Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 51

Mukomeze ‘kumwumvira’

Mukomeze ‘kumwumvira’

“Uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera; mumwumvire.”​—MAT 17:5.

INDIRIMBO YA 54 “Iyi ni yo nzira”

INSHAMAKE *

1-2. (a) Ni irihe tegeko intumwa eshatu za Yesu zahawe, kandi se zaryubahirije zite? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

NYUMA ya Pasika yo mu mwaka wa 32, Petero, Yakobo na Yohana babonye iyerekwa ritangaje. Ibyo bishobora kuba byarabereye ku musozi muremure wa Herumoni. Icyo gihe Yesu yahinduriye isura imbere yabo. Bibiliya igira iti: “Mu maso he haka nk’izuba, n’imyenda ye irabagirana nk’umucyo” (Mat 17:1-4). Iryo yerekwa rigiye kurangira, izo ntumwa zumvise Imana ivuga iti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera; mumwumvire” (Mat 17:5). Nyuma yaho, izo ntumwa uko ari eshatu zagaragaje ko zumviye Yesu mu mibereho yazo yose. Twifuza kuzigana.

2 Mu gice kibanziriza iki twabonye ko kumvira ijwi rya Yesu bikubiyemo kureka gukora ibintu yatubujije. Muri iki gice ho, tugiye gusuzuma ibintu bibiri Yesu yavuze ko tugomba gukora.

“NIMWINJIRIRE MU IREMBO RIFUNGANYE”

3. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 7:13, 14, ni iki dukwiriye gukora?

3 Soma muri Matayo 7:13, 14. Zirikana ko Yesu yavuze ko hari amarembo abiri agana mu nzira ebyiri zitandukanye. Irembo rimwe rijyana abantu mu nzira “ngari,” irindi ryo rikabajyana mu nzira “nto cyane.” Wibuke ko ari inzira ebyiri gusa, nta ya gatatu ihari. Ubwo rero, tugomba guhitamo iyo tunyuramo. Uwo ni umwanzuro ukomeye tugomba gufata, kuko ushobora gutuma tubona ubuzima bw’iteka cyangwa tukabubura.

4. Ni iki kiranga inzira “ngari”?

4 Dukwiriye kuzirikana aho izo nzira ebyiri zitandukaniye. Abantu benshi banyura mu nzira “ngari,” kuko byoroshye kuyinyuramo. Ikibabaje ni uko abenshi baguma muri iyo nzira babitewe no gukurikira abandi gusa. Abo bantu ntibazi ko Satani ari we ubashuka ngo banyure muri iyo nzira, kandi ko iyo nzira ibajyana ku rupfu.—1 Kor 6:9, 10; 1 Yoh 5:19.

5. Ni iki bamwe bakoze kugira ngo babone inzira “nto cyane” kandi bayigenderemo?

5 Yesu yavuze ko inzira “nto cyane” itandukanye n’inzira “ngari,” kandi ko abayibona ari bake. Kubera iki? Tuzirikane ko mu murongo ukurikiraho, Yesu yasabye abigishwa be kwirinda abahanuzi b’ibinyoma (Mat 7:15). Hariho amadini abarirwa mu bihumbi kandi amenshi muri yo avuga ko yigisha ukuri. Ibyo bitera urujijo abantu babarirwa muri za miriyoni, bigatuma bacika intege ntibashakishe iyo nzira igana ku buzima. Icyakora iyo nzira bayishatse bayibona. Yesu yaravuze ati: “Niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yoh 8:31, 32). Igishimishije ni uko mwebwe bavandimwe na bashiki bacu mutakurikiye benshi, ahubwo mwashakishije ukuri. Mwize Bibiliya mushyizeho umwete kugira ngo mumenye ibyo Imana ishaka kandi mwumva inyigisho za Yesu. Nanone mwamenye ko Yehova adusaba kureka inyigisho zo mu madini y’ikinyoma no kutifatanya mu minsi mikuru yayo. Icyakora, mwabonye ko gukora ibyo Yehova ashaka no kureka ibyo yanga, hari igihe biba bitoroshye (Mat 10:34-36). Birashoboka ko kureka ibyo bintu tumaze kuvuga, bitaboroheye. Ariko mwakoze uko mushoboye kose kugira ngo muhinduke, kubera ko mukunda Yehova kandi mukaba mwifuza ko abemera. Ibyo rwose byashimishije Yehova.—Imig 27:11.

