Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 50

Jya wumva ijwi ry’umwungeri mwiza

Jya wumva ijwi ry’umwungeri mwiza

“Zizumva ijwi ryange.”​—YOH 10:16.

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

INSHAMAKE *

1. Ni iyihe mpamvu ishobora kuba yaratumye Yesu agereranya abigishwa be n’intama?

YESU yagereranyije ubucuti yari afitanye n’abigishwa be n’imishyikirano umwungeri agirana n’intama ze (Yoh 10:14). Ibyo birakwiriye, kuko intama ziba zizi umwungeri wazo kandi zikumva ijwi rye. Hari umukerarugendo wabonye ko ibyo ari ukuri. Yaravuze ati: “Hari igihe twabonye intama maze turazihamagara dushaka kuzifotora, zanga kuza kuko zitari zizi amajwi yacu. Ariko akana k’agahungu kari kaziragiye kazihamagaye, ako kanya zihita ziza.”

2-3. (a) Abigishwa ba Yesu bagaragaza bate ko bumva ijwi rye? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice n’igikurikira?

2 Ibyo uwo mukerarugendo yabonye, bitwibutsa amagambo Yesu yavuze ku bigishwa be bagereranywa n’intama. Yaravuze ati: “Zizumva ijwi ryanjye” (Yoh 10:16). None se ko Yesu aba mu ijuru, twakumva ijwi rye dute? Iyo dushyira mu bikorwa inyigisho za Yesu, tuba tugaragaje ko twumva ijwi rye.—Mat 7:24, 25.

3 Muri iki gice n’igikurikira, tuzasuzuma zimwe mu nyigisho za Yesu. Nk’uko turi bubibone, hari ibintu Yesu yatubujije gukora n’ibyo yadusabye gukora. Reka tubanze dusuzume ibintu bibiri umwungeri mwiza yatubujije gukora.

“NTIMUKOMEZE GUHANGAYIKA”

4. Dukurikije ibivugwa muri Luka 12:29, ni iki gishobora gutuma ‘duhangayika’?

4 Soma muri Luka 12:29. Yesu yateye abigishwa be inkunga yo ‘kudakomeza guhangayikira’ ibintu bakenera mu buzima. Tuzi ko iyo nama Yesu yatanze ari nziza kandi ihuje n’ubwenge. Twifuza kuyishyira mu bikorwa. Ariko hari igihe bishobora kutugora. Kubera iki?

5. Kuki hari abashobora guhangayikishwa no kubona ibyo bakenera mu buzima?

 5 Hari abantu bahangayika bibaza uko bari bubone ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Hari igihe baba batuye mu bihugu bikennye, ku buryo kubona amafaranga ahagije yo gutunga umuryango, biba bigoye cyane. Nanone uwitaga ku muryango ashobora gupfa, maze abasigaye bakabura ikibatunga. Hari n’abantu batagifite akazi kubera icyorezo cya COVID-19 (Umubw 9:11). Birashoboka ko wahuye n’ibyo bibazo cyangwa n’ibindi tutavuze. None se wakurikiza ute inama Yesu yatugiriye yo kudakomeza guhangayika?

Tuge twiringira Yehova aho gukabya guhangayikishwa n’ibintu dukenera (Reba paragarafu ya 6-8) *

6. Vuga uko byagendekeye intumwa Petero.

6 Umunsi umwe, Petero n’izindi ntumwa bari mu bwato mu Nyanja ya Galilaya, maze haza umuyaga mwinshi. Icyo gihe babonye Yesu agenda hejuru y’amazi. Petero yaravuze ati: “Mwami, niba ari wowe, ntegeka nze aho uri ngenda hejuru y’amazi.” Yesu yaramushubije ati: “Ngwino!” Uwo mwanya Petero yahise ava mu bwato, atangira ‘kugenda hejuru y’amazi asanga Yesu.’ None se byagenze bite nyuma yaho? Petero ‘yabonye umuyaga ari mwinshi agira ubwoba, maze atangiye kurohama arataka ati: “Mwami, ntabara!”’ Icyo gihe Yesu yahise arambura ukuboko, aramufata. Tuzirikane ko icyatumye Petero agendera hejuru y’amazi, ari uko yari ahanze amaso Yesu. Ariko igihe yarekaga kumuhanga amaso maze akareba umuyaga, yagize ubwoba, arashidikanya maze atangira kurohama.—Mat 14:24-31.

