Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 51

Ushobora kugira amahoro no mu gihe ufite ibibazo

Ushobora kugira amahoro no mu gihe ufite ibibazo

“Ntimuhagarike imitima, kandi imitima yanyu ye gushya ubwoba.”​—YOH 14:27.

INDIRIMBO YA 112 Yehova ni Imana y’amahoro

INCAMAKE a

1. “Amahoro y’Imana” agereranya iki, kandi se kuyagira bidufitiye akahe kamaro? (Abafilipi 4:6, 7)

 HARI amahoro abantu bo muri iyi si batazi. Ayo ni “amahoro y’Imana” agereranya umutuzo umuntu agira, bitewe n’uko ari incuti y’Imana. Iyo dufite ayo mahoro, twumva dufite umutekano. (Soma mu Bafilipi 4:6, 7.) Bituma tugira incuti z’abantu bakunda Yehova, kandi tukaba incuti z’“Imana y’amahoro” (1 Tes 5:23). Kumenya Yehova, kumwiringira no kumwumvira, bituma tugira amahoro atanga, maze tugatuza mu gihe duhanganye n’ibibazo.

2. Ni iki kitwemeza ko dushobora kugira amahoro y’Imana?

2 Ese dushobora kugira amahoro y’Imana mu gihe hari ibyorezo by’indwara, ibiza, imyigaragambyo cyangwa ibitotezo? Ibyo byose bishobora gutuma duhangayika. Ariko Yesu yagiriye abigishwa be inama igira iti: “Ntimuhagarike imitima, kandi imitima yanyu ye gushya ubwoba” (Yoh 14:27). Igishimishije ni uko hari abavandimwe na bashiki bacu bakurikije iyo nama ya Yesu. Yehova yakomeje kubafasha bagira amahoro, mu gihe bari bahanganye n’ibigeragezo bikomeye.

DUSHOBORA KUGIRA AMAHORO MU GIHE HADUTSE ICYOREZO CY’INDWARA

3. Ni mu buhe buryo icyorezo gishobora gutuma tudakomeza kugira amahoro?

3 Icyorezo cy’indwara gishobora gutuma ibintu hafi ya byose bihinduka. Urugero, reka turebe ibyabaye ku bantu benshi bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abantu babajijwe, bavuze ko bagize ikibazo cyo kudasinzira. Nanone icyo cyorezo cyatumye abantu bahangayika cyane, bariheba, banywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge, urugomo rukorerwa mu ngo ruriyongera kandi abandi bagerageza kwiyahura. None se niba hari icyorezo cyadutse mu gace utuyemo, wakora iki ngo ukomeze gutuza kandi ugire amahoro y’Imana?

4. Kuki kumenya ibyo Yesu yahanuye ko byari kubaho mu minsi y’imperuka, bituma tugira amahoro?

4 Yesu yahanuye ko mu minsi y’imperuka, “hirya no hino” hari kubaho ibyorezo by’indwara (Luka 21:11). Kuki kumenya ubwo buhanuzi bituma tugira amahoro? Ni ukubera ko iyo hadutse icyorezo cy’indwara, bitadutangaza. Tuba tubona ko ibyo Yesu yavuze birimo gusohora. Ubwo rero, dukwiriye gukurikiza inama Yesu yagiriye abantu bari kubaho mu minsi y’imperuka, igira iti: “Muramenye ntibizabakure umutima.”—Mat 24:6.

Gutega amatwi Bibiliya yafashwe amajwi, bishobora kugufasha kugira amahoro yo mu mutima mu gihe cy’icyorezo (Reba paragarafu ya 5)

5. (a) Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:8, 9, ni iki dukwiriye gusenga dusaba mu gihe hadutse icyorezo cy’indwara? (b) Gutega amatwi Bibiliya yafashwe amajwi byafashije bite mushiki wacu, kandi se ni iki tumwigiraho?