ICYO TWAKORA NGO TUGUME MU NZIRA NTO CYANE

Amahame y’Imana n’inama itugira bidufasha gukomeza kugendera mu nzira “nto cyane” (Reba paragarafu ya 6-8) *

6. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 119:9, 10, 133, ni iki cyadufasha kuguma mu nzira nto cyane?

6 Ubwo twatangiye kugendera mu nzira nto cyane, dukeneye kumenya icyo twakora kugira ngo tuyigumemo. Reka dufate urugero. Hari ibyuma cyangwa ibindi bintu bashyira ku mihanda iba iri mu misozi, kugira ngo birinde abashoferi n’imodoka zabo. Ibyo byuma bituma umushoferi atarenga umuhanda. Nta mushoferi n’umwe wabyinubira, ngo yumve ko bimubangamiye. Amahame ya Yehova ari muri Bibiliya, na yo ameze nk’ibyo byuma bashyira ku mihanda. Ayo mahame atuma tuguma muri iyo nzira nto cyane.—Soma muri Zaburi ya 119:9, 10, 133.

7. Abakiri bato bakwiriye kubona bate inzira nto cyane barimo?

7 Ese niba ukiri muto, ujya wumva amahame ya Yehova akubuza umudendezo? Satani aba ashaka ko ubyumva utyo. Aba ashaka ko wibanda ku byo abari mu nzira ngari bakora, kugira ngo akumvishe ko hari icyo wahombye. Nanone aba agira ngo wumve ko utishimira ubuzima nk’abandi bana mwigana cyangwa abandi bantu ubona kuri interinete. Aba ashaka ko wumva ko amahame ya Yehova atuma utisanzura, ngo ukore ibyo ushaka byose. * Ariko wibuke ko Satani atajya yereka abari mu nzira ngari, aho ibaganisha. Nyamara Yehova we, agaragaza neza imigisha azaha abakomeza kugendera mu nzira igana ku buzima.—Zab 37:29; Yes 35:5, 6; 65:21-23.

8. Ni irihe somo abakiri bato bavana kuri Olaf?

8 Reka turebe isomo twavana ku byabaye ku muvandimwe ukiri muto witwa Olaf. * Abanyeshuri biganaga, bamuhatiraga gukora ibikorwa by’ubwiyandarike. Amaze kubasobanurira ko Abahamya ba Yehova bakurikiza amahame yo muri Bibiliya, hari abakobwa biganaga biyemeje kumugusha mu busambanyi. Ariko Olaf yakomeje gushikama. Icyakora, icyo si cyo kigeragezo cyonyine yahuye na cyo. Yaravuze ati: “Abarimu bange banyumvishaga ko ngomba kwiga kaminuza kugira ngo nzabone akazi, ngire ubuzima bwiza kandi abantu banyubahe.” Ni iki cyafashije Olaf gutsinda ibyo bigeragezo? Yaravuze ati: “Nihatiye kuba inshuti y’abagize itorero kandi babaye nk’abagize umuryango wange. Nanone narushijeho kwiyigisha Bibiliya. Uko nigaga Bibiliya ni ko narushagaho kubona ko ibyo ivuga ari ukuri. Ibyo byatumye niyemeza gukorera Yehova.”

9. Ni iki abifuza kuguma mu nzira nto cyane bagomba gukora?

9 Satani aba yifuza ko tuva mu nzira ijyana ku buzima. Aba ashaka ko dukora ibikorwa nk’iby’abantu benshi bari mu nzira ngari “ijyana abantu kurimbuka” (Mat 7:13). Icyakora, icyadufasha kuguma mu nzira nto cyane, ni uko twakomeza kumvira Yesu kandi tukabona ko kuguma muri iyo nzira biturinda. Ubu noneho, reka dusuzume ikindi kintu Yesu yadusabye gukora.

JYA WIKIRANURA N’UMUVANDIMWE WAWE

10. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 5:23, 24, Yesu yavuze ko dukwiriye gukora iki?

