Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 50

Yehova atuma tugira umudendezo

Yehova atuma tugira umudendezo

“Mutangaze ko abaturage bo mu gihugu bose bahawe umudendezo.”​—LEWI 25:10.

INDIRIMBO YA 22 Ubwami burategeka​—Nibuze!

INSHAMAKE *

1-2. (a) Yubile ni iki? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Yubile y’Abisirayeli yari iki?”) (b) Ni iki Yesu yavuzeho muri Luka 4:16-18?

MU BIHUGU bimwe na bimwe, habaho ibirori byihariye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 umwami cyangwa umwamikazi aba amaze ku ngoma. Uwo mwaka wa 50 uba ari yubile y’uwo mutegetsi. Ibirori byo kwizihiza yubile bishobora kumara umunsi umwe, icyumweru kimwe cyangwa kirenga, ariko amaherezo birarangira n’abantu bakabyibagirwa.

2 Abisirayeli ba kera bagiraga yubile nyuma ya buri myaka 50, bakamara umwaka wose bayizihiza. Muri iki gice, turi busuzume Yubile ikomeye cyane kuruta iyo. Yubile y’Abisirayeli yatumaga bahabwa umudendezo. None se kumenya iby’iyo Yubile bidufitiye akahe kamaro? Itwibutsa ikintu gikomeye Yehova yadukoreye gituma tubona umudendezo muri iki gihe kandi kikazatuma tubona umudendezo w’iteka ryose. Yesu na we yavuze iby’uwo mudendezo.—Soma muri Luka 4:16-18.

Muri Isirayeli, Yubile yabaga ari igihe k’ibyishimo, kubera ko abagaragu bahabwaga umudendezo bagasubira mu miryango yabo kandi abantu bagasubirana gakondo zabo (Reba paragarafu ya 3) *

3. Dukurikije ibivugwa mu Balewi 25:8-12, Yubile yari ifitiye Abisirayeli akahe kamaro?

3 Reka tubanze dusuzume ibirebana na Yubile Imana yari yarashyiriyeho abari bagize ubwoko bwayo, kuko biri budufashe gusobanukirwa neza umudendezo Yesu yashakaga kuvuga. Yehova yabwiye Abisirayeli ati: “Umwaka wa mirongo itanu muzaweze, mutangaze ko abaturage bo mu gihugu bose bahawe umudendezo. Uzababere umwaka wa Yubile. Buri wese azasubire muri gakondo ye no mu muryango we.” (Soma mu Balewi 25:8-12.) Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye akamaro Isabato ya buri cyumweru yari ifitiye Abisirayeli. None se Yubile yo, yari ibafitiye akahe kamaro? Reka tuvuge ko hari Umwisirayeli wabaga yarafashe umwenda, kuwishyura bikamugora maze bikaba ngombwa ko agurisha isambu ye kugira ngo yishyure. Mu mwaka wa Yubile, yasubizwaga isambu ye. Ibyo byatumaga uwo muntu ‘asubira muri gakondo ye,’ bityo n’abamukomotseho bakazayiragwa. Hari n’igihe umuntu yabaga afite umwenda uremereye bikaba ngombwa ko agurisha umwana we akaba umugaragu cyangwa na we ubwe akigurisha, kugira ngo uwo mwenda wishyurwe. Muri uwo mwaka wa Yubile, uwo mugaragu ‘yasubiraga mu muryango we.’ Ibyo byatumaga umuntu ataba umugaragu ubuzima bwe bwose. Ibyo bigaragaza rwose ko Yehova yitaga ku bari bagize ubwoko bwe.

4-5. Kuki ari iby’ingenzi ko tumenya ibirebana na Yubile y’Abisirayeli?

4 Ni iki kindi Yubile yamariraga Abisirayeli? Yehova yaravuze ati: “Ntihazagire umuntu ukena ari muri mwe, kuko Yehova azaguhera umugisha mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo ukacyigarurira” (Guteg 15:4). Ibyo bitandukanye cyane n’ibibaho muri iki gihe, aho usanga abakire barushaho gukira, n’abakene bakarushaho gukena.

