Ese uribuka?
Ese ushobora gusubiza ibi bibazo bishingiye ku byasohotse mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi yo muri uyu mwaka?
Iyo ufashe umwanya ukaganira na Yehova, ukamutega amatwi kandi ugatekereza ku mico ye myiza cyane, bikugirira akahe kamaro?
Bituma ufata imyanzuro myiza, ukigisha neza, ukagira ukwizera gukomeye kandi ukarushaho gukunda Yehova.—w22.01, p. 30-31.
Kwiringira Yehova no kwizera abo yashyizeho ngo batuyobore, bizatugirira akahe kamaro?
Iki ni cyo gihe cyo kumvira amabwiriza Yehova aduha no kwemera imyanzuro abasaza bafata, ntituyishidikanyeho. Umubabaro ukomeye nutangira, dushobora kuzahabwa amabwiriza asa n’aho adashyize mu gaciro, kandi asa n’agoye kuyakurikiza.—w22.02, p. 4-6.
Ni iki umumarayika yashakaga kuvuga, igihe yabwiraga Zekariya ko yabonye “itimasi mu kiganza cya Zerubabeli” wari guverineri w’Umuyahudi (Zek 4:8-10)?
Iryo yerekwa ryijeje abagize ubwoko bw’Imana ko urusengero bubakaga rwari kuzura kandi Yehova akarwemera, nubwo hari ababonaga ko rutari kuba rwiza nk’urwa mbere.—w22.03, p. 16-17.
Twakora iki ngo tubere abandi urugero rwiza ‘mu byo tuvuga’ (1 Tim 4:12)?
Tujye dusubiza abandi neza kandi tububashye, igihe turi mu murimo wo kubwiriza. Nanone igihe turi mu materaniro, tujye turirimba tubikuye ku mutima kandi dutange ibitekerezo buri gihe. Ikindi kandi tujye tuvugisha ukuri, dutere abandi inkunga kandi twirinde gutukana.—w22.04, p. 6-9.
Kuki ibimenyetso biranga inyamaswa enye, zivugwa mu gitabo cya Daniyeli igice cya 7 zigereranya ubwami, ari na byo biranga inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe 13:1, 2?
Inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe igice cya 13 ntigereranya ubutegetsi bumwe, urugero nka Roma. Ahubwo igereranya ubutegetsi bwose bwagiye butegeka abantu kugeza ubu.—w22.05, p. 9.
Twagaragaza dute ko twiringira ko Yehova ari we uca imanza zitabera?
Umuntu nadutuka, akadukorera ikintu kikatubabaza, cyangwa akadukosereza, ntitukamubikire inzika cyangwa ngo tumurakarire, ahubwo tujye turekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova. Azavanaho ibibazo byose byatejwe n’icyaha.—w22.06, p. 10-11.
Ni iki umuvandimwe uhagarariye abandi mu isengesho mu materaniro agomba kuzirikana?
Mu gihe asenga agomba kuzirikana ko atari igihe cyo kugira inama abagize itorero cyangwa gutanga amatangazo. Nanone ntaba agomba kuvuga “amagambo menshi” cyane cyane iyo ari isengesho ritangira amateraniro (Mat 6:7).—w22.07, p. 24-25.
Ni mu buhe buryo ‘abakoze ibibi bazazukira gucirwa urubanza’ (Yoh 5:29)?
Ntibazahanwa bitewe n’ibyo bakoze mbere y’uko bapfa. Ahubwo Yesu azajya abakurikiranira hafi kandi abagenzure, kugira ngo arebe imyifatire bagize bamaze kuzuka.—w22.09, p. 18.
Ni iki umuvandimwe J. F. Rutherford yavuze mu ikoraniro ryo muri Nzeri 1922?
Mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohiyo, yaravuze ati: “Umwami arategeka! Ni mwe mugomba kumwamamaza. Ku bw’ibyo nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.”—w22.10, p. 3-5.
Ni ibihe bintu bitatu bivugwa muri Yesaya igice cya 30 bigaragaza ko Yehova adufasha kwihangana?
Iki gice kigaragaza ko Yehova (1) atega amatwi amasengesho yacu kandi akayasubiza, (2) akatuyobora kandi (3) akaduha imigisha muri iki gihe, akadusezeranya n’indi mu gihe kizaza.—w22.11, p. 9.
Ni iki kigaragaza ko amagambo yo muri Zaburi ya 37:10, 11, 29 yasohoye kera kandi ko azongera gusohora mu gihe kiri imbere?
Dawidi yavuze imigisha Abisirayeli bari kugira, urugero nko mu gihe Salomo yari kuba ategeka. Nanone Yesu yasubiyemo amagambo yo ku murongo wa 11, ashaka kuvuga paradizo izaba mu gihe kizaza (Mat 5:5; Luka 23:43).—w22.12, p. 8-10, 14.