Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mujye mushimira ku bw’ibintu byose”

“Mujye mushimira ku bw’ibintu byose”

ESE iyo wigenzuye usanga uri umuntu ushimira? Buri wese yagombye kwibaza niba agira umuco wo gushimira. Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe, abantu benshi bari kuba ari “indashima” (2 Tim 3:2). Ushobora kuba uzi abantu bahora biteze guhabwa, cyangwa kugira icyo bakorerwa. Baba batekereza ko gushimira atari ngombwa, kuko baba bumva ko ibyo bahawe cyangwa bakorewe babikwiriye. Kubana n’abantu bameze batyo biragora rwose!

Abagaragu ba Yehova bo bagirwa inama igira iti: “Mujye muba abantu bashimira,” n’indi igira iti: “Mujye mushimira ku bw’ibintu byose” (Kolo 3:15; 1 Tes 5:18). Ariko nanone, gushimira bitugirira akamaro cyane. Reka dusuzume impamvu bidufitiye akamaro.

GUSHIMIRA BITUMA TWUMVA TUMEREWE NEZA

Impamvu y’ingenzi yagombye gutuma dushimira abandi buri gihe, ni uko bituma twumva tumerewe neza. Iyo ushimiye umuntu, usigara wumva umerewe neza n’uwo ushimiye akumva amerewe neza. Kubera iki? Urugero, iyo umuntu yiyemeje kugira icyo agukorera, ni uko aba abona ko ubikwiriye. Aba agaragaje ko akwitaho. Iyo ubonye ko uwo muntu akwitaho, wumva unezerewe. Kugira ngo tubyumve, reka dusuzume urugero rwa Rusi. Igihe Bowazi yamugiriraga ubuntu, nta gushidikanya ko Rusi yishimye cyane kubera ko yari abonye ko hari umuntu umwitayeho.—Rusi 2:10-13.

Imana ni yo twagombye gushimira mu buryo bwihariye. Birumvikana ko hari igihe ujya utekereza ku bintu byinshi Yehova yakoze, n’ibyo akomeje gukora (Guteg 8:17, 18; Ibyak 14:17). Icyakora, aho gutekereza wihitira ku byiza Imana yagukoreye, jya ufata igihe gihagije utekereze ku migisha myinshi yaguhaye, wowe n’abawe. Gutekereza witonze ukuntu Umuremyi wawe agira ubuntu, bizatuma urushaho kumushimira no guha agaciro urukundo agukunda.—1 Yoh 4:9.

Icyakora gutekereza ku bintu Yehova aduha ntibihagije. Ahubwo tugomba no kumushimira ineza atugirira (Zab 100:4, 5). Gushimira abandi bituma urushaho kugira ibyishimo.

GUSHIMIRA BIKOMEZA UBUCUTI

Indi mpamvu yagombye gutuma dushimira abandi, ni uko bituma ubucuti dufitanye na bo burushaho gukomera. Twese tuba twifuza gushimirwa. Iyo ushimiye umuntu ubivanye ku mutima bitewe n’ikintu kiza yagukoreye, murushaho kuba inshuti (Rom 16:3, 4). Ikindi kandi, usanga abantu bashimira bakunda no gufasha abandi. Babona ibyiza abandi babakorera, na bo bakumva bagomba kugirira neza abandi. Mu by’ukuri, gufasha abandi birashimisha. Bihuje n’amagambo ya Yesu agira ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyak 20:35.

Robert Emmons, wayoboye ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yo muri leta ya Kaliforuniya ku birebana no gushimira, yaravuze ati: “Niba twifuza kuba abantu bashimira, tugomba kuzirikana ko ntawigira, mu yandi magambo ibintu ni magirirane.” Ayo magambo agaragaza ko kugira ngo tubeho kandi tugire ibyishimo, dukenera abandi. Urugero, bashobora kuduha ibyokurya cyangwa bakadufasha mu gihe turwaye (1 Kor 12:21). Umuntu ushimira, aha agaciro ibyo abandi bamukorera. Niba ari uko bimeze se, ukunda gushimira abandi?

GUSHIMIRA BITUMA WIBANDA KU BYIZA

Indi mpamvu ituma twitoza gushimira, ni uko bidufasha kwibanda ku byiza, aho kwibanda ku bibi. Ubusanzwe, ubwenge bwacu bumeze nk’akayunguruzo. Butuma twibanda ku bintu bimwe na bimwe, ibindi ntitubihe agaciro. Budufasha gutekereza ibyiza, aho kwibanda ku bibazo dufite. Iyo ukunda gushimira, ubona ibyiza byinshi, bityo ukarushaho gushimira abandi. Niwibanda ku byiza, bizagufasha kumvira inama y’intumwa Pawulo igira iti: “Buri gihe mujye mwishimira mu Mwami.”—Fili 4:4.

Iyo umuntu akunda gushimira, ntiyibanda ku bitagenda neza. Ubundi se waba uri umuntu ushimira, ukanagira ishyari cyangwa umujinya? Nanone abantu bashimira usanga bataratwawe no gushaka ubutunzi. Banyurwa n’ibyo bafite kandi ntibaba biteze gutunga ibintu byinshi.—Fili 4:12.

JYA UHA AGACIRO IMIGISHA UFITE

Twe Abakristo tuzi ko Satani aba yifuza kuduca intege, yuririye ku bibazo duhura na byo muri iyi minsi y’imperuka. Ashimishwa n’uko twagira imitekerereze mibi yo guhora twitotomba. Iyo ngeso ishobora gutuma tutagera ku mutima abo tubwiriza. Gushimira bituma tugira imbuto z’umwuka. Urugero, iyo dutekereje ku byiza Imana idukorera kandi tukaba twizera ibyo izadukorera mu gihe kizaza, biradushimisha.—Gal 5:22, 23.

Ushobora kuba wemera ko ibivugwa muri iyi ngingo ari ukuri, kubera ko uri Umuhamya wa Yehova. Icyakora uzi ko gushimira no kurangwa n’ikizere bidapfa kwizana. Ariko humura. Ushobora kubigeraho. Wabigeraho ute? Buri munsi jya utekereza ku byiza byakubayeho, byatuma ushimira. Ibyo bizatuma urushaho kuba umuntu ushimira. Gushimira bizatuma ugira ibyishimo kuruta abantu bibanda ku bibazo. Jya wibanda ku bigushimisha, byaba ibyo Imana igukorera cyangwa ibyo abandi bagukorera. Ushobora no kujya ubyandika. Buri munsi ushobora kujya wandika ibintu bibiri cyangwa bitatu byabaye byatuma ushimira.

Hari abashakashatsi bagaragaje ko gushimira, bituma ubwonko bwacu burushaho gukora neza, tukaba abantu barangwa n’ikizere. Umuntu ushimira ahora yishimye. Ubwo rero, uge utekereza ku byiza byose abandi bagukorera, wishimire imigisha ubona kandi uhore ushimira. Aho kubona ko ibyiza ufite ari ibintu bisanzwe, jya uhora ‘ushimira Yehova kuko ari mwiza.’ Koko rero, ‘tujye dushimira ku bw’ibintu byose.’—1 Ngoma 16:34; 1 Tes 5:18.