5 Twebwe Abakristo ntitugendera ku Mategeko ya Mose. Ni ukuvuga ko tutagengwa n’itegeko rya Yubile ya kera ryasabaga abantu guha umudendezo abagaragu babo, gusonera abandi imyenda no kubasubiza gakondo zabo (Rom 7:4; 10:4; Efe 2:15). Icyakora ni iby’ingenzi ko tumenya ibirebana na Yubile. Kubera iki? Ni uko bidufasha gusobanukirwa umudendezo natwe dushobora kugira, ukaba ufitanye isano na gahunda Yehova yari yarashyiriyeho Abisirayeli yatumaga babona umudendezo.

YESU YATANGAJE UMUDENDEZO

6. Ni ubuhe bubata abantu bakeneye kuvanwamo?

6 Twese dukeneye umudendezo kubera ko turi mu bubata bw’icyaha, kandi ni bwo bubata bubi cyane. Kuba turi abanyabyaha bituma turwara, tugasaza kandi tugapfa. Abenshi babona ingaruka z’icyaha iyo birebye mu ndorerwamo cyangwa iyo bagiye kwivuza. Nanone iyo dukoze icyaha turababara, bikatwibutsa ingaruka zacyo. Intumwa Pawulo yavuze ko ‘itegeko ry’icyaha ryari mu ngingo ze’ ryari ryaramugize “imbohe.” Yongeyeho ati: “Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa! Ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu?”—Rom 7:23, 24.

7. Ni iki Yesaya yahanuye ku birebana n’umudendezo?

7 Igishimishije ni uko Imana yateganyije uko twari kuzavanwa mu bubata bw’icyaha, tukabona umudendezo. Yesu ni we utuma tubona uwo mudendezo. Imyaka isaga 700 Mbere ya Yesu, umuhanuzi Yesaya yahanuye ko abantu bari kuzahabwa umudendezo ukomeye, uruta kure cyane uwo Abisirayeli bahabwaga mu mwaka wa Yubile. Yaranditse ati: “Umwuka w’Umwami w’Ikirenga Yehova uri kuri jye, kuko Yehova yantoranyije kugira ngo mbwire abicisha bugufi ubutumwa bwiza. Yantumye gupfuka ibikomere by’abafite imitima imenetse, no gutangariza imbohe ko zibohowe” (Yes 61:1). Ubwo buhanuzi bwerekeza kuri nde?

8. Ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga iby’umudendezo bwerekeza kuri nde?

8 Ubwo buhanuzi buvuga iby’umudendezo bwatangiye gusohora Yesu amaze gutangira umurimo we ku isi. Igihe Yesu yajyaga mu isinagogi yo mu mugi wa Nazareti yari yararerewemo, yasomeye Abayahudi bari bateraniye aho ubwo buhanuzi bwa Yesaya. Yesu yiyerekejeho amagambo agira ati: “Umwuka wa Yehova uri kuri jye kuko yantoranyirije gutangariza abakene ubutumwa bwiza, yantumye gutangariza imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumuwe, no kubohora abashenjaguwe no kubwiriza umwaka wo kwemerwamo na Yehova” (Luka 4:16-19). Yesu yashohoje ubwo buhanuzi ate?

ABANTU BA MBERE BAHAWE UMUDENDEZO

Yesu atangaza umudendezo ari mu isinagogi y’i Nazareti (Reba paragarafu ya 8-9)

9. Ni uwuhe mudendezo abantu bo mu gihe cya Yesu bari biteze kubona?

9 Mu kinyejana cya mbere ni bwo abantu batangiye kubona umudendezo uvugwa mu buhanuzi bwa Yesaya, ari na bwo Yesu yasomye igihe yari mu isinagogi. Ibyo bigaragazwa n’amagambo Yesu yavuze agira ati: “Uyu munsi, ibi byanditswe mumaze kumva birashohojwe” (Luka 4:21). Birashoboka ko abenshi mu bumvise ayo magambo, bari biteze ko hari ibyari bigiye guhinduka muri poritiki, maze bakavanwa ku ngoyi y’Abaroma. Abigishwa ba Yesu na bo bashobora kuba ari uko babyumvaga, kuko nyuma yaho babiri muri bo bavuze bati: “Twiringiraga ko uwo muntu ari we wari kuzacungura Isirayeli” (Luka 24:13, 21). Ariko tuzi ko Yesu atigeze asaba abigishwa be kwigomeka ku butegetsi bw’Abaroma bwabakandamizaga. Ahubwo yarababwiye ati: “Ibya Kayisari mubihe Kayisari” (Mat 22:21). None se icyo gihe Yesu yabohoye abantu ate?

