Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 52

Bashiki bacu mukiri bato, mwishyirireho intego yo gukura mu buryo bw’umwuka

Bashiki bacu mukiri bato, mwishyirireho intego yo gukura mu buryo bw’umwuka

‘Abagore bagomba kudakabya mu byo bakora, bakaba abizerwa muri byose.’​—1 TIM. 3:11.

INDIRIMBO YA 133 Dukorere Yehova mu busore bwacu

INCAMAKE a

1. Ni iki twakora, kugira ngo tube Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka?

 DUTANGAZWA n’ukuntu umwana akura vuba. Twavuga ko gukura mu buryo bw’umubiri ari ibintu byikora. Ariko gukura mu buryo bw’umwuka byo, si ko bimeze b (1 Kor. 13:11; Heb. 6:1). Hari icyo tuba tugomba gukora kugira ngo tubigereho. Tuba tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tube incuti za Yehova. Nanone tuba dukeneye umwuka wera wa Yehova kugira ngo udufashe kwitoza imico iranga Abakristo, kwiga ibintu bizadufasha mu buzima no kwitoza gusohoza inshingano tuzagira nitumara gukura.—Imig. 1:5.

2. Mu Ntangiriro 1:27 hatwigisha iki, kandi se ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Yehova yaremye umugabo n’umugore. (Soma mu Ntangiriro 1:27.) Iyo urebye umugabo n’umugore ubona batameze kimwe, ariko hari n’ibindi bintu byinshi batandukaniyeho. Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore, yabahaye inshingano zitandukanye. Ubwo rero, hari imico n’ibindi bintu baba bagomba kwitoza kugira ngo bazisohoze (Intang. 2:18). Muri iki gice, tugiye kureba icyo bashiki bacu bakiri bato bakora, kugira ngo babe Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Naho mu gice gikurikira, tuzareba icyo abavandimwe bakiri bato bakora kugira ngo babigereho.

MWITOZE IMICO IRANGA ABAKRISTO

Jya wigana imico y’abagore b’indahemuka urugero nka Rebeka, Esiteri na Abigayili, kuko izagufasha kuba Umukristokazi ukuze mu buryo bw’umwuka (Reba paragarafu ya 3 n’iya 4)

3-4. Ni he bashiki bacu bakiri bato bavana ingero nziza bakwigana? (Reba n’ifoto.)

3 Muri Bibiliya, harimo ingero z’abagore benshi bakundaga Yehova kandi bakamukorera. (Reba ingingo yo ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: “Ni ayahe masomo twakura ku bagore bavugwa muri Bibiliya?”) Abo bagore bari bafite imico yavuzwe mu murongo iki gice gishingiyeho. ‘Ntibakabyaga mu byo bakora’ kandi bari ‘abizerwa muri byose.’ Nanone bashiki bacu bakiri bato, bashobora kubona mu matorero yabo Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakwigana.

4 None se niba uri mushiki wacu ukiri muto, waba uzi Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakubera urugero rwiza? Ujye wita ku mico myiza bafite, hanyuma urebe uko wayitoza. Mu ngingo zikurikira, tugiye kureba imico itatu y’ingenzi iranga Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka.

5. Kuki Umukristokazi ukuze mu buryo bw’umwuka, agomba kwicisha bugufi?

5 Kwicisha bugufi ni umuco w’ingenzi ugaragaza ko Umukristo akuze mu buryo bw’umwuka. Iyo Umukristokazi yicisha bugufi, aba incuti ya Yehova kandi akabana neza n’abandi (Yak. 4:6). Urugero, Umukristokazi ukunda Yehova yicisha bugufi, agakurikiza ibivugwa mu 1 Abakorinto 11:3. Muri uwo murongo, Yehova yavuzemo ukwiriye kuyobora itorero n’uyobora umuryango. c

6. Ni gute bashiki bacu bakiri bato, bakwicisha bugufi nka Rebeka?

6 Reka turebe urugero rwa Rebeka. Yari umugore uzi ubwenge kandi akamenya no gufata imyanzuro mu gihe gikwiriye (Intang. 24:58; 27:5-17). Nubwo byari bimeze bityo ariko, yarubahaga cyane kandi agakurikiza amabwiriza ahawe (Intang. 24:17, 18, 65). Nawe niwigana Rebeka ukicisha bugufi kandi ukumvira abo Yehova yashyizeho ngo batuyobore, uzabera urugero rwiza abagize umuryango wawe n’abagize itorero.