5 Iyo hadutse icyorezo cy’indwara, dushobora kugira ubwoba kandi tugahangayika. Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu witwa Desi. b Igihe se wabo, mubyara we n’umuganga wabavuraga bicwaga na COVID-19, na we yagize ubwoba ko ashobora kuyandura, maze akayanduza mama we wari ugeze mu zabukuru. Nanone yari ahangayikishijwe n’uko akazi ke gashobora guhagarara, maze ntabone amafaranga yo kugura ibimutunga n’ayo gukodesha inzu yabagamo. Ibyo byatumye ahangayika cyane, akarara adasinziriye. Icyakora Desi yaje kugira amahoro yo mu mutima. Ni iki cyamufashije? Yasenze Yehova amusaba gutuza no kugira ibitekerezo byiza. (Soma mu Bafilipi 4:8, 9.) Nanone iyo yategaga amatwi Bibiliya yafashwe amajwi, yumvaga ari nk’aho Yehova arimo kumuvugisha. Yaravuze ati: “Ayo majwi y’abantu basomaga Bibiliya yatumaga numva ntuje, akanyibutsa ko Yehova anyitaho.”—Zab 94:19.

6. Kwiyigisha no kujya mu materaniro bizakugirira akahe kamaro?

6 Nubwo iyo hadutse icyorezo ibintu byinshi wakoraga bihinduka, ntukemere ko ibyo bituma udakomeza kwiyigisha no kujya mu materaniro. Mu bitabo byacu no muri za videwo, harimo inkuru z’ibyabaye zigaragaza abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kuba indahemuka, nubwo bari bahanganye n’ibibazo nk’ibyo (1 Pet 5:9). Kujya mu materaniro, bizatuma ubona ibintu byo muri Bibiliya ukomeza gutekerezaho, byaguhumuriza. Nanone bizatuma ubona uko utera abandi inkunga kandi nawe bazigutere (Rom 1:11, 12). Nutekereza ukuntu Yehova yagiye afasha abagaragu be igihe bari barwaye, bafite ubwoba cyangwa bafite irungu, bizatuma ugira ukwizera gukomeye kandi wiringire ko nawe azagufasha.

7. Ibyo intumwa Yohana yakoze bitwigisha iki?

7 Jya ukomeza gushyikirana n’abavandimwe na bashiki bacu. Iyo hadutse icyorezo, dushobora gusabwa guhana intera no mu gihe turi kumwe n’Abakristo bagenzi bacu. Icyo gihe ushobora kumva umeze nk’intumwa Yohana. Yifuzaga kubonana imbonankubone n’incuti ye yitwaga Gayo (3 Yoh 13, 14). Icyakora yari azi ko icyo gihe bitari gukunda. Ubwo rero, yahisemo kumwandikira ibaruwa kuko ari byo byashobokaga. Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko niba tudashobora gusura abavandimwe na bashiki bacu ngo tubonane imbonankubone, dushobora kubahamagara kuri telefone, tukavugana dukoresheje videwo cyangwa tukaboherereza mesaje. Nukomeza kuvugana n’abavandimwe bawe, bizatuma utagira irungu kandi wumve utuje. Nujya wumva uhangayitse, ujye ubibwira abasaza kandi wemere inama nziza bakugira.—Yes 32:1, 2.

DUSHOBORA KUGIRA AMAHORO MU GIHE HABAYEHO IBIZA

8. Ni mu buhe buryo ibiza bishobora gutuma udakomeza kugira amahoro?

8 Niba mu gace utuyemo harigeze kuba umwuzure, umutingito cyangwa inkongi y’umuriro ushobora kuba warahangayitse cyane, kandi bigakomeza na nyuma y’igihe kirekire ibyo bibaye. Niba icyo gihe warapfushije abantu cyangwa ukabura ibyo wari utunze, ushobora kuba waragize agahinda kenshi, ukiheba kandi ukarakara. Ibyo ntibivuga ko ukunda ubutunzi cyangwa ko nta kwizera ufite. Uba warahuye n’ibintu bikomeye, kandi hari ababa biyumvisha impamvu wababaye cyane (Yobu 1:11). Icyakora nubwo waba warahuye n’ibyo bibazo byose, ushobora kugira amahoro. Ni iki cyagufasha?