10. Yesu yatumye abantu babaturwa ku bihe bintu?

10 Umwana w’Imana yazanywe no gufasha abantu kubaturwa ku bintu bibiri. Icya mbere, yatumye babaturwa ku nyigisho z’ikinyoma bari barigishijwe n’abayobozi b’amadini. Abayahudi benshi bo muri icyo gihe bahatirwaga gukurikiza imigenzo n’inyigisho by’ikinyoma (Mat 5:31-37; 15:1-11). Abitwaga ko bashinzwe kwigisha abantu ibyerekeye Imana, ntibakoraga ibyo ishaka; ni nk’aho bari impumyi. Kuba baranze Mesiya bakanga n’inyigisho ze byatumye batamenya Imana. Ibyo byatumye bakomeza kuba impumyi kandi ntibababarirwa ibyaha byabo (Yoh 9:1, 14-16, 35-41). Inyigisho z’ukuri za Yesu n’ibikorwa bye, byafashije abantu bicishaga bugufi kubaturwa ku nyigisho z’ikinyoma.—Mar 1:22; 2:23–3:5.

11. Ni ubuhe bubata bundi Yesu yatubatuyemo?

11 Icya kabiri, Yesu yatumye abantu bava mu bubata bw’icyaha. Igitambo k’inshungu cya Yesu, cyari kuzatuma Imana ibabarira ibyaha abantu bose bizera iyo nshungu kandi bakabigaragaza mu bikorwa (Heb 10:12-18). Yesu yaravuze ati: “Umwana nababatura, ni bwo muzaba mubatuwe by’ukuri” (Yoh 8:36). Uwo mudendezo urusha agaciro uwo Abisirayeli bahabwaga mu mwaka wa Yubile. Urugero, umuntu wahabwaga umudendezo mu gihe cya Yubile, yashoboraga kongera kuba umugaragu, kandi amaherezo yarapfaga.

12. Abantu ba mbere bahawe umudendezo Yesu yatangaje ni ba nde?

12 Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yehova yasutse umwuka wera ku ntumwa no ku bandi bagabo n’abagore bizerwa. Icyo gihe Yehova yabagize abana be, bari kuzazukira kuba mu ijuru bagafatanya na Yesu gutegeka (Rom 8:2, 15-17). Abo ni bo ba mbere bahawe umudendezo Yesu yatangaje igihe yari mu isinagogi y’i Nazareti. Abo bagabo n’abagore ntibari bakiri mu bubata bw’inyigisho z’ikinyoma z’abayobozi b’idini ry’Abayahudi n’imigenzo yabo itari ihuje n’Ibyanditswe. Nanone kuva icyo gihe, Imana ibona ko babatuwe ku cyaha giteza urupfu. Gahunda Yehova yateganyije yo gufasha abantu kongera kubona umudendezo, yatangiye mu mwaka wa 33 igihe abigishwa ba Kristo basukwagaho umwuka, kandi izarangira ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi. Hagati aho se, ni ibihe bintu byiza iyo gahunda itugezaho?

ABANDI BANTU BENSHI BAHABWA UMUDENDEZO

13-14. Ni abahe bantu bandi bahabwa umudendezo Yesu yatangaje?

13 Abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose bafite imitima itaryarya, bari mu bagize “izindi ntama” (Yoh 10:16). Imana ntiyabatoranyirije kuzajya mu ijuru gufatanya na Yesu gutegeka. Ahubwo Bibiliya ivuga ko bazatura ku isi iteka ryose.