7. Ni gute bashiki bacu bakiri bato, bakwiyoroshya nka Esiteri?

7 Kwiyoroshya, ni undi muco Abakristo bose bakuze mu buryo bw’umwuka bakwiriye kwitoza. Bibiliya ivuga ko “ubwenge bufitwe n’abiyoroshya” (Imig. 11:2). Esiteri yariyoroshyaga kandi yakoreye Imana ari indahemuka. Ibyo byatumye ataba umwibone n’igihe yari amaze kuba umwamikazi. Yumviraga inama yahabwaga na mubyara we Moridekayi wamurutaga cyane (Esit. 2:10, 20, 22). Nawe ushobora kugaragaza ko wiyoroshya, ugisha abandi inama kandi ukazikurikiza.—Tito 2:3-5.

8. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 2:9, 10, ni gute kwiyoroshya, byafasha mushiki wacu guhitamo uko yambara n’uko yirimbisha?

8 Hari ikindi kintu cyagaragaje ko Esiteri yiyoroshyaga. Bibiliya ivuga ko “yari ateye neza kandi afite uburanga.” Ariko nubwo byari bimeze bityo, ntiyirataga (Esit. 2:7, 15). None se ni iki Umukristokazi yakora kugira ngo yigane Esiteri? Kimwe mu byo yakora kivugwa muri 1 Timoteyo 2:9, 10. (Hasome.) Intumwa Pawulo yagiriye Abakristokazi inama yo kujya bambara mu buryo bwiyubashye kandi bugaragaza ko bashyira mu gaciro. Amagambo y’Ikigiriki Pawulo yakoresheje muri uwo murongo, yumvikanisha ko Abakristokazi bakwiriye kwambara imyenda igaragaza ko biyeguriye Imana kandi ko bita ku bandi. Twishimira ko bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka bakurikiza iyo nama, bakambara mu buryo bwiyubashye.

9. Ni irihe somo twavana kuri Abigayili?

9 Undi muco Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bagomba kugaragaza, ni ubushishozi. Kugira ubushishozi bisobanura iki? Ni ukugira ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi, maze ugahitamo icyiza akaba ari cyo ukora. Reka turebe urugero rwa Abigayili. Umugabo we yafashe umwanzuro mubi wari kugira ingaruka ku bo mu rugo rwe bose. Ariko Abigayili yagaragaje ubushishozi ahita agira icyo akora, kandi ibyo byatumye akiza abo mu rugo rwe bose (1 Sam. 25:14-23, 32-35). Ubwo rero natwe nitugira ubushishozi, bizadufasha kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. Nanone uwo muco uzatuma tuba abantu bashyira mu gaciro, maze mu gihe twita ku bandi ntitubabangamire.—1 Tes. 4:11.

JYA WIGA IBINTU BYAGUFASHA MU BUZIMA

Kwiga gusoma no kwandika byakugiriye akahe kamaro? (Reba paragarafu ya 11)

10-11. Ni gute kwiga gusoma no kwandika byakugirira akamaro, bikakagirira n’abandi? (Reba n’ifoto.)

10 Umukristokazi aba akwiriye kwiga ibintu byamufasha mu buzima. Bimwe mu bintu umwana w’umukobwa yiga akiri muto, biba bizamugirira akamaro amaze no gukura. Reka turebe ingero zibigaragaza.

11 Jya wiga gusoma no kwandika kandi ubimenye neza. Mu mico imwe n’imwe, abantu babona ko abana b’abakobwa badakwiriye kwiga gusoma no kwandika. Icyakora ibyo ni ibintu Umukristo wese akwiriye kumenya d (1 Tim. 4:13). Ubwo rero, ntuzemere ko hagira ikikubuza kwiga gusoma no kwandika. Ahubwo uzakore uko ushoboye ubimenye neza. None se bizakugirira akahe kamaro? Bishobora kuzatuma ubona akazi kandi ukakagumaho. Nanone bizagufasha kwiyigisha neza Ijambo ry’Imana kandi uryigishe abandi. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho, bizatuma urushaho kuba incuti ya Yehova.—Yos. 1:8; 1 Tim. 4:15.

12. Ni gute mu Migani 31:26, hadufasha kumenya uko twaganira neza n’abandi?

12 Jya witoza kuganira neza n’abandi. Abakristo bakwiriye kwitoza kuganira neza n’abandi. Ni yo mpamvu intumwa Yakobo yatugiriye inama igira iti: “Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga” (Yak. 1:19). Iyo uteze amatwi witonze mu gihe abandi bavuga, biba bigaragaza ko ‘wishyira mu mwanya wabo’ (1 Pet. 3:8). Mu gihe wumva udasobanukiwe neza ibyo umuntu avuze cyangwa uko yiyumva, ujye umubaza ibibazo ariko wirinde kumukoza isoni. Hanyuma ujye ubanza gutekereza mbere yo kuvuga (Imig. 15:28). Jya wibaza uti: “Ese ibyo ngiye kuvuga ni ukuri, kandi biratera abandi inkunga? Ese bigaragaza ko mbubashye kandi ndi umugwaneza?” Jya wigana Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka, bazi kuganira neza n’abandi. (Soma mu Migani 31:26.) Jya utega amatwi ibyo bavuga n’uko babivuga. Niwitoza kuganira neza n’abandi, bizatuma ubana neza na bo.

