Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mu Migani 24:16 haravuga ngo: “Nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza.” Ese ibyo byerekeza ku muntu ukora ibyaha kenshi, Imana ikamubabarira?

Mu by’ukuri, ibyo si byo uwo murongo usobanura. Ahubwo werekeza ku muntu uhura n’ibibazo byinshi cyangwa ingorane, agakomeza kubyihanganira ntacike intege.

Reka turebe ibivugwa mu murongo ubanziriza uwo n’uwukurikira. Iravuga ngo: “Ntugakore nk’iby’umuntu mubi, ngo ucire igico urugo rw’umukiranutsi, kandi ntugasahure aho atuye. Kuko nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza; ariko ababi bo bazasitazwa n’ibyago. Umwanzi wawe nagwa ntukishime, kandi nasitara umutima wawe ntukanezerwe.”—Imig 24:15-17.

Hari abatekereza ko uwo murongo wa 16 werekeza ku muntu ukora ibyaha, ariko nyuma akicuza, akongera kugirana ubucuti n’Imana. Abayobozi babiri b’amadini bo mu Bwongereza baravuze bati: “Abigisha bo mu madini, baba aba kera cyangwa abo muri iki gihe, bagiye basobanura uwo murongo batyo.” Abo bayobozi b’amadini bongeyeho ko ibyo byaba bishatse kuvuga ko “umuntu mwiza ashobora . . . gukora ibyaha bikomeye, ariko agakomeza gukunda Imana, kandi na yo igakomeza kumwemera, kuko igihe cyose akoze icyaha yihana.” Ibyo bisobanuro bishobora gushimisha umuntu uhora akora ibyaha. Ashobora gutekereza ko niyo yakora ibyaha kenshi, Imana izahora imubabarira.

Ariko icyo si cyo uwo murongo wa 16 usobanura.

Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ‘kugwa’ mu murongo wa 16 n’uwa 17, rikoreshwa mu buryo butandukanye. Rishobora gusobanura kugwa ibi bisanzwe. Urugero, itungo rishobora kugwa ku nzira, umuntu ashobora guhanuka ku gisenge akagwa cyangwa akabuye kakagwa hasi (Guteg 22:4, 8; Amosi 9:9). Iryo jambo rishobora no gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo, urugero nko muri iyi mirongo ivuga ngo: “Yehova ni we ukomeza intambwe z’umugabo w’umunyambaraga, kandi yishimira inzira ye. Nubwo yagwa ntazarambarara hasi, kuko Yehova amufashe ukuboko.”—Zab 37:23, 24; Imig 11:5; 13:17.

Ariko reka turebe ibyo Porofeseri Edward H.Plumptre yavuze. Yaravuze ati: ‘Ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “kugwa,” ntirijya na rimwe rikoreshwa risobanura kugwa mu cyaha.’ Ni yo mpamvu undi muhanga yavuze ko uwo murongo wa 16 ushobora guhindurwa ngo: “Kugirira nabi abagize ubwoko bw’Imana nta cyo bimaze kandi ni ukwihemukira, kuko bitababuza kugera ku byiza. Ariko ababi bo nta cyo bageraho!”

Ubwo rero, ibi byose tumaze kubona bigaragaza ko ibivugwa mu Migani 24:16 bidasobanura gukora ibyaha. Ahubwo byerekeza ku muntu uhura n’ibibazo byinshi cyangwa ingorane. Muri iyi si mbi, umukiranutsi ashobora guhura n’ibibazo by’uburwayi cyangwa izindi ngorane. Nanone ashobora gutotezwa cyane n’abategetsi. Ariko ashobora kwizera ko Imana izamushyigikira, ikamufasha guhangana n’ibyo bigeragezo no kubitsinda. Ese wowe ubwawe, ntiwiboneye ukuntu abasenga Imana bagiye bahura n’ibyo bibazo, akenshi bakabivamo neza? Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko ‘Yehova aramira abagwa bose, kandi akunamura abahetamye bose.’—Zab 41:1-3; 145:14-19.

“Umukiranutsi” ntashimishwa n’uko abandi bahuye n’ibibazo. Ahubwo ahumurizwa no kumenya ko “abatinya Imana y’ukuri ari bo bizagendekera neza, kuko bayitinye.”—Umubw 8:11-13; Yobu 31:3-6; Zab 27:5, 6.