14 Niba ufite ibyiringiro byo kuba ku isi, hari imigisha abasutsweho umwuka babona nawe ushobora kubona. Kuba wizera igitambo cya Yesu, bituma ushobora gusaba Yehova imbabazi z’ibyaha. Ibyo bituma wemerwa n’Imana kandi ukagira umutimanama ukeye (Efe 1:7; Ibyah 7:14, 15). Nanone tekereza imigisha ukesha kuba warabatuwe ku nyigisho z’ikinyoma. Yesu yagize ati: “Muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yoh 8:32). Uwo mudendezo uradushimisha rwose!

15. Ni uwuhe mudendezo dutegereje, kandi se uzaduhesha iyihe migisha?

15 Vuba aha tuzahabwa umudendezo usesuye. Yesu ari hafi kurimbura idini ry’ikinyoma n’ubutegetsi bwose bubi. Icyo gihe, Imana izarinda abagize “imbaga y’abantu benshi” bayikorera, maze babe mu isi izaba yahindutse paradizo (Ibyah 7:9, 14). Nanone abantu benshi bazazurwa, kandi abazemera gukorera Yehova ntibazongera kurwara, gusaza cyangwa gupfa.—Ibyak 24:15.

16. Ni uwuhe mudendezo ushimishije abantu bazabona?

16 Muri icyo gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, Yesu n’abo bazaba bafatanyije gutegeka bazafasha abantu kugira ubuzima butunganye no kuba inshuti z’Imana mu buryo bwuzuye. Nk’uko mu gihe cya Yubile y’Abisirayeli abantu basubizwaga ibyabo kandi bagahabwa umudendezo, no mu gihe cy’ubwo Butegetsi bwa Kristo, abantu bazabona umudendezo usesuye. Ibyo bizatuma abantu bose bakorera Yehova mu budahemuka batungana, kandi bavanwe mu bubata bw’icyaha.

Mu isi nshya tuzakora imirimo yʼingirakamaro kandi ishimishije (Reba paragarafu ya 17)

17. Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 65:21-23, bugaragaza ko ubuzima buzaba bumeze bute? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

17 Ubuhanuzi buvuga uko ubuzima buzaba bumeze ku isi, buboneka muri Yesaya 65:21-23. (Hasome.) Mu isi nshya abantu ntibaziyicarira gusa nta cyo bakora. Ahubwo Bibiliya igaragaza ko abagaragu b’Imana bazakora imirimo itandukanye kandi bakayikora bishimye. Twiringiye tudashidikanya ko ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, “ibyaremwe na byo ubwabyo bizabaturwa mu bubata bwo kubora, maze bikagira umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.”—Rom 8:21.

18. Kuki twemera tudashidikanya ko ubuzima buzaba ari bwiza mu gihe kiri imbere?

18 Yehova yari yarateganyije ko Abisirayeli bari kuzajya bakora kandi bakaruhuka. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi na bwo ni ko bizaba bimeze. Birumvikana ko tuzajya tugira n’igihe cyo kwiga ibyerekeye Imana no kuyikorera. Gukorera Imana ni byo biduhesha ibyishimo muri iki gihe kandi no mu isi nshya tuzayikorera. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abantu bose b’indahemuka bazishima kubera ko bazaba bakora akazi kabashimishije, kandi bose bakorera Imana.

INDIRIMBO YA 142 Dukomere ku byiringiro byacu

^ par. 5 Yehova yari yarashyizeho gahunda yihariye yatumaga Abisirayeli babohorwa cyangwa bagahabwa umudendezo. Iyo gahunda yitwaga Yubile. Twebwe Abakristo ntidusabwa kubahiriza Amategeko ya Mose, ariko kumenya ibirebana na Yubile bidufitiye akamaro. Muri iki gice, turi busuzume ukuntu Yubile ya kera itwibutsa ikintu gikomeye Yehova yadukoreye n’akamaro kidufitiye.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’IFOTO: Mu gihe cya Yubile, abagaragu bahabwaga umudendezo bagasubira mu miryango yabo kandi abantu bagasubirana gakondo zabo.