Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese witeguye ‘kuzaragwa isi’?

Ese witeguye ‘kuzaragwa isi’?

TWESE dutegerezanyije amatsiko isezerano rya Yesu rigira riti: “Hahirwa abitonda, kuko bazaragwa isi” (Mat 5:5). Abakristo basutsweho umwuka bazaragwa isi, igihe bazaba ari abami mu ijuru, bagafatanya na Yesu gutegeka (Ibyah 5:10; 20:6). Ariko abenshi muri twe, tuzaragwa isi tuyibeho iteka dutunganye, dufite amahoro n’ibyishimo. Icyakora kugira ngo ibyo bishoboke, hari imirimo tugomba kuzakora. Reka turebe imwe muri yo. Tuzatunganya isi kugira ngo ibe paradizo, twite ku bazazuka kandi tubigishe. Nanone turi burebe icyo wakora muri iki gihe, kugira ngo ugaragaze ko wifuza kuzifatanya muri iyo mirimo, izakorwa mu isi nshya.

ESE WITEGUYE KUZAHINDURA ISI PARADIZO?

Igihe Yehova yaremaga abantu, yabategetse ‘kuzura isi kandi bakayitegeka.’ Ibyo bigaragaza ko yifuzaga ko isi yose ihinduka paradizo (Intang 1:28). Abazaba ku isi iteka ryose, na bo bazaba basabwa gukurikiza iryo tegeko. Icyo gihe bazaba bafite akazi kenshi, kuko nta hantu na hamwe ku isi hazaba ari paradizo, nk’uko byari bimeze ku busitani bwa Edeni. Nanone nyuma y’intambara ya Harimagedoni, tuzaba dufite akazi ko gusukura isi, dukuraho ibintu byinshi bizaba byasenyutse. Icyo gihe tuzaba dufite akazi kenshi rwose!

Ibyo bitwibutsa akazi Abisirayeli bakoze, igihe basubiraga mu gihugu cyabo bavuye i Babuloni. Hari hashize imyaka 70 icyo gihugu kidatuwe. Ariko Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya, maze avuga ko yari kubafasha bakongera kugitunganya, kikaba cyiza. Yesaya yarahanuye ati: “Ubutayu bwaho azabuhindura nka Edeni, n’umutarwe waho awuhindure nk’ubusitani bwa Yehova” (Yes 51:3). Ibyo ni ko byagenze, kuko Yehova yafashije Abisirayeli bakongera gutunganya icyo gihugu, kikaba cyiza. Ubwo rero abazaragwa isi na bo, Yehova azabafasha bayihindure Paradizo. Hari ibintu wakora muri iki gihe kugira ngo ugaragaze ko wifuza kuzahindura isi Paradizo.

Kimwe mu bintu wakora, ni ugusukura aho utuye. Ujye ubikora, nubwo abaturanyi bawe baba batagira isuku. Nanone ushobora kwifatanya mu mirimo yo gusukura no kwita ku Nzu y’Ubwami n’Inzu y’Amakoraniro. Niba bishoboka, ushobora no kuzuza fomu y’abifuza gufasha mu bikorwa by’ubutabazi, mu gihe habaye ibiza. Ibyo bizaba bigaragaza ko witeguye gufasha mu gihe bibaye ngombwa. Ushobora kwibaza uti: “Ese hari umwuga nshobora kwiga, uzamfasha mu gihe nzaba mpindura isi Paradizo?”

ESE WITEGUYE KWITA KU BAZAZUKA?

Yesu akimara kuzura umukobwa wa Yayiro, yahise asaba ababyeyi be kumuha ibyokurya (Mar 5:42, 43). Kugaburira uwo mwana wari ufite imyaka 12, ntibyari kubagora. Noneho tekereza uko bizaba bimeze Yesu nasohoza isezerano rye, maze “abari mu mva bose bakumva ijwi rye bakavamo” (Yoh 5:28, 29)! Icyo gihe tuzaba dufite akazi kenshi ko kubitaho. Nubwo Bibiliya itavuga uko ibintu byose bizaba bimeze abapfuye nibazuka, dushobora kwitega ko bazaba bakeneye ibyokurya, aho kuba n’imyambaro. Ese hari ibintu wakora muri iki gihe, bikagaragaza ko witeguye kuzafasha abantu bazazuka? Dore bimwe mu bibazo ushobora kwibaza:

Wakora iki muri iki gihe kugira ngo ugaragaze ko witeguye kuzaragwa isi?

