Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 49

Dushobora kubaho iteka

Dushobora kubaho iteka

“Ubu ni bwo buzima bw’iteka.”​—YOH 17:3.

INDIRIMBO YA 147 Isezerano ry’ubuzima bw’iteka

INCAMAKE a

1. Gutekereza ku isezerano Yehova yaduhaye ryo kuzabaho iteka, bitugirira akahe kamaro?

 YEHOVA yavuze ko abamwumvira bose bazabona “ubuzima bw’iteka” (Rom 6:23). Iyo dutekereje kuri iryo sezerano aduha, bituma turushaho kumukunda. Kubera ko ari Data wo mu ijuru udukunda cyane, ntiyifuza ko urupfu ruzongera kudutandukanya na we. Ahubwo yifuza ko tubaho iteka ryose.

2. Kuba Yehova adusezeranya kuzabaho iteka, bidufasha bite muri iki gihe?

2 Kuba Imana idusezeranya kuzabaho iteka, bituma twihanganira ibigeragezo duhura na byo. Niyo abanzi bacu badukangisha kutwica, ntituzareka gukorera Yehova. Kubera iki? Kubera ko tuzi ko iyo dupfuye turi indahemuka, tuba twizeye ko Yehova azatuzura, twiringiye kuzabaho iteka (Yoh 5:28, 29; 1 Kor 15:55-58; Heb 2:15). None se ni iki kitwemeza ko dushobora kubaho iteka? Reka turebe impamvu zibitwemeza.

YEHOVA AHORAHO ITEKA RYOSE

3. Ni iki kitwemeza ko Yehova ashobora gutuma tubaho iteka ryose? (Zaburi 102:12, 24, 27)

3 Yehova ashobora gutuma tubaho iteka, kubera ko ari we utanga ubuzima kandi na we akaba ahoraho iteka (Zab 36:9). Reka turebe imwe mu mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko Yehova yahozeho, kandi ko azahoraho iteka ryose. Zaburi ya 90:2 ivuga ko Yehova yabayeho “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.” Zaburi ya 102 na yo, ivuga amagambo nk’ayo. (Soma muri Zaburi ya 102:12, 24, 27.) Umuhanuzi Habakuki na we yaravuze ati: “Yehova, ese ntiwahozeho kuva kera cyane? Wowe Mana yanjye, Uwera wanjye, ntupfa.”Hab 1:12.

4. Ese twagombye guhangayikishwa n’uko tutiyumvisha neza ko Yehova ahoraho iteka? Sobanura.

4 Ese kwiyumvisha ko Yehova ahoraho “iteka ryose” birakugora (Yes 40:28)? Niba ari ko bimeze, si wowe wenyine. Elihu yaravuze ati: ‘Umubare w’imyaka ya [Yehova] nturondoreka’ (Yobu 36:26). Tuge tuzirikana ko kuba tudasobanukiwe ikintu, bitavuze ko kidashoboka. Urugero, niba utazi uko amashanyarazi akora, ntibivuga ko atabaho. Ubwo rero, natwe ntidushobora kwiyumvisha neza ukuntu Yehova yabayeho kuva iteka ryose, kandi akazahoraho iteka ryose. Niba rero tutabyumva neza, ntibivuze ko adahoraho iteka. Ibyo tumuziho ni bike, ugereranyije n’uwo ari we koko (Rom 11:33-36). Yabayeho mbere y’uko ibindi bintu byo mu ijuru no mu isi bibaho, urugero nk’izuba n’inyenyeri. Yehova avuga ko ‘yaremesheje isi imbaraga ze,’ kandi ko yabayeho mbere y’uko ‘abamba ijuru’ (Yer 51:15; Ibyak 17:24). None se, ni iyihe mpamvu yindi ituma twizera ko dushobora kubaho iteka?

YEHOVA YATUREMEYE KUBAHO ITEKA

5. Ni ibihe byiringiro Adamu na Eva bari bafite?

5 Ibintu byose Yehova yaremye bifite ubuzima, byari kuzageraho bigapfa, uretse abantu. Ni bo bonyine bashoboraga kubaho iteka ntibapfe. Icyakora, Yehova yabwiye Adamu ati: “Igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intang 2:17). Iyo Adamu na Eva bumvira Yehova, ntibari gupfa. Ubwo rero, byaba bihuje n’ubwenge tuvuze ko Yehova yari kugeraho akabemerera kurya ku ‘giti cy’ubuzima.’ Ibyo byari kuba bigaragaje ko abemereye ‘kubaho iteka.’ bIntang 3:22.

6-7. (a) Ni ibihe bintu bindi bigaragaza ko Yehova yifuzaga ko tubaho iteka? (b) Ni ibihe bintu uzakora numara kubona ubuzima bw’iteka? (Reba amafoto.)

