Ibibazo by’abasomyi
Ese amagambo ya Pawulo ari mu 1 Abakorinto 15:29, asobanura ko hari Abakristo bo muri icyo gihe babatirizwaga abapfuye?
Oya. Haba muri Bibiliya cyangwa mu bindi bitabo by’amateka, nta na hamwe tubona ko Abakristo bajyaga babatirizwa abapfuye.
Ukuntu Bibiliya nyinshi zihindura uwo murongo, bituma bamwe batekereza ko mu gihe cya Pawulo hari Abakristo babatirizwaga abapfuye. Urugero, hari Bibiliya iwuhindura iti: “Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa?”—Bibiliya Yera.
Ariko reka turebe ibyo abahanga babiri mu gusobanura Bibiliya babivuzeho. Dogiteri Gregory Lockwood yavuze ko haba muri Bibiliya no mu mateka, nta na hamwe hagaragaza ko hari umuntu wigeze ‘kubatirizwa uwapfuye.’ Porofeseri Gordon D. Fee na we yanditse ko umubatizo nk’uwo utigeze uvugwa muri Bibiliya cyangwa mu mateka. Nta hantu na hamwe uvugwa mu Isezerano Rishya. Nta kemeza ko Abakristo ba mbere babikoraga ndetse n’abantu bo mu madini yabayeho intumwa zimaze gupfa, ntibabikoraga.
Bibiliya ivuga ko Yesu yasabye abigishwa be ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, bababatiza, bakanabigisha gukurikiza ibyo yabategetse byose’ (Mat 28:19, 20). Mbere y’uko umuntu abatizwa akaba umwigishwa, yagombaga kumenya Yehova n’Umwana we, akabizera kandi akabumvira. Ubwo rero umuntu wamaze gupfa ntiyashoboraga kubikora, kandi n’Umukristo wabaga akiriho, ntiyashoboraga kubimukorera.—Umubw 9:5, 10; Yoh 4:1; 1 Kor 1:14-16.
None se Pawulo yashakaga kuvuga iki?
Hari abantu b’i Korinto bavugaga ko abapfuye batazazuka (1 Kor 15:12). Pawulo yagaragaje ko ibyo bavugaga ari ibinyoma. Yavuze ko ‘buri munsi yabaga ahanganye n’urupfu.’ Yasobanuye ko nubwo yahuraga n’ibibazo byinshi byashoboraga kumuhitana, yari yizeye ko napfa azazuka, akajya kuba mu ijuru, nk’uko byagendekeye Yesu.—1 Kor 15:30-32, 42-44.
Abakristo b’i Korinto bagombaga kumenya ko kuba barasutsweho umwuka byari gutuma bahangana n’ibigeragezo buri munsi, kandi ko bari gupfa kugira ngo bazashobore kuzurwa. Iyo ‘babatizwaga muri Kristo Yesu,’ babaga ‘babatirijwe no mu rupfu rwe’ (Rom 6:3). Ibyo byasobanuraga ko nk’uko byagendekeye Yesu, na bo bari kuzahura n’ibigeragezo, hanyuma bagapfa, kugira ngo bazurwe bage mu ijuru.
Igihe Yesu yari amaze imyaka irenga ibiri abatijwe mu mazi menshi, yabwiye intumwa ze ebyiri ati: “Umubatizo ngiye kuzabatizwa muzawubatizwa” (Mar 10:38, 39). Icyo gihe Yesu ntiyavugaga ibyo kubatizwa mu mazi. Ahubwo yashakaga kuvuga ko gukomeza kubera Imana indahemuka byari kuzatuma yicwa. Intumwa Pawulo yavuze ko abasutsweho umwuka bari ‘kuzababarana na Kristo, kugira ngo nanone bazahererwe ikuzo hamwe na we’ (Rom 8:16, 17; 2 Kor 4:17). Ubwo rero na bo bagombaga gupfa, kugira ngo bazazurwe bage mu ijuru.
Ibyo byose bigaragaza ko amagambo ya Pawulo yagombye guhindurwa neza ngo: “Naho ubundi se, ababatizwa kugira ngo babe abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazazuka rwose, ni iki gituma nanone babatizwa kugira ngo babe abapfuye?”