10 Soma muri Matayo 5:23, 24. Yesu yavuze ikintu Abayahudi bari bamuteze amatwi bahaga agaciro kenshi. Tekereza umuntu wabaga ari mu rusengero, agiye guha umutambyi itungo ryo gutangaho igitambo. Iyo yibukaga ko hari icyo apfa n’umuvandimwe we, yagombaga gusiga itungo rye, agahita ‘agenda.’ Yabaga agiye he? Ubwo koko yabaga agiye gukora iki kiruta gutura Yehova igitambo? Yesu yavuze icyo yabaga agiye gukora. Yavuze ko yagombaga ‘kugenda akabanza kwikiranura n’umuvandimwe we.’

Ese uzigana Yakobo wicishije bugufi kugira ngo abane amahoro n’umuvandimwe we? (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12) *

11. Ni iki Yakobo yakoze kugira ngo yikiranure n’umuvandimwe we?

11 Gusuzuma ibyabaye kuri Yakobo, byadufasha kumenya icyo twakora ngo twikiranure n’abandi. Igihe Yakobo yari amaze imyaka igera kuri 20 avuye mu gihugu yari yaravukiyemo, Imana yakoresheje umumarayika imusaba gusubirayo (Intang 31:11, 13, 38). Icyakora ntibyari bimworoheye. Mukuru we Esawu yari yaravuze ko azamwica (Intang 27:41). Yakobo ‘yagize ubwoba bwinshi cyane kandi ahagarika umutima,’ kuko yakekaga ko mukuru we akimurakariye (Intang 32:7). None se Yakobo yakoze iki ngo yikiranure n’umuvandimwe we? Yabanje gusenga Yehova amubwira icyo kibazo. Nanone yoherereje Esawu impano nyinshi (Intang 32:9-15). Hanyuma, igihe bahuraga imbonankubone, Yakobo yamweretse ko amwubashye, amwunamira inshuro zirindwi zose. Kuba Yakobo yaricishije bugufi kandi akubaha mukuru we, byatumye bongera kubana mu mahoro.—Intang 33:3, 4.

12. Ibyo Yakobo yakoze bitwigisha iki?

12 Uko Yakobo yiteguye guhura n’umuvandimwe we Esawu, hari icyo bitwigisha. Yakobo yicishije bugufi asenga Yehova amusaba kumufasha. Nanone yakoze ibihuje n’ibyo yasabye mu isengesho, maze akora uko ashoboye kugira ngo yikiranure n’umuvandimwe we. Bamaze no guhura, nta bwo yigeze ajya impaka na Esawu ashaka kugaragaza uwari ufite amakosa uwo ari we. Yakobo yari afite intego yo kwikiranura n’umuvandimwe we, bakongera kubana mu mahoro. Twakwigana Yakobo dute?

UKO WABANA AMAHORO N’ABANDI

13-14. Wakora iki mu gihe wababaje mugenzi wawe?

13 Niba wifuza kuguma mu nzira igana ku buzima, ukwiriye kubana amahoro n’abavandimwe bawe (Rom 12:18). Ariko se wakora iki mu gihe umenye ko hari Umukristo mugenzi wawe wababaje? Jya wigana Yakobo, maze usenge Yehova. Ushobora kumusaba ko yagufasha kubana neza n’umuvandimwe wawe.

14 Nanone uge wisuzuma. Ushobora kwibaza uti: “Ese nshobora kwemera ikosa, nkicisha bugufi ngasaba imbabazi kugira ngo mbane amahoro n’abandi? Ese nimfata iya mbere kugira ngo mbane amahoro n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, Yehova na Yesu bazumva bameze bate?” Uko usubiza ibyo bibazo, bishobora gutuma wumvira Yesu, maze ukicisha bugufi ugasanga umuvandimwe wawe kugira ngo mukemure ikibazo mufitanye. Nubigenza utyo, uzaba wigana Yakobo.

15. Gukurikiza ihame riri mu Befeso 4:2, 3 byadufasha bite gukemura ikibazo dufitanye n’umuvandimwe?

15 Tekereza uko byari kugenda iyo Yakobo aticisha bugufi, maze agatangira kujya impaka na Esawu bashinjanya amakosa. Ibintu byari kuba bibi cyane. Mu gihe tugiye kureba umuvandimwe ngo dukemure ikibazo dufitanye, tugomba kwicisha bugufi. (Soma mu Befeso 4:2, 3.) Mu Migani 18:19 hagira hati: “Umuvandimwe wakorewe icyaha araruhanya kuruta umugi ukomeye, kandi habaho amakimbirane amera nk’ibihindizo byugariye igihome.” Iyo twicishije bugufi tugasaba imbabazi, bishobora gutuma uwo muvandimwe yemera gukemura ikibazo dufitanye.