6 Hari abahanga bavuze ko ubwonko bwacu, bufite ubushobozi buhambaye cyane bwo kubika amakuru menshi, ariko tukaba tutabukoresha mu buryo bwuzuye, kuko tubaho igihe gito. Hari ikinyamakuru cyasohotse mu mwaka wa 2010 cyavuze ko ugereranyije, ubwonko bwacu bufite ubushobozi bwo kubika ibintu biri muri filime, yamara amasaha agera kuri miriyoni eshatu. Kugira ngo urebe iyo filime uyirangize, byagutwara imyaka irenga 300. Nubwo ibyo bitangaje, birashoboka ko ubwonko bwacu bufite ubushobozi bwo kubika ibintu byinshi cyane kuruta ibyo. Icyakora ibyo icyo kinyamakuru cyavuze, bigaragaza ko Yehova yahaye ubwonko bwacu ubushobozi bwo kubika ibintu byinshi cyane, kuruta ibyo bubika mu myaka 70 cyangwa 80 tubaho.—Zab 90:10.

7 Igihe Yehova yaturemaga, yadushyizemo icyifuzo cyo gukomeza kubaho. Bibiliya ivuga ko Imana “yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka” (Umubw 3:11). Ni yo mpamvu tuvuga ko urupfu ari umwanzi (1 Kor 15:26). Urugero, ese iyo urwaye indwara ikomeye, uriyicarira ugatuza, ugategereza urupfu? Oya rwose. Ahubwo ujya kwa muganga kandi ukanywa imiti, kugira ngo ukire. Muri rusange, dukora uko dushoboye kose kugira ngo tudapfa. Nanone iyo dupfushije umuntu twakundaga, yaba yari akiri muto cyangwa ageze mu zabukuru, turababara cyane kandi ako gahinda tukakamarana igihe kirekire (Yoh 11:32, 33). Ubwo rero, birumvikana ko Umuremyi wacu udukunda, atari kudushyiramo icyo cyifuzo cyo kubaho iteka, ngo ahe n’ubwonko bwacu ubushobozi bungana butyo, atifuza ko tubaho iteka ryose. Icyakora, hari izindi mpamvu zitwemeza ko dushobora kubaho iteka. Reka turebe ibintu Yehova yagiye akora mu gihe cya kera n’ibyo akora muri iki gihe, bigaragaza ko umugambi we w’uko twabaho iteka utahindutse.

Kubera ko dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, dushobora gutekereza ku bintu tuzakora icyo gihe (Reba paragarafu ya 7) c

UMUGAMBI WA YEHOVA NTIWAHINDUTSE

8. Muri Yesaya 55:11, hatubwira iki ku birebana n’umugambi Yehova adufitiye?

8 Nubwo Adamu na Eva bakoze icyaha bigatuma dupfa, Yehova ntiyahinduye umugambi we. (Soma muri Yesaya 55:11.) Aracyafite umugambi wo guha ubuzima bw’iteka abamwumvira bose. Ibyo tubyemezwa n’ibyo yavuze hamwe n’ibyo yakoze kugira ngo asohoze uwo mugambi we.

9. Ni iki Yehova adusezeranya? (Daniyeli 12:2, 13)

9 Yehova adusezeranya ko azazura abapfuye, maze akabafasha kubona ubuzima bw’iteka (Ibyak 24:15; Tito 1:1, 2). Umugabo w’indahemuka witwaga Yobu, yari azi ko Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye (Yobu 14:14, 15). Umuhanuzi Daniyeli na we, yari azi ko abapfuye bazazuka maze bakagira ibyiringiro byo kubaho iteka. (Zab 37:29; Soma muri Daniyeli 12:2, 13.) Nanone Abayahudi bo mu gihe cya Yesu, bemeraga ko Yehova ashobora guha “ubuzima bw’iteka” abagaragu be b’indahemuka (Luka 10:25; 18:18). Ibyo na Yesu yagiye abivuga kenshi, kandi na we ubwe Yehova yaramuzuye.—Mat 19:29; 22:31, 32; Luka 18:30; Yoh 11:25.

Kuba Eliya yarazuye umuntu, bitwizeza iki? (Reba paragarafu ya 10)

10. Inkuru z’abantu bazutse kera zigaragaza iki? (Reba ifoto.)

10 Yehova ni we waduhaye ubuzima, kandi afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Yahaye umuhanuzi we Eliya, ubushobozi bwo kuzura umwana w’umupfakazi w’i Sarefati (1 Abami 17:21-23). Nanone Yehova yahaye umuhanuzi we Elisa, ubushobozi bwo kuzura umwana w’umugore w’i Shunemu (2 Abami 4:18-20, 34-37). Inkuru nk’izo z’abantu bazutse, zigaragaza ko Yehova afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Igihe Yesu yari ku isi, na we yagaragaje ko Yehova yamuhaye ubwo bushobozi (Yoh 11:23-25, 43, 44). Ubu Yesu ari mu ijuru, kandi ‘yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.’ Ubwo rero, afite ubushobozi bwo kuzura “abari mu mva bose,” maze bakagira ibyiringiro byo kubaho iteka.—Mat 28:18; Yoh 5:25-29.

