abagaragu b’Imana benshi?

5 Bibiliya ishishikariza abagaragu b’Imana gukunda gukora. Bagomba kuba abanyamwete, bakirinda ubunebwe (Imig 15:19). Birashoboka ko usabwa gukora kugira ngo utunge umuryango wawe. Nanone ufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza kubera ko uri umwigishwa wa Kristo. Icyakora uba ukeneye no kuruhuka bihagije. Ese gukora ibyo byose nta na kimwe kiryamiye ikindi bijya bikugora? Ni iki cyadufasha gushyira mu gaciro ku birebana n’akazi no kuruhuka?

ICYADUFASHA GUSHYIRA MU GACIRO

6. Muri Mariko 6:30-34 hagaragaza hate ko Yesu yashyiraga mu gaciro mu birebana n’akazi no kuruhuka?

6 Tugomba gushyira mu gaciro ku birebana n’akazi. Umwami Salomo yaranditse ati: ‘Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe gukorwa.’ Yavuze ko hariho igihe cyo gutera, kubaka, guseka, kurira, kubyina n’ibindi (Umubw 3:1-8). Bityo rero, akazi no kuruhuka biri mu bintu by’ingenzi mu buzima bwacu. Yesu yashyiraga mu gaciro ku birebana n’akazi no kuruhuka. Igihe kimwe, intumwa ze zari ziriwe zibwiriza, ‘ntizabona akanya na gato’ ko kuruhuka no ‘kugira icyo zirya.’ Yesu yarazibwiye ati: “Nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye turuhuke ho gato.” (Soma muri Mariko 6:30-34.) Nubwo hari igihe Yesu n’abigishwa be batabonaga igihe gihagije cyo kuruhuka, yari azi ko bose babaga babikeneye.

7. Gusuzuma icyo Amategeko yavugaga ku birebana n’Isabato, biri budufashe bite?

7 Hari igihe dukenera kuruhuka cyangwa gukora ibintu bitandukanye n’ibyo dukora buri munsi. Ibyo bigaragazwa n’ikintu Imana yari yarasabye Abisirayeli. Yari yarabasabye kujya bizihiza Isabato buri cyumweru. Nubwo tutagengwa n’Amategeko ya Mose, ibyo yavugaga ku birebana n’Isabato bishobora kutugirira akamaro. Kubisuzuma biri budufashe kumenya uko twashyira mu gaciro ku birebana n’akazi no kuruhuka.

UMUNSI W’ISABATO WARI UWO KURUHUKA NO GUKORERA IMANA

8. Mu Kuva 31:12-15 hagaragaza ko Isabato yari igamije iki?

8 Ijambo ry’Imana rivuga ko Yehova yaremye ibintu mu ‘minsi’ itandatu, nyuma yaho akaruhuka imirimo ijyanye no kurema ibyo ku isi (Intang 2:2). Icyakora Yehova akunda gukora, kandi “yakomeje gukora” ibintu bitandukanye (Yoh 5:17). Yasabye Abisirayeli kujya bizihiza Isabato ku munsi wa karindwi, nk’uko na we yakoze imirimo y’irema akaruhuka ku munsi wa karindwi. Imana yavuze ko Isabato yari ikimenyetso hagati yayo n’Abisirayeli. Wari ‘umunsi wihariye w’ikiruhuko, umunsi wera kuri Yehova.’ (Soma mu Kuva 31:12-15.) Kuri uwo munsi, nta muntu wari wemerewe gukora, n’iyo baba abana cyangwa abagaragu. Amatungo na yo ntiyari yemerewe kugira icyo akora (Kuva 20:10). Isabato yatumaga abantu babona umwanya wo gukorera Imana.

9. Abantu bamwe bo mu gihe cya Yesu, baremerezaga bate amategeko arebana n’Isabato?

9 Umunsi w’Isabato wari ufitiye akamaro abari bagize ubwoko bw’Imana. Ariko abenshi mu bayobozi b’amadini bo mu gihe cya Yesu, bashyiragaho amategeko aremereye y’ukuntu yagombaga kwizihizwa. Bavugaga ko no guca amahundo cyangwa gukiza umuntu urwaye ku Isabato, bitari byemewe n’amategeko (Mar 2:23-27; 3:2-5). Icyakora ibyo ntibyari bihuje n’uko Imana ibona ibintu, kandi Yesu yarabigaragaje.