9. Ibyo Yesu yavuze bidufasha bite kwitegura guhangana n’ibiza?

9 Hari abantu bumva ko ibiza bitazigera bibageraho. Ariko twe tuzi ko muri iki gihe bizarushaho kwiyongera, kandi ko bimwe muri byo bishobora kutugeraho. Kubera iki? Kubera ko tuzi ibyo Yesu yahanuye. Yabwiye abigishwa be ko mbere y’uko imperuka iza, hari kubaho “imitingito ikomeye” n’ibindi biza bitandukanye (Luka 21:11). Nanone yahanuye ko abantu bari kurushaho “kwica amategeko,” ibyo bikaba bigaragazwa n’urugomo ruriho, ibitero by’iterabwoba ndetse n’ibindi byaha (Mat 24:12). Yesu ntiyigeze avuga ko ibyo bibazo byose byari kugera ku bantu badasenga Yehova bonyine. Ahubwo byagiye bigera no ku bagaragu ba Yehova benshi b’indahemuka (Yes 57:1; 2 Kor 11:25). Iyo ibintu nk’ibyo bibayeho, Yehova ntadukiza mu buryo bw’igitangaza, ahubwo aduha ibyo dukeneye byose kugira ngo dukomeze gutuza.

10. Kuki iyo twiteguye ibiza hakiri kare, bigaragaza ko twiringira Yehova? (Imigani 22:3)

10 Nitwitegura mbere y’uko ibiza biba, bizatuma dutuza. None se kwitegura hakiri kare, bigaragaza ko tutiringira Yehova? Oya rwose. Ahubwo bigaragaza ko twizera ko ashobora kutwitaho. Urugero, Bibiliya itugira inama yo kwitegura ibiza bishobora kubaho. (Soma mu Migani 22:3.) Nanone umuryango wacu wagiye ukoresha amagazeti, amateraniro n’amatangazo kugira ngo udufashe kwitegura ibiza, bishobora kubaho mu buryo butunguranye. c Ubwo rero, nidukurikiza izo nama maze tukitegura duhereye ubu, ni ukuvuga mbere y’uko ibiza bibaho, bizagaragaza ko twiringira Yehova.

Kwitegura hakiri kare bishobora gutuma urokoka mu gihe habaye ibiza (Reba paragarafu ya 11) d

11. Ibyabaye kuri Margaret bikwigisha iki?

11 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Margaret. Mu gace yari atuyemo habaye inkongi y’umuriro, maze abahatuye bose basabwa guhita bahunga. Kubera ko abantu bahise bahungira icyarimwe ari benshi, imodoka zahise zuzura mu muhanda, ku buryo atari kubona aho anyura. Hari umwotsi mwinshi kandi Margaret ntiyashoboraga kuva mu modoka ye. Icyakora yararokotse kuko yari yariteguye mbere y’igihe. Mu isakoshi ye, yari yarabitsemo ikarita igaragaza undi muhanda yashoboraga kunyuramo ahunga. Nanone yari yaranyuze muri uwo muhanda mbere, kugira ngo nibiba ngombwa ko ahunga bizamworohere. Kuba yariteguye hakiri kare, byatumye arokoka.

