Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Bibiliya ivuga ko kugira ngo ikintu kemezwe, hagomba kuboneka nibura abantu babiri bo kugihamya (Kub 35:30; Guteg 17:6; 19:15; Mat 18:16; 1 Tim 5:19). Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, iyo umugabo yasangaga “mu gasozi” umukobwa wabaga yarasabwe akamufata ku ngufu, maze uwo mukobwa agataka, ntiyahamwaga n’icyaha cy’ubuhehesi, ariko uwo mugabo cyaramuhamaga. None se ni nde wabihamyaga kandi nta wundi wabaga yabibonye?

Ibivugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 22:25-27 ahanini ntibyari bigamije kwemeza ko uwo mugabo ahamwa n’icyaha kuko n’ubundi, ibivugwa muri iyi mirongo bigaragaza ko icyaha cyabaga cyamaze kumuhama. Intego y’iryo tegeko yari iyo kwerekana ko uwo mukobwa ari umwere. Reka dusuzume imirongo ikikije iyo.

Imirongo ibanziriza iyo, ivuga uko byagendaga iyo umugabo yasangaga “mu mugi” umukobwa wasabwe, akaryamana na we. Uwo mugabo yahamwaga n’icyaha cy’ubuhehesi, kubera ko umukobwa wabaga yarasabwe yabonwaga nk’uwamaze gushaka. None se iyo mirongo ivuga iki ku birebana n’umukobwa? Ivuga ko yabaga “atatakiye muri uwo mugi.” Iyo aza gutaka, abandi bari kubyumva bakamutabara, ariko noneho ntiyatatse. Ubwo rero na we yabaga yasambanye, bityo bombi bakaba bahamwa n’icyaha cy’ubuhehesi.—Guteg 22:23, 24.

Amategeko ya Mose yakomezaga avuga ibindi bintu binyuranye n’ibyo. Agira ati: “Ariko niba umugabo asanze mu gasozi umukobwa wasabwe, akamufata akaryamana na we, uwo mugabo waryamanye na we azabe ari we wenyine wicwa, ariko uwo mukobwa ntuzagire icyo umutwara. Uwo mukobwa nta cyaha yakoze gikwiriye kumwicisha. Ibyo ni kimwe n’uko umugabo yadukira mugenzi we akamwica, akamuvutsa ubugingo bwe. Yamusanze mu gasozi. Uwo mukobwa wasabwe yaratatse ariko ntihagira umutabara.”—Guteg 22:25-27.

Icyo gihe, abacamanza bemeraga ko ibyo uwo mukobwa yavuze ari ukuri. Icyatumaga babyemera ni uko yabaga yababwiye ko ‘yatatse ariko ntihagire umutabara,’ na bo bakabifata batyo. Ni yo mpamvu atabarwagaho icyaha cy’ubuhehesi. Ariko uwo mugabo yahamwaga n’icyaha cyo gufata ku ngufu n’icy’ubuhehesi, kuko yabaga yarushije imbaraga uwo mukobwa “akaryamana na we.”

Bityo rero, nubwo iryo tegeko ryari rigamije kugaragaza ko uwo mukobwa ari umwere, ryanashimangiraga ko uwo mugabo ahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu n’icy’ubuhehesi. Birumvikana ko abacamanza bagombaga ‘kugenzura neza’ ko icyo cyaha cyakozwe, hanyuma bagafata umwanzuro bashingiye ku mategeko asobanutse neza Imana yari yarabasubiriyemo kenshi.—Guteg 13:14; 17:4; Kuva 20:14.