11. Ni gute incungu ituma tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka?

11 Kuki Yehova yemeye ko Umwana we akunda apfa ababaye? Yesu yagaragaje impamvu. Yaravuze ati: “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Igihe Yehova yatangaga Umwana we ngo aducungure maze tubabarirwe ibyaha byacu, yatumye tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka (Mat 20:28). Intumwa Pawulo yagaragaje ukuntu incungu yari ikenewe cyane, kugira ngo umugambi w’Imana usohore. Yaravuze ati: “Nk’uko urupfu rwaje binyuze ku muntu umwe, ni na ko umuzuko w’abapfuye uzabaho binyuze ku muntu umwe. Nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo.”—1 Kor 15:21, 22.

12. Ni gute Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa?

12 Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza, n’ibyo ishaka bigakorwa ku isi (Mat 6:9, 10). Yehova yifuza ko abantu babaho iteka hano ku isi. Ni yo mpamvu yashyizeho Umwana we, kugira ngo abe Umwami w’ubwo Bwami. Nanone yatoranyije abantu 144.000 kugira ngo bazafatanye na Yesu gutegeka, maze batume ibyo Imana ishaka bikorwa.—Ibyah 5:9, 10.

13. Ni iki Yehova arimo gukora muri iki gihe, kandi se ni iki tugomba gukora?

13 Muri iki gihe Yehova arimo guhuriza hamwe abagize “imbaga y’abantu benshi,” akabatoza kuba abayoboke b’Ubwami bwe (Ibyah 7:9, 10; Yak 2:8). Abantu bo muri iyi si ntibunze ubumwe, bitewe n’inzangano n’intambara. Ariko twe ntitwemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose gituma tutunga ubumwe. Ni nk’aho mu buryo bw’ikigereranyo, inkota zacu twazicuzemo amasuka (Mika 4:3). Aho kwifatanya mu ntambara zo muri iyi si zihitana benshi, tumenyesha abantu Imana y’ukuri n’imigambi yayo, bityo tukabafasha kugira “ubuzima nyakuri” (1 Tim 6:19). Abagize imiryango yacu bashobora kuturwanya cyangwa tugakena, bitewe n’uko dushyigikira Ubwami bw’Imana. Ariko Yehova akomeza kudufasha, tukabona ibyo dukeneye (Mat 6:25, 30-33; Luka 18:29, 30). Ibyo byose bitwizeza ko Ubwami bw’Imana buriho, kandi ko buzatuma ibyo ishaka bikomeza gukorwa.

IBINTU BISHIMISHIJE BIZABAHO MU GIHE KIRI IMBERE

14-15. Ni gute Yehova azasohoza isezerano rye, agakuraho urupfu burundu?

14 Ubu Yesu ni Umwami mu ijuru, kandi azatuma tubona ibyo Imana yadusezeranyije byose (2 Kor 1:20). Kuva mu mwaka wa 1914, Yesu ategeka hagati y’abanzi be (Zab 110:1, 2). Vuba aha Yesu n’abo bazafatanya gutegeka, bazatsinda burundu kandi barimbure abanzi b’Imana bose.—Ibyah 6:2.

15 Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi abapfuye bazazuka, maze abazumvira Yehova, babe abantu batunganye. Abazatsinda ikigeragezo cya nyuma “bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zab 37:10, 11, 29). Igishimishije, ni uko ‘urupfu ari rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa.’—1 Kor 15:26.

16. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma dukorera Yehova?

16 Nk’uko twabibonye muri iki gice, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko tuzabaho iteka. Ibyo bituma dukomeza kuba indahemuka muri ibi bihe bigoye. Icyakora kuba twifuza kubaho iteka, si yo mpamvu y’ibanze yagombye gutuma dukorera Yehova. Ahubwo impamvu y’ingenzi ituma dukomeza kubera Yehova na Yesu indahemuka, ni uko tubakunda by’ukuri (2 Kor 5:14, 15). Urwo rukundo ni rwo rutuma tubigana, kandi rugatuma tumenyesha abandi imigisha tuzabona mu gihe kiri imbere (Rom 10:13-15). Ubwo rero nitwirinda kuba abantu bikunda kandi tukagira ubuntu, Yehova azemera ko tuba incuti ze iteka ryose.—Heb 13:16.

17. Ni iki buri wese agomba gukora kugira ngo azabeho iteka? (Matayo 7:13, 14)

17 None se uzabona ubuzima bw’iteka? Yehova yatweretse icyo twakora kugira ngo tuzabubone. Ubwo rero, ni twe tuzahitamo niba tuzaguma mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka. (Soma muri Matayo 7:13, 14.) None se ubuzima buzaba bumeze bute nitubaho iteka? Igisubizo cy’icyo kibazo tuzakibona mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 141 Impano y’ubuzima

a Ese wifuza kubaho iteka? Yehova yadusezeranyije ko azakuraho urupfu, maze tukabaho iteka ryose. Muri iki gice, turi burebe zimwe mu mpamvu zituma twizera tudashidikanya ko Yehova azasohoza iryo sezerano.

b Reba agasanduku kavuga ngo: “ Uko amagambo ‘iteka ryose’ akoreshwa muri Bibiliya.”

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe ugeze mu zabukuru arimo gutekereza ibyo azakora nabona ubuzima bw’iteka.