Mu muryango Yesu yakuriyemo, ku Isabato bibandaga ku bikorwa bijyanye no gusenga Imana (Reba paragarafu ya 10) *

10. Muri Matayo 12:9-12 hagaragaza ko Yesu yabonaga ate Isabato?

10 Yesu n’abigishwa be b’Abayahudi, bizihizaga Isabato kubera ko bagenderaga ku Mategeko ya Mose. * Ariko ibyo Yesu yavugaga n’ibyo yakoraga byagaragaje ko abantu batagombaga kuremereza Isabato, kandi ko kuri uwo munsi bari bemerewe gukora ibikorwa byiza no gufasha abandi. Yaravuze ati: “Gukora ikintu cyiza ku isabato byemewe n’amategeko.” (Soma muri Matayo 12:9-12.) Yabonaga ko gukora ibintu byiza no gufasha abandi ku Isabato byemewe. Ibyo Yesu yakoze byagaragaje ko yari asobanukiwe impamvu y’ingenzi yatumye Imana isaba abari bagize ubwoko bwayo kuruhuka ku Isabato. Kuruhuka ku Isabato byatumaga babona umwanya wo gukorera Imana. Mu muryango Yesu yakuriyemo, ku Isabato bararuhukaga bagakora ibikorwa bituma barushaho kugirana ubucuti n’Imana. Ibyo bigaragazwa n’ibyo Bibiliya ivuga kuri Yesu igira iti: “Hanyuma agera i Nazareti aho yari yararerewe, maze nk’uko yari yaramenyereye ku munsi w’isabato, yinjira mu isinagogi arahagarara ngo asome.”—Luka 4:15-19.

UBONA UTE IBIREBANA N’AKAZI?

11. Ni nde wabereye Yesu ikitegererezo mu birebana n’akazi?

11 Yozefu yatoje Yesu umwuga wo kubaza, anamwigisha ko Imana na yo ikunda gukora (Mat 13:55, 56). Nanone Yesu yiboneraga ukuntu Yozefu yakoranaga umwete kugira ngo atunge umuryango we wari mugari. Nyuma yaho Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Umukozi akwiriye ibihembo bye” (Luka 10:7). Koko rero, Yesu yari azi neza icyo gukorana umwete bisobanura.

12. Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya igaragaza uko Pawulo yabonaga ibijyanye n’akazi?

12 Intumwa Pawulo na we yari asobanukiwe akamaro ko gukorana umwete. Umurimo we w’ibanze wari uwo kumenyesha abandi ibyerekeye Yesu n’inyigisho ze. Ariko Pawulo yagombaga no gukora kugira ngo abone ibimutunga. Abakristo b’i Tesalonike bari bazi neza ko ‘yakoranaga umwete ku manywa na nijoro, akiyuha akuya’ kugira ngo atagira uwo ‘aremerera’ (2 Tes 3:8; Ibyak 20:34, 35). Igihe Pawulo yavugaga ibyo gukora, ashobora kuba yarerekezaga ku kazi yakoraga ko kuboha amahema. Ubwo yari i Korinto, yabaye kwa Akwila na Purisikila, “bakajya bakorana kuko bari bafite umwuga wo kuboha amahema.” Kuba Pawulo yaravuze ko yakoraga “ku manywa na nijoro,” ntibisobanura ko yakoraga ubutaruhuka. Hari igihe yaruhukaga, urugero nko ku Isabato. Ibyo byatumaga abona uko abwiriza Abayahudi, kuko na bo batakoraga ku Isabato.—Ibyak 13:14-16, 42-44; 16:13; 18:1-4.

13. Ni uruhe rugero Pawulo yadusigiye?

13 Intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza. Yakoraga akazi gasanzwe, ariko ntiyirengagizaga n’“umurimo wera wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Imana” (Rom 15:16; 2 Kor 11:23). Yanagiriye abandi inama yo gukora umurimo wo kubwiriza buri gihe. Ubwo rero, Akwila na Purisikila bari ‘bagenzi be bakorana muri Kristo Yesu’ (Rom 12:11; 16:3). Pawulo yateye Abakorinto inkunga yo kugira “byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami” (1 Kor 15:58; 2 Kor 9:8). Yehova na we yasabye intumwa Pawulo kwandika ati: “Niba umuntu adashaka gukora, no kurya ntakarye.”—2 Tes 3:10.

14. Amagambo Yesu yavuze muri Yohana 14:12 asobanura iki?

14 Umurimo w’ingenzi tugomba gukora muri iyi minsi y’imperuka, ni uwo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Koko rero, Yesu yavuze ko abigishwa be bari kuzakora imirimo ikomeye kuruta iyo yakoze. (Soma muri Yohana 14:12.) Ntiyashakaga kuvuga ko twari kuzakora ibitangaza nk’uko na we yabikoze. Ahubwo yashakaga kuvuga ko abigishwa be bari kuzabwiriza kandi bakigisha mu bihugu byinshi kurushaho. Nanone bari kuzabwiriza abantu benshi, bakanabwiriza igihe kirekire kuruta icyo yabwirije.

15. Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza, kandi kuki?

15 Niba ufite akazi, ibaze uti: “Ese ku kazi babona ko ndi umukozi w’umunyamwete? Ese ndangiza akazi kange ku gihe, kandi ngakora ntizigamye?” Niba ari uko biri, umukoresha wawe ashobora kuzakugirira ikizere. Bishobora no gutuma abo mukorana bakira neza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nanone niba wifuza kumenya uko ukora umurimo wo kubwiriza no kwigisha, ukwiriye kwibaza uti: “Ese uwo murimo nywukorana umwete? Ese ntegura neza uko ndi butangize ibiganiro? Ese iyo hagize abantu bishimira ubutumwa bwiza, nsubira kubasura ntatinze? Ese mbwiriza mu buryo butandukanye?” Niba ibyo byose ubikora, uwo murimo uzagushimisha.

UBONA UTE IBIREBANA NO KURUHUKA?

16. Yesu n’intumwa ze babonaga bate ibijyanye no kuruhuka? Ibyo bitandukaniye he n’uko abantu benshi muri iki gihe babibona?

16 Yesu yari azi ko hari igihe we n’intumwa ze babaga bakeneye kuruhuka. Icyakora, abantu benshi bo mu gihe ke n’abo muri iki gihe, bameze nk’umugabo w’umukire Yesu yavuze mu mugani. Uwo mugabo yaravuze ati: ‘Bugingo bwanjye, gubwa neza, urye, unywe, unezerwe’ (Luka 12:19; 2 Tim 3:4). Yumvaga ko ikintu gifite agaciro mu buzima ari ukuruhuka no kwinezeza. Ariko Yesu n’intumwa ze ntibabonaga ko kwinezeza ari byo by’ibanze mu buzima.

Gushyira mu gaciro ku birebana n’akazi no kuruhuka, bizatuma twibanda ku bikorwa byiza bituma twishima (Reba paragarafu ya 17) *

17. Ni iki dukora iyo tutagiye ku kazi?

17 Muri iki gihe tugerageza kwigana Yesu. Iyo tutagiye ku kazi ntitwiruhukira gusa, ahubwo tunakora ibikorwa byiza, hakubiyemo kubwiriza no kujya mu materaniro. Mu by’ukuri, duha agaciro kenshi umurimo wo guhindura abantu abigishwa no kujya mu materaniro. Ni yo mpamvu twihatira gukora ibyo bikorwa byera buri gihe (Heb 10:24, 25). Niyo twaba twatembereye, dukomeza kujya mu materaniro aho twaba turi hose, kandi igihe cyose tubonye uburyo tukabwiriza abantu duhura na bo.—2 Tim 4:2.

18. Umwami wacu Kristo Yesu yifuza ko dukora iki?

18 Dushimishwa cyane n’uko Umwami wacu Kristo Yesu atatwitegaho ibirenze ubushobozi bwacu, kandi akadufasha gushyira mu gaciro mu bijyanye n’akazi no kuruhuka (Heb 4:15). Aba yifuza ko turuhuka mu gihe tubikeneye. Nanone yifuza ko dukorana umwete kugira ngo tubone ibidutunga kandi tugakora umurimo ushimishije wo guhindura abantu abigishwa. Mu gice gikurikira tuzasuzuma icyo Yesu yakoze kugira ngo atuvane mu bubata bubi cyane.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

^ par. 5 Ibyanditswe bitwigisha uko twashyira mu gaciro ku birebana n’akazi no kuruhuka. Muri iki gice, turi busuzume uko Isabato Abisirayeli bizihizaga buri cyumweru, yadufasha kumenya uko dukwiriye kubona ibirebana n’akazi n’ikiruhuko.

^ par. 10 Abigishwa ba Yesu bubahaga Isabato cyane ku buryo babaye baretse gutegura imibavu yari gusigwa umurambo wa Yesu, bagategereza ko Isabato irangira.—Luka 23:55, 56.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yozefu ajyanye abagize umuryango we mu isinagogi ku Isabato.

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Uyu mugabo akora akazi gasanzwe kugira ngo atunge umuryango we, ariko iyo atakoze, aba ari mu bikorwa bya gikristo, ndetse no mu gihe yatemberanye n’abagize umuryango we.