12. Kuki dukwiriye kumvira amabwiriza duhabwa agamije kuturinda?

12 Hari igihe abategetsi bashyiraho amasaha ntarengwa yo kuba turi mu ngo zacu, bakadusaba guhunga cyangwa gukurikiza andi mabwiriza, kugira ngo baturinde. Hari abantu badahita bakurikiza ayo mabwiriza, kubera ko baba badashaka gusiga ibintu byabo. None se Abakristo bo babigenza bate? Bibiliya igira iti: “Mugandukire inzego zose zashyizweho n’abantu mubigiriye Umwami wacu mugandukire umwami kuko ari uwo mu rwego rwo hejuru cyangwa abatware kuko batumwe na we” (1 Pet 2:13, 14). Umuryango wa Yehova na wo, uduha amabwiriza adufasha kwirinda akaga. Urugero, utwibutsa kenshi ko dukwiriye guha abasaza nomero zacu za telefone, kugira ngo nihaba ikibazo bazashobore kutuvugisha. None se warabikoze? Nanone dushobora guhabwa amabwiriza adusaba kuguma ahantu hamwe cyangwa guhunga, atubwira icyo twakora kugira ngo tubone imfashanyo cyangwa se atubwira uko twafasha abandi n’igihe twabafashiriza. Iyo tutumviye ayo mabwiriza, dushobora gushyira ubuzima bwacu n’ubw’abasaza mu kaga. Ujye wibuka ko abasaza bafite inshingano yo kuturinda (Heb 13:17). Margaret yaravuze ati: “Nemera ntashidikanya ko gukurikiza amabwiriza abasaza baduha n’ayo umuryango wacu uduha, byatumye ndokoka.”

13. Ni iki cyatumye Abakristo bavuye mu byabo bakomeza kugira ibyishimo n’amahoro?

13 Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bagiye bavanwa mu byabo n’ibiza, intambara cyangwa imyigaragambyo. Icyakora bagiye bakora uko bashoboye kugira ngo bamenyere uduce bahungiyemo, kandi bakomeze gukorera Yehova. Bigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari baravanywe mu byabo n’ibitotezo, maze ‘bagatangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana’ (Ibyak 8:4). Kubwiriza bituma bakomeza gutekereza ku Bwami bw’Imana, aho gutekereza ku bibazo bafite. Ibyo bituma bakomeza kugira ibyishimo n’amahoro.

DUSHOBORA KUGIRA AMAHORO MU GIHE DUTOTEZWA

14. Ni mu buhe buryo ibitotezo bishobora gutuma tudakomeza kugira amahoro?

14 Ibitotezo bishobora gutuma tudakora ibintu twakundaga. Urugero, dukunda guteranira hamwe n’abavandimwe bacu, kubwiriza nta cyo twikanga no gukora ibintu bitandukanye, tudafite ubwoba ko bari budufunge. Ibyo bituma tugira amahoro. Ariko iyo tutagifite uburenganzira bwo gukora ibyo byose, dushobora guhangayika tukagira ubwoba, twibaza uko bizatugendekera. Nubwo ibyo ari ibisanzwe, tuba tugomba kwitonda. Yesu yabwiye abigishwa be ko ibitotezo bishobora gutuma bacika intege (Yoh 16:1, 2). None se twakora iki ngo dukomeze kugira amahoro, nubwo twaba dutotezwa?

15. Kuki tudakwiriye gutinya ibitotezo? (Yohana 15:20; 16:33)

15 Bibiliya igira iti: “Abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa” (2 Tim 3:12). Icyakora, umuvandimwe witwa Andrei ntiyabyiyumvishaga igihe umurimo w’Abahamya wabuzanywaga mu gihugu atuyemo. Yaravugaga ati: “Muri iki gihugu harimo Abahamya benshi. Ubu se bose bashobora gufungwa?” Ariko aho kugira ngo ibyo bitume Andrei yumva afite amahoro, yarushijeho guhangayika. Abandi bavandimwe bo barekeye icyo kibazo mu maboko ya Yehova, ntibakomeza kwishyiramo ko batazafungwa. Nubwo bari bazi ko bashobora gufungwa, ntibahangayitse cyane nka Andrei watekerezaga ko atazafungwa. Ubwo rero, yiyemeje kubigana, akiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Ibyo byatumye agira amahoro kandi arishima nubwo bagitotezwa. Ibyamubayeho bishobora kudufasha. Nubwo Yesu yatubwiye ko tuzatotezwa, yatwijeje ko dushobora gukomeza kuba indahemuka.—Soma muri Yohana 15:20; 16:33.