7. Ibyabaye kuri Petero bitwigisha iki?

7 Hari isomo twakura ku byabaye kuri Petero. Igihe yavaga mu bwato agatangira kugendera hejuru y’amazi, ntiyari azi ko yari kugira ubwoba ngo atangire kurohama. Yifuzaga gukomeza kugendera hejuru y’ayo mazi akagera kuri Yesu. Ariko yagize ubwoba ntiyakomeza guhanga amaso Yesu. Muri iki gihe, twe ntidushobora kugendera hejuru y’amazi. Ariko duhura n’ibigeragezo bidusaba kugaragaza ukwizera. Tudakomeje guhanga amaso Yehova no gutekereza ku byo yadusezeranyije, dushobora guheranwa n’imihangayiko maze ukwizera kwacu kugacogora. Ubwo rero, uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose, tugomba gukomeza kwizera Yehova, tukaniringira ko afite ubushobozi bwo kudufasha. Twabigeraho dute?

8. Ni iki cyadufasha kudakabya guhangayikishwa n’ibyo dukeneye?

8 Tugomba gukomeza kwiringira Yehova, aho guhangayikishwa n’ibibazo dufite. Uge uzirikana ko Data wo mu ijuru udukunda, atwizeza ko azaduha ibyo dukeneye nidushyira Ubwami bwe mu mwanya wa mbere (Mat 6:32, 33). Buri gihe yagiye asohoza iryo sezerano (Guteg 8:4, 15, 16; Zab 37:25). Niba Yehova yita ku nyoni no ku ndabyo, ntitwagombye rwose guhangayikishwa n’ibyo tuzarya n’ibyo tuzambara (Mat 6:26-30; Fili 4:6, 7). Nk’uko urukundo rutuma ababyeyi bita ku bana babo bakabaha ibyo bakeneye, urukundo Data wo mu ijuru adukunda ruzatuma natwe atwitaho aduhe ibyo dukeneye. Ubwo rero, dushobora kwiringira ko Yehova azatwitaho rwose.

9. Ibyabaye ku mugabo n’umugore we bitwigisha iki?

9 Reka turebe urugero rw’ibyabaye rugaragaza ko Yehova aduha ibyo dukeneye. Umugabo n’umugore we bari mu murimo w’igihe cyose, bakoze urugendo rurenga isaha bari mu modoka yabo yari ishaje, bagiye gufata bashiki bacu babaga mu nkambi y’impunzi kugira ngo babajyane mu materaniro. Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Amateraniro arangiye twatumiye abo bashiki bacu ngo baze mu rugo dusangire. Ariko twibutse ko nta kintu cyo kurya twari dufite.” None se byagenze bite? Uwo muvandimwe akomeza agira ati: “Tukigera mu rugo, twasanze imbere y’umuryango hateretse ibikapu bibiri byuzuye ibyokurya. Ntitwamenye uwari wabihashyize. Twiboneye ukuntu Yehova yatwitayeho.” Nyuma yaho imodoka yabo yarapfuye. Ntibari bafite amafaranga yo kuyikoresha kandi ni yo bakoreshaga mu murimo wo kubwiriza. Igihe uwo muvandimwe yayijyanaga mu igaraji ryo hafi aho kugira ngo amenye amafaranga kuyikoresha bizabatwara, haje umugabo arabaza ati: “Iyi modoka ni iya nde?” Umuvandimwe yaramushubije ati: “Ni iyange, naje kuyikoresha.” Uwo mugabo yaramubwiye ati: “Kuba yarapfuye nta cyo bimbwiye. Umugore wange yifuza imodoka imeze itya kandi ifite iri bara. None se umuntu ashaka kuyigura, wamuca angahe?” Uwo muvandimwe yahise ayigurisha, abona amafaranga yo kugura indi. Yaravuze ati: “Sinabona amagambo nakoresha mbabwira ukuntu uwo munsi twishimye cyane. Twumvise biturenze! Ibyo si ibintu byapfuye kubaho gutya gusa. Ahubwo twabonye ko ari ukuboko kwa Yehova.”