16. Ni iki kindi twakora ngo dukemure ikibazo dufitanye n’umuvandimwe, kandi kuki?

16 Ikindi twakora, ni ugutekereza twitonze ku byo tuzabwira umuvandimwe dufitanye ikibazo n’uko tuzabimubwira. Mu gihe twumva tumaze kwitegura, tuge tuganira na we dufite intego yo kumufasha akongera kuba inshuti yacu. Icyakora, hari igihe ashobora kutubwira amagambo atubabaza. Ibyo bishobora gutuma turakara cyangwa tugatangira kwisobanura. Ariko se ibyo byatuma ikibazo dufitanye gikemuka? Oya rwose. Tuge tuzirikana ko intego tuba dufite ari ugukemura ikibazo dufitanye n’umuvandimwe wacu, atari ugushaka uri mu makosa.—1 Kor 6:7.

17. Urugero rwa Gilbert rwakwigishije iki?

17 Umuvandimwe witwa Gilbert yakoraga uko ashoboye ngo abane amahoro n’abandi. Yaravuze ati: “Nagiranye ibibazo bikomeye n’umukobwa wange. Namaze imyaka irenga ibiri ngerageza kuganira na we kuri ibyo bibazo ntuje, kugira ngo twongere kubana neza.” Ni iki kindi Gilbert yakoze? Yaravuze ati: “Mbere yo kuganira na we, nabanzaga gusenga kandi nkitegura mu bwenge kugira ngo nambwira amagambo mabi bitambabaza. Nari niteguye kumubabarira. Nitoje kutisobanura ngo ngaragaze ko ari nge uri mu kuri, ahubwo ngaharanira kubana amahoro na we.” Ibyo byagize akahe kamaro? Gilbert yaravuze ati: “Ubu ndatuje kuko mbanye neza n’abagize umuryango wange bose.”

18-19. Twakora iki mu gihe twababaje umuvandimwe wacu, kandi se kuki?

18 None se wakora iki mu gihe hari umuvandimwe wababaje? Jya wumvira inama Yesu yatugiriye yo kwikiranura n’umuvandimwe wawe. Nanone jya usenga Yehova ubimubwire kandi wizere ko azaguha umwuka we, ukagufasha kubana amahoro n’abandi. Nubikora uzagira ibyishimo kandi uzaba ugaragaje ko wumvira Yesu.—Mat 5:9.

19 Dushimira Yehova kuba yarakoresheje Yesu Kristo “umutware w’itorero,” akaduha inama zirangwa n’urukundo (Efe 5:23). Nimucyo twiyemeze ‘kumvira’ Yesu nk’uko intumwa Petero, Yakobo na Yohana babigenje (Mat 17:5). Twabonye ko nitwihatira kubana amahoro n’abavandimwe bacu, tuzaba tugaragaje ko twumvira Yesu. Nidukomeza kubana amahoro n’abavandimwe bacu kandi tukaguma mu nzira nto cyane igana ku buzima, tuzabona imigisha myinshi muri iki gihe, tubone n’ubuzima bw’iteka.

INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi

^ par. 5 Yesu adusaba kunyura mu irembo rifunganye, rijyana abantu ku buzima. Nanone adusaba kubana amahoro n’abavandimwe na bashiki bacu. Ni ibihe bibazo dushobora guhura na byo, mu gihe tugerageza gushyira mu bikorwa ibyo Yesu yadusabye, kandi se twabikemura dute?

^ par. 7 Reba agatabo kavuga ngo: “Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo” ku kibazo cya 6 kivuga ngo: “Nakwirinda nte amoshya y’urungano?” Nanone wareba videwo ishushanyije iri ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: “Kunanira amoshya y’urungano.” (Reba ahanditse ngo: INYIGISHO ZA BIBILIYA > URUBYIRUKO.)

^ par. 8 Amazina amwe yarahinduwe

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Nk’uko ibyuma bashyira ku mihanda birinda abashoferi n’imodoka zabo, ni na ko amahame ya Yehova aturinda porunogarafiya n’ubwiyandarike kandi akadufasha kunanira abaduhatira kwiga kaminuza, maze tugakomeza kugendera mu nzira “nto cyane.”

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yakobo yunamiye mukuru we Esawu kugira ngo bongere kubana amahoro.