16. Ni ayahe mabwiriza tugomba gukurikiza mu gihe dutotezwa?

16 Iyo umurimo wacu wabuzanyijwe, dushobora kubona amabwiriza aturutse ku biro by’ishami cyangwa tukayahabwa n’abasaza. Ayo mabwiriza aba agamije kuturinda, kudufasha kubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, no gukomeza kubwiriza dukurikije uko imimerere imeze. Ubwo rero, ujye wumvira ayo mabwiriza, nubwo waba utumva neza impamvu yatanzwe (Yak 3:17). Nanone niba hari ukubajije amakuru y’abavandimwe na bashiki bacu cyangwa ay’itorero, ntukayamubwire niba bitamureba.—Umubw 3:7.

Ni iki kizagufasha kugira amahoro mu gihe uri mu bibazo? (Reba paragarafu ya 17) e

17. Kimwe n’intumwa ni iki dukwiriye kwiyemeza gukora?

17 Imwe mu mpamvu zituma Satani arwanya abagaragu ba Yehova, ni uko bakora “umurimo wo guhamya ibya Yesu” (Ibyah 12:17). Icyakora ntukemere ko Satani n’abantu be bagutera ubwoba. Gukomeza kubwiriza no kwigisha abantu Bibiliya, bituma tugira ibyishimo n’amahoro nubwo twaba dutotezwa. Igihe abategetsi b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere babuzaga intumwa gukomeza kubwiriza, zahisemo kumvira Imana aho kumvira abo bategetsi. Zakomeje kubwiriza kandi ibyo byatumye zishima (Ibyak 5:27-29, 41, 42). Birumvikana ko mu gihe umurimo wacu wabuzanyijwe, tuba tugomba kugira amakenga mu gihe tubwiriza (Mat 10:16). Nidukora uko dushoboye kose ngo dukomeze gukorera Yehova, tuzagira amahoro kuko tuzaba tumushimisha, kandi tukaba dukora umurimo uzatuma abantu barokoka.

“IMANA Y’AMAHORO IZABANA NAMWE”

18. Ni nde utuma tugira amahoro nyakuri?

18 Izere udashidikanya ko ushobora kugira amahoro, nubwo waba ufite ibibazo bikomeye. Icyo gihe uba ukeneye amahoro y’Imana, ni ukuvuga amahoro atangwa na Yehova wenyine. Ubwo rero, ujye umwiringira mu gihe hadutse icyorezo, habayeho ibiza cyangwa ibitotezo. Nanone ujye ukurikiza amabwiriza umuryango wa Yehova uduha. Ikindi kandi, ujye ukomeza gutekereza ku migisha tuzabona mu gihe kiri imbere. Nubigenza utyo, ‘Imana y’amahoro izabana nawe’ (Fili 4:9). Mu gice gikurikira, tuzareba icyo twakora kugira ngo dufashe abavandimwe bacu bafite ibibazo, gukomeza kugira amahoro y’Imana.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

a Yehova avuga ko abantu bose bamukunda, bazagira amahoro. None se ayo mahoro y’Imana agereranya iki, kandi se twakora iki kugira ngo tuyabone? Kugira “amahoro y’Imana,” byadufasha bite gutuza mu gihe habayeho ibyorezo by’indwara, ibiza n’ibitotezo? Iki gice kiri busubize ibyo bibazo.

b Amazina amwe yarahinduwe.

c Reba ingingo ivuga ngo: “Uko wakwirinda akaga mu gihe habaye ibiza” yasohotse muri Nimukanguke! No. 5 2017.

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu witeguye guhunga hakiri kare.

e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe uba mu gihugu umurimo wacu wabuzanyijwe, arimo kubwiriza ariko afite amakenga.