Umugore uzi kwita ku rugo rwe agirira akamaro abagize umuryango we n’abagize itorero (Reba paragarafu ya 13)

13. Wakora iki kugira ngo umenye uko uzita ku rugo rwawe? (Reba n’ifoto.)

13 Itoze kuzita ku rugo rwawe. Mu bihugu byinshi, abagore ni bo bakora imirimo yo mu rugo. Mama wawe cyangwa undi Mukristo ubishoboye, bashobora kugufasha kumenya ibintu wakwitoza. Mushiki wacu witwa Cindy yaravuze ati: “Bimwe mu bintu byiza mama yantoje, ni uko yamfashije kumenya ibyiza byo gukorana umwete. Yanyigishije guteka, gukora isuku, kudoda no guhaha. Ibyo byaramfashije kandi bituma nkora byinshi mu murimo wa Yehova. Nanone mama yantoje umuco wo kwakira abashyitsi, kandi ibyo byatumye menyana n’abavandimwe na bashiki bacu benshi bafite imico myiza nakwigana” (Imig. 31:15, 21, 22). Umugore ukorana umwete, wakira abashyitsi kandi wita ku rugo rwe, agirira akamaro abagize umuryango we n’abagize itorero.—Imig. 31:13, 17, 27; Ibyak. 16:15.

14. Ibyabaye kuri mushiki wacu bitwigisha iki, kandi se ni iki dukwiriye kuzirikana?

14 Jya wiga ibintu byazatuma wibeshaho. Abakristo bose bakuze mu buryo bw’umwuka bakwiriye kwiga ibintu byazatuma bibeshaho, kandi bakitoza kunyurwa n’ibyo bafite (Fili. 4:11). Hari mushiki wacu witwa Crystal wavuze ati: “Ababyeyi banjye bampitiyemo ibintu nziga mu mashuri yisumbuye, kugira ngo nzige umwuga wazambeshaho. Papa yangiriye inama yo kwiga amasomo y’icungamutungo kandi byaramfashije cyane.” Uretse kwiga umwuga wazatuma ubona akazi, ushobora no kwitoza gukoresha neza amafaranga yawe kugira ngo udakoresha arenze ayo ufite (Imig. 31:16, 18). Niwitoza kunyurwa n’ibyo ufite, ntugure ibintu bitari ngombwa, bizatuma ubona uko ukora byinshi mu murimo wa Yehova, maze ugere ku ntego wifuza kugeraho.—1 Tim. 6:8.

ITOZE GUSOHOZA INSHINGANO UZAGIRA MU GIHE KIRI IMBERE

15-16. Kuki bashiki bacu b’abaseribateri batugirira akamaro? (Mariko 10:29, 30)

15 Niwitoza imico iranga Abakristo kandi ukitoza ibindi bintu byagufasha mu buzima, bizagufasha gusohoza neza inshingano uzagira mu gihe kiri imbere. Reka turebe ingero nke z’ibintu wakora.

16 Ushobora kwiyemeza kumara igihe uri umuseribateri. Nk’uko Yesu yabivuze, hari bashiki bacu bahitamo kudashaka, nubwo gukomeza kuba abaseribateri biba bitagaragara neza mu muco wabo (Mat. 19:10-12). Hari n’abandi bakomeza kuba abaseribateri bitewe n’impamvu zitandukanye. Niba uri umuseribateri, ujye uzirikana ko Yehova na Yesu babona ko ufitiye abandi akamaro. Hirya no hino ku isi, hari bashiki bacu b’abaseribateri bakora byinshi mu itorero. Urukundo bakunda abandi n’ukuntu babitaho, bituma benshi babafata nka bashiki babo cyangwa ba mama babo.—Soma muri Mariko 10:29, 30; 1 Tim. 5:2.

17. Ni iki mushiki wacu ukiri muto yakora, kugira ngo azakore umurimo w’igihe cyose?

17 Ushobora gukora umurimo w’igihe cyose. Abakristokazi bakora byinshi mu murimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose (Zab. 68:11). Ese ubu ushobora kwishyiriraho intego yo kuzakora umurimo w’igihe cyose? Ushobora kuba umupayiniya, umwubatsi w’amazu y’umuryango wacu cyangwa umukozi wa Beteli. Jya usenga Yehova umubwira intego ufite. Jya uganira n’abandi bageze kuri iyo ntego, maze ubabaze icyo bakoze kugira ngo bayigereho. Hanyuma ujye uteganya icyo uzakora kugira ngo ugere ku ntego yawe. Nukora umurimo w’igihe cyose, uzagera ku bintu byinshi bishimishije mu murimo wa Yehova.

Niba uteganya kuzashaka, ugomba guhitamo witonze umugabo uzashaka (Reba paragarafu ya 18)

18. Kuki mushiki wacu agomba guhitamo yitonze umugabo azashaka? (Reba n’ifoto.)

18 Ushobora guhitamo gushaka. Imico n’ibindi bintu twize muri iki gice, bizagufasha kuba umugore mwiza. Ariko niba uteganya gushaka, ugomba guhitamo witonze umugabo uzashaka. Uwo ni umwe mu myanzuro ikomeye umuntu afata mu buzima. Jya uzirikana ko nushaka, uzaba ugomba kubaha umugabo wawe (Rom. 7:2; Efe. 5:23, 33). Ubwo rero, byaba byiza wibajije uti: “Ese uyu muvandimwe ni Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka? Ese ashyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere? Afata imyanzuro myiza se? Ese yemera amakosa yakoze? Yubaha bashiki bacu? Ese azashobora kumfasha gukomeza kuba incuti ya Yehova, ampe ibyo nkeneye kandi ambere incuti nziza? Ese asohoza neza inshingano afite? Urugero, ese ni izihe nshingano afite mu itorero kandi se azisohoza ate” (Luka 16:10; 1 Tim. 5:8)? Ariko uzirikane ko niba wifuza kuzabona umugabo mwiza, nawe ugomba kwitegura kuzaba umugore mwiza.

19. Kuki umugore yagombye kwishimira ko ari “umufasha” w’umugabo we?

19 Bibiliya ivuga ko umugore ari “umufasha” mwiza w’umugabo we, cyangwa “icyuzuzo” (Intang. 2:18). Ibyo ntibisobanuye ko umugore nta gaciro afite. Ahubwo yagombye kubyishimira (Zab. 54:4; Heb. 13:6). Tuzirikane ko akenshi Bibiliya ivuga ko Yehova na we afasha abantu. Umugore aba umufasha mwiza w’umugabo we, iyo amushyigikira kandi akamufasha gushyira mu bikorwa imyanzuro ifitiye umuryango akamaro. Nanone umugore ukunda Yehova, akora ibishoboka byose umugabo we akavugwa neza (Imig. 31:11, 12; 1 Tim. 3:11). Ubwo rero, nawe ushobora kwitegura kuzasohoza iyo nshingano nziza, witoza gukunda Yehova kandi ugafasha abagize umuryango wawe n’abagize itorero.

20. Ni iyihe mico iranga umubyeyi mwiza?

20 Ushobora guhitamo kuba umubyeyi. Nushaka umugabo, hari igihe mwazabyara abana (Zab. 127:3). Ubwo rero, ni ngombwa ko utekereza icyo wakora kugira ngo uzabe umubyeyi mwiza. Imico iranga Abakristo n’ibindi bintu twize muri iki gice, bizagufasha kuba umugore mwiza n’umubyeyi mwiza. Nurangwa n’urukundo, ukagwa neza kandi ukihangana, bizatuma abagize umuryango wawe bishima kandi n’abana bawe bumve bamerewe neza.—Imig. 24:3.

Bashiki bacu benshi bakiri bato, bize Bibiliya maze bakurikiza ibivugwamo bituma baba Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka (Reba paragarafu ya 21)

21. Tubona dute bashiki bacu kandi kubera iki? (Reba n’ifoto yo ku gifubiko.)

21 Bashiki bacu, turabakunda cyane kubera ibintu byose mukorera Yehova n’abagaragu be (Heb. 6:10). Mukora uko mushoboye mukitoza imico iranga Abakristo, mugakora ibintu bizabagirira akamaro bikakagirira n’abandi, kandi mwitoza uko muzasohoza inshingano muzabona mu gihe kiri imbere. Rwose mufitiye akamaro kenshi umuryango wa Yehova.

INDIRIMBO YA 137 Bashiki bacu bizerwa

a Bashiki bacu mukiri bato, turabakunda kandi tubona ko mufite akamaro mu itorero. Mushobora gukura mu buryo bw’umwuka mwitoza imico iranga Abakristo, mukitoza gukora ibintu bizabagirira akamaro mu buzima kandi mukitoza uko muzasohoza inshingano muzagira mumaze gukura. Ibyo bizabafasha gukorera Yehova kandi bitume mubona imigisha myinshi.

b AMAGAMBO YASOBANUWE: Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ayoborwa n’umwuka wera, aho kuyoborwa n’ubwenge bw’iyi si. Nanone yigana Yesu, agakora uko ashoboye ngo akomeze kuba incuti ya Yehova kandi akigomwa kugira ngo afashe abandi.

d Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’akamaro ko kumenya gusoma, reba ingingo yo ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki gusoma ari iby’ingenzi ku bana?​—Igice cya 1: Gusoma cyangwa kureba videwo?