10. Muri Zaburi ya 37:5 hagaragaza hate ko tudakwiriye guhangayikishwa n’ibyo dukeneye?

10 Iyo twumviye umwungeri mwiza kandi tukareka guhangayikishwa bikabije n’ibyo dukeneye, tuba twizeye ko Yehova azatwitaho. (Soma muri Zaburi ya 37:5; 1 Pet 5:7). Ongera wibuke ibintu twavuzeho muri  paragarafu ya 5. Kugeza ubu, ushobora kubona ko Yehova akoresha umutware w’umuryango cyangwa umukoresha wawe ukabona ibyo ukeneye buri munsi. Icyakora mu gihe umutware w’umuryango atakibishoboye cyangwa akazi kagahagarara, ushobora kwiringira ko Yehova azakomeza kuguha ibyo ukeneye akoresheje ubundi buryo. Azabikora rwose. Reka noneho dusuzume ikindi kintu umwungeri mwiza adusaba kureka.

“NIMUREKE GUCIRA ABANDI URUBANZA”

Kwita ku mico myiza y’abandi, bizatuma tutabacira urubanza (Reba paragarafu ya 11, 14-16) *

11. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 7:1, 2, Yesu yadusabye kureka gukora iki, kandi se kuki bitoroshye?

11 Soma muri Matayo 7:1, 2Yesu yari azi ko abantu badatunganye bibanda ku makosa abandi bakoze. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Nimureke gucira abandi urubanza.” Dukora uko dushoboye kose ngo twirinde gucira bagenzi bacu urubanza, ariko ntibitworohera kubera ko tudatunganye. None se niba hari igihe tujya ducira abandi urubanza, ni iki tugomba gukora? Tuge twumvira inama Yesu yatanze, maze dukore uko dushoboye tureke gucira abandi urubanza.

12-13. Gutekereza ukuntu Yehova yabonaga Umwami Dawidi byadufasha bite kureka gucira abandi urubanza?

12 Gutekereza ku rugero rwa Yehova bishobora kudufasha. Yita ku byiza abandi bakora. Ibyo tubyemezwa n’ibyo yakoreye Umwami Dawidi, igihe yakoraga ibyaha bikomeye. Urugero, yasambanye na Batisheba kandi yicisha umugabo we (2 Sam 11:2-4, 14, 15, 24). Dawidi yiteje ibibazo, abiteza n’umuryango we, hakubiyemo n’abagore be (2 Sam 12:10, 11). Ikindi gihe Dawidi ntiyiringiye Yehova maze ategeka ko babarura ingabo z’Abisirayeli. Ibyo ashobora kuba yarabitewe n’ubwibone kuko yumvaga ko ingabo ze ari nyinshi kandi ko zashoboraga kumurinda. Ibyo byagize izihe ngaruka? Byatumye hapfa Abisirayeli bagera ku 70 000 bazize icyorezo!—2 Sam 24:1-4, 10-15.

13 Ese icyo gihe iyo uza kuba wari muri Isirayeli, wari kubona ute Dawidi? Ese wari kubona ko Yehova adakwiriye kumubabarira? Si ko Yehova yabibonaga. Ahubwo yibanze ku budahemuka bwaranze Dawidi n’ukuntu yicuzaga abikuye ku mutima. Ibyo byatumye ababarira Dawidi ibyaha bikomeye yari yarakoze. Yehova yari azi ko Dawidi yamukundaga cyane kandi ko yifuzaga gukora ibikwiriye. Ese wowe ntushimishwa n’uko Yehova yibanda ku mico myiza dufite?—1 Abami 9:4; 1 Ngoma 29:10, 17.

14. Ni iki cyafasha Abakristo kureka gucira abandi urubanza?

14 Yehova ntatwitezeho ko tuba abantu batunganye. Ubwo rero natwe ntitukitege ubutungane ku bandi, ahubwo tuge twibanda ku mico myiza bafite. Ariko usanga ikitworohera ari ukubona amakosa y’abandi maze tukabanenga. Icyakora iyo umuntu yigana Yehova, nubwo yabona amakosa y’abandi ntibimubuza gukomeza kubana neza na bo. Ibyo twabigereranya na diyama itaratunganywa. Nubwo iba itameze neza, umuntu ushishoza abona ko nimara gutunganywa izaba ifite agaciro kenshi. Ubwo rero natwe tugomba kwigana Yehova na Yesu, maze ntitwibande ku makosa abandi bakora, ahubwo tukita ku mico myiza bafite.

15. Kuki gutekereza ku buzima abandi babayemo byadufasha kutabacira urubanza?

15 Uretse kwibanda ku mico myiza abandi bafite, ni iki kindi cyadufasha kudacira abandi urubanza? Jya ugerageza kumenya uko babayeho. Reka dufate urugero. Hari igihe Yesu yagiye mu rusengero, maze abona umupfakazi w’umukene ashyira mu isanduku y’amaturo uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane. Yesu ntiyibajije ati: “Kuki adashyizemo menshi?” Aho kwibanda ku mafaranga uwo mupfakazi yatanze, yibanze ku cyatumye ayatanga, azirikana ubuzima yari abayemo, maze amushimira ko yari akoze ibyo ashoboye byose.—Luka 21:1-4.

16. Ibyabaye kuri Veronica bikwigisha iki?

16 Ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Veronica, bitwereka ko kumenya uko abandi babayeho, bidufasha kutabacira urubanza. Mu itorero rye, harimo mushiki wacu utari ufite umugabo, wari ufite umwana umwe w’umuhungu. Veronica yaravuze ati: “Nabonaga bataza buri gihe mu materaniro kandi ntibakunde kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byatumaga numva ntabakunze. Ariko umunsi umwe, najyanye n’uwo mushiki wacu kubwiriza. Twaraganiriye, ambwira ukuntu ubuzima butaboroheye kubera ko umuhungu we afite ubumuga bwo mu mutwe. Yambwiye ko akora uko ashoboye kugira ngo babone ikibatunga kandi bakomeze gukorera Yehova. Hari n’igihe biba ngombwa ko ateranira mu rindi torero, bitewe n’uko umuhungu we aba yarembye.” Veronica asoza agira ati: “Sinari nzi ko yari ahanganye n’ibyo bibazo byose. Ubu nsigaye nkunda uwo mushiki wacu kandi nkamwubaha, kubera ko akora uko ashoboye kugira ngo akorere Yehova.”

17. Ni irihe tegeko riri muri Yakobo 2:8, kandi se twarikurikiza dute?

17 None se twakora iki niba dukunda gucira abandi urubanza? Tugomba kwibuka ko dusabwa gukunda abavandimwe bacu. (Soma muri Yakobo 2:8.) Nanone tugomba gusenga Yehova dushyizeho umwete, tumusaba kudufasha kudacira abandi urubanza. Hanyuma tuzakora ibihuje n’amasengesho yacu maze tuganire n’umuntu twafataga uko atari. Ibyo bizatuma turushaho kumumenya. Dushobora kumusaba kujyana na we mu murimo wo kubwiriza cyangwa tukamutumira tugasangira. Mu gihe turushaho kumenya neza uwo muntu, tuzigana Yehova na Yesu maze twibande ku mico myiza afite. Nitubikora, tuzaba tugaragaje ko twumvira itegeko ry’Umwungeri mwiza, ryo kureka gucira abandi urubanza.

18. Twagaragaza dute ko twumvira ijwi ry’umwungeri mwiza?

18 Nk’uko intama zumvira ijwi ry’umwungeri wazo, ni na ko abigishwa ba Yesu na bo bumvira ijwi rye. Nidukora uko dushoboye kose tukirinda guhangayikishwa n’ibyo dukeneye kandi tukareka gucira abandi urubanza, Yehova na Yesu bazaduha imigisha. Nimucyo tuge dukomeza kumvira ijwi ry’umwungeri mwiza, twaba turi abo mu “mukumbi muto” cyangwa abo mu ‘zindi ntama’ (Luka 12:32; Yoh 10:11, 14, 16). Mu gice gikurikira tuzareba ibintu bibiri Yesu yasabye abigishwa be gukora.

INDIRIMBO YA 101 Dukorane mu bumwe

^ par. 5 Igihe Yesu yavugaga ko intama ze zari kumva ijwi rye, yashakaga kuvuga ko abigishwa be bari kumva inyigisho ze kandi bakazikurikiza. Muri iki gice, turi busuzume ibintu bibiri Yesu yigishije abigishwa be, ari byo kudahangayikishwa no gushaka ubutunzi no kureka gucira abandi urubanza. Hanyuma turi burebe uko twabishyira mu bikorwa.

^ par. 51 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ntagifite akazi, none yabuze amafaranga yo gutunga umuryango no kwishyura inzu. Ashobora guhangayika cyane maze ntakomeze gushyira Yehova mu mwanya wa mbere.

^ par. 53 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe yakerewe amateraniro. Ariko nubwo bimeze bityo, agira imico myiza, urugero nko kubwiriza mu buryo bufatiweho, kwita ku bageze mu za bukuru no gukora isuku ku Nzu y’Ubwami.