Ese iyo hatanzwe itangazo rivuga ko umugenzuzi w’akarere azasura itorero ryacu, ndiyandikisha kugira ngo nzamwakire dusangire? Ese iyo abakozi ba Beteli bahinduriwe inshingano, cyangwa umugenzuzi w’akarere utagikora uwo murimo bimukiye mu gace ntuyemo, nkora uko nshoboye ngo mbafashe kubona aho kuba? Ese niba mu gace ntuyemo hazaba ikoraniro ry’iminsi itatu cyangwa ikoraniro ryihariye, nziyandikisha mu bavolonteri bazaha ikaze abashyitsi, cyangwa abazakora imirimo ikorwa mbere na nyuma y’ikoraniro?

ESE WITEGUYE KWIGISHA ABAZAZUKA?

Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 24:15, hazazuka abantu babarirwa muri za miriyari. Abenshi muri bo bapfuye bataramenya Yehova. Ubwo rero nibazuka, bazigishwa kugira ngo bamumenye. a Abagaragu ba Yehova b’indahemuka ni bo bazigisha abo bantu (Yes 11:9). Mushiki wacu witwa Charlotte wigeze kubwiriza mu Burayi, muri Amerika y’Epfo no muri Afurika, ategerezanyije amatsiko kuzabwiriza abazazuka. Akunda kuvuga ati: “Kubwiriza abazazuka bizanshimisha cyane. Hari igihe nsoma inkuru y’umuntu wabayeho kera, maze ngatekereza nti: ‘Iyo uyu muntu aba yaramenye Yehova, yari kugira ubuzima bwiza.’ Numva mfite amatsiko yo kuzabwiriza abantu bazazuka, nkababwira ko nibakorera Yehova bazabaho neza.”

Abagaragu ba Yehova babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi, na bo hari ibintu byinshi bazaba bakeneye kumenya. Urugero, hari ubuhanuzi Daniyeli yanditse, ariko icyo gihe akaba atari abusobanukiwe. Ngaho tekereza ukuntu tuzishimira kumusobanurira ukuntu bwasohoye (Dan 12:8). Nanone bizaba bishimishije kubwira Rusi na Nawomi ukuntu umuryango wabo waje kuba mu gisekuru cya Mesiya. Kwifatanya muri uwo murimo wo kwigisha uzakorwa ku isi hose bizaba bishimishije cyane, kubera ko nta bigeragezo cyangwa ibirangaza biterwa n’iyi si mbi, bizaba bihari.

None se wakora iki muri iki gihe, kugira ngo ugaragaze ko wifuza kubwiriza abazazuka? Kimwe mu bintu wakora, ni ukwitoza kwigisha neza kandi ukifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose (Mat 24:14). Ushobora kuba udakora byinshi muri uwo murimo nk’uko wabyifuzaga, bitewe n’izabukuru cyangwa izindi mpamvu. Icyakora, ujye ukora uko ushoboye ukomeze kubwiriza. Nubigenza utyo, uzaba ugaragaje ko witeguye kubwiriza abazazuka.

Ubwo rero hari ibibazo by’ingenzi buri wese akwiriye kwibaza. Ese niteguye kuzaragwa isi? Ese niteguye kuzahindura isi Paradizo, kwita ku bazazuka no kubigisha? Uzagaragaza ko witeguye, niba muri iki gihe wifatanya mu mirimo isa n’izakorwa mu gihe tuzaba duhindura isi Paradizo.

a Reba ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Nzeri 2022, ifite umutwe uvuga ngo: ‘Abazageza benshi